
Duheruka Bambi ahuje amaso n’Igikomangoma Gisa agwa mu kantu yikangamo.
.
Inkuru ya Chris Nandi Ishimwe.
.
Bambi ubwoba bwamwishe arimo gutitira hagati mu bandi. Gisa nawe aho yicaye yakomeje kumuhanga amaso ntago ayamukuraho.
Umwe mu basirikarebaraho abona Bambi asa n’ufite ikibazo maze aramwegera avugana nawe.
Umusirikare ati” Muko ufite ikihe kibazo?
Bambi azunguza umutwe ahakana.
Umusirikare ati”Hagarara ku murongo neza rero nk’abandi.
.
Bambi agerageza kwfata neza ariko biranga kubera ubwoba. Arahundukira araranganya amaso atangira gushakira Sola aho yaba ahagaze aramubona. Sola nawe abona ko Bambi atameze neza asa n’ufite ikibazo. Ubwo bambi atangira kunyomboka ava mu band ink;ushaka kugenda. Sola arabibona ahita nawe ava aho ahagaze agenda asanganira Bambi aramufata.
Sola ati” Bambi urakora ibiki?
Bami ati” Tuve hano tugende.
Sola ati” Hanyuma icyatuzanye?
Bambi ati” Umva hano hari ikibazo. burya Igikomangoma nicyo nbye cyagihe.
Sola agwa mu kantu arahindukira areba Gisa abona Gisa arimo kubareba aba agize isoni agarura amaso.
Bambi ati” Hano tri abapfu reka tuve hano tugende.
.
Ushinzwe imigenzo yaho I bwami yitwa Makoma, ninawe uyoboye uwo muhango wo guhutamo umukobwa wabana n’Igikomangoma arababona abona barimo guteza akavuyo.
Makoma ati” Mwa bakobwa mwe mufite ikihe kibazo? Mureke guteza akavuyo vuba.
Sola areba Bambi ati” Bambi gira umutima ukomeye wihangane gato turebe uko twzza kuvana hano neza. N’ubundi dushatse kugenda nabi barahita badufata. Kandi uretse n’ibyo dukeneye kubona umuti wavura kaka wawe tugo,ba kuva hano tuwubonye.
Makoma arongera arabareba ati” Navuze ngwiki mw’abakobwa mwe cyangwa babakure mu bandi bajye kuba babafunze kubera mushaka kwangiza uyu muhango.
.
Bambi arikomeza mu mutima asubira mu bandi. Gusa ni ukwikomeza bidashinga kuko arimo gutitira cyane yahabye.
.
Makoma aba atangije umuhango,Umwami n’Umwamikazi babiha umugisha maze umuhango uratangaira. Abakobwa bose bagomba kugenda biyereka imbere y’igikomangoma.
Makoma areba abakobwa ati” Buri wese agiye kujya agenda yiyerekana maze agaruke ah yarahagaze.
.
Abakobwa baratangira bahereye kuwa mbere. Bagenda bakurikirana umwe kuri umwe. Umwe avaho hakajyaho undi.
.
Hari abantu benshi batandukanye bitabiriye uwo Muhango arikko baho I bwami. Sola na Bambi baba bagezweho nabo. Sola abanza kujya kwiyerekana ariko abikora anbi cyane abantu baramuseka asoje agaruka mu bandi.
Bambi niwe wanyuma ugiye gukora.
Kubera ubwoba afite no gutera intambwe ngo agende biramunanira.
.
Abantu bose baramureba bamuvugiriza induru. Abandi bakobw abaramuseka.
Makoma aramureba ati” Wowe ufite ikihe kibaz ko utagenda.
Umugaba w’Ingabo z’I bwami ai” Uwo mu mukureho mujye kuba mu mufunze niba yaje hano gukinisha abantu.
Bambi yajya gutera intambwe yahuza amaso na Gisa bikaba biramunaniye.abantu bagaseka.
.
Sola aramureba ati”Bambi wibagiwe?
Bambi aramureba maze yimara ubwoba aba atangiye kugenda agera aho barimo kugera biyerekana maze arakata aragaruka. Arimo kugaruka aba aguye hasi. Abantu baramuseka.
Bamwe bati” Ubuse nkuriya yiyandikishaga mu biki? Abantu batimenya gusa.
.
Bambi arongera aahaguruka arakomeza agaruka mu bandi.ariko abantu bamusetse cyane bamuhaye inkwenene banamuvugiriza induru.
.
Makoma ati” Kwiyerekana kw’abakobwa kururangiye. Ubu nyagasani Gkomangoma umwanya ni uwawe wo guhitamo umukobwa wabomye wakubera umugore.
Gisa arahaguruka , aguhaguruka Umwamikazi aramureba bahuza amaso asa n’umwibutsakuza gukora amahitamo bari bavuganye.
.
Gaju nawe nk’umukobwa urimo kwibona ko aruta abandi kandi azi neza ko Igikomangoma ariwe kiribuhutemo atangira kwisetsa. Kimwe n’abandi bakobwa beza bava mu miryango ikomeye batangira kwifata neza.
Igikomangoma Gisa ava aho yicaye aramanuka abasanga hasi mu mbuga aho biyerekaniye abanyurao bose abareba.
Ageze kuri Gaju arahagarara bararebana cyane, Gaju akajya yisetsa kuko we arabizi ko ariwe baza guhitamo.
Gisa amuvaho arakomeza agenda areba n’abandi maze aba ageze kuri Bambi amuhagarara imbere aramureba cyane.
Bambi isoni n’ubwoba biramwica yanga kumureba mu mas areba hasi.
.
Abantu bose aho bategereje kuza kubona amahitamo ya Gisa.
.
Ababyeyi ba Gaju nabo bifashe neza barabizi ko amahitamo ari amwe gusa Gaju wabo niwe ugaomba kuzaba Umwamikazi ukurikiyeho.
Umwami n’umwamikaz bafite amatsiko yo kureba Umwana wabo agiye guhitamo nde?
Gusa Umwamikazi we arabizi kuko yavuganye nawe mbere hose.
.
Gisa amaze kunyura mu bakobwa boseee agaruka imbere abo abitaruye. Abaturage bamukomera amashyi bakajya bamubwira guhitamo neza ndetse bamwe bakamutungira agatoki kumukobwa bumva bashaka yahitamo.
Gisa abanza kureba abantu bose arangije agarura amaso imbere ku bakobwa.
.
Gisa ati” Njyewe Igikomangoma cy’iki guhugu Umukobwa mpisemo ko yambera umugore?
.
Gaju aba atangiye kwisetsa yitegura no gutera intambwe agahita ajya imbere agasanga Gisa.
Gisa ati” Yitwa.
.
Gaju aba atangiye kujya imbere batari banamuvuga.
Gisa ati” Ni Bambi.
.
Gaju ahita aba nkufashwe n’Umutima araseba cyane. Umwamikazi n’ababyeyi ba Gaju bose baba baguye mu kantu.
Abandi bantu bavuza induru barumirwa cyane.
Gisa ati”Njyewe Bambi niwe mukobwa mpisemo.
Bambi nawe yakaniye amaso arikanga!
Umwamikazi areba Gisa bahuza amaso azunguza umutwe.
Umwami we aricecekeye.
.
Makoma ati” Ahari Igikomangoma kiribeshye reka yongere asubiremo.
Gisa areba Makoma ahita amufata mu ijosi ati” Ntago nibeshye kumahitamo yanjye.
Makoma ati” Mu mbabarire Gikomangoma.
Gisa avuga yamuruye cyane ati” Bambi niweMukobwa wanyenemeje.
Abaturage barasakuza cyane bibaza ukuntu yahitamo umukobwa bari banenze uri inyuma y’abandi bose.
Gisa ati”Muceceke ninjye ufite ijambo hano.
.
Abantu bose baraceceka.
Gisa ati” Ndabizi umukobwa mpisemo ntago yabanyuze. Ariko ntago arimwe mwari mufite amahitamo.amahitamo yari ayanjye. Kandi abantu baratandukanye. Ntago ikinyuze mwe aricyo cyanyura njye. Abakobwa bose banshiye imbere nababonye ariko umukonwawabashije kunyemeza muri bose ni Bambi.
Gaju yarababaye cyane arahindukira arebana Bambi umujinya mwinshi cyane wumuranduranzuzi.
Bambi we byamucanze ntago arimo kumva ukuntu Gisa yamuhitamo.
.
Gisa aramureba ati” Bambi niwe nahisemo.
.
Gisa ahita asubira kwicara.
Abantu bose barumiwe. Yewe na Bambi we bwe ntago arimo kibyumva neza kuko ntago ibyo yarabyiteze ntanubwo aribyo yashakaga.
Makoma asubirana ijambo ati”Ubwo ubaye amahitamo y’Igikomangoma ni Bambi. Abandi musubira mu miryango yanyu. Bambi bamujyane aho batunganyiriza umukobwa ugiye kuba umugeni ugiye kuba umugore w’umwami.
.
Abandi bakobwa bose baragenda. Gaju yarababaye ava aho yiruka cyane. Sola aza hafi ya Bambi baravugana.
Sola ati” Ibi niba atari umugisha n’umwaku mubi cyane ugiye kukubaho.
Bambi ati” Sola winsiga hano ndakwinginze.
Sola ati” naguma hano gute?
Bambi ati” Ngiye kubihaka tugende.
Sola ati”Urabona wabihakana gute?
.
Haba haje umusirikare afata Sola ati” wowe uracyakora iki hano va hano I bwami subira mu gace kiwanyu.
Bambi afite ubwoba. Agiye kubihakana ataravuga ako kanya haza abagore babiri bajya bita kumugeni ugiye kuba umugore w’umwami cyangwa igikomangoma baramufata baramujyana.
.
Udacikwa na Episode ya 4
Comments