Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
🥀" Kuva 12:2
“Uku kwezi kuzababere imfura y'amezi, kuzababere ukwezi kwa mbere mu myaka."🥀
.
Duheruka Jack akomeje guhata Julia ngo amusomere ibyanditse mu gatabo yari yakuye mu isomero. Arakamusomera cyangwa?
.
Inkuru ya Navio kki dabble le, mbahaye ikaze.
.
Dutangiranye Kamari aho akiri kumwe na wa musore tutari twamenya izina rye, gusa twamaze kumenya ko ari umwana wa Peter akaba umwuzukuru wa James. Bakomeje kugenda ishyamba, burira imisozi, birangira bageze ahantu hari ukazu gato kibyatsi, bamaze kuhagera Kamari ati:" harya witwa nde?"
Umusore ati:" amazina ntayo nzi, nakubwiye ko data twatandukanye ndimuto cyane, sinibuka amazina banyitaga."
Kamari ati:" reka njye jye nkwita Eric."
umusore ati:" ntakibazo."
Kamari y'injiye mukazu azana agatebe n'igitabo nyuma ati:" Eric rero, mfite amakuru ko papa wawe kimwe na mama wame, baba bakiriho."
Eric atunguwe ati:" bishoboka bite?"
Kamari ati:" papa wawe ntiyari asanzwe kuburyo izo ngabo umbwira zaje iwanyu, ntizari gupfa kurwanya Peter ngo z'imutsinde. Yari irwanyi kandi ntawari kumutsinda muri kiriya gihe."
Eric wari wasinze atangira gutekereza cyane, nyuma ati:" niba se bataramutsinze yagiye he?"
Kamari ati:" aho niho ntaramenya. Gusa Jack watumye ubabura, afite babyara bawe, bafite imbaraga zidasanzwe, bagufasha kumenya aho ababyeyi bawe bari."
Eric yamaze umwanya munini atekereza, birangira isinziriye amara umwanya munini, aho akangukiye, yisanga izuba riva, aratungurwa, kureba munzu iraho abura umuntu, akase inyuma gato, asanga Kamari ari kurasa imyambi gusa ntahamye aho yagambiriye, Eric ati:" bisa nkaho utazi kurasa."
Kamari ati:" akira wowe gerageza ndebeko uhamya iriya voka."
Eric yaramwegereye, afata umuheto n'umwambi arawutamika, arekuye umugwa imbere mu ntabwe nyeya, Kamari ati:" dore wowe ntubashije no kuhageza, nubwo njye ntahamyaga, ariko nahagezaga."
Eric ati:" ubikora ute?"
Kamari ati:" icyambere simbaraga, cyangwa umuheto ukomeye. Nkuko umuntu ukina umupira adatsinda igitego bitewe n'imbaraga yashyizemo, niko nawe kugeza hariya, bidaterwa n'imbaraga washyizemo, ahubwo kimwe nkumukinnyi ukoresha ibitekerezo kuruta imbaraga. Iyo ushaka kugera kukintu, ubanza kwiyumvisha ko ushaka kugera yo, kandi ko ari ngobwa, ndetse ko bikwiye ko ugera yo. Hanyuma iyo umaze kwibwira ibyo, ukurikiza kureba witonze icyakubera imbogamizi ukagikura mu nzira. Hanyuma iyo imbogamizi zakuviriye mu nzira ugera kucyo ushaka bitakugoye."
Eric nyuma yo kumva ibyo, yafashe undi mwambi arawutamika, kureba neza, abona umuheto ufite imfundo aho yafatiraga umwambi, ahita ahindura afatira ahandi, arangije areba neza uwo mwambi, ubundi arerekura, mu kanya nkako guhubya umwambi wahise umanura voka.
Eric yahise acyebuka Kamari, ati:" ese ko uzi uko bigenda ukaba uzi ibikenerwa ngo urase neza kuki udahamya?"
.
.
Kurundi ruhande, Julia yanze gusomera Jack agatabo, Jack ararakara ahita akebuka Jenet ati:" guhera ubu, aba bakobwa bagirwe abacakara, ntuzongere kubabara nkabaja uyuboye."
Jenet ati:" bibe uko ushaka nyagasani."
Julia we ati:" nyagasani, ndakwiginze widuhana uko, aka gatabo ntakikanditsemo."
Jack ati:" ntaho utaniye na nyoko. Ndi kwibaza impumvu mwe mutapfuye. Iranzi, bajyane ahacirirwa ibihanga tubice baveho."
Iranzi yahise abafata ubundi abatwara aho bacira ibihanga, arababoha.
.
.
Kurundi ruhande, kamari yakomeje kuganira na Eric ati:" impamvu njye ntahamya ndashaje."
Eric ati:" wambwiye ahantu data yaba ari."
Kamari ati:" nakubeshyaga, nagirango inzoga zigushiremo."
Eric yahise yimyoza ati:" n'ubundi nabonaga umbeshya."
Kamari ati:" ariko ubishaka hari aho twakura amakuru."
Eric ati:" hehe?"
Kamari ati:" banza undwanye n'utsinda ndakujyanayo."
Eric avuga aseka ati:" ariko ubwo urabona wowe watsinda koko muze?"
.
.
kurundi ruhande, Jack yaje mukanama n"abaminisitiri, ati:" ngaho mbwira igitumye mu mamagaza kenny?"
Kenny ati:" nyagasani, ibi nubwo bigoye kubyumva, ariko byateza imbere ubwami bwacu."
undi mugabo ati:" nyagasani, ntiwakumva ko, hari umusozi dufiteho uburenganzira mu bwami bwamajyepfo w'uzuye ibirombe byazahabu."
Jack ati:" wabikuye he Fred?"
Fred ati:" nyagasani, umukuru w'ubutasi niwe waduhaye amakuru, yatubwiye ko uwo musozi warindishijwe ingabo zirwana cyane kungoma ya James."
Jack ati:" Mu shake Janerari aze dutegure uburyo twajyayo kureba."
Fred ati:" gusa nyagasani twumvishe ngo ugiye guca umutwe abajakazi babiri."
Jack ati:" yego binjiye mu isomero ry'ibwami, ntaruhushya."
Fred ati:" ahubwo se uwabakuramo amakuru, tukamenya icyabateye kujya yo."
.
.
Kurundi ruhande, Eric nkushaka kubona ababyeyi be, yatatse kamari ngo amurwanye, kamari aramuhunga, undi arushaho kwataka, Kamari amufata ukuboko arakugoronzora, undi arataka cyane, Kamari aramurekura ati:" urabona ko kutsinda bikunaniye, ubwose wabasha kurwanya izo ngabo zateye iwanyu?"
Eric ati:" njye ndashaka ko basi nzagenda nkababaza aho ababyeyi banjye bagiye."
Kamari ati:" kugirango uzabigereho, banza umenye kurwana."
Eric ati:" muri njye ndumva mbishaka, ariko ntakizere kuko naho nabikura. Ahubwo se wantoje?"
Kamari yahise afata umwambi arawutamika, ati:" kurwana, n'ibintu bisaba imbaraga nyishi ariko kandi kubishobora ntibisaba ibyamirenge."
yavuze uko arangije arekura umwambi, uragenda uca muri voka, voka ntiyahubuka ahubwo umwambi urahinguka ugwa inyuma. Eric yikanze mo, Kamari we arakomeza ati:" ukeneye kubanza gukomera."
.
.
kumbe kurundi ruhande, umwami w'amajyepfo n'abasirikare be, baje muri iyo misozi, byasaga nkaho bari guhiga ahantu hari w'amusozi wa zahabu, bahagaze gato, bubaka amatete, bayaturamo.
yahise akorana akanama n'abaminisitiri be, bicaye begeranye. umwami Felex ati:" turabura ibirometero bicye, ushingiye kuri iyi karita twahawe n'ubutasi."
Jenerari ati:" urebye ni nkaho twagezeyo, kuko ntakogera kugorwa no kurira imisozi, ahubwo tugiye kwinjira mu buvumo, butugezayo."
Felex ati:" biratangaje, gusa Jack aramutse yaradutanze kubimenya, byateza intambara."
Undi mugabo ati:" wareka se tukinjira m'ubuvumo murucyerera."
Felex yarabyemeye nyuma ati:" ahubwo nibyo byiza, sawa mugende mwitegure turagenda mukanya."
.
.
Sasa kurundi ruhande, Jack bafitiye ubwoba, we n'abaminisitiri be, baje aho bacira ibihanga, basanga, Iranzi aracyahagaze hagati yaba Julia, arabegera, ati:" nubu ntimuremera gusoma ako gatabo?"
Julia ati:" ntakintu cyanditsemo."
Jack ati:" niba mwanze kubwira, giye kubaca umutwe."
yafashe inkota aratambuka yegera Julia ati:" ni ubundi ni wowe mukuru ninkwica umuto arabwira."
yazamuye inkota no kumutwe wa Julia,,,,
.
.
kurundi ruhande, ingabo za Felex zahuye na Kamari na Eric, barabazenguruka, Felex ati:" murakora iki muri iyi misozi?"
Kamari ati:" turi abagenzi turi kwigendera."
Felex ati:" igipapuro kibaha uruhushya rwo kugenda aha kiri he?"
Kamari ati:"ntacyo dufite."
Felex ati:" mwe muri abacegezi, baba fate."
Kamari ati:" ariko se utujijije ko turi kwigendera? Nyiricyubahiro, ntabwo turi abagizi banabi."
Felex ati:" oya babafate, uzabisobanura nyuma."
.
.
Kurundi ruhande, Jack yamanuye inkota ngo ace umutwe Juria, akiyimanura inkota irataruka ingwa kure, bose bikangamo, Julia we yari yahumirije, Iranzi we yahise amuzanira indi nkota, uko yakayimanuye itaranamugera ho, icikamo kabiri.............................
......................
.............................loadinp episode...3
.
Bigenze bite? Aba bakobwa se ntibicwa? Kuki inkota icitsemo kabiri? Kamari we aremera afatwe nizi ngabo z'amajyepfo? Ntuzacikwe.
.
|::::::::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::::::::::::|
Comments