logo

NEW TALENTS

Stories Group

NATASHA S02 EP18

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
Duheruka Peter yohereje ba Julia na abasirikare mu ngabo z'umuriro kuzana inkota y'ubwami bwa Hasari. ese barayibona cyangwa? icumu ryo birarangira bite?
.
inkuru ya Navio kki dabble le, mbahaye ikaze.
.
Mugutangira, dutangiranye Jack mu masaha y'umugoroba, hari ahantu yazaga yihuta. ni kunyubako imwe iri ibwami, gusa Isa nkaho idakoreshwa. yinjiye mo, akinjira acana amatara, gusa ntihamona hose arangije atangira gusa nkuhamagara ati:" nshuti zanjye zakera, iki nicyo gihe cyo kuva mu rwuhisho, kuko abasigaye ba Natasha, bashaka gohorera nyina."
uwo mwanya humvikanye ijwi gusa Risa nkirivugira kure, riti:"twarabikubwiye ubwo wageragezaga kurokora bariya bana. abanyemaji ntibasaza, ahubwo uko ibihe bishira Niko biyongera imbaraga n'ubushobozi."
Jack ati:" SI uko nabikoze mbiyobewe, ahubwo ni uko nashakaga kwereka no gushinyagurira bariya bana ko arinjye wishe umuryango wabo. iyo mbica ari Abana, ntibari guhura n'ububabare nshaka ko bahura nabwo. nshaka kuzabica mbatwitse Ari bazima."
ijwi ry'uwavugaga riti:" twumvise ngo Peter na Natete bagucitse. ubwo Uzi ibyo Peter agiye gukora ukuntu bingana?"
Jack ati:" niyo mpamvu nje kubashaka, muze turwane intambara yanyuma nituyisoza nzabaha kwisanzura nkisezerano."
uwo mwanya haje umuyaga mwinshi ukonje, ukwira inzu yose. uwo mwanya hagaragaye abagabo batatu, bafite inkota, batangira kurwanya Jack, urugamba rurakomeza. Jack nawe yahise ahinduka umusore, atangira kubarwanya birangira abatsinze, inzu yose ayicana amatara, kureba neza bari X,Y ndetse na Z.
bahise bahagarara imbere ya Jack, X ati:" tugende, tugukorere ibyo ushaka, ariko nyuma uzatureka twigendere. Bose yabarushaga imbaraga,asa nkuwabafunze, bahise bagarukana.
.
.
Kurindi ruhande, muri iryo Joro, Julia, Emilio na basirikare babiri, nabo bari inyuma y'igipangu cya Hasari,barimo bahiga uko binjira. bashakaga inkota y'ubwami bwa Hasari kububi no kubwiza. uwabahaga amabwiriza, ni Julia. batangiye guhiga uko binjira, Julia ati:" uko byagenda kose ntibatureka ngo twinjire neze. ahari isomero turahazi, Kandi byanga byakunda hararinzwe cyane. rero, tugiye gusimbuka, twiteguye kurwana bubi na bwiza paka twinjiye mu isomero dufate inkota duhite tugenda."
babyumvikanye ho, birangira bombi basimbutse. bakigera mu imbere, basanze ingabo z'igicucu cy'umutuku, batatu bahari. Julia bimutunguye cyane, inkota yaramwiyatse, agenda ayikurikiye, inkota ihita ica ibihanga Bose. baratunguwe gusa ntamwanya bari bafite wogupfa ubusa, bahise bakomeza kugenda begera ku isomero, kugera imbere yisomero, batunguwe no gusanga, Jack, X,Y ndetse na Z, bahari Kandi babiteguye. Jack yakomye mu mashyi, Julia na Emilio bararebana. Jack we ati:" narinzi neza ko Ari aha muhita muza guhiga inkota, nyuma yo gutwara so wanyu. mbahaye ikaze mu isi y'urupfu."
Julia yaciriye isiri Emilio, nawe arahindukira areba abasirikare bari kumwe barafatana, uwo mwanya barabura hasigara Julia wenyine. uwo mwanya, X na Y bahise bakurikira nabo baratumbagira.
.
.
ku ruhande Kandi muri iryo Joro, Iranzi yatangiye gutoza kurwana Eric. yakomeje kugenda umutoza ibitandukanye, bakiraho bumvise  abirukanka hanze, Iranzi ahita afata inkota arasohoka, agisohoka, atungurwa no kubona ahantu hari umuyanga mwinshi hari kwikarangamo ibintu atabona. byaramutangaje, Eric nawe gusohoka, we yatangiye kubona Ari abantu bari kurwana, kureba neza, yasanze Ari Emilio nundi muntu atazi bari kurwanira mukirere. Iranzi we nkutari wasobanukirwa nibyo abona, ati:" uyu muyaga ni bwokoki?"
Eric we ati:" niza ku iyo nkota nkwereke."
Iranzi yarayimuhaye, uwo mwanya Eric atangira gusa nkushaka kuguruka, ariko biranga, atera inkota umujugujugu, irangenda neza ica hagati ya Julia na X, barimo barwana. ntibyatinze bahise bamanuka bahagarara kubutaka, Iranzi atungurwa no kubona bari abantu bavuye mubyo yitaga umuyaga. Emilio we yari yakomeretse ku itama ariko Atari cyane. yakibutse kuruhande ahuza amaso na Eric wari uhagaze aho, X we ati:" ndabona uri kimwe nka nyoko. ariko mbabajwe ni uko giye kurwana nawe bikaza kurangira nkwishe."
Emilio ati:"  ntagihe mfite cyo guhangana nawe. kuko inkota twashakaga ubu uri mubiganza byacu."
X yarasetse nyuma ati:" uretse ni kuba iri mubiganza byanyu se, ahubwo mwigize muyibona na maso yanyu?"
Emilio we yarahigimye, Bidatinze X yongera kumwataka aramurwanya, Iranzi na Eric bari aho bareba.
.
.
kurundi ruhande koko, babasirikare bari kumwe na Emilio, tayari bo bageze mu isomero,umwe muri bo ati:" murebe neza. aho muri bubone inkota irabagirana umbwire tiyifate, Emilio arahita aza kutureba twigendere "
bakomeje kugenda bazenguruka mu isomero, bidatinze bagera ahari inkota.
.
.
kurundi ruhande, ba Peter nabo ntibaryamye ahubwo baje mu misozi yibanga gushaka Ndori, kuko bacyekaga ko ariwe waba afite icumu. Ndori yatunguwe no kongera kubabona imbere ye. yahagaze aho, nyuma ati:" mwahayobewe se?"
Peter ati:" tugarutse aha kuko Ari wowe ufite icumu."
Ndori yahise atanguranwa ati:" reka reka njye ntacumu mfite. ubwo naba ndikuye he?"
Peter yasetsemo atambuka amwegera, nyuma ati:" ntabwo nubundi tuvuze ko Ari wowe urifite. ariko uko byagenda kose Uzi aho riri."
yari yamaza kumwegera, byatumye Ndori agiramo ubwoba. Peter we yarakomeje ati:" ntabwo tukugirira nabi ariko twamenye ko uwibye ririya cumu yari yambaye iyi ngofero waduhaye. byumvikane neza rero ni wowe Uzi neza ahari icumu."
Ndori muri we yumvise bamuvumbuye, akora mugafuka k'ipanaro, afata akuma gato, agiye kugatera   Peter kunda, uwo mwanya, Mike amufatiraho inkota. Peter we ati:" na kubwiye ngo kukumerera nabi biraterwa nawe. tubwire aho icumu riri, turakureka uri muzima. naho nushaka kuturwanya turaguca igihanga."
.
.
Kurundi ruhande Julia we yarimo arwana na Z, Jack Ari kuruhande areba. Julia yahanganye bikomeye na Z,  Z aribura neza neza. uwo mwanya Julia wari wahabije Z, yahise amufatiraho inkota, ati:" ntagihe mfite cyo gupfusha ubusa rwana nawe, mvira muri business, kuko ntuzi iyariyo."
Jack we akibona Z yizeraga atsinzwe, yahise afata inkota agenda yihuta cyane,  Julia gucyebuka abona ko Jack aje kumwataka, ahita ahirikira Z kuruhande, azamuka mu kirere agwa hirya, uwo mwanya Jack we ahinduka umusore. yatatse Julia,urugamba ruratangira. hasi hejuru, gusa Jack yarushaga Julia umuvuduko no kurwanisha inkota, yatangiye gukomeretsa Julia, birangira amutesheje inkota, neza agiye kumuca igihanga, dore ko yari yarakaye Julia yikaraze inshuro nyinshi hasi kubutaka Jack aramuhusha. uwo mwanya Julia yumvise ijwi Risa nkirimuvugisha, riti:" hunga genda atakwica. genda utahe."
.
.
Kurundi ruhande, Emilio nawe yatsinze X, amushyuraho inkota, ati:" genda ubwire Jack uti ibyo wakoreye umuryango wa James uraje ubyicuze. mba nkwishe, ariko naba nkuhoye ibyo utazi. genda."  Emilio yahise abura, X we asigara aho. kuruhande, Eric na Iranzi, bari aho bareba.
.
.
kurundi ruhande mu isomero, abasirikare bazanye naba Julia, bafashe inkota y'ubwami bwa Hasari mu biganza byabo,  babanza no kugira ubwoba. yari inkota yaka Kandi irabagirana. gusa Kandi iremereye. bakiri kuyibazaho, Y wari wabakurikiranye nawe yinjiye aho, baramwumva. ubwoba bwarabatashye, uwo mwanya batangira guhiga aho bihisha, ariko umwe ati:" Gisa, duce mu idirishya tugende." ntibyatinze baciye mu idirishya bagwa iruhande rwa Julia wendaga kwicwa na Jack. Julia akibona ko bafite inkota, yabaye nkugarura imbaraga ahita abafata baratumbagira. Jack nawe akibona ko batwaye inkota, yafashwe n'ubwoba buvanze n'umujinya, ajungunya inkota hasi yarafite arasakuza cyane, aboroga.
kuruhande ho Emilio yahuriye naba Julia mu kirere baragenda.
.
.
kurundi ruhande, Peter yafashe Ndori wari wagerageje kubarwanya bamushyira kubipfukanuro, Peter ati:" nkuhaye Andi mahirwe yo kubaho. tubwire ahari icumu."
Ndori yarabasetse cyane, dore ko yarimo ava amaraso mu kanwa, ati:" muzarinda mupfa, ntaryo mubonye "
yamaze kuvuga uko ahita yitera icyuma mu mutima apfa ubwo.
Peter yahise arakara bimurya ahantu, gusa ntakundi yari bubigenze.
Mike Niko kukubwira ati:" dokore iki? ndacyeka ntahandi hantu twakura amakuru kubyerekeranye, n'iri cumu. Tura kora iki?"
Peter yaratekereje, nyuma ati:"  ndumva ntakindi kintu cyo gukora dufite, dusubire Pazari."
.
.
Mugitondo cyakare muri Hasari, Jack yaraye ahagaze kuko yari yataye umutwe kubwo inkota yatwawe nabo yita abanzi be. umujinya uburakari, nibyo gusa byari byamwuzuye. uwo mwanya, Mama Jovani  yaje kumureba, akimukubita amaso abona ntatuje, aramwegera ati:" nyagasani ko mbona udatuje?"
Jack ati:" ndeka mama Jova, ubu nkubwiye ko inkota y'ubwami bwa Hasari, ubu yatwawe n'abana ba Natasha nawe wamera nkanjye. nananiwe kurinda icyubahiro cy'umuryango."
Mama Jovani akibyumva yikanze mo, ati:" ngo? reka nizereko ko uri gukina. kuko ibyo uri kubwira, ndumva Ari inkuru wahimbye ngo undememo amarangamutima."
Jack ati:" ivugire ufite uruvugiro."
Mama Jovani ati:" ese koko urakomeje? ubwo urumva ubaye uri gukina wakina uvuga ko umwana wacu ahombye bidasubizwaho  ingoma ya Hasari? urabizi neza ko iyo nkota ibuze, Jovani atajya kuntebe y' ubwami. ubwo kuba umwami kwe yajya abirota mu nzozi."
Jack yabuze ikintu yamubwira, kuko yari yataye umutwe.
.
.
Kuruhande mu bwami bw'amajyepfo,  Gad yaje yiruka n' imbere ya Felex ati:" nyagasani, inkuru mbi nkuzaniye, Ndori umucuzi w'ibwami, yapfuye, mubigaragara yishwe."
Felex yahise ahaguruka, arasohoka yinjira muyindi nzu, asanga ahari umurambo wa Ndori, Felex ati:" byanga byakunda, abamwishe hari aho bihuriye n'icumu ry'itsinzi. kuko yahoze kare kose abimbwira ho."
.
.
 
Kurundi ruhande ba Peter bo, bari mubyishimo ko inkota y'ubwami bwa Hasari, ubu iri mubiganza byabo. ikibazo cyari gisigaye,  nibura ry'icumu kugeza ubu batari bamenya aho rihererereye. nubwo barimo bishimira ko bafite inkota, ariko Kandi bakomeje kwibaza uko babona inkota, Kamari warimo avura ba Julia ibikomere, ati:" mu gihe tutabashije kubona icumu, ntitwanakura Natasha aho afungiye mu mva. yego ubu dushaka twafata ubwami bwa Hasari, ariko ntacyo byatumarira Natasha abaye adahari.niyo mpamvu tugomba gukora uko bishoboka, tugashaka icumu."
Peter ati:" turarikura he?...........................
....................
.......................... loading episode...19
.
ese koko bararikura he?
inkota irabonetse ubu sicyo gihe kiza cyo gukora Jack ku ngoma??
X,Y na Z baragarutse ariko baza bakubitwa n'abana ba Natasha, aho haricyo bazamarira Jack? Ntuzacikwe®
.
|::::::::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::::::::::|

Comments