logo

NEW TALENTS

Stories Group

NATASHA S02 EP20

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
Duheruka Jack atanze itegeko ngo Iranzi na Eric bincwe, ese koko baricwa cyangwa?
.
Inkuru ya Navio kki dabble le, mbahaye ikaze.
.
X,Y, na Z bazamuye inkota ngo babace igihanga, uwo mwanya haje umuyaga mwinshi ubahuma amaso, uwo mwanya Eric na Iranzi barabibona, barahaguruka gacye gacye bariruka bava aho. umuyanga wakomeje kwiyongira, Jack nawe yaragitegereje ko bapfa. umuyanga hashize umwanya uragenda, Bose bafungura amaso,barababura. bahise barebana, Jack nawe arabibona, ahita akata agaruka mu mazu y'ubwami n' umujinya, afata inkota arangije arasohoka batangira guhiga aho ibwami. 
.
.
kurundi ruhande, Julia na Brean, ndetse babasirikare bacye, bazanye ibyo kurya, batangira kubiha abaturage bacye ba Hasari, abaturage barabyishimira, Bose amaze kubaha, yaje imbere yabo ati:" ibi situbikoze kubwo umwami Jack, ahubwo twabikuye mu mitungo micye James yasize."
abaturage bongeye kugira agahinda, kubwo ko abibukije uwabitagaho bikwiye.
Julia we yarakomeje ati:" nubwo yatanze, ntiyigize abasiga mwenyine. yadusize nk'amaraso ye, ibyo yabateganyirije byose muzabibona."
Bose bakomye amashyi. barishimye kumva ko hari ababatekereza ho. Julia yarakomeje ati:" rero ibyo ntitwabikora twenyine, tudafite inkunga yanyu. ndabasezeranya kubakura mu bucakara, ni mukora ibyo mbabwira. muhaguruke muhanire uburenganzira bwanyu. ntimugatinye umuyobozi udafite icyo abamariye, kuko bibarwa nko kumuha icyubahiro. niyo mwapfa uretse ko bitabaho, ariko muharanira uburenganzira bwanyu. muhaguruke mujye ibwami mujagaraze mu mwibutse ko ntacyo abamariye."
abaturage koko bumvise aribyo, kuva ubwo biyemeza kutazongera gukora imirimo yagahato.
.
.
Jack we ibwami, yakomeje guhiga ahantu Iranzi na Eric barengeye, araheba. abasirikare barapanura hose barahiga higa baraheba. uwo mwanya Akiri kwibaza aho barengeye, Fred yaje yihuta n'imbere ye, amuha icyubahiro, nyuma avuga gacye ati:" Nyagasani noneho ibyababaturage, byarenze kwigomeka ahubwo biba kwaga gukora ibyo bakoraga. ibaze ko n'abakoraga aha ibwami, ntabwo banze kuza gukora. ntahantu nahamwe hakiri umucakara uri gukora. noneho mu birombe by'umunyu, ntanumwe uhasigaye biri gutuma umunyu uba mucye."
Jack byaramuvanze, uburakari buriyongera ati:" ibyo nabibabwiye kuva na kare, uwanga kumva no kubahiriza amategeko njye nashyizeho, uwo yicwe rwose. noneho uwanga gukora akazi kacu, uwo we mwice n'umuryabgo we."
Fred we yasaga nkutabyumva neza, birangira ashatse kubavuganira. ati:" ngusa ariko nyagasani, kubica nanone ndumva ataribyo byagakwiye."
Jack yahise amushyiraho inkota, ati:"niba wowe ubwawe ubasha gusuzugura itegeko ryanjye, urabwira ko umuturage yanyumva? ntabwo ndi bwogere gusubira mo. genda ubikore cyangwa nkoresha inkota yanjye nice umuryango wawe."
.
Fred yumvise byakaze, Jack yari yariye karungu. yagombaga gukora uko ashoboye kose, agatabara ingoma ye bashagaga kumweguraho. we yagumye aho atekereza, uwo mwanya Jovani n'abasirikare 5, yari yajyanye, bagarutse ibwami, ntagutinda aza imbere yasi. yamuhaye icyubahiro. birangira batangiye kuganira. Jack ati:" umukuru w'abarozi bimeze bite?"
Jovani ati:" data, nahize hose ndinda Gera mu majyepfo, ariko yabuze, ahubwo byanga byakunda ntiyigize apfa, ahubwo byashoboka ko yatwawe."
Jack ati:" ibyo bireke, ubwo tuzaba twumva ibye. ubu rero, Hasari ubereye igikomangoma, urayibura ntutayirinda."
Jovani yaguye mu kantu, ati:" umh, kubera iki?"
Jack ati:" ubu tuvugana inkota y'ubwami bwa Hasari yibwe."
Jovani yarikanze ati:" ngo!?"
Jack ati:" ntabwo mbisubiramo. inkota y'ubwami yibwe, kandi yatwawe n'abana ba Natasha byanga byakunda bagiye gukora ibishoboka byose badukure ku ngoma."
Jovani yabirakariyemo, birangira afashe kunkota ati:" Ntibazabishobora. ahubwo wareka tukica uriya muhungu wa Peter?"
Jack ati:" nawe Iranzi yamucikishije, bamaze gutoroka ubu turi kubahiga."
Jovani yarumiwe, atangira kugiramo ubwoba, nyuma ati:" nonese data ubwo ko aha ibwami hari harinzwe hafunze babonye aho baca?"
Jack ati:" wa mwana we, bariya ntibasanzwe. ariko ngwino nkuhe imbaraga zidasanzwe dutangire turebe ko twahindura ibintu."
Jack yari yagize ubwoba yatangiye kubona ko byose bishoboka. yafashe umwanzuro wo guha maji umuhungu we, amaze kuzimuha ati:" ikintu nari naraguhishe nicyo, niba rero ukeneye iyi ngoma, biharanire." uwo mwanya, Fred yaragarutse ati" nyagasani, ubu abaturage ntibagitinya. bari kurwanya abasirikare ndetse bishemi bacye ubu tuvugana bari aha hanze y'amarembo ya Hasari bari gusakuza ngo ni wowe bashaka."
Jack na Jovani bahise baza ahirengeye  butegereza abaturage bari bafite ubuhire nibikoresho byibyuma, bari gusakuza cyane. Jovani yagize umujinya yambara imyambaro y'urugamba afata inkota abahukamo atangira kugenda abica. abaturage babonye bikomeye bamwe bariruka baragenda."
.
.
kurundi ruhande ni muri Pazari Peter naba Julia bari mu nama.
Julia ati:" ubu tuvugana,  abaturage batangiye imyigaragabyo. nabasezeranyije ko ntawe uzabakoraho, ndetse bahita barika imirimo yagahato bakoraga "
Kamari ati:" ibyo nibyo baraza kujagaraza Jack kuburyo utabyumva noneho natwe tugiye gutegura uko byose bigomba kugenda."
uwo mwanya bakiri aho, Natasha yogeye kubabonekera ati:" iyaba mwari muzi amaraso y'abaturage amaze kumeneka."
Julia yikanzemo ati:" abaturage bari kwicwa se?"
Natasha ati:" abagiye ibwami Bose bishwe n'amaboko ya Jovani ubwe."
Kamari ati:" uwakabaye ubarinda niwe ubiyiciye?"
Julia yagize agahinda, ahita afata inkota ubundi araguruka aragenda."
.
.
kurundi ruhande, Iranzi na Eric bakimara gucika, bihishe hanze y'amarembo, Iranzi ati:" uneje ibibazo. nari nabikubwiye ngo nindamuka nkutoje kurwana biraduteza ibibazo "
Eric ati:" ikibi ni uko twafatwa tu kicwa. ariko kuba dusohotse Ibwami mu buryo nawe utasobanukirwa. ubu rero ikigoye ni ukugera muri Pazari."
Iranzi we yabonaga yiteje ibibazo, nyamara nubwo yarabayeho babi ibwami ariko ntiyahigwaga. yarimyoje nyuma ati:" ngaho Reba Ari kwica abaturage nawe urumva umuborogo wabari kwicwa. none urumva nadufata atatwica? yego byari bimbangamiye kuba ibwami, ariko sinahigwaga nkuku."
Eric ati:" ntabwo yatubona Wana , ahubwo duhige aho dukura ifarasi twigire Pazari nkwereke na papa wawe."
Iranzi ntiyabyumvaga ahubwo yarimo yicuza.
.
kurundi ruhande, Julia yagize ahiciwe abaturage, yari yijeje ko baticwa, asanga ni imirambo gusa. agahinda karamwishe ararira mu mutima ati:" ndabizi byose ninjye wabiteye."
yabuze icyo akora agaruka mu giturajye yari yababwiriye mo, hari amarira gusa. yabuze aho ahera, abari basigaye bari abagore n'abana. Bose bamuje imbere, nawe yarimo arira, umugore umwe arira ati:" byose ni wowe wabiteye utwoshyereza abagabo, none Reba Bose bishwe."
Julia ati:" ndabizi ninjye wabiteye, ariko muhumure bazahorerwa."
Umudamu ati:" cyera Natasha ariho ntibyatubagaho. yaraturwaniriraga none twabaye nkipfumbyi. bapfuye, ariko ni ubwo twakoraga imirimo yagahato twari tubaye ho. none tuzabaho gute, ba papa bacu nabagabo bacu bishwe Bose kubwawe."
Julia byaramurenze, nawe ararira ati:" mwihangane. ndabasezeranya ko uwabishe, nawe azicwa n'amaboko yanyu, mubyihanganire."
ntacyo byari butange, ahubwo Bose bashatse kumutera amabuye, arahunga aragenda.
.
.
kuruhande Jenerari nawe yagarutse ibwami. Jack ahita akoresha inima yihuta.
Jack ati:" abaturage bari kwigomeka. banze gukora ngo barambiwe ubucakara. ariko reka mbabwire, ntibishoboka. ahubwo mwumve neza. Hasari amategeko yayo yagenderaga ho ahindurwe. ibyambere bigomba guhinduka, gukuraho no kwambura agaciro inkota y'ubwami. umucakara uzanga gukora ajye yicwe." 
batangiye kujujura byasaga nkoho batabyumva neza.
Jackson ati:" ntibishoboka. gute twafata inkota imaze imyaka n'imyaka izanira umugisha Hasari igakurwaho? Wenda ibindi byakorwa ariko icyo cyo sinyumva neza."
Kenny ati:" nyagasani, ibyo uvuga bigomba kubaho uko ubishaka. ariko na none, kuva Hasari yabaho, iriya nkota yahozeho, kuyikuraho rero ndumva bitaba aribyo. ahubwo twashaka uko tugarura nkimihango yahozeho ubu itakiriho."
Jack yagize umujinya afata inkota ayitera bucumu yishinga imbere yabo, nyuma ati:" muceceke. niba mutabyumva neza, ntibindeba. ibyambere, ni uko bigomba kubahirizwa. noneho wowe ubyange. ndabasezeranya, nzica umuryango wawe nabagukomoka ho Bose. nzatwika umuryango wawe nsibanganye ikimenyetso cyerekana ko wabayeho. ntampamvu yo gushaka guhindura ibyo njye nashyizeho. ikindi Kandi, Jovani niwe ugomba kunsimbura ntawundi uzaragwa iyi ngoma "
Bose bagize ubwoba, bavugira rimwe bati:" yego nyagasani. ibyo uvuze bibe itegeko."
.
.
kuruhande, Peter nawe aho yari yatangiye kwibuka cyera Ari kumwe na se, ubwo yashagaka kujya mu gace kabacakara kuzana Ange.
James ati:" ndabizi uramukunda, ariko wisubira hariya hantu. reka duhunge tujyende uzasuburayo nyuma."
Peter ati:" ntabwo byakunda, nabwo nabaho ntamufite."
yongeye kwibuka ubwo wari umunsi umwe, James yabateranyije, Ari kubabwira ati:" murabona ndashaje, mureke roro mbahe ikamba moyobore Hasari."
Natasha yahise yitanguranwa ati:" ndabizi ubwo ninjye mwatekereje ngo mumpe iryo kamba. ndaryanze rero. murihe Peter."
Peter nawe ati:" njye sinshaka kuba umwami murihe uwo mushaka wundi."
James ati:" ubwo mwanze ikamba, reka ryihere Jack."
Jack ati:" ndashimye nyagasani. ndabasezeranya ko nanjye nzabitaho neza. munyeretse ko muri ababyeyi beza."
James ati:" ntakibazo ufite amaraso y'ubwami, ibisekuru byawe byayoboye Hasari neza, nawe rero ugomba kwita kubaturage. singobwa kubakoresha imirimo yagahato kuko mumbaraga zabo    bakoze byagenda neza uko babishaka."
Jack ati:" nzabarinda, Kandi ntawe uzavunika."
Peter Akiri kwibuka, Julia yahise amuhagarara imbere ati:" abagabo Bose bishwe. imbere y'ubwami huzuye amaraso n'imirambo."
Peter ati:" reka tujye Hasari. Jack reka tujye kuganira nawe."
Julia ati:" ngo? tujye muri Hasari? ibwami noneho?"
Peter ati:" tujye ibwami...........................
......................
......................... loading up episode...21
.
ese koko arajyayo?
kubera iki ashatse kujyayo?
amategeko ya Hasari arahinduwe. ububwami n'iyi nkota ifitwe na Peter izamufasha iki nyuma yo guhindurwa kw'amategeko??
.
|::::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::::::::::::|

Comments