logo

NEW TALENTS

Stories Group

NATASHA S02 EP03

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
🥀1 Petero 5:8

 Mwirinde ibisindisha mube maso, kuko umurezi wanyu Satani azerera nk'intare yivuga ashaka uwo aconshomera.🥀
.
Duheruka inkota Jack yarimo akoresha ashaka guca umutwe Julia icitsemo kabiri, kandi twasize Kamari na Eric bafashwe n'ingabo z'amajyepfo, kwitegeko ry'umwami Felex, biraza kugenda gute?
.
Inkuru ya Navio kki dabble le, mbahaye ikaze."
.
Mugutangira, Dutangiranye ijwi ry'umugabo uhamagara Mike. Ni mu ishyamba, risa nkaho ari iryinzitane, muri iryo shyamba, huzuyemo urumuri rwinshi rwererana. Uwo mugabo usa nkuwaduteye umugongo, yakomeje kwegera imbere, ahamagara Mike. Mike yaturutse imbere ye, ati:" kibazo ki Pou?"
kumbe ni Poul na Mike, bakuze cyane, imvi zenda kuza.
Poul ati:" nzanye inzoga ngwino tugasangire, naho ibyibibazo byo bireke."
Mike yaje amwegera arinako yikinga ikiganza mu maso ati:" irizuba naryo ntiribona ko twisaziye?"
Poul ati:" mbona usa nuwarambiwe, kandi nyamara James nawe yaratwirengagije."
Mike ati:" ahubwo se wa mugani? Reba imyaka yose ishize, ntakudusura, ntaninumwa yohereza."
Poul ati:" ahari yibagiwe ko aha turinze umusozi w'uzuye zahabu."
Mike ati:" yakwibagirwa n'ibindi. Gusa njye nzategereza buriya inshingano zabaye nyinshi. Gusa ndakumbuye da, ubu abakobwa banjye barakuze."
Poul asoma kunzoga ati:" uravuga Julia se na Emilio?"
Mike ati:" yego."
Poul ati:" reka ubu babaye inkumi, imyaka yose ishize? Gusa baratangaje. Nabonaga imbaraga bafite bakambakamba, ntibari basanzwe."
Mike ati:"  nyina yari yarabahaye izo yarafite zose."
Poul ati:" yego rata! Ubuse ahubwo ntibatera ubwami ari babiri gusa?
Mike atarasubiza, haje undi mugabo ati:" muri aho ntimuzi ibiri kuba?"
Poul ati:" reka Brean ubwo azanye yamagambo ye adashira."
Brean ati:" reka, uhubwo murusheho guserebura umwami aje kutureba."
Mike yikanze ati:" yee? James araje?"
Brean ati:" haje amafarasi menshi atwawe n'abasirikare, kandi hagati yayo harimo igare ry'umwami."
Mike ati:" ntabwo Jack yaza aha, kuko ntahazi. KandI James nawe ntiyakoresha igare rye. Reka nze ndebe, irya James ndarizi."
yavugaga ahaguruka, araza ajya ahirengeye, koko kureba mukibaya abona abasirikare benshi baherekeje igare ry'umwami, yitegereje neza nyuma ati:" ntabwo ririya gare ari iryo mu bwami bwa Hasari, amagare yaho yose ndayazi."
Poul ati:" ahubwo se ko mbona bagana kubuvumo barahazi?"
Mike avuga ahindukira ati:" ahubwo mufate inkota n"imyambi tujye kubarwanya twatewe."
Brean ati:" ariko se nanone dusanze ari James yarahinduye igare?"
Mike ati:" ntabwo ariwe, kuko James yavuze ko umunsi yaje azaza wenyine."
.
.
kumbe koko, Hasi mukibaye, felex n'ingabo ze, bari mo basatira uwo musozi bariho, igare Felex arimo niryo bari baboheye mo Eric na Kamari, barimo basa nkabatota Felex ngo abarekure. Urusaku rwabo rwaramurenze, ati:" ariko bundi muri abo buhe bwami?"
Kamari ati:" twe turi abagenzi baturuka mu bwami bwa Hasari."
Felex acyumva iryo zina yarikanze, ahita asaba uwarutwaye igare guhagarara, arahagarara. Uwo mwanya Jenerari yahise aza ati:" bigenze bite ko duhagaze nyiricyubahiro?"
Felex ati:" bisa nkaho aba twafashe ari abatasi ba Hasari."
Kamari ati:" twe turi abo mubwami bwa Hasari, ariko ntabwo turi abatasi."
Felex ati:" ariko ntanubwo mwemera ko ndi umwami wanyu?"
Kamari ati:" wowe se uyobora ubuhe bwami? Twe tugira umwami umwe niwe nubaha."
Jenerari yahise atambuka azamura inkota nk'ushaka kumuca umutwe, Felex ati:" have Jenera, abo bafite inkuru yo kutubwira. Niko se muze, ubwami bwamajyepfo ntabwo uzi?"
Kamari ati:" reka, ahubwo se bubaho?"
Jenerari yararakaye ati:" nyagasani aba bari kugusuzugura. Reka tubace ibihanga ntubundi ni abo kudukerereza kandi dufite aho twigiriye."
Felex ati:" bihorere dukomeze urugendo bazahanirwa ibwami."
.
.
Kurundi ruhande, n'ibwami, Jack yatunguwe no kubona inkota yarafite mu noki ze, icitse mo kabiri. Byaramucanze areba Fred minisitiri we, ati:" ibi ntibiki?"
Julia nawe yafunguye amaso gacye gacye abona inkota yacitsemo kabiri, yikangamo. Jack we yahise atinya mo, acira isiri Iranzi, arongera arabafata arabafunga, Jack we na Fred ndetse na Jenerari na kenny, bahise baza kuruhande, Jack ati:" bariya bana baba bafite imbaraga nk'izanyina?"
Kenny ati:" ko twaba tugowe? Biramutse aribyo, bazahorera urupfu rwa nyina n'umuryango wabo watsebwe."
Jenerari ati:" nyagasani se wareka tukabica bataramenya ko bazifite?"
Fred ati:" kandi koko nabonye, uriya ngo ni Julia, nawe akagwa nibyo yarabonye. Urumva baramutse bazi ko bafite imbaraga, ntibakangwa nabyo."
Jack ati:" genda unzanire umuhungu wanjye aze aha."
Kenny ati:" ariko se Nyagasani, ko ushaka kubigeza kungabo z'igicucu cy'umutuku, ubwo abari aha ibwami n'ibazibona nibaza guhabuka bazi ko hari ikibazo mu bwami gikomeye?"
Jack ati:" nonese urumva arinde wundi wakwica abafite imbaraga nka ziriya? Kandi uretre n'ibyo, umuhungu wanjye nabyo agomba kubimenya."
Jenerari yatanze icyubahiro, bundi arahindukira arasohoka.
.
.
Kurundi Ruhande, ingabo za Felex zageze kumarembo y'ubuvumo, bose bava kumafarasi, Eric na Kamari bo bari bakiboshye. Jenerari yegereye Felex, ati:" nyagasani, dore inzira ijya mu buvumo ni iyi."
Felex ati:" sawa noneho dukambike aha, dupange uko twinjiramo."
Jenerari ati:" naho se ziriya mfungwa zacu?"
Felex ati:" bihorere, ibyabo tuzabikurikirana twatashye."
.
kurundi ruhande, abo yita imfungwa barimo bariganirira.
Eric ati:" ubwo bwami bwamajyepfo urabuzi?"
Kamari ati:" yego ndabuzi, ariko bukomeye vuba. Mbere hari hatuwe n'inyeshyamba, buriya zaratsinzwe."
Eric ati:" none se ubwo turava aha gute?"
Kamari ati:" ntabwo turi buhave."
Eric ati:" ubwo se biragenda gute?"
Kamari ati:" turaza ku ituriza, ahubwo duhige uburyo batugeza mu bwami bwabo."
Eric ati:" uri kuvuga ko twajyana nabo? Ubwose ntibatwica?"
Kamari ati:" oya, nyizera, niyo bakwiteranya."
Eric ati:" wizeye iki muze?"
Kamari ati:" nizeye ko ufite imbaraga zabanesha, nturi umusore se?"
.
.
sasa kurundi ruhande, Hari umukobwa rwose mwiza, wari kuvoma mu iriba ryari aho. Inyuma ye haturutse umusore uhetse inkota mu mugongo, araza amufata mu maso, umukobwa agerageza kumwikura, undi aranga, baragundagurana bose bikubita mu mugezi, umukobwa yihanagura amazi mu maso kubona uwo musore arikanga ati:" yee! Jova ni wowe?"
umusore yise Jovani ati:" ninjye we kibasumba wanjye."
Umukobwa akebuka inyuma ati:" aha uhageze ute? Urabizi ko ntagitsina gabo cyemerewe ku hagera."
Jovani ati:"  erega ndagukunda Cari, kandi ntaho ntagera nziko uhari. Mba nagukumbuye, umutima uba wenda guturitswa n'urukundo nkukunda."
Carine ati:" nanjye mba nagukumbuye, ariko iyo unuma ho nari kuza kukureba ibwami, aho kuza aha. Data atubonanye, sinamukira noneho yanyica."
Jovani yahise amwegera, amufata ku matama, ati:" ntacyo yagutwara, ubuse yarusha imbaraga urukundo nkukunda? Ntanicyarutinyuka. Umuyaga, ikirere byose byaba umugabo wo kubihamya."
Carine yabuze icyo yavuga, amureba mu maso ubudahubya, Jovani nawe agenda amwegera Carine arahumiriza undi agiye kumusoma atungurwa no kumva uvugira inyuma ye ati:" umbabarire nyiricyubahiro."
Yahise arekura Carine, guhindukira asanga ni Jenerari, ati:" n'iki kikuzanye aha Jenerari?"
Jenerari ati:" umwami aragushaka kandi byihutirwa."
Jovani ati:" papa se yagarutse ibwami?"
.
.
sasa kurundi ruhande, Felex na Jenerari w'ingabo ze, bapanze bishoboka uko binjira mu buvumo, uwo mwanya yohereza abasirikare babiri ngo babanzemo, baragenda bacyegera ubuvumo, imyambi itunguranye ibinjira mu gatuza."
Felex yikanze mo, uwo mwanya yohereza abandi binjiramo mu minota micye, hagaruka umwe bamuciye ukuboko............................
........................
................................loading episode...4
.
Iiiiihhi! Felex n'ingabo ze biramworohera kwinjira muri ubu buvumo? Yaba ari Mike na Poul baburimo? Mike aziko James akiriho, namenyako yapfuye bizagenda gute? Ahubwo se namenyana na Kamari dore ko baziranye Kamari ntahindura ibitekerezo yarafite byo kujya mu bwami bw'amajyepfo agafatanya nabo kurwanya Felex n'ingabo ze? Jack amaze kumenya ko Julia na Emilio bafite imbaraga nk'iza Natasha, gusa bo ntibabizi biraherera he?" ntuzacikwe n'ikurikira.
.
|:::::::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::::::::|

Comments