logo

NEW TALENTS

Stories Group

NATASHA S02 EP01

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Inkuru ya Navio kki dabble le, mbahaye ikaze. 
Mugutangira, dutangiranye Umugabo uryamye, ufite ubwanwa bwinshi cyane, gusa wabize ibyuya umubiri wose, uwo mugabo, yasaga nuri kurota, mu nzozi zitangaje, yabonye umukobwa wagonze ku giti, umwuka utangira guhera, arota kandi umukobwa acira amaraso hasi, aza amwegera y'iruka. Yahise ashidukira hejuru, ahita abyuka akaraba mu maso, yihanagura icyokere, uwo mwanya hinjiye umusore muto, ati:" umeze ute nyiricyubahiro?" Umugabo ukuze ati:" ariko sinakubujije, kunyita ayo mazina? Mwana muto, iryo zina data yararyiswe, sogokuru aragitwa, njye rero ntaryo nyikeneye, ujye unyita Jack niyo mazina yanjye." kumbe ni Jack twasize muri season yambere agiye kubutegetsi. Umwana yahise amubwira ati:" umbabarire nyiricyubahiro, kuko njye sinatinyuka, kukuvuga mu mazina yawe. Ahubwo se nyiricyubahiro, haba hari ikibazo ko w'ibambuye?( ubyutse)." Jack ati:" ndose inzozi mbi mwana muto, ndose ibyo Natasha yadukoreye nabagenzi banjye imyaka ishize." Umusore ati:" ariko Natasha yarapfuye kandi hashize imyaka itari micye." Jack ati:" wowe ni ukubisoma mu bitabo ntabwo Natasha umuzi. Ahubwo tegura dusubire ibwami aha ndaharambiwe." Umusore rwose ukiri umwana ati:" nyiricyubahiro, twaje inaha uje kuruhuka, none dusubireyo aribwo tukihagera?" Jack ati:" Iranzi, ndashaje, nibyo kuko nyeneye kuruhuka, ariko nuyu mwanya muto tumaze aha, urahagije. Dusubire ibwami." Umusore muto bise Iranzi, yahise yunama avuga yunamye, ati:" yego nyiricyubahiro. Reka ntegure ifarasi, bundi tugende." Jack ati:" gira vuba, nyeneye kuvugana n'umuhungu wanjye." 
Tugaruke kuruhande, n'ibwami mu bwami bwa Hasari, hehindutse cyane, iyo mugikari hari abakobwa 2 basa utabura kuvuga ko ari impanga, bari kuganira, arinako kandi bareba imande n'imande, umwe ati:" Juli, byabindi ndabibonye." Uwo bise Julia ati:" reka ndebe." Uwo mukobwa yakebutse inyuma, arangije akora mu mupira yari yambaye akuramo agatabo kanditseho, Natasha udasanzwe." Julia akikabona yahise akamwaka, ati:" zana ndebe Emi." umukobwa yise Emilio, yahise akamuhereza, Julia arakabumbura, akikabumbura agwa kuri page yambere atangira gusoma ibihanditse, ati:" imboni ze ntizari zisanzwe, mu maso he habaga imbaraga zo kureba mubitekerezo byundi. Yabashaka kureba ibyo undi atekereza. Kandi yabashaga gutegeka umuntu gukora ikintu binyuze mu gusoma ibitekerezo bye. Dore uko yabikoraga. Icyambere,,,," atari yasoma hari uwasekeye kuruhande ati:" reka, musigaye mwinjira no mu isomero kwiba ibitabo by'ubwami?" bose barikanze, Julia gucyebuka aratungurwa ati:" madamu janet??" Uwo madamu janet ati:" mereza hano ako gatabo ndebe ibyo mwasomaga." Julia yahise agahisha inyuma ati:" ntabwo ari ngobwa ko ubibona." Madamu Janet yahise akamushikuza ati:" mereza se nyine. Nsigaye mvuga ugashaka kumvuguruza?" yaragafashe arakabumbura, Julia we abura aho ahera akamwambura, atahwa n'ubwoba, kumbe Janet we kukibumbura, yasanze ntakintu cyanditsemo. Ati:" mwari muri gusoma ibiki ko mbona ntacyanditsemo?" Baratunguwe bararebana, mwibuke bo basanze handitsemo ibintu ndetse banabisomaga. Janet we ati:" cyangwa mwashakaga kwandikamo? Mwakoze amakosa yo kwinjira mu isomero mukiba mubitabo by'ubwami. Ndabashyira umwami muhanwe." Emilio atakamba ati:" ndakwiginze, ntubikore. Umwami yatwica cyangwa akaduca ibwami." Janet ati:" ibyo wari kubitekereza, mbere yo kugira imbaraga zibinjiza mu isomero." Julia ati:" turagukorera ibyo ushaka byose ariko ntubikore." Janet ati:" mujye imbere tugende ahubwo mujye kubisobanura." 
kurundi ruhande, Iranzi yazanye ifarasi, aza imbere ya Jack avuga y'unamye, ati:" nyagasani twagenda noneho." Jack ati:" ifarasi y'isige turagenda n'amaguru." Iranzi ati:" ntabwoba ufite se ko twahura n'abakugirira nabi mu nzira?" Jack ati:" ndakwizeye, ni wowe mugabo mfite, uzi kurwana, ninayo mpamvu naguhisemo ngo ujye undinda. Rero iyo ndikumwe nawe mbanuje." Iranzi ati:" General, yabwiye ko umuntu wenyine washobora kunkubita ni Natasha gusa. Bundi Natasha uwo yaramaze ate?" 
.
kurundi ruhande, n'imunyubako nazo nziza cyane, ubonako z'ubatswe vuba, kumiryango yizo nyubako hagiye hari abarinzi, bafite inkota n'imyambi. Imbere mu nyubako imwe muri izo, hari ameza manini cyane, ateraniyeho abagabo batandatu. Imbere yabo hahagaze undi mugabo wambaye imyenda yabanyacyubahiro, hari ibyo yarari kubabwira. Umugabo ati:" ntabwo nakogera kwihagana igihe twakogera gukora ubusa." umwe muri abo batandatu bicaye ati:" buriya buvumo, burindwa nabasasa batandatu bashyizweho na James akiyobora Hasari, sinyeka ko Jack abuzi. Kuko amakuru duhabwa n'abatasi bacu, avuga ko, kuva James yatanga,(yapfa) ntanumwa nimwe yari yahaza iturutse ibwami. Ariko abo basaza nabo, kubakura aho byagorana kuko n'irwanyi karaha butaka." Umugabo uhagaze ati:" umva Jenerari, ndarahirira imana z'amajyepfo, ko nindamuka ninjiye muri buriya buvumo, njye Felex intebe y'ubwami nzayivaho. Ziriya zahabu zigomba kuba izacu n'abaturajye bacu. Kandi amahirwe dufite n'i uko Jack atabizi ko aha mu bwami bwacu, se wabo yarindishije umusozi w'uzuye zahabu." Jenerari ati:" natwe ingabo z'amajyepfo twiteguye kugufasha nyiricyubahiro. Uriya musozi, tugomba kwiwinjiramo." 
Kurundi ruhande, Madamu Janet yazanye Julia na Emelio imbere y'umwami, muri yo ntebe ntawaruyicayeho. Ahubwo kuruhande, hari hicaye umudamu nawe urinzwe cyane, gusa ukuze. Umudamu ati:" bite ko uraha Janet?" Madamu Janat ati:" mwamikazi wa Hasari, dore nzanywe no kukurengera aba bakobwa" umwamikazi ati:" bakoze iki?" Janet ati:" dore aka gatabo." yavugaga akarambika kumucyeka bari bahagaze ho. Amaze kugashyira hasi arakomeza ati" binjiye mu isomero ry'ubwami, bagakurayo kandi bitemewe." Umwamikazi ati:" bishoboka bite ko abakobwa uyoboye bakwinjira mu isomero ry'ubwami?" Janet ati:" kuko nanjye banukisheje bakanera umugayo, niyo mpamvu mbakuzaniye mwamikazi." Umwamikazi ataragira ikindi arenzaho, uwo mwanya Jack yarinjiye, bose bakimubona barahaguruka barunama bamuha icyubahiro. Jack yaratambutse aricara, Iranzi bari kumwe we ahagarara aho, akomeza kwitegereza Julia na Emilio. Umwamikazi we yahiza atambuka ahagarara imbere ya Jack, avuga y'unamye areba hasi ati:" nyagasani mukundwa, dore, aba bakozi babakobwa, batinyutse kwinjira mu iso ryawe." Jack yarikanze ahita ahaguruka ati:" ngo iki?" umwamikazi ati" bakoze amakosa nyagasani." Jack yahise atambuka arabegera, arunama afata ako gatabo, arakabumbura, abona ntacyanditsemo, arangije agahereza Julia ati:" ngaho akira nsomera ibyanditsemo." Janat ati:" nyagasani ako gatabo ntacyanditsemo." 
Jack ati:" nonese bagatoye ntacyanditsemo? Nibabibura ndabaca ibihanga." 
Julia yumvise harimo ibyo kwicwa arakibumbura atangira gusoma, dore ko we, iyo yarebaga mo yabonaga cyanditsemo mugihe abandi babonaga kitanditsemo. Bose bateze amatwi, bitegereza Julia waruri kubumbura agatabo ngo asome. Yabumbuye kuri page rwose abona handitseho byinshi atangira gusoma." 
kurundi ruhande, hari undi mwana w'umusore, waruri kunywa kunzoga. Mucyaro kidatuwe cyane. Umusore uko yakomeje kunywa kunzoga, yatangiye gusinda, uko yagasinze, yarebye imbere ye, abona umugabo ushaje cyane, wambaye imyanda icetse hose, ari kwiruka. Umusore yahise agenda amwirukaho agenda amukurikiye, ashiduka y'isanze mu ishyamba. Igihe ikireba hirya no hino, yumva inkota yamugeze kugakanu, ijwi ry'umusaza ushaje cyane, riti:" kuki uri kunkurikira?" Umusore ati:" nabonye wiruka gira amatsiko yikikwirutsa." Umusaza ati:" witwa nde?" umusore ati:" ntamazina ngira." Umusaza yumvishe yanasinze amukuraho inkota, umusore we avuga ahindukira ati:" kuki uri kwiruka?" Umusaza yitegereje mu maso y'umusore, atangira gusa nuwibuka. Mubitekerezo bye, yatangiye kubona asa na Peter twe turamuzi. Umusaza n'amatsiko menshi ati:" peter uramuzi?" umusore wari wasinze ati:" yego ndamuzi." Umusaza ati:" mupfana iki?" Umusore ati:" kuki uri kubimbaza?" 
kurundi ruhande, Julia yasomeye igitabo Jack, aratungurwa, arongera arakimushikuza, kureba aho yasomaga, abura ibihanditse. Yabonye urupapuro rwera. Yikanze yahise asaba Iranzi gusohokana Emilio na Julia hanze gato akaba ariho abacungira. Bamaze gusohoka, Jack yahise abaza Janet ati:" uriya mwana ntasanzwe, ibintu ari gusoma bari kubikorahe ko agatabo ntakacyanditsemo?" Janet ati:" nanjye sinzi. Kuko nasanze bari gusoma, nkabambuye mbura ibintu basomaga." Jack yaratekereje, nyuma ati:" aka gatabo kanditswe na Kamari, nyuma yuko nishe Umuryango wose wa James nkoresheje uburozi, Kamari we naramufunze kuko nashakaga kumukuramo amakuru, hashize igihe nasanze yarapfiriye gereza, ariko dusanga aka gatabo kamuri iruhande, nasanze ntacyanditsemo ariko nunguwe no kumva bariya bakobwa bagasoma mo ibyerekeranye na Natasha." Umwamikazi ati:" ubwose sibyo bari guhimba?" Jack ati:" bariya n'ibato ntibamenya Natasha, ariko se ahubwo kuki aribo bonyine bari kubona ibyanditse mwaha bonyine? Nanjye simbihakanye, byanga byakunda Kamari hari icyo yanditsemo atarapfa. Ahubwo kuki twe tutabibona? Garura abo bakobwa." 
twigarukire kuri wa musore wasinze aho ari kumwe na wa musaza, Umusaza yicaye ku ibuye asa nuganirira uwo musore inkuru, umusore amaze kuyumva, ati:" njye natandukanye nababyeyi byanjye nyiri muto. Data yitwaga Peter mama yitwa Ange. Jya gutandukana no murugo, iwacu batewe nabasirikare benshi, papa aramisha, ubwo sinzi ibyabaye navuye aho yari yamishe ntabo mbona kugeza ni ubu." Umusaza yafashwe n'ibyishimo, amufata kurutugu ati:" Imana ishemwe narinziko ntamuntu wo mu muryango wa James nzongera kubona. Ahubwo se uwakwereka abishe ababyeyi bawe wakora iki?" Umusore ati:" nicyo kintu cyambera kiza mubuzima bwanjye Naba mbonye." Umusaza ati:" abishe so ndabazi, batsebye umuryango wanyu wose. Niba ushaka kwihorera ngwino jye kukwereka abishe so." Umusore ati:" wowe witwa nde?" Umusaza ati:" nitwa kamari urabona ndashaje cyane, papa wawe twari inshuti cyane." 
Kurundi ruhande, Jack yafashe inkota yegera Julia amuhereza agatabo nyuma ati:" nyereka ibyanditse muri aka gatabo cyangwa nkuce umutwe." Julia ati:" ngibi byose biragaragara sinzi impamvu utari kubibona." Jack ati:" njye ntabyo ndi kubona. Niba kandi uri kubibona wenyine uri umugambanyi w"ubwami ntutabinyereka ndaguca umutwe. Niba ushaka kubaho binyereke........... 
....................... 
..............................loading episode...2 
aha, arabimwereka cyangwa ntabimwereka? Bundi kuki ari bo bonyine bari kubibona? Kamari wanditse icyo kitabo aracyariho mugihe Jack aziko yapfuye, kandi twumvise yemerera umusore ko amwereka abishe umuryango we, inkuru nibwo igitangira ntuzacikwe. 
|::::::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::::::::|

Comments