Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
🥀Yeremiya 35:15
Kandi nabatumyeho n'abagaragu banjye b'abahanuzi, nkazinduka kare nkabatuma nti: Nimugaruke umuntu wese areke inzira ye mbi, mwihane imirimo yanyu kandi mwe gukurikira izindi mana ngo muzikorere, ni ho muzaba mu gihugu nabahaye mwe na ba sogokuruza, ariko ntimwanteze amatwi, habe no kunyumvira.🥀
.
Duheruka ingabo za Felex zarwanaga no kwinjira mu buvumo, zenda gushira. Barinjira, cyangwa?
.
Inkuru ya Navio kki dabble le, mbahaye ikaze.
.
Felex agikubita amaso umusirikare we waciwe ukuboko, yikanzemo atera intabwe asubira inyuma. Jenerari we yegereye uwo musirikare ati:" bigenze bite?"
Umusirikare warwanaga no guhagarika amaraso, avuga arira ati:" ahari n'ibenshi. Ntibagaragara ikindi ntibavuga. Giye kumva numva umuntu amfashe ukuboko, igihe nyirwana no kumwikura, ahita aguca."
Felex yikanzemo ati:" jenerari ubwo si babagabo baharinda?"
Jenerari atekereza yitonze, ati:" nibo byaga byakunda."
Felex ati:" ubwo turakora iki?"
Jenerari yegeye imbere, yegera ubuvumo, yitegereza imbere ati:" duhige uko twinjirana mo urumuri. Niba batagaragara, turahita tubabona."
.
.
Sasa kurundi ruhande, Jovani yaje imbere ya se, nyuma ati:" nditabye data."
Jack ati:" mwana wange, habonetse abashobora gutuma uticara ku iyi ntebe."
Jovani yahise akura inkota mu rw'ubati, ati:" uwo ninde data ngo muce igihanga?"
Jack avuga ahaguruka ati:" amaraso y'umwanzi wa Hasari, afite imbaraga z'ikomeye. Bafite maji, nk'iya Natasha na kubwiye."
Jovani ati:" umh! Nonese ko wari warabwiye ko watsebye umuryango we abo bavuye he?"
Jack yitonze ati:" Natasha yarafite abana bimpanga, byashoboka ko yasize abahaye imbaraga."
Jovani ati:" bo kuki utabishe?"
Jack ati:" bari bato iri inzira karengane. Uretse nibyo, se wabo yari minisitiri wingabo yaraguye kurugamba, ninkingororano twituraga uwo minisitiri wari n'inshuti yanjye cyane."
Jovani ati:" nonese Natasha yashakanye nuwo mu minisitiri muri inshuti ntiwamumenya kugeza ubwo atesheje umutwe ubwami?"
.
.
Sasa kurundi ruhande, aho bafungiye Julia na Emilio, bari bamaze kwiyakira nkabari bupfe.
Emelio ati:" ariko bundi gute tugiye kuzira gusoma agatabo?"
Julia ati:" wowe nturi kwibaza impamvu turi kubona ibyanditse mugatabo bo bakaba batabibona?"
Emilio ati:" bundi se wa mugani kubera iki? Ahubwo dore ntakazanye reka tugasome vuba bataraza aha."
Julia atunguwe ati:" umh! Wakazanye ute se? Naherutse Jack ariwe ugafite. Wakamwambuye ute?"
Emilio ati:" nabitekereje, nyibitekereza mbona karaje kihisha mu mu pira wanjye."
Julia ati:" zana turebe."
Emelio yahise amuhereza agatabo undi arongera arakabumbura atangira gusoma ati:" kugirango umenye ko ufite imbaraga zamaji, bisaba gukoresha ubwonko. Bundi ubusanzwe ntamuntu utagira izo mbaraga, ahubwo abashi ntibazi kuzikoresha. Kuko kuzikuresha n'iyindi mpano. N'ikenshi umuntu yiyumvamo ikintu, kikarangera kibaye, cyangwa ateganya ikintu bikarangira kibaye. Izo nazo n'imbaraga za maji. Ariko maji y'uzuye utekereza ikintu kikaba ako kanya ntagutegereza. Dore uko bikora. Mbere n'ambere igirire ikizere. Umvako buri kintu cyose kibaho ntakidashoboka. Tuza utegekeshe ijwi ryawe ibyo ushaka biraba."
bose byabateye kwibaza, Julia ati:" harya nawe ngo wifuje gufata aka atabo nyuma ubona karaje? Nawe waba ufite izo mbaraga."
Emilio ati:" komeza isome twumve."
.
.
Kurundi ruhande, ingabo za Felex zapanze bishoboka uko ariko kose ngo binjire mu buvumo, bateguye ibyaka barabicana bohereza abasirikare muri ubwo buvumo binjiramo hashize akanya bagaruka bagenda kinyuma nyuma, uwo mwanya Mike, poul na Brean, babahagarara imbere, Felex ati:" nimwe mwabasazamwe mwanze ko twinjira?"
Mike ati:" abasaza uzabite abana uzabyara. Murashaka iki hano?"
Felex ati:" ahubwo njye nakababajije icyo mukora aha mu bwami bwamajyepfo."
Poul yahise agwa mukantu ati:" ubwami bwamajyepfo!"
Mike ati:" aha turi ni muri Hasari. Imisozi turiho, igerwa n'umugabe wa Hasari."
Felex ati:" uwuhe mugabe, Jack se agira se?"
Jenerari ati:" barabeshya Nyagasani. Jado papa Jack, yapfuye muri cyagiye bashakaga kumukura kubutegetsi. Jack rero ntamuryango asigaranye."
kumbe aho Kamari yari, yumvise basa nkaho bavuga kubyingoma ya Hasari, atangira gusa nureba aho bahagaze.
Mike we ati:" Jack afite umugabe wamwimitse, akaba na se wabo. None ngo nawe agira?"
Felex yahise aseka ati:" byaba bibabaje mutari mwamenya ko Jack yivuganye cyera James nabamukomokaho bose."
Mike yarikanze bararebana Felex we arakomeza ati:" Jack yashatse umukobwa w'ubwami bwabarozi, ageze ibwami atsemba ubudasagura umuryango wose wa James."
Mike ati:" aho urabeshye. Ntambaraga nizi ntazimwe zatsinda umuryango wa James."
Felex ati:" uko niko ubizi. Ariko menya ko Natasha bari biringiye bamwishe mbere yabo. Njye ubikubwira n'ikiriyo cye nakivuyemo. Ahubwo ndababaza n'iki mumara mu misoze yanjye?"
Mike ati:" uraduhonda situnoga. Ntawundi wemerewe kuza kuri uyu musozi atari James cyangwa Peter."
Felex yahise akura inkota mu rw'ubati, ati:" niba mubyanze kumahoro, inkota ziratubera urufunguzo."
Ba Mike nabo barazifashe bati:" natwe ntituri bwemere ko mwinjira."
ntibyatinze abasirikare barangajwe imbere na Jenerari, barabatatse batangira kurwana."
.
Kuruhande gato, Kamari yakubise amaso Mike aratungurwa ati:" Mike aracyariho?"
Eric ati:" uramuzi se?"
Kamari ati:" yego."
Eric ati:" muhamagare umwiyereke wenda badutabara."
Kamari ati:" nakubwiye ngo wifata ibi urimo nkaho ari igihano. Ahubwo wijijishe ntihagira ukubona. Tugomba gushaka uko twinjira mubwami bwamajyepfo, icyo nshaka uzakinshimira nyuma. Bareke barwane, ariko umenye neza ko tutagomba ntoguhuza nabo amaso."
.
.
Sasa kurundi ruhande, Jack n'umuhungu we Jovani, baje kuruhande muri gereza, basanga Iranzi ahagaze kumuryango, Jack ati:" baracyarimo?"
Iranzi ati:" yego nyagasani."
Yavugaga akingura, bakinjira, Julia na Emilio bari bagisoma ka gatabo, barikanze agatabo gahita kazamuka gafata kugisenge, abandi binjiye ntacyo babona. Jack ati:" ubu ndikwicuza impamvu mwaje kuba aha ibwami."
Julia ati:" turi abagaragu bawe nyagasani."
Jovani we yitegereje abo bakobwa, nyuma ati:" data reka tubice."
Julia atakamba ati:" oya nyagasani, ntubyemere. Ni koko twakosheje, ariko ntituzongera."
Jack yambuye inkota Iranzi aratambuka yegera Julia ayimushyira ku gakanu, Jovani nawe yegera Emilio ayimushyira ho, Jack ati:" nyoko Natasha, naramwishe, nica sokuru James, tsemba umuryango wanyu wose, nkora ikosa ndabasiga, ariko ubu ntakongera kwicuza."
Julia ati:" Nyagasani, basi aho kugira ngo utwice, tubabarire utwirukane ibwami, wenda tujye hanze yabwo ubutazagaruka. Turaza kwibagirwa ko twanabaye aha ndetse n'inzira ihagaruka."
Jack yaratekereje, nyuma ati:" Nyoko nawe yagize imbaraga aho yabaga hanze. Mwe se mbaretse mukajya hanze mukazaba nkawe? Oya, aho kugirango nzongere nicuze, ndabica namwe."
Julia yaratakabye, Emilio nawe biba uko, Ariko byabaye ibyipfabusa, Jack yaciriye isiri Jovani, bombi bazamurira inkota rimwe kumuvuduko udasanzwe no ku mitwe yabo,,,
.
.
Sasa kurundi ruhande, Felex ingabo ze bazimariye ku icumu, asigarana na Jenerari gusa, babonye aribo basigaye basubira inyuma, Mike ati:" mugende mwe ntabwo tubishe. Kandi mumenye neza ko uyu musozi n'ikindi gihe mutazigera muwuzaho ukundi."
Felex yatinye mo, ambwira Jenerari gacye amwongorera ati:" tugende."
bahise burira igare, barikata vuba vuba, mu ngabo zirenga 40 yari yazanye yasubiriyeyo aho, yewe n'amafarasi yabo arayasiga."
.
.
sasa kurundi ruhande, Jack n'umuhungu we bamanuriye inkota rimwe ngo bace imitwe ya ba Julia, batema ubusa. Barebye neza babura abari bicaye imbere yabo bakiri aho bumva inzu iri gutigita, inkuta zirajengera, uwo mwanya y'umva ijwi rigira riti:" Amaraso yanjye azahora iteka yishyuza wowe nabawe ibyo wadukoreye, azahora ataka ijwi ryayo ntirizigera riceceka. Nizeye nashidikanya ko nawe uzababazwa nayo....................
........................
................................loading episode...5
.
nyagasani! Iryo jwi n'iryande? Julia na Emilio bo bagiye he? Jack we arakira ate ubwo butumwa ahawe n'iryo jwi?
Felex kwinjira mu musozi wa zahabu biramunaniye asubiye inyuma. Araza guheza n'ingabo ze ziciwe hariya?
gusa ariko nubwo asubiye inyuma atwaye Kamari na Eric. Bo kuki bishimiye kujya mu bwami bw'amajyepfo? Ntuzacikwe ndabakunda cyane.
.
|:::::::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::::::::|
Comments