logo

NEW TALENTS

Stories Group

NATASHA S02 EP06

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
Duheruka Kamari ari ku ifarasi yiruka tutazi aho agiye. Ni mugihe Eric yari yatanze bari bamugejeje imbere ya Jack. Biraherera he?
.
Inkuru ya Navio kki dabble le, mbahaye ikaze.
.
Dutangiranye n'ifarasi Kamari yariho, yaje imbere yaba Mike na Poul, aho bari bari."
Mike ati:" amafarasi yose ntimwayashyize mubuvumo ra?"
Brean ati:" cyane niho nayashyize kandi nanahafunze ntayasohoka."
Mike ati:" hanyuma se iyi ivuye he?"
Brean yarayibonye arikanga ahaguruka agenda ayisatira, kuyigera iruhande, ifarasi irahagarara.
Brean ati:" iyi farasi, nayo byashoboka ko ifitanye isano naziriya twambuye babasirikare, kuko nayo ipfumuye ugutwi."
Mike ati:" yifate uyijyane aho washyize izindi."
Brean yafashe ifarasi, akiyikoraho, yumva inkota kugakantu.
yihuse cyane, yabaye nkuwikaraga kumuvuduko udasanzwe, arahindukira, agihindukira ati:" Kamari?"
Kamari yahise amukuraho inkota ati:" ndabona warateye imbere mu mirwanire."
Brean ati:" umva ye, buri gihe mora nitoza."
ntibyatinze bahise bagarukana, baza neza ahantu Mike na Poul bicaye, ati:" yafarasi yari iyumushyitsi."
bose bahindukiriye rimwe, bakimubona bahaguruka basiganwa bamuhoberera rimwe. Mike ati:" nyiricyubahiro James we arihe?"
Kamari yahise aceka intege, ubonako agize ikibazo, Mike ati:" ko utansubiza byagenze gute?"
Kamari ati:" barishwe."
Mike, Poul na Brean bahise bikanga bavugira rimwe bati:" ngo?"
Kamari ati:" gusa kurinjye mbanumva batarapfuye, kuko ntakuntu umuryango wanganaga kuriya wose wicwa."
Mike yahise azenga amarira mu maso ati:" iminsi yose twabagaho twumva yaranze kuza kutureba, twari twaramurakariye twumva yaratwanze cyangwa yaribagiwe ko twaje aha. None yarapfuye?"
Kamari ati:" gusa abana bawe, bariho bari ibwami bafashwe nabi cyane."
Mike akibyumva yahise ahaguruka, ati:" kubana banjye ho nakora ibishoboka byose."
Kamari ati:" ibyo rero nibimwe mubitumye nza hano. Ibwami hariya hari abakobwa bawe, hakaba n'umuhungu wa Poul hakaba n'umuhungu wa Peter. Bose bafashwe nabi cyane."
Poul ati:" utabwira ko na Iranzi wanjye ari kubabarira ibwami?
.
.
Kurundi ruhande, Jovani hari aho yaje aza ahamagara Carine, nawe amuturuka inyuma, aramukanga, undi arahindukira ati:" apu, urahobye ntabwoba jya gira."
Carine ati:" genda wabugize."
Jovani ati:" wapi pe, nonese ntabwo uza ngo unsuhuze?"
Carine yahise aza aramwegera, aramuhobera, Jovani ati:" narinkukumbuye cyane."
Carine ati:" nanjye pe, numvaga ntari butuze ntarakubona."
Jovani:" ngwino rero tujye mucyumba cyanjye nicyo gitekanye."
Carine yajunguje umutwe yemera, undi ahita amufata ukuboko aragenda.
.
Kurundi ruhande nanone aho ibwami, hari umukobwa wazaga yihuta agera kubiro bya madamu Janet, bidatinze arinjira Janet akimubona ati:" bimeze bite?"
Umukobwa ati:" umukuru w'abacakara, yohereje umusore ngo agufitiye ubutumwa."
Janet ati:" umusore?"
yahise yibuka amagambo yabwiwe n'umudamu atamenye ati:" uyu munsi haraza kuza umusore w"umucakara icyo agusaba ukimuhe."
yahise azunguza umutwe, ati:" tugende ndebe uwo musore."
.
.
kurundi ruhande, Eric bamuzanye imbere y'intebe ya Jack, munzira bagenda, yakubise amaso Jovani na Carine, yibaza cyane kuri Carine. Yari umukobwa mwiza pe! Ushinguye muremure, ubonako kabisa ari mwiza. Eric yamwibajije ho arinda yinjira ahagarara imbere y'intebe ya Jack."
Jack yaratambutse aricara, nyuma ati:" Gad ngaho bwira n'iki Felex yifuza."
Gad ati:" hari umusozi wa zahabu, urindwa n'ingabo zanyu. Uri mu bwami bwamajyepfo. Bundi ntanubwo twakabaye kuza kubikubwira kuko nubundi wakabaye uwacu kuko nubundi uri mu bwami bwacu. Ariko kuko dushaka ibintu binyuze mu mahoro. Turaguha uyu musore, nawe utwegurire uwo musozi ube uwacu."
Jack ati:" niwo yashakaga?" yahise acira isiri Jenerari we ahita ashyira inkota kuri Eric, Gad ati:" urakora ibiki?"
Jack ati:" ntabwo uwo musozi nawuha Felex, kuko ni umutungo kamere w'ubwami bwa Hasari, abaturanjye barawukeneye kugirango babeho neza. Rero nuyu musore nawe ntawe tubaha. Ahubwo genda umubwire uti urakoze kandi umubwire uti agushimiye ubufatanye mugirana."
Gad ati:" ariko waba wishe amasezerano."
Jack ati:" genda cyangwa nawe tukugire imbohe yacu."
.
.
Sasa kurundi ruhande, Janet yaje kureba umusore w'umucakara ngo woherejwe n'umukuru w'abacakara, akimugera imbere ati:" bite musore?"
Umusore ati:" ntabwo nshaka gutinda nkufitiye ubutumwa."
Janet ati:" ubuhe butumwa?"
Umusore yatangiye kumubwira amagambo tutabashije kumva, nyuma Janet ati:" sawa."
Umusore ati:" ikindi ngo uzirikane ko ari umuvandimwe wawe kandi ko kugirango mugere kubyo mwasezeranye ni uko nawe umuha icyo kintu nonaha."
Janet ati:" sawa reka nze nkurebere." 
.
.
sasa kurundi ruhande, Gad nyuma yo gusohoka mu bwami bwa hasari, yahase ifarasi ikiboko igenda yiruka muburyo bukomeye, bidatinze agera ibwami. Bidatinze yageze imbere y'intebe y'umwami, Felex ati:" reka nizere ko ubu noneho umusozi wabaye uwacu."
Gad ati:" umbabarire nyiricyubahiro."
Felex ati:" byagenze gute?"
Gad ati:" nyiricyubahiro, Jack ngo ntakeneye kugirana nawe amasezerano."
Felex ati:" uvuze ngo?"
Gad ati:" ahubwo ngo ntiyongera kwakira intumwa yawe ntizagaruka. Nanjye yaranyishe, rwose yabanje yishimira  cyane ko tware tumuzaniye umwanziwe, ndetse ubu tuvugana umutwe we ubanza utakiriho. Ariko, ngo umusozi n"umutungo kamere, w'abaturange ayoboye, ntiyawuguha rero."
Felex ati:" gute awita umutungo kamere we utari mu bwami bwe? Bundi se kuki umusigiye Eric atabyemeye,?
Gad ati:" cyera niba wari bwishimire ko ngaruka aha ndi umurambo."
Felex ati:" Jack aranshotoye. Ako kaba ari agasuzuguro. Negurira amare meza, amafarasi y'intambara, abasirikare bazi kurwana, njye kwereka Jack ko njye nicaye kuri iyi ntebe ntimitswe nkawe."
.
.
Kurundi ruhande ahari Kamari na ba Poul, bakomeje kuganira.
Kamari ati:" aho kwinjirira ho harahari. Kibazo ninde ujyayo ngo atabare bariya bana? Ubu tuvugana Eric ari mumaboko ye, aramuca igihanga, isaha n'isaha nidutinda kujyayo."
Mike ati:" wowe kuki wemeye ko ajyayo nawe?"
Kamari ati:" nashakaga igiteranya Jack na Felex. Icyambere Jack ntiyakwemera gutanga uyu musozi kandi ntawe azi. Icyakabiri ntiyari kurekura Eric kuko yaramukeneye. Urumva rero gutwara Eric nk'iturufu Felex yarafite waragiza ukagenda utamuhaye nicyo yashakaga hejuru y'ubutaka bwe, arahita arakara bikomeye umujinya Jack atazabasha kwikura. Muri icyo gihe natwe nibwo tuzapanga. Ariko dukeneye cyane ko bariya bana bava ibwami mbere yibyo."
Mike ati:" reka njye geyo jye kuzana n'abakobwa banjye."
.
.
sasa kurundi ruhande, hari abagomba gucika gereza, nkuko babibwiwe. Julia na Emilio bakomeje kwibaza ibyo bakora ngo batoroke gereza, ikintu kitari cyoroshye. Julia yaratekereje nyuma ati:" reka dukoreshe ibyo Iranzi atekereza nkiturufu. Mu bitekerezo bye, nabonye agutekereza cyane, bishoboke ko agukunda."
Emilio ati:" ubwo turabikora gute?"
Julia ati:" muhamagare ureba nawe icyo umubeshya, wiyoroshye bishoka, paka umuciye intege."
Emelio yahise ahaguruka yegera umuryango atangira guhamagara, Mu mwanya muto nko guhubya, Iranzi yahise ahagera ati:" bimeze bite?"
Emilio nawe si utereka amaso, dore ko ubwiza bwari bwose, avuga yiroheje ati:" wamfasha? Ndashaka kwihagarika."
Iranzi yahise akingura, undi ahita amuhobera, aramufata cyane Iranzi yikanga mo, undi ati:" ndumva ntakurekura. Ibi nabyifuje kenshi. Ndagukunda cyane."
Iranzi yitegereje ubwiza bw'umukobwa, ibitekerezo bijya kure, ntagutinda atangira kumukora mu mutwe, Julia na we ahita abegera amukubita akantu mu mutwe  ahita asinzira yikubita hasi, bidatinze bahita basohoka, baca inyuma baragenda."
.
.
kurundi ruhande Jack yafashe inkota aza imbere ya Eric ati:" ubuse urirwanye nka so sha?"
Eric ati:" njye nagambaniwe. Ntabwo ndi umwanzi wawe. Ndi umuhigi, nibyo bintunze."
Jack ati:" wowe na so muhuje ibitekerezo, niyo mpamvu rero ntagomba kudohoka kungamba na fashe. Umuryango wa James ngomba kuwurimbura burundu."
Eric ati:" njye ndarengana ni uwo James simuzi."
Jack ati:" ntibyanangaza, nawe kuba ufite amanyanga nkaye."
Eric yagiye kuvuga, Jack yihuse ahita azamura inkota no kumutwe,,
.
.
kurundi ruhande, Julia na Emelio bakomeje kwiruka, baca hagati yagereza, uko bagakomeje bagera ahantu hari inyubako irimo umwijima mwinshi, muri iyo nyubako haturukaga umpumuro mbi cyane, uko bakomeje kuhegera, bumva hari guturuka mo amajwi y'abantu, bakiri kwibaza abarimo, bumva uvuga ati:" mukomeze mugende, mwihagarara. Ariko iyo nyubako muyizirikane, kuko abarimo nimwe batezeho amakiriro. Nimwe mugomba kubatabara.
guhindukira ngo barebe uri kubavugisha,......................................
.....................
.............................loading episode...7
.
bigenda bite?
abo ni bande bateze amakiriro kuri aba bana? Eric buriya we naciwe igihanga? Felex ngo agiye kwereka Jack ko atimitswe nkawe, arabikora ate? Mike agiye kuza ibwami, Jack namubona kandi aziko yapfuye bizagenda gute?
ntuzacikwe.
.
|::::::::::::::::::::::::::::-navio-nv-::::::::::::::::::|

Comments