Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
Duheruka hari ijwi Jack yatangiye kumva nyuma y'uko aswase Julia na Emelio yaragiye guca ibihanga, iryo jwi n'iryande?
.
Inkuru ya Navio kki dabble le
Whatsapp: 0780786300
mugihe ushaka kugura inkuru wanyandikira kuri whatsapp unyuze kuri izi nemero: 0722319367.
Mbahaye ikaze ku intagiriro ya Season yacu.
.
Dutangiriye mu bwami bw'amajyepfo, aho Felex wananiwe kwinjira mu buvumo yahise aza. Yicaye mu ntebe ye, akomeza gutekereza cyane. Kamari na Eric bari bahagaze imbere ye, Jenerari yasaguye, ahagaze kuruhande.
Kamari ati:" ariko ubanza ukeneye cyane uriya musozi? Ese uwaguha ikintu cyatuma uwubona ukaba uwawe, wamukorera iki?"
Felex ati:" iki he?"
Kamari ati:" njye mfite ikintu cyatuma, Jack akwegurira uriya musozi. Ariko banza utsezeranye ikintu uzampa n'ubigeraho."
Felex ati:" nzakugira umuntu ukomeye cyane muri ubu bwami."
Kamari ati:" sawa."
Jenerari ati:" ngaho tubwire icyo kintu n'ikihe?"
Kamari yatunze urutoki Eric ati:" do, uyu umujyanye, ukamumuha, yahita akwegurira uriya musozi."
Eric yarikanze, Felex we ati:" uwo musore yaba afite agaciro kangana gate kuburyo Jack yamugurana umusozi wa Zahabu?"
Kamari ati:" nyizera. Jack akunda intebe y'ubwami cyane, rero uyu musore ni umwe mubatuma ayibura kandi nawe arabizi. Rero umumuhaye, yakwegurira umusozi."
Felex ati:" ubwose we yamukoresha iki?"
Kamari ati:" yamwica, ubwose urumva hari ikindi yakorera umwanzi we?"
Eric yatunguwe n'amagambo Kamari ari kumuvugaho ati:" Ngo? Njye se ndi umwanzi wa Jack?"
Felex we ati:" sawa. Muzane mujyane yo, ubwo n'ibikunda nibwo uzabona ingororano."
Jenerari yahise afata Eric amuboha amaboko n'amaguru, Eric we ati:" Kamari urambeshyeye, njye sinziranye na Jack, ibyo byo kumukura kubutegetsi simbibagamo."
Kamari ati:" genda wowe uri umugambanyi wa Hasari. None se niba atari byo warujyanye he? Siwarujyanye mu nyeshyamba uyobora? Uretse nibyo kandi, bariya basirikare baguhigaga bashakiraga iki ku kwica?"
Eric bamujyanye arira, agenda asakuza ati:" urambeshyera. Ntamusirikare nuyu n'umwe wigize unankurikirana. Uragambaniye."
Kamari ati:" genda bakujyane wowe, ntasoni urashaka kwica umwami Jack? Bundi se urashakira iki kuba umwami kandi utari igikomangoma?"
.
.
Nyagasani! Uyu ni kamari, cyangwa ni undi? Reka twiyizire kurundi ruhande, muri Hasari ho ibintu byakomeye.
Jack yakanzwe cyane n'ijwi yumvaga, mugihe yari yabuze aho Julia na Emilio bari bagiye. Ijwi ryo ryarakomeje riti:" ariko n'ubu nturanyurwa? Wishe umuryango wose none n'abasigaye nabo urashaka kubatsemba? Nagirango nkubwire ko iminsi usingaje kubaho yose ari iyagahinda gusa."
Jack wari wagize ubwoba ati:"urinde wowe?"
Ijwi riti:" ninjye rupfu rwawe kandi kubaho kwawe."
Jack yumvise neza ayo magambo y'ibuka umunsi wambere yahuranga na Natasha, ayo magambo yarayabwiwe ubwo yajyaga kureba umuti wa se mu ishyamba."
yahise ahindukira inyuma atungurwa no gusanga Julia na Emelio ariho bari nabo bari kureba aho iryo ijwi riri guturuka ahita amenya ko atari bo bari kurivuga. Atuje ati:" uwo ni nyoko. Aracyeka nyimutinya?"
nyamara nubwo yavugaga uko umutima wendaga kumuvamo. Yarakomeje ati:" ntakabuza ngomba kuruhuka ari uko mutakiri abo muri ubu bwami. Ndetse ndahagikisha ko mbiyiciye n'amaboko yanjye."
yavuze uko ahita asohoka, Iranzi na Jovani barakurikira.
.
.
Kurundi ruhande, aho Madamu Janet ari, ari aho nakwita mubiro bye. Hari ibyo yarimo akora, uwo mwanya yumvise ukomanga, ati:" injira."
Ntiyigize y'ubura umutwe ngo arebe uwo yarabwiye ngo yinjire, ahubwo yumvise yinjiye ati:" urashaka iki?"
uwari uhagaze imbere ye wavugaga ijwi ry'umugore, gusa witwikiriye umubiri wose, ati:" hari icyo ngirango nkubaze."
Janet ati:" ntacyo bwira."
Umugore ati:" dore aha ibwami hari icyumba cyahoze ari icyabarozi, nagirango uzagende uhereke umusore uzaza ejo aha ibwami, w'umucakara."
Janet ati:" ntakibazo."
Umugore yahise yongera arasohoka, asohoka undi atamurebye, amaze kugenda, Janet aba nkuhugutse ati:" ngaho mbwira, uwo musore ngo iki?" yavugaga y'ubura umutwe, arebye imbere ye abura umuntu. Yahise agwa mukantu, arahaguruka arasohoka arakurikira abura umuntu."
.
.
Sasa kurundi ruhande, Jack yaje mbere y'umugorewe ati:" ibi bishoboka bite?"
Umugore we ati:" byagenze gute?"
Jack ati:" ndeka Gra, wakwemera ko baba kobwa bafite imbaraga z'amaji?"
Grace ati:" reka reka. Ibyo bishoboka bite?"
Jack ati:" twari tugiye kubaca umutwe, hanyuma twumva ijwi rya Natasha."
Grace ati:" ariko Natasha yarapfuye. Uburozi twamuhaye ntibwari busanzwe yarapfuye ntiyagaruka."
Jack ati:" ibyo byibagirwe. Natasha si ubwambere yaba abikoze. Rero, ibaze ko na naniwe kwica bariya bakobwa?"
Grace yariyumviriye, Jack we arakomeza ati:" kandi ntinabica, Hasari irasubira mubihe byahise."
Grace nyuma yo kwiyumvira ati:" ariko mfite igitekerezo."
Jack ati:" kihe?"
Grace ati:" kugirango twice bariya bana mu buryo bworoshye, ni uko izo mbaraga zabo tuzibambura."
Jack ati:" ubwo se urumva twazibambura gute?"
Grace ati:" dukeneye, rimwe mu magufwa ya Natasha."
Jack ati:" ubwo ariko byasaba ko tujya kumutaburura mumva ye, kugirango tubone iryo gufwa."
Grace ati:" ntayindi nzira nyine ni iyo. Kandi uko dutinda, niko bariya bana barushaho kwisobanukirwa."
Jack ati:" ntawundi muntu natuma yo nizere, nkumwana wacu, ubwo ndohereza yo Jovani."
.
.
Sasa kurundi ruhande, koko Emilio na Julia, agatabo barangije kugasoma, Julia ati:" bisa nkaho izi mbaraga natwe tuzifite."
Emilio ati:" dushobora kuvugana na mama igihe tubishakiye?"
Julia ati:" reka tubigerageze."
yahise afunga amaso, yinjiza umwuka, bundi arawusohora, ahita arekera guhumeka, avugira Mu mutima ati:" Mama kuki wadusize? Kuki wadusize twenyine."
uwo mwanya, koko batangiye kumva ijwi rigira riti:" ntabwo nabasize mwenyine. Kandi turi kumwe."
bose batunguwe naryo, bafungura amaso, batungurwa no kubona, umuntu wambaye imyenda y'igitare yicaye imbere yabo. Uwavugaga arakomeza ati:" Papa wanyu aracyariho. Musohoke aha mugende muva aha ibwami ibindi ndabibabwira muri hanze y'ibwami."
Julia ati:" turafunze ariko, ubwo urumva twasohoka aha gute? Uretse nibyo kandi, aha ibwami amarembo yose ariho abarinzi ubwo urumva twahasohoka gute?"
uwari imbere yabo ati:" nabayeho ntatekereza nkuko utekereza. Icyambere menyako imbaraga zanyu, zitari izumubiri gusa. Oya, mwe imbaraga zanyu ziri mubitekerezo. Mutekereze murabona igisubizo."
yavuze uko ahita abura, Julia na Emelio bararebana.
.
.
Kurundi ruhande aho ibwami, Jenerari w'ubwami bw'amajyepfo, yinjiye ibwami, Jack na Jenerari, baza kumwakira.
Jack ati:" ntabwo uyu munsi twari twiteze umushyitsi. Kandi uretse ko tutakumenye."
Jenerari wamajyepfo ati:" amazina nitwa Gad nkaba ndi Jenerari w'igabo z'abarashi mu bwami bw'amajyepfo. Ndi aha nkufitiye ubutumwa."
Jack ati:" umh! Amajyepfo? Felex anzaniye ubuhe butumwa?"
Gad yahise acira isiri abasirikare bari kumwe nawe, bahita borosora icyari ku ifarasi, kumbe ni Eric bari bazanye. Jack akimukubita amaso, yatangiye kumubonamo Peter, neza neza barasaga. Yahise atera intabwe amwegera, mu mutima ati:" Peter? Bishoboka bite?"
Gad we yahise amwitambika ati:" buretse. Uyu yitwa Eric, muzanye aha nkumwanzi wawe ushaka kuguhirika. Uyu ni uwo mu muryango wa James, akaba umwana wa Peter."
Jack yahise akoma mu mashyi ati:" byiza cyane. Nari narakubuze sha. Abasirikare banjye ubwo bazaga kwica so, wowe barakubuze. Rwose nshimye Felex wakunzaniye."
Gad ati:" sawa. Kugirango rero umubone, nyiricyubahiro arashaka ko nawe ugira ikintu umuha."
Jack ati:" ndamuha icyo ashaka cyose ariko ampe uyu."
.
.
sasa kurundi ruhande aho ibwami, hari abahawe ubutumwa ko bagomba gushaka uko bacika. Julia na Emelio, batekereje uko bava muri gereza, wapi babura igisubizo. Bakibaza icyo bakora, uwo mwanya Iranzi bari basize aho nk'umurinzi araza ati:" kuki muticaye hasi kandi musabwa kuba mwicaye?"
Julia yahise atangira gusa n'umusoma mu ntekerezo ze, uko arushaho kwinjira mu bitekerezo bya Iranzi, umutwe utangira kumurya. Aragerageza ariko biranga birangira yikubise hasi. Iranzi we yahise akata arigendera."
Emilio we yahise atangira guhamagara Julia wari uguye hasi. Uwo mwanya yarakangutse ati:" hari icyo mbonye."
.
.
kurundi ruhande, Kamari wari wagambaniye Eric, we yafashe ifarasi asohoka mu bwami bwamajyepfo, bari bamuhaye kwisanzura. Yahase ikiboko ifarasi, igendera kumuvuduko udasanzwe............................................
......................
.................................loading episode...6
.
Kamari agiye he?
kuki yatumye Eric ajyanwa imbere ya Jack?
Julia we n"iki abonye mu bitekerezo bya Iranzi? Bundi se kuki umutwe wamuriye ubwo yageragezaga gusoma ibitekerezo bye? Baraza gusohoka muri gereza nkuko babibwiwe? Ntuzacikwe.
.
|:::::::::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::::::|
Comments