logo

NEW TALENTS

Stories Group

NATASHA S02 EP21

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
duheruka Peter avuga ko bagomba kujya muri Hasari kuganira na Jack, ese Barajya yo cyangwa?
.
inkuru ya Navio kki dabble le kubufatanye na New talents stories group idahwema kubategurira ibyiza, mbahaye ikaze.
.
Julia Wasaga nkutumva ibyo Peter amubwira, yabaye nkumubuza, ariko Peter we yariye karungu. yarebye kuruhande ati:" ntakabuza tugomba kujya yo. byibura ahe agaciro abaturage ba Hasari."
Julia ati:" ariko SI ngobwa kujya hariya."
Peter yarahindukiye, ati:" ahubwo tugende."
yahise yinjira munzu, Julia nawe aramukurikira ati:" niba rero tugiye yo, reka tugendere rimwe hanyuma dutabare Eric tumukureyo."
Peter ati:" n' ibidukundira turamukura yo."
.
.
kurundi ruhande, Jovani nyuma yo kwica abaturage, yaje kuruhande yegera ahari Carine, amuhagarara iruhande ati:" uri kwitegereza ikirere kiza. kiratuje, Kandi kiracyeye"
Carine yariturije ntiyakoma Jovani ahindura amaso aramureba nyuma ati:" narinkukumbuye."
Carine yinjije umwuka, nyuma ati:" abaturage wabiciye iki?"
Jovani atunguwe ati:" ngo?"
Carine ati:" bariya barwaniraga uburenganzira bwabo. none kuki wabishe?"
Jovani ati" bariya ntibashaka kumva no kugendera kumategeko y'ubwami. n' umbera umwamikazi, nawe uzajya ubacira urubanza."
Carine ati:" njye rero sinabana n'umwicanyi. ntibigize bakurwanya nyamara ntamuhwe wabagiriye. urumva wakoze ubutwari?"
Jovani yatunguwe  namagambo Carine yarimo amubwira, Kandi akayamubwira Ari kurira."
Carine we yashiretse ubwoba ati:" kuva uyu munsi ugende ushake undi mukundana njye sinakundana nawe."
yavuze agenda, Jovani ati:" erega uku wavuga kose, ntibyakuraho ko ngomba kubana nawe, ndetse ubu tuvugana, umugabekazi yagiye kuvugana ni wanyu, muminsi micye uraba uri umugore wanjye."
Carine yaramwihoreye arigendera,. Jovani nawe yagumye aho amukurikiza amaso."
.
.
Eric na Iranzi, bakomeje gushakisha ifarasi ngo bagendeho neza babuze aho bayikura. bakiri kwibaza aho bayikura, babonye Peter, Julia na Emilio bahagaze kumarembo y' Ibwami. Iranzi ati:" dore papa wawe n' ababakobwa."
Eric ati:" byanga byakunda wasanga aritwe aje kureba."
Eric ati:" oya ahubwo, wasanga hari ikindi kibazanye."
Iranzi ati:" baje kwiha Jack, arahita bombi abafata."
Eric we ati:" reka natwe dusubire ibwami , tujye kumenya icyo baje gokora."
.
.
kuruhande,ba Peter barinjiye, Jack kubabona akoma mu mashyi, ati:" byiza cyane ubwo mwizanye."
Peter ati:" ntacyambuza kugaruka murugo."
Jack ati:" iwanyu? hhh, ntabwo aha Ari iwayu. aha ni iwacu s'iwanyu. bibaye byiza wagenda ntuzahagaruke. kuko kuhagaruka ni amahirwe uba umpaye yo kukwica."
Jack yarakomeje ati:" ahubwo wagize ngo si amahirwe umpaye? nizeye ntashidikanya ko utazongera kugaruka hano. kuko ubu giye ku kwica, nice nabo bishywa bawe."
Peter ati:" sibyo binzanye. nzanywe no kukubwira ko Hasari ishingiye kubaturage. kubica rero ni ugusenya Hasari,,"
Jack yahise amuca mu ijambo ati:" wowe urabona waza kumpa amabwiriza?  cyakoza uranuguye." yahise akebuka X,Y,Z, abacira isiri na gutinda bafata inkota bataka Peter n' aba Julia. urugamba rwaratangiye, batangira kurwana."
.
.
kuruhande mama Jovani yaje iwabo wa Carine, Jackson akimubona, arahaguruka amuha icyubahiro, ati:" nyiricyubahiro, ni ubuhoro ko mutugendereye?"
Mama Jovani ati:" ni ubuhoro ndetse nkuzaniye inkuru ishimishije."
Jackson ati:" iyihe nkuru nyiricyubahiro?"
Mama Jovani ati:" umukobwa wawe, arahirwa, kuko umuhungu wanjye amakunda. mwitegure vuba babane abe umwamikazi wa Hasari."
Jackson yarishimye kumva ko umukobwa we agiye kuba umwamikazi, nyuma ati:"  ahubwo se bazabana ryari?"
uwo mwanya ataramusubiza, Carine yahise yinjira, akimubona amuha icyubahiro, Mama Jovani we ati" witeguye ute kubana na Jovani."
Carine ati" inde ubana nawe? ibyo mubyibagirwe. sineze kubana nawe kuko ntamukunda."
Mama Jovani atunguwe ati:" uti?"
Carine ati:" njye sinabana nawe kuko ntamukunda."
Jackson ati:" wasaze wamukobwa we? ibyo uri kuvuga wabikuye he!"
Carine ati:" ntabwo nasaze papa, ndakomeje. njye mbisubiramo sinabana nawe ahubwo aho kugira ngo mba.. "
Jackson yahise amuca mu ijambo, umwuka inabi ati:" genda va hano. ntasoni. genda ntiwitegeka ngo uzabana nande. rero kuba wakunzwe n' igikomangoma, ibyo wigira byose muzababa ."
Carine yagiye kuvuga, Jackson yenda kumukubita arasohoka arigendera.
Mama Jovani ati" umukobwa wawe mu minsi yashize, yabwiraga ko akunda Jovani, none byagenze gute?"
Jackson mu byubahiro byinshi, ati:" nyiricyubahiro, n'ubundi aracyamukunda. buriya, aba agirango ajijishe."
Mama Jovani ati:" ubwo rero mwitegure, isaha ni saha bashyigiranwa."
.
.
kurundi ruhande mu bwami bw'amajyepfo, Gad yaje iruhande rwa Felex, aramwegera ati:" nyiricyubahiro, umucuzi wacu mukuru nyuma yo kwicwa, abandi bacuzi nabo bagize ubwoba."
Felex ati:" ndacyeka, bamuhoye ririya cumu. Kandi turibuze, twe kimwe n'abaturage b'amajyepfo, twagira ibibazo.
Gad ati:" gusa ndacyeka bariya basaza n' ubundi."
Felex ati:" nibo kuko yari yanatubwuye ko aribyo bari kurihiga. ahubwo muririnde cyane hatagira abaritwara."
uwo mwanya akivuga uko, haje umusurikare yiruka ati:" nyiricyubahiro, icumu riribwe Kandi abaharindaga Bose bishwe."
Felex yarikanze ahita agenda yiruka bidatinze agera kunyubako imwe, hanze yayo huzuye imirambo,kwinjira abura inkota. byaramurenze ashyuha mu mutwe, ati" Gad. kora ibishoboka byose icumu irigarure. koresha ingufu zose bishoboka iryo cumu urigarure."
Gad yarikirije, yihuse cyane ahita ahamagaza abasirikare benshi bishoboka ati" tugiye kurwanira icyubahiro cy'ubwami bw'amajyepfo. iri cumu niribura twese ibyacu biraba birangiye."
.
.
kuruhande urugamba rwo rurakomeje hagati yaba Peter n'aba X. barakubiswe karahava, uwo mwanya Jovani nawe yahise aza yinjira urugamba, bidatinze, akocorana na Julia. urugamba rwaratangiye, Jovani yacyekaga ko bikiri byabindi byakera abakubita, Julia yatangiye kumurusha imbaraga. Jack akibona ko bikomeye, nawe yinjiye urugamba. kuruhande, Iranzi na Eric nabo bari aho bareba. babonye urugamba ruryoshye nabo binjira mo.
Jack ati:" byiza cyane. ubu nibwo mbonye umwanya mwiza wo kubatsemba."
Jack yatangiye gukoresha imbaraga siruta izabo batangira kuneshwa. Peter abonye bikomeye, yahise asaba Julia ko bahunga, Julia ahita akoresha maji ngo Bose baguruke, baratumbagira, Jack ahita isumbuka afata Emilio, abandi baragenda. agifata Emilio, baramuteraniye, baramukubita, bamuvuna amaboko , bamuvuna n'ukuguru kwiburyo. Jack ati:" mutamwica mu mwihorere, ndamutwikira ku karubanda."
.
.
Kuruhande, ba Peter bageze muri Pazari, kurebaba babura Emilio. Iranzi ati:" bamusigaranye "
Julia ati:" reka nsubireyo kumuzana."
Peter ati" oya wijyayo. bakurusha Imbaraga, have turapanga uko tujya kumuzana."
Julia yaratuje, uwo mwanya Poul na ba Kamari, bahise baza Poul akibona Iranzi aramuhobera, ati:" warumeze ute mwana wanjye?"
Iranzi ati:" ntabwo nkuzi."
Eric ati:" uwo niwe papa wawe nakubwiraga "
Iranzi yaramwitegereje, bidatinze atangira kurira nyuma ati:" kuki wagiye ukansiga nu mvune z'ibwami? nakuze nabi nkura mvunika. nakuze nta mama mbona kuko nabwirwaga ko mwembi mwapfuye."
Poul ati:" umbabarire, ariko uwabikoze wese azicwa ndetse azahabwa ububabare uzabyumva."
.
.
kurundi ruhande, Emilio bamuzanye kuruhande kwirembo ry'ibwami baramuboha, bamuhohera kuzuba ryinshi, ntakabaraga yarafite kuko bari bamuvunaguye. Jovani yamupfukamye imbere ati:" ugiye kubona umujinya wanjye. tugiye kugutwika uri muzima, Kandi ntawe uri bubashe kugutabara."
Emilio aniha ati:" niyo mwanyica ntakibazo. ariko aba baturajye ba Hasari bazabohoka iyi ngoma yanyu muranyica, urupfu mu nyica namwe myzarupfa ."
Jovani yaramusetse, nyuma ati:" mwe nugira ubwoba bimwe muri kuvuga ngo muzatwica? iyo mudahunga mwembi twari kubica. ariko nabo bararye bari menge."
.
.
kuruhande, ba Peter bahise bakora inama, Peter ati:" Emilio yasigaye mu maboko ya Jack, ntitutamukurayo aricwa."
Kamari ati:" kugeza n'ubu icumu ntiriraboneka. Kandi uriya mwana ntadakurwayo aricwa "
Julia ati:" mureke dusubire yo, kuko naniwe gukiza umuvandimwe wanjye, ntacyo naba maze"
Peter ati:" reka dusubire yo twese. yaba abasirikare natwe, twambarire urugamba, nuriya mukuru wa barozi turamutwara, tugende twerekane inkota imbere y'abaturage birangire Jack aveho dufate ubwami."
.
.
kuruhande, muri Hasari bacanye umuriro abaturage Bose bareba, Jack atanga itegeko ngo bajungunye Emilio mu muriro..................................
................
.... .................... loading episode..22
.
ehe! agiye kunagwa mu muriro, aratabarwa cyangwa?
icumu ryatwawe, ninde waritwaye?
ntuzacikwe®
.
|::::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::::::::|

Comments