logo

NEW TALENTS

Stories Group

NATASHA S02 EP22

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
Duheruka Jack atanze itegeko ngo bajugunye Emilio mu muriro, nyamara twasize, Peter na ba Julia bambariye kumutabara. barabigeraho cyangwa Emilio aranagwa mu muriro?
.
Inkuru ya Navio kki dabble le kubufatanye na New talents stories group idahwema kubategurira ibyiza. mbahaye ikaze.
.
Dutangiriye kuruhande rumwe, aho Felex nanubu akibaza uwamutwaye icumu, nanubu byamucanze. yakomeje kwibaza aho ryarengeye, uwo mwanya haje Gad yari yohereje kurihiga, akimubona aba nkuwikanze, ati:" eeh, muraje? muraribonye se byibura?"
Gad yamuhaye icyubahiro nyuma ati:" umbabarire nyagasani. twahize henshi hashoboka, ariko twahebye.  twageze Pazari, ntanikimenyetso cyerekana ko habaye abantu uretse inyubako zahasigaye. ba basaza n'ingabo zabo situzi iyo bagiye."
Felex ati;" ubwo se twanzure ko aribo baritwaye?"
Gad yabuze icyo amusubiza, birangira ajunguje umutwe, ati:" sinzi neza ko baba aribo. kuko muri bo, yewe n' abasirikare twabahaye ntanumwe Uzi aho ryari riri"
Felex ati" gusa mwihagarara. mukomeze muhige paka muribonye."
.
.
kuruhande ho, abasirikare bateruye Emilio ngo bamunage mu muriro. kuri we yari yihebye, ntakizere cyo kurokoka agifite. amaboko n'amaguru, bari babivunaguye. abaturage bari aho, bagize umutuzo ukomeye, kubwo ubwoba bari bagize. kure cyane yaho, amafarasi yendaga gucika imigongo, kubwo inkoni ba Peter birukaga ngo batabare Emilio bazikubitaga. Jack we yarahagurutse ati:" nguhera ubu ibi bigiye gukorwa, bibahe isomo kuko umuntu wese uzanga gukora ibyo njye nashyizeho wese azajya atwikwa. mu byumve neza."
Bose bagize ubwoba bwinshi bipfutse mu maso ubwo babonaga abasirikare banaze Emilio yerekeza mu muriro."
" bana banjye mu mbabarire kuko nagiye nkabasiga. ariko murarinzwe ntacyo muzaba. ubwanyu murakomeye, ntawabatinyuka." amagambo akomeye Emilio yatangiye kwibuka, mama wabo Natasha yababwiraga. ibyo yabyibukaga Ari mu birere yerekeza ahari umuriro."
hirya mu baturage, ba Peter barahageze, bava ku mafarasi, bidatinze bigizayo abaturage, bakigera imbere batungurwa no kumva utaka, barebye ahaturuka ijwi,ba bona Emilio agwa mu muriro Waka cyane. Julia yagerageje gusimbuka ngo ajye kumutabara Jovani amusanga mu birere, amukubuta umugeri agwa nkiriya. Emilio yakomeje gutaka cyane, abandi bashaka bishoboka aho baca ngo bamutabare, ariko abasirikare barabitambika benshi cyane, babura uburyo. Julia yatangiye kurira kubwo gukomeza kumva umuvandimwe we, ataka bikomeye kubwo gushya. Emilio we yakomeje gutaka, ariko biba ibyubusa, abura uwamukura mu muriro nawe abura ubuvamo kuko bari bamuvunnye amaboko n'amaguru. yagezeho gutaka biranga, arinda ashiramo umwuka. Julia yagize umujinya uvanze n'agahinda ubwo yabonaga Jack anaze umurambo wa Emilio wari wahiye hose imbere yabo. araboroga cyane.😭😭😭
.
Umujinya wariyongereye kuri Bose uburakari buteye ubwoba burabavaga. noneho bombi batangira kurwana nkabiyahura Jack nawe afata inkota abajyamo, imbere y'abaturage atangira kubarwanya birangira abatsinze babonye urugamba rukomeye, batangira guhunga baraguruka barahunga.
.
.
kuruhande, mu gace k'abacakara, hamwe hegereye ahari umva ya Natasha, ubutaka bwafashwe ni umutigito Bose bikanga mo, byari bikomeye cyane. kuko n'amazu yatangiye gusenyuka, ahari imva ya Natasha, hatangiye gusatagurika bidatinze haraturika, bidatinze Natasha avamo.
.
.
kuruhande ba Peter bari bacitse bitambitswe n'igihu, gikomeye cyane barahagarara, uwo mwanya babona Jack akivuye mo. atangira kubarwanya, birwanaho uwo mwanya Kamari amuca igihanga,  igihimba kigwa iriya  Peter uburakari bwariyongereye yataka Jack wari wahindutse umusore, biba ibyubusa. yamurushaga imbaraga nyinshi cyane. Julia nawe yatatse biba ibyubusa, nawe arakubitwa. bidatinze Bose barafashwe bazanwa ibwami imbere y' abaturage barabohwa. uwo mwanya Jack atanga itegeko ngo bacana byikubye kabiri umuriro wari uhari. Jack yarakomeje aza imbere y'abaturage, ati:" nabibabwiye. umuntu wese uzanga gukora ibyo njye nashyizeho wese azajya atwikwa. aba noneho bageretse ho guhangana nanjye, bo baratwikwa paka babaye ivu."
.
batangiye kubakubita, bikomeye, abasirikare bo mu ngabo z'umuriro batangira kugenda babaca ibihanga umwe kuri umwe. Julia yagize ubwoba, dore ko yari yegereye Peter, arira ati:" ntakabuza, twese turicwa."
Peter ati:" njye siko mbibona."
Jack we yaje imbere afata Poul na Mike kuntungu, ati:" mwe narinzi ko mwapfuye. ubuse ko mugiye kuzira ubusa!? kuva na cyera mwashakaga gukorera Natasha ariko nkababuza mukanga. sawa icyo mwahisemo murakibona. giye kubatwika muri bazima nkuko nishe uru rwana."
kuruhande Carine nawe yaraje, atungurwa no gusanga Eric azi, aboheye imbere ya rubanda bari kubakubita cyane.
abaturage babo batangiye kugira ubwoba, no kugirira impuhwe ba Peter bari bagiye gutwikwa. umuriro wari uri kwaka cyane, bo geramo inkwi.
uwo mwanya Mama Jovani yaje imbere aho bari yegera Jack ati:" nizere ko ubu ubica Bose kuko indI nshuro bagucitse wazicuza."
Jack ati:" ubu giye kubica mbatwitse Ari bazima."
mama Jovani yajuguje umutwe, yemera, nyuma ati:" ariko, ntarumuri rwererana uri kubona mu baturage?"
Jack  yatangiye kwitegereza mu baturage, koko abona urumuri rwererana mu baturage.yagiye abegera,nabo byagenda bava mu nzira Jack kureba abona ni WA mukuru w'abarozi bari ba muhambiriyeho inkota y'ubwami. yatangiye guseka ubwo yayibonaga. yagiye ahegera aseka cyane Jovani nawe akomeza kugenda amwegera arinako amwenyura, Jack arakugendera, agenda ayisatira ngo ayitore, atarayikoraho, urumuri rwabaye rwinshi cyane rumupfuka mu maso uwo mwanya yumva ariye umugeri aratumbagira agwa iruhande rwa mama Jovani. Bose kimwe b' abaturage barikanze, birangira bitegereje aho akubitiwe, kureba neza babona Natasha n'inkota mu noki aza asatira ahari Jack. Bose bikanze mo, Julia na ba Peter basekamo.
Natasha yegeye imbere, mu ijwi rirangurura, ati:" unyicuye umwana? ndagusezeranya gupfa byikubye kabiri urwo yapfuye."
ba X,Y na Z bahise bamwataka ntagutinda abaca umutwe Jack yikanga mo. Jenerari nawe yatatse Natasha aramuvunagura, yarafite umujinya uteye ubwoba. yaramuvunaguye, aragije amuca igihanga anaga mu mumuriro. Jovani nawe yahise aza yinjira urugamba bidatinze akocorana na Natasha yumvaga mu bitabo. yifuzaga kenshi guhura nawe kuko yumvaga bamuvuga ngo ntawamurusha imbaraga. urugamba rwaratangiye, gutungurwa cyane Jack yabonye umwana we wi kinege yenda kwicwa, aratumbagira akubita umugeri Natasha yegera inyuma abaturage bareba. Jack yafashe inkota yataka Natasha barahangana karahava, Julia nawe aca imigozi abohora ba Peter nabo binjira urugamba. mama Jovani abonye biri gukomera yohereza abasirikare Bose ngo nabo binjira urugamba,ntibamenya igihe Bose biciwe.Jovani yaguye kuri Julia wari ufite umujinya, amukubuta ubutababarira, aramuvunagura, bidatinze agiye kumuca umutwe mama we aritambika ariko biba ibyubusa Bose abaca ibihanga, hasigara Jack wari wigize kagarara Bose baramuteraniye, Natasha ati:" baturage namwe muze mwice uyu wari ugiye kubica nabi." 
.
nabo babyumvise vuba, ufashe ibuye, ufashe icyuma, igiti. bahurira kuri Jack baramukubitagura baramunoza, baranguje nabo bamunaga mu muriro baramutwika. byari ibyishimo bikomeye kuri buri ruhande, abaturage barabyishimiye, Peter arangije afata inkota y' ubwami arayimanika avuga cyane arangurura ati:" kuva ubu ninjye mwami wa Hasari, abaturage mwese, mufite kwisanzura, ntabucajara buzongera kubaho."
abaturage bakomye amashyi, we arakomeza ati:" Kandi muraza kubona amategeko abaha ubwisanzure ndetse nayo mugomba kugenderaho mashya."
barabyishimiye, Bose bataha bishimye. Ba Peter bo bafashe imirambo yabasirikare bapfuye ndetse n' umurambo wa Jovani na nyina, banaga mu muriro, barangije bafata uwa Emilio na Kamari ndetse nabari ingabo z'umuriro babinjiza ibwami, bajya kubashyingura neza.
.
.
kuruhande, inkuru yageze kuri Felex ko
Jack yakuwe ku ngoma , nawe ahita afata ifarasi n'ingabo ze baza muri Hasari.
.
.
nyuma yo gushyingura abapfuye mucyubahiro, bahise baza kuganira, bombi bahobera Natasha , Julia ati:" mama, umbabarire nananiwe kurinda Emilio."
Natasha ati:" ntakibazo kuko nawe aho Ari ubu aratekanye. Kandi yishimiye ibyabaye."
Peter we ati'" ariko se ko meruka twari buzagutabare aruko icumu ribonetse, wavuye mumva ute?"
Natasha ati:" hari umugabo ukomeye ukuriye abacakara, na mubwiye aho riri aragenda ararizana, ahubwo mumuhe umwanya ukomeye."
barishimye, Peter ahita akura ho abayobozi bari ho, ashyiraho abe, uretse Jackson yarekeye ho. Eric we yahise ashaka Carine amubera umugore. Felex bamwegurura umusozi wa mabuye, ariko kubwumvikane bakajya bagabana mo kabiri. Hasari yateye imbere cyane kuko abaturage bikoreraga bakajya babona inyungu ziva mu ngufi zabo. banyuzaga mo bakajyana amashimwe ibwami gutura umwami, Hasari iragenda, iba nziza cyane , abaturage bakajya bava hirya no hino baje ku hatura. Imyaka yakomeje kwicuma Eric asimbura Peter ku ngoma aba ariwe uba umwami. Natasha we yatoje Julia cyane igihe kigeze ashakwa n'umucuruzi ukomeye cyane.
.
°°°°°°°°°°°°°Iherezo°°°°°°°°°
.
ngayo nguko rero Natasha aragarutse aragiza ibintu. mbibutse ko iyi nkuru Ari impimbano, , ntibyigize bibaho ndetse ntanubwami bwa Hasari bwabayeho, yahibwe gusa igamije kwigisha no kumara irungu abantu. mbifurije amahoro cyane dusubire mu yindi. ushaka kuyigura hari uburyo, twandikire Whatsapp 0722319367.
.
|:::::::::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::::::::|
📢 Kwamamaza

Ibihe...

Comments