logo

NEW TALENTS

Stories Group

NATASHA S01 EP65

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
.
" niyo byatwara imyaka ijana, icyo umuremyi yashatse kibaho. Mwirigire humura azagutabara pe."
.
Duheruka Natasha amaze kugonga urubavu kugiti ubwo Jack yamujungunyaga. Ese biraza kuragira ute?
.
Inkuru ya Navio kki dable le. mbahaye ikaze.
.
Umwuka watangiye guhera  arabyuka apfukama kumavi, ashinga amutwe hasi aragije akanda munda acira amaraso. Kuruhande Jack n'abagenzi be barimo bamuseka bikomeye. Natasha yarahagurutse yitonze yitegereza Mike umukunzi we uburyo yazahaye cyane, yitegereza Poul umerewe nabi cyane, ahindukiza amaso yitegereza Natete waruri kurira, yihanagura kumunwa amaraso aragije acira hasi, Jack we ati:" banguka nkwice vuba jye ibwami nisubize ikamba nambuwe."
Natasha yaramwitegereje cyane amuhanga amaso, yasanga nkoho ashaka kumukonorora, Jack muriwe atangira gucika intege no guhagarara biranga ashinga inkota hasi ameze nkugiye gupfukama, akomeza kubura imbaraga yikubita hasi asinziriye.
Jenerari naba X baratunguwe cyane baramwegera bamuhamagara bamunyeganyeza ariko yanga gukanguka, Jenerari n'uburakari ati:" we natasha ndakwica."
Natasha ati:" oya ni amaraso y'ubwami nagombaga kuyashyira kuruhande kugirango adakomereka. hanyuma rero mwe tudafite icyo dupfana ndaje mbakosore."
Yabivugaga aca inkoni noya itari ndende cyangwa ngo ibe nini, nyine yari gato cyane.
Natasha amaze kuyitunganya neza ati:" ubu giye kubahana nk'abana bato mbahane koko kugirango mutazogera kwivaga mubyumuryango mutazi ho ntagato."
Jenerari yarasetse aragije afata inkota neza yaka umuriro agenda yiruka ashaka kuyimujomba, Natasha arikaraga amutera umugeri yinyuzemo ngo yogere agaruke Natasha aramuseguruka amukubita inkoni kukibuno nkuhana umwana muto, ati:" tuza wowe."
Jenerari noneho umujinya urushaho ku iyogera, yataka nkumusazi azamuye inkota ngo amubage, Natasha amukubita inkoni kumaboko, Jenerari ngo abyumve inkota ayirekurira hasi, Natasha yihuse aramwegera amufata amaboko atangira kumwambura imbaraga , Z ngo abibone agenda yiruka amwegera ariko atareba kuruhande, Mike areguka afata iginga arayiterura,
X ngo abibone arasakuza ati:" Z muvandimwe icunge."
Z yacyebutse ajya kureba ikintu gitumye X amubwira uko, agikebuka Mike amukubita igiga yo mumaso, Kuruhande Natasha we yaragije kwambura imbaraga Jenerari, Mike we abonye Z yikubise hasi arogera aterura igiga ayimukubita kumutwe avanamo yogeza mo umutwe awuhindura ifu, Natete ngo abibone arahaguruka amufata ukuboko avuga arira ati:" rekera yapfuye."
X ngo abone ibyo bakoreye mugenzi we agenda yiruka abasatira atarabageraho Natasha amufata mu ijosi araterura ajungunya imbere , X ngo ahaguruke ashaka ku iruka Natasha amutanga imbere, X atabaza Y , Y akigenda ahuza amaso na Natasha, Natasha aramukonorora Y aturuka inyuma X aramufata, X we ati:" ndekura dukubite umuntu."
Y ati:" tuza nkufate."
X biramucanga Natasha amwambura imbaraga yitonze Y ngo agarure ubwege agiye kwiruka Natasha aramufata amupfukamisha kumbaraga nawe amwambura imbaraga aragije aramurekura ajya kuri Jack nawe azimwamura asinziriye ahita amuboha ubundi amwegamisha kugiti ajya kwita kubazahaye.
.
.
Sasa kurundi ruhande ibwami umugoroba warageze, Kamari aza aho James ari aramwegera ati:" nyagasani bisa nkaho namakuru turamenya kuva mu misozi."
James ati:" tegura abasirikare ndaje jyane nabo. Sinatuma umukobwa wange ahaburira ubuzima."
.
Kamari yahise ategura abasirikare kandi bakomeye amaze kubatengura bambara imyambaro yurugamba, James nawe arambara maze afata inkota aza imbere yabasirikare ati:" aho tugiye kujya ni murupfu niyo mpamvu ntampuhwe mugomba kugira ubitambika mwice kuko nawe utinze yakwica. Ngaho tugende."
buriye amafarasi, abarinzi bakoze kumuryango bakingura, Natasha na bagenzibe binjira ndetse Natasha ahetse Jack ko ifarasi ariko we yaragisinziriye. James akibabona yaratangaye ava ku ifarasi, Kamari nawe yihutira gufata Jack, ageze iruhande rwa Natasha, ati:" yapfuye se?"
Natasha ati:" oya ni ugusinzira bya maji."
Kamari yahise amutwara aramujyana James we arabegera ati:" mumeze mute?"
Natasha ati:" twe tumeze neza ahubwo muduhe imyambaro tujye kurugamba."
James ati:" oya ntarugamba ntarwo twari tuje kureba ikibazo mwagize. Ubundise kuvuze ngo mujye murugamba, wari kujyana nabagenzi bawe?"
Natasha ati:" cyane ubu nabo bafite imbaraga kimwe n'izajye."
.
kumbe yari yamaze kubaha kumbaraga nabo, ndetse zingana nize.
James yahise abahobera umwe kuri umwe ubundi amarembo arafungwa barahindukira basubira mumazu yibwami.
Jack yarakangutse atungurwa no kwisanga ibwami James na Nyina bamuhagaze imbere ashaka kwizigiza, James aramwegera ati:" wihangayika humura ntagihano uhabwa kubwibyo wakoze, ubu uri umwana kandi wanjye kimwe nabandi. Uri umwana wa murumuna wange ibyo rero yokwambara iyi myambaro mama wawe afite. Ubyemeye wawa igikomangoma gitegereje kuzambara ikamba igihe umwizerwa nkaguhitamo."
Jack byaramurenze aratuza yambara imyenda y'ibikomangoma James amwakira nk'umwana we. Ubuzima bwarakomeje, X, Y ndetse na Jenerari barokotse babuze ahandi bajya, bijya kuba abacakara bagahora iteka bicuza impamvu bivaze mubyumuryango. Bahoraga iteka bibaza mumitima bati:" twakoreye neza jack dushiduka twiyubikiye imbehe, none ubu turi abacakara mugihe uwo twakoreraga ategereje ikamba."
agahinda n'umubabaro byarabarenze bagahora iteka bigunze kandi bavunika."
.
Imyaka nimyaka yarashize James ayobora ingoma, igihe cyo gutoranya uzamusimbura kiragera Peter yanga ikamba bariha Jack aba ariwe usimbura James n'ubwo atarapfuye ariko yarashaje. Natasha na Mike bo barabanye babyarana abana babiri babakobwa ndetse Natasha abaha kumbaraga za maji. Natete na Poul nabo barabanye babyarana umwana umwe w'umuhungu, Jack we yagiye kurambagiza mu bwami bwabaturanyi.
.
-----------~ END ~----------
.
Njye nabaganirizaga iyi Nkuru y'ubwami bwa hasari nitwa Navio kki dable le mbabwirako butigeze bubaho ahubwo ko ari inkuru y'impimbano. Ndashimira cyane mwe twabanye kuva ku itariki 7/04/2021 tukaba tuyishoje ku uyu munsi mukwezi kwa cyenda muri uyu mwaka. Ndashimira mwe mwitanze mukora share. Ndetse ndashimira nabakunzi banjye n'ibihangano byange badasiba kuntera inkunga. Amahoro kuri mwe mwese munkunda mukabinyereka kandi amahoro kunshuti zange zose. Ariko se ko dushoje inkuru yacu igusigiye iki? Niki wabashije kwigira muri iyi nkuru? Dusubize unakanda share cyane umpe imbaraga yo kubaha indi nkuru. Ndabakunda cyane, amahoro y'umwami abane namwe.
.
ntamuntu wemerewe gukora copy iyi nkuru atabiherewe uburenganzira. Iyi nkuru yaragufashije ukaba ukeneye kumpa agashimwe nimero nizi: 0780786300 cyangwa 0722319367
.
|::::::::::::::::::::::::::-navio-nv-::::::::::::::::::::|

Comments