logo

NEW TALENTS

Stories Group

NATASHA S01 EP64

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
.
" yataza kuba ariho ntitwari kubaho. yataza kuba ariwe ntitwari kuba abo turibo. Yitwa ndiho tukabaho, Yitwa rurema tukaremeka. N'intwari kurugamba ararwana tugatsinda shimwa Mwami Yesu kuko ubikwiye iteka ryose . AMEN."
.
Duheruka Jack n'abagenzi be, bamereye nabi bagenzi ba Natasha. Kandi twasize Natete atabaje Natasha. Ese koko Natasha aratabara cyangwa."
.
Inkuru ya Navio kki dable le. Mbahaye ikaze.
.
Natasha yumvise ijwi rimuhamagara ntiyahita agenda. Akomeza koga bisanzwe.
Natete we yakomeje guhamagara Natasha ubutarambirwa, Natasha yanga kujyayo wenda aziko ari ukumuhamagara ngo bamenye aho ari, arabyanga akomeza ku iyogera.
.
Kurundi ruhande ho, Z yakomeje kugenda yegera Natete, Natete we yitegereje uburyo Poul umukunzi we kuruhande amaze kuzana urufuzi, arasakuza cyane ati:" Natasha baratwishe."
.
kuruhande Natasha yumvise ko harimo nibyo gupfa ahita atumbagira ava mumazi atitaye ngo yambaye imyenda itose ahita aza aho bari.
.
Z yakomeje kwegera Natete, we atangira no kurira kubwo kubona ibyo umukunzi we Poul bari kumukorera kandi atabashije kumutabara.
Z yafashe Natete aramuterura Natete agerageza gusaza imigeri ariko ntacyo byatanze, Z yamuzanye hejuru y'umusozi hasi ari mu manga ashaka kumujugunya yo."
.
.
sasa kuruhande ibwami, Bo nkabataramenya ibijya mbere mu musozi bibereye mu munezero ntakibazo bafite.
James yaje kuruhande aho Sere ari amwicara iruhande batangira kuganira.
Sere ati:" nyagasani."
James ati:" oya ntakibazo kandi ntaribi reka tuganire."
Sere ati:" ariko ntiwarukwiye kwicara aha nicaye."
James ati:" ntukumve izina mfite ngo wumve ko ntari umuntu usanzwe. Kuba ndi umwimi ntibikuraho ko ndikimwe nawe."
Sere ati:" gusa ntusanzwe, mubami bose bayoboye Hasari niwowe wicisha bugufi ugasabane nabonye."
James ati:" byose biterwa n'ubuzima umuntu yabyirukiyemo. Hanyuma se Kamari yakubwiye?"
Sere ati:" yego ariko nyagasani, mbona twagakwiye kuhafungura kuko hariya habitse amateka maremare y'ubu bwami."
James ati:" kuhafungura byo wapi ariko na none situzahasenya."
.
.
Sasa nonene kurundi ruhande aho ibwami , Mama james ndetse na Angela baje kuruhande aho Ange na Peter bari,
Mama james ati:" ese peter nawe usigaye uzi guterura umwana?"
Ange ati:" njye yo muteruye ntamwanya tumarana ahita arira. Ariko yageze mubiganza byase aratuza ntabwo yogera."
Mama james ati:" ubwo wowe impamvu akwanga ufite igitekerezo cyo gushaka kumukurikiza vuba."
Bose baraseka Ange ati:" oya, ubuse sinaba nkabije?"
Angela ati:" uraje uhure n'umuntu mukuru abikwemeze nyine."
Peter ati:" ahubwo se nyogoku, Mama ko mutazanye arihe?"
Mama james ati:" reka ntumbaze ibya Asira, kuva yagera aha ibwami ahora mu isomero sajya ahuguka."
Peter ati:" niba ari mu isomera akaba ari gusoma inyandiko ntakibazo."
Angela ati:" ntakibazo kandi atarakugeraho ngo arebe Amilade?"
Peter ati:" iyo umuntu ashaka guhindura uwo  yari we mbere, isoma inyandiko. Kandi iyo ushaka guhindura ahahise hawe, usoma amateka y'ahahise kuko akenshi inyandiko ibika ukuri kumuntu utibagiwe imico ye. Hari usoma inyandiko, ukumva neza neza niwowe bavuzemo. Rero niba aba ari gusoma ntakibazo rwose."
.
.
Sasa kurundi ruhande, hari ugishaka kushugunya Natete mu manga y'umusozi, aracyamuteruye ariko Natete yirwanyeho nako atagize arinako amarira arushaho kuba minshi.
we kuba wenda bagiye kumuta mumanga, ntakibazo abifiteho ahubwo ari gutekereza aho asize Poul na Mike, amarira akarushaho ku isuka.
Z yateruye Natete amusunikira mumanga, arakata ngo agende agiye kumva yumva inyuma ye avuga ati:" icara utuze kandi ntugire ikibazo."
Z yahindukijwe no kureba uvuze, gusa yatunguwe no gusanga ari natasha uri kuganira na Natete yaranaze mu mpanga yikangamo, ntagutinda ahita akuramo inkota arayicana, Natasha aramwitegereza ati:" bisa nkaho mwigometse Z. Ese muzagezahe kuba injiji?"
Natete we aho yicaye ati:" Mike na Poul barenda gupfa."
Z araseka ati:" ngo ndinjiji bureka ndaje turareba injiji ninde? hagati yange nawe."
Natasha yafashe umwitero yarafite arawuzinga aragije awutega mumutwe akebuka aho Natete yicaye ati:" haguruka ujye aho ba poul bari."
Natete yarahagurutse atangira kwiruka agana aho Bari, akiri kwiruka yabonye Natasha aguruka hejuru afashe Z mu ijosi amauhagaze mugatuza bamunyuraho nawe yogera umuvuduko yiruka."
Sasa kuruhande Gato, ba Jack bari bakiri kubabaza Mike na Poul, batunguwe no kubona Z abagwa imbere Natasha amuhagaze iruhande. Bahise bose bahindukira , Jack akoma mumashyi ati:" karibu mu misozi. Nyuma yuko So anyibye ingoma ibwami bimeze bite?"
Natasha ati:" gusa sintunguwe pe. Ntawundi wakwigomeka atariwowe umuhaye igitekerezo, kuko aho geze hose mbona ari wowe ukora ibimfuye."
Jack araseka ati:" reka rero nkorohereze, suzogera kubibona rwose kuko nturenga aha udapfuye."
Yaragije kuvuga uko, X,Y na Z bamaze kuzenguruka Natasha bakuramo inkota buri Muntu ebyiri ebyiri  kandi zaka umuriro baramuzenguruka ubundi baramwataka batangira kurwana."
.
.
kurundi ruhande ibwami, Kamari yaje aho Sere na James bari, James akimubona ati:" ese namakuru kuva mu misozi?"
Kamari ati:" ntayo."
James ati:" baba ari mubibazo?"
Kamari ati:" nibigeza igicamusi ntamakuru turabona, turoherezayo abasirikare."
James ati:" biri mu maboko yawe ukore ibyo ushaka pfa kuba gusa bari bugaruke bameze uko bagiye."
Kamari ati:" reka mfite ikizere ko aho bari bameze neza."
.
.
sasa abo bavuga ngo bameze neza, bo ubu byabakomeranye, None ho Natasha bamwatatse ari batanu tayari batagiye kumurusha intege, Jack yaramufashe araterura amujugunya hirya, Natasha agenda yibirangura hasi agonga urubavu ku igiti umwuka urahera..................
...................
.......................loading episode...65
.
ese bararokoka iyi misega yasheze?
Ese ko Natasha nawe ananiwe baratabarwa nande?
ndaje dukomeza dusoza iyi nkuru kumugaragaro ntucikwe.
.
|:::::::::::::::::::::::::::-navio-nv-::::::::::::::::::|

Comments