Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
Duheruka Peter naba Mike, bashyizweho inkota, nyuma yo kugera imbere y'umukuru w'abarozi. Kuki yashyizweho inkota?
.
Inkuru ya Navio kki dabble le, mbahaye ikaze.
.
Peter kimwe na ba Mike, baratunguwe cyane. Bombi barushagaho kwibaza igitumye babashyiraho inkota. Umukuru w'abarozi, yarabegereye cyane, atuje ati:" Njye Rwigara, narabivuze, umuntu wantwariye icumu, numvaga byanga byakunda ndibumufate. Ni wowe sha. Ndibuka neza yari yambaye iyo ngofero."
Peter yahise yumva ko umusaza w'amuhaye ingofero, ko ariwe ufite icumu. Nyuma ati:" njye ntabwo nagutwaye icumu, ahubwo twari tuje kurireba."
Rwigara ati:" oya, ni wowe, ahubwo mbare gatatu, wampaye icumu ryanjye. Abakurambere barakunzaniye. Uraramuka atariduhaye, mwembi turabica."
Peter ati:" nakubwiye ngo ntabwo turifite ahubwo twari tuje kurireba kuko turikeneye."
Rwigara wasanga nkaho ari seriye, yarasetse nyuma atanga itegeko ngo bicwe."
Abasirikare bahise bafata inkota, batangira kurwana ngo bice ba Peter. Urugamba rwarambikanye, hasi hejuru, bidatinze abasirikare bose baricwa. Umukuru wa barozi nawe yafashe inkota atangira kubarwanya, kuko abamurindaga bose bari bamaze kwicwa. Urugamba rwarambikanye bidatinze nawe aratsindwa bamushyira kubipfukamiro, Peter ati:" kugirango tukureke uri muzima, uraduha icumu, bundi tukureke, ntutariduha turakwica."
Rwigara ati:" icumu naryibwe, rero windenganya."
Peter yaratekereje yumva kumwica ntacyo byatanga, bidatinze byarangiye bamutwaye nk'imbohe, ubwami bwe barabusenya hose barahatwika."
.
.
kurundi ruhande, aho Eric na Carine bari kuganirira, batunguwe no gusanga ari Iranzi winjiye, bariruhutsa. Kuri Iranzi, nawe yaratunguwe gusanga uwo yarazi neza ko ari umukunzi wa Jovani, ari gusomana na Eric. Byaramutunguye cyane, birangira agize isoni, arongera arasohoka. Carine nawe yahise amera nkukangutse, arashiduka, agarura amaso areba Eric mu maso, nyuma ati:" reka gende, buriya ubwo abonye ibi, byaza guteza ikibazo. Reka gende."
Eric we ati:" ugende kandi aribwo numvaga nshaka ko tuganira? Kuko nsigaye nkukunda, mbanumva twahorana. Ahubwo se ntakuntu twajya duhorana? Nyine tugahora twiganirira."
Carine yasuhuje umutima, nyuma ati:" ntabwo byakunda. Duhorana, byaguteza ikibazo. Ahubwo se kutambwira ahantu wavuye? Ntabwo nari nsanzwe nkuzi aha ibwami."
Eric ati:" njye, ndi umwuzukuru wa James."
Carine yarikanze ati:" James?"
Eric ati:" yego ndi umuhungu wa Peter."
Carine yaguye mukantu, biramucanga cyane. Yibajije byinshi nyuma ati:" ese niyo mpamvu bagufite aha nk'imbohe?"
Eric ati:" Jack,,"
atari yarangiza kuvuga, Carine yamupfutse kumunwa, nyuma ati:" ceceka. Ntasoni uravuga izina ry'umwami ntaryicyubahiro ushyizeho."
Eric ati:" wowe niba umutinya, njye ntabwo mutinya. Afite umugambi wo kwica umuryango wacu, kandi nyamara, ntibizamukundira."
Carine ati:" njye reka n'igindere, cyakoza wicunge."
Carine yarahindukiye, agiye kugenda Eric amufata ukuboko, kumureba mumaso abona ntatuje, Eric yitsa umutima, atuje ati:" ntacyo, gusa nubwo ugiye, ndagukunda cyane. Ni ukuri, mu maso yanjye mbona umunezero aruko mbona isura yawe. Nizerwa iyo turi kumwe, nkagira umutuzo, iyo tuvuganye. Ndagukunda cyane Cari, sinzi uko n"abisobanura."
yoo! Carine disi byaramurenze, azenga amarira mu maso, ariko nyine, ntakindi yavuze, yahinduye amaso asatira umuryango, aragenda, Eric nawe arekura ukuboko, arasohoka. Gusa nawe nubwo yagiye, yagiye atabyumva neza.
.
.
kurundi ruhande, Jovani n'ingabo ze, we yarimo asubira mu bwami bw'abarozi, akihagera yikangamo, kuko yasanza ahari inyubako nziza huzuye amatongo n'imirambo. Yaratunguwe cyane, ntagutinda yurira ifarasi. Yongera gufata inzira.
.
kuruhande, W'amusaza wahaye Peter igofero, yaje imbere ya Felex mu bwami bw'amajyepfo, kumugera imbere, amuha icyubahiro, Felex ati:" ndo, ntiki kikuzanye ibwami? Wacuze indi nkota se?"
Ndori ati:" oya nyagasani. Ahubwo igitumye nza aha, ni icumu."
Felex acyumva ko ari Icumu, yikanzemo, Ndori we arakomeza ati:" icumu ry'amahirwe, Peter ararishaka. Nje aha tumaze gutandukana."
Felex ati:" ubwo yagiye mu bwami bw"abarozi?"
undi yaramwemereye, nyuma Felex ati:" ndaje aho riri, mashyire umutekano."
Ndoro ati:" gusa nyagasani, nabonaga arishaka cyane."
Felex ati:" ntaryo yabona, kuko ntiya yarokoka umwami w"abarozi. Reka nze nongere umutekano."
.
.
kurundi ruhande, Jovani yagarutse ibwami n'imbere yanyina na Nyirakuru ati:" ubwami bwatwitswe, ndetse abamurindaga bose baricwa. Ntawe na nabonye."
Mama Jovani ndetse na nyirakuru bakibyumva barikanze. Umukecu ati:" Rwigara ninde waba w'amuteye, ahubwo se ubwo n'iyishwe?"
Mama Jovani ati:" mama byumvikane ko rero icumu baritwaye."
Jovani ati:" iwe yabwiye ko bamwibye icumu, kandi ko atazi uwarimutwaye ndetse ko yabarushaga imbaraga."
Mama Jovani ati:" ntabwo twabura amagufwa ya Natasha, noneho ngo tubure icumu. Ubwo niba byombi bibuze, kwicara kuri iriya ntebe, biragoye."
Jovani ibyo yarabyumvise Mama we arakomeza ati: ugomba gukoresha imbaraga zose zishoboka ugahiga kimwe muri ibyo. Ukabona wenda amagufwa ya Natasha, cyangwa se ukabona icumu."
Umukecuru ati:" ikindi ukarinda inkota y'ubwami, kuko bayigutwaye byazakugora."
Mama Jovani ati:" kora ibishoboka byose, iriya ntebe uzayicareho. Giye gutera so mwumvishe ko agomba guhita akwambika ikamba ry'uzaragwa ingoma. Genda nawe urebe ko ubona ibyo."
Jovani yumvise ibyinkota, bidatinze agenda yiruka, y'injira mu isomero, yinjira ahabikwa inkota akinjira ayikubita amaso. Inkota irabagirana, yakaga, ikoze muri zahabu, yayibonye imbere ye, ahita yiruhutsa. Yihuse yahise afata abasirikare mu ngabo z'igicucu cy'umutuku, bakomeye, abarindisha isomero ry'ibwami. Yihuse yahise aza imbere yase ati:" data reka nkusabe ikintu kimwe."
Jack ati:" n'iki kikuzanye aha ushaka?"
Jovani ati:" umwami w'abarozi turacyeka ko yishwe, kuko mu birindiro bye, yakuwemo ndetse hagatwikwa. Abarinzi be bishwe kandi yarafite icumu ry'itsinzi."
Jack acyumva ayo makuru, yarikanze. Ati:" umukuru w"abarozi yishwe?"
Jovani ati:" nagiyeyo, giye kuzana iryo cumu. Nasanze ahari ibwami, ari mu matongo, abasirikare bose bishwe. Gusa we ntamurambo we n'abonye. Rero mpa uburenganzira, mfate ingabo tuzenguruke mu bwami bwose turebe ko twabona aho yaguye."
Jack yahise ahamagara Jenerari ati:" fata ingabo ijana, ujye kuri buri mupaka wose, ntawemerewe kwinjira cyangwa gusohoka ibwami. Hanyuma Jovani umuhe ingabo 5 muri zazindi zanjye agiye gusohoka ibwami, ajye mu majyepfo, icyo azakora aracyizi."
.
.
byakaze. Kurundi ruhande, Ba Peter bagarutse ipazari, Kamari arabakira, Peter ati:" icumu ryaribwe, gusa tuzanye nyiraryo."
Kamari ati:" bikomeje kugorana rero."
Peter ati:" imyitozo imeze ite?"
Kamari ati:" bayirangije kukigero cy'abasirikare nibiriya, sinzi ko hari ingabo z'abatsinda. Cyakoza Julia na Emilio baracyatozwa kuko sinshaka ko hari uwo banganya kurwana. Kandi icyo n'abonye bazarusha Natasha."
Peter ati:" tugiye kwicara dutekereze uburyo n'aho dukura icumu."
.
.
Kurundi ruhande, Iranzi na Eric, batangiye kuganira. Iranzi yarafite amatsiko menshi yo kumubaza, gusa ariko nanone afite mo ubwoba.
Iranzi ati:" nonese uziranye na Carine?"
Eric yasetsemo, nyuma ati:" kubera iki?"
Iranzi ati:" sinzi ikigutinyura. Uriya akundana na Nyiricyubahiro Jovani, agiye kuzamugira umwamikazi. Rero sinzi ngo wizeye iki."
Eric ati:" kuba bakundana ibyo ntibindeba. Icyo nzi n'ikimwe, njye nkunda Carine."
Iranzi ati:" naramuka nyiricyubahiro amenye ibyo ukora, urupfu uzapfa ruzaba rubi."
Eric ati:" ariko uramutinya? Njye sininya, Jack, cyangwa Jovani."
Iranzi ati:" sinzi ikikumara ubwoba wa muhungu we, gusa witonde."
Eric ati:" Jack cyangwa Jovani, nabo ubwabo bamfitiye ubwoba. Niyo mpamvu ubona bacungacunga, ahubwo wakwihanganye ukanoza kurwana."
Iranzi ati:" ntacyo ndabigutoza, ariko utsezeranye ibintu bitatu. Niba utazacika, ikindi ko uzajya kunyereka data. Ndetse no kuba uzandokora ukankura mu bucakara bwa Jack, kuko nakubonyemo imbaraga zikomeye. Kuko niba umukobwa wa minisitiri agukunda, ubwo hari icyo yakubonyemo."
Eric yahise amenyako burya nubwo Iranzi arinda Jack, nawe atabyishimiye, niko kumubaza ati:" ese koko Jack agufata nk'umucakara?"
.
.
kurundi ruhande, nyuma yo gufunga umukuru w'abarozi, bahise bakora inama yihutirwa. Peter, Kamari, Mike, Poul na Brean, ndetse na ba Julia, bahise baterana.
Peter ati:" icumu twategetswe n'amabwireza Natasha yashyizeho twaribuze. Kandi dufite Eric uri muri Hasari ahantu ashobora kwicwa isaha n'isaha. Ikindi dufite umuhungu wa Poul nawe ugomba kuza aha. Dukore iki?"
Kamari ati:" ntitwajya kunabwe ya gatatu, tutari twabona icumu. Ikindi nidutinda Eric cyane cyane araza guhura n'ibibazo."
Peter ati:" uko byagenda kose Jack n'amaraso ye, bagomba kwishyura ibyo badukoreye. Pou, yishe umugore wawe, none arigukandamiza umwana wawe."
Julia ati:" njye hari uko byumva."
bose bamuteze amatwi, arakomeza ati:" mwese mwabonye ko Jack afite imbaraga zidasanzwe. Ariko hari icyamujagaraza akabura Contral, turamutse dutwaye inkota y'ubwami. Nabura contral nibwo tuzahita dupanga uko dutabara Iranzi na Eric."
Kamari ati:" ako kantu niko."
Peter ati:" sawa mujyane n'abasore babiri muzane iyo nkota, icumu ryo turabikurikirana natwe........................
....................
..........................loading episode...18
.
aha, iyo nkota barindishije ingabo zikomeye barayikura ibwami cyangwa? Icumu ryo bataramenya aho riherereye bararibona bate?
imipaka ya Hasari irafunze, barinjira bate? Eric we gukunda Carine, nibizamukarira? Ntuzacikwe, ushobora ku downloadinga app yacu ukajya ukurikirana inkuru zacu, kandi niba uri umwanditse, tuguhaye ikaze nawe. Kanda aha: https://www.appcreator24.com/app3060398-z4afsd
.
.
|:::::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::::::::|
Comments