logo

NEW TALENTS

Stories Group

NATASHA S02 EP19

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
Duheruka Peter Ari kwibaza aho bakura icumu rikenewe kugirango Natasha atabarwe. gusa twe tuzi aho riri, bo barahabwirwa n'iki?
.
Inkuru ya Navio kki dabble le, mbahaye ikaze.
.
Dutangiriye kuri Jovani, wari ufite abasirikare 5, ise yamuhaye ngo ashakishe izimira ry'umukuru wabarozi. yarenze imipaka ya Hasari, yisanga yageze mu bwami bw'amajyepfo. ntiyacitse inige yakomeje gushakisha kugeza ubwoyisanze ibwami. Felex yaramwakiriye, batangira kuganira nawe.
Felex ati:"  mubigaragara muri Hasari, ntabwo mumeze neza. mufite ikihe kibazo?"
Jovani yamuhishe uko bimeze muri Hasari, ndetse amuhisha ko umukuru w'abarozi yaburiwe irengero. Jovani ahubwo we yahise amubwira ati:" muri Hasari ntakibazo dufite."
Felex ati:" uzanywe no kubwira kubyawamusozi wabarozi se? Papa wawe yanze ubwumvikane, ubwo rero ntacyo azanyeneraho, ahubwo umbwire ko atazigire aza gucumura amabuye, kuko Atari mu bwami bwe. yanze kumvikana, ubwo uko byagenda kose ntacyo azaza kumbaza."
Jovani ati:" bundi se kuki wowe utawucukuye Kandi Uzi ko Ari mubwami bwawe?"
Felex ati:" mubigaragara, nashatse kumvikana nawe kuko aribyo byari kuba byiza. dore wowe uracyari muto, nuzi ibyiza by'ubwumvikane. ubu tuvugana iyo mbikora kubwimbaraga zintambara nawe agakoresha izindi, haba haramenetse amaraso menshi. rero yanze kumvikana, igikurikiyeho tugiye kuzakoreshs imbaraga."
.
.
Kurundi ruhande Kamari na Peter, barakibaza icyakorwa ngo icumu riboneke wapi babuze igisubizo. uwo mwanya bakiri kwibaza ishusho ya Natasha yahise igaragara imbere yabo.
Natasha ati:" ndabona mugeze aho munyeneye."
Kamari ati:" uziye igihe."
Natasha ati:" ubwo mufite inkota y'ubwami bwa Hasari, ubu ubwami buri mumaboko yanyu."
Kamari ati:" ariko twabuze icumu ngo nawe tukugarure."
Natasha ati:" njye simbabaje, ni abaturage ba Hasari bakomeje kubaho nabi kubwa Jack. njye niyo ntagaruka m'ubuzima,ariko Hasari ikazanzamuka, ntacyo byaba bibwiye. icumu rireke kubatinza Kandi ikindi uriyamurozi ntimumurekure kugirango atazabicira ibirori."
Kamari ati:" ntambaraga dufite zahirika Jack, kuko afite imbaraga sidasanzwe."
Natasha ati:" ntabwo Jack afite imbaraga ziruta iza Julia. Julia imfura yanjye namuhaye imbaraga zitigeze zibaho."
Julia uwo mwanya yahingutse aho, agikubita amaso Natasha, emotion ziramufata atangira kurira, ati:" mama."
Natasha we ati:" Julia, ndabizi munyeneye nkumubyeyi wanyu. ariko reka gushaka kwikunda, utekereze kubana mungana Ba Hasari, bari gukubitirwa mu bucakara, bashaka ubabohora. ababyeyi babo bari gupfa nabi kuko babuze kirengera. nibyo njye ushobora gukora ibishoboka byose ukangarura, ariko ntacyo byamarira mbaye giye gutura muri Hasari uwumwe. ndakwiginze, ufite imbaraga ufite ubushobozi, kora uko ushoboye ubohore abari kungoyi y'ubucakara."
Byatunguye Peter na Kamari, kumva Natasha utarajyaga wiginga, Ari gusaba umwana we kubohora abaturanjye ba Hasari, Julia yabitekerejeho, atuje ati:" mama, ndagusezeranya, ndakora ibishoboka byose mbohore Hasari. Kandi nawe, ndagusezeranya, nzagukura mu mva uri."
Natasha ati:" nukura Jack kuntebe y' ubwami bwa Hasari, ibyo bizaba bihagije. ibindi byaza nyuma."
Kamari ati: wivunika, icyo gukora turakizi. ndashaje, ariko narahiriye James ko nzakora ibishoboka byose, Hasari izagaruka mumaboko y'umuryango we. ibyo giye kubikora n'imbaraga zanjye zose" Natasha yahise yongera arigendera, abandi bahita baza mu nama yi huse.
.
.
Kurundi ruhande, Eric yakomeje gutozwa na Iranzi, neza hafi yo kumurusha. uwo mwanya Carine yagarutse kumureba, atungurwa ni uko barimo bitozanya, yahagaze ahirengeye, yari yatangiye gukunda cyane Eric. yakomeje kumwitegereza, inyuma ye, Mama Jovani, yaraje amuhagarara iruhande, nawe abona ibyo Iranzi yarimo akora, biramutangaza. yahise akora kuri Carine ati:" nawe se urashaka kwitozanya nabo?"
Carine yagize akoba, avuga areba hirya, ati:" oya narindi kugenda, mbibonye mbanza kureba ho."
Mama Jovani ati:" sawa subira inyuma, ugende ubwirire papa wawe ko nza kubasura tukaganira kubyo kubana na Jovani. ndashaka ngo uzamubere umwamikazi mwiza. aragukunda urabizi. sawa genda umubwirire "
Carine we acyumva ko bashaka ko Abana Jovani, yahise ababara gusa ntiyabigarafaza. yarahindukiye agenda gacye gacye, k'umutima ati:" njye sinyishaka kuba hafi ya Jovani ukundi, MBA numva meze neza iyo ndikumwe na Eric, ntabyo ndibuvuge."
kuri Mama Jovani, we yarakajwe ni uko Iranzi yarimo atoza umuhungu wa Peter, akaba umwanzi wabo. yahise yihuta, n'imbere ya Jack ati:" nyagasani, byashoboka bite ko Iranzi yaba arimo atoza umuhungu wa Peter kurwana??"
Jack ati:" ibyose nyine urumva byashoboka? wowe urumva yatoza imfungwa afunze kurwana?"
Mama Jovani ati:" rero nibyo bibereyemo."
Jack yahise aza aho bari, X,Y na Z barakurikira. nibo barinzi yarasigaranye, kuko abakomeye Bose bamurindaga, bari bajyanye na Jovani. kugera aho bari koko, asanga bari kwitoza, n'umujinya ahita atanga itegeko barabafata,arakuzira afata Iranzi ku kananwa, n'umujinya ati:" wowe ndaguha imfungwa ngo uyifunge ukayitoza kurwana? Uzi icyo uvuze kuri njye, uyu ni umwanzi wa njye."
Iranzi yabuze icyo avuga, birangira Bose babataye muri gereza. byaje kurangira, Jack ahise aza mu nama n'abaminisitiri be, ndetse naba Z. Jack ati:" nkoko mubibona, turi mubibazo bikomeye."
Kenny ati:"  nyagasani, koko dufite ibibazo bikomeye, abaturage hanze bari kwigaragabya ngo barambiwe ubucakara, inzara irabishe, Kandi bugarijwe ni ndwara, Hasari iri mugihe kitigize kubaho "
Jack ati:" ibyo biroroshye. mu ijoro ryakeye, twibwe inkota y'ubwami bwa Hasari."
bose bakibyimva barikanze, Fred ati:" byashoboka gute Nyagasani? yatwawe nande?"
Jack ati:" Abana banatasha."
Kenny ati:" eeh ubwo ko byaza kugorana, ubwo se Jovani, arambara ikamba ate?"
Jack ati:" niyo mpamvu mbateranyije ngo twige icyo gukora, umwamikazi ntazi niba inkota yibwe, ntanubwo nshaka ko abimenya, ahubwo mwe ndatse nanjye, tugiye gutesha agaciro iriya nkota."
Fred ati:" gute se nyagasani? urabizi iriya nkota kugira ngo wambare ikamba ni uko uyerekana. none urumva twabikora gute?
.
.
Kurundi ruhande, Kamari yatangiye gutoza Julia, gukoresha imbaraga za maji, dore ko bari bamaze kumenya ko ariwe ufite imbaraga nyinshi cyane kurusha Emilio. umwitozo waratangiye, Kamari ati:"buri kiremwa muntu, kigira imbaraga zidasanzwe, ariko siko Bose bazikoresha. kugirango izo mbaraga zikoreshwe, ni uko ukoresha byibura 75% by'ubwenge bwawe. ubundi ubusanzwe ikiremwa muntu tuvuga ko kizi ubwenge, gikoresha 15% byubushobizi by'ubwenge.  batinya kurenza icyo kigero kuko uharengeje gato gusa urwara umutwe. ariko rero iyo ushoboye kuharenga utangira gukoresha buri koya Kari ku mubiri wawe. gugirango ubigereho rero, tegura ubwonko bwawe ubumenyeshe ibyo ushaka gukora. ubundi utegeke umubiri wose kugikora."
Julia yafunze amaso, aratekereza, uwo mwanya atangira kwaka umuriro mu maso, yatangiye kubona ubushobozi bwimbaraga afite muri we. ntibyatinze uwo mwanya Peter yahise aza, imyitozo irahagarara, uwo mwanya bahita bajya mu nama. Peter ati:" tugiye gushyiraho ubuyobozi. Mike wowe urakomeza ube kumwanya wari ufite. uraba ministri w'ingabo. naho Poul, araba Minisitiri w'intebe naho Brean araba Minisitiri w'umuco, naho muzehe Kamari we azaba umujyanama wacu." Bose banejejwe ni myanya bahawe, Peter we arakomeza ati:" mukanya narindi kwibuka, urupfu data ya pfuye. mukurwibuka nibutse uruhare rwanjye nagize. kwizera no kwiyambura izina narimfite byatumye umuryango wanjye umenyerwa. ubu rero, namaze kumenya icyo kwitesha agaciro bivuze sinzigera nongera gutuma ni icuza ukundi. mu nyemerere, turwane intambara yanyuma dukure Jack kungoma, tubohore abaturage bahasari."
Bose bahanye ibiganza, bavugira rimwe, bari:" tugiye gutuma, Jack yifuza ibyo yakoze.
.
.
kuruhande uwo avuga ngo yicuze ibyo yakoze nawe, yakomeje inama n'aminisitiri be. Jack ati:" nibyo koko umuntu yabaga umwami yerekanye iriya nkota, ariko mureke bive ho. umuntu ajye aba umwami, aruko ahawe ingoma nuriho gusa."
Kenny ati:" biragoye. iriya nkota niyo twarahiriye imbere ko tuzubahiriza imihango yose ijya ibera imbere yayo. kuyambura agaciro yarifite, kubyumvisha abaturage noneho batari kubyumva kimwe neza n'ubwami, biragoye."
Jack ati:" ku itegeko ryange nk'umwami, ndategetse biveho. noneho uzanga kubyemera wese, muzamucire igihanga imbere y'abandi."
yabivugaga yarakaye, Bose bagiramo ubwoba babyemera bihuse, we arakomeza ati:"Kandi umwamikazi ntazagire ubwo amanya impamvu. uriya mwana wa Peter we ubu sinyimukeneye acibwe igihanga yewe niriya bwa yamutozaga." bikirije bihuta, Jack we arakomeza ati:" ubu ntamikino nyifite, umuntu wese utavuga rumwe n'ubutegetsi bwanjye yicwe."
.
hehe! sibwo ariye karungu? reka twiyizire kurundi ruhande, Peter nawe nyuma yo gushyira ho ubutegetsi, bahise bakomeza ni nama, Mike ati:" ubu rero dukeneye umuntu ujya ibwami akajya aduha amakuru."
Kamari ati:" reka tubikore bitandukanye nka cyera, ubwo twoherezaga Natasha ibwami, byatugejeje ku itsinzi, rero ubwo buryo Jack arabuzi. tubukoresheje rero, ntacyo byatanga kuko yabimenya. ahubwo tubikore mu bundi buryo."
Peter ati:" reka dukoreshe abaturage ba Hasari kuruta uko twe twabikora. bazateza umutwe Jack ariko tubabe hafi tubarinde. Jack namara guta umutwe ntazabona uko akoresha imbaraga ze, tuzahera ko tumwice ubundi duhorere abaturage."
Julia warumaze umwanya munini atekereza byarangiye nawe afashe ijambo. atuje ati:" twanakoresha abaminisitiri be, mu rwego rwo kumuyaza mu bwonko."
Peter ati:" sawa, ibishoboka byose bikorwe."
.
.
kuruhande, Jack naba X,Y,Z, bahise baza muri gereza, ntagutinda arabafata abazana aho bacira igihanga, barabakubita bikomeye, Jack abonye bamaze kuzahara, atanga itegeko ati:" Bose mu bace igihanga." 
bafashe inkota, barabegera, Bose barazizamura•••••••••••••••••••••••••••
.. ..................
............................... loading episode 20
.
iri ntiryaba ariryo herezo rya Iranzi na Eric?
yaba kuruhande rwa Jack, n'urwa Peter, Bose bariye karungu, barakura Jack kuntebe cyangwa? ntuzacikwe ®
.
|::::::::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::::::::::::

Comments