logo

NEW TALENTS

Stories Group

AMAHITAMO Y'UMWAMI GISA EPISODE 2

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

 

Duheruka muri Episode ya 1,  Bambi yibye Igikoamangoma Gisa maze ubwo abasirikare ba Gisa   bari   bagiye kumurasa umwambi arababuza. Bambi acika atyo arigendera.

..

Abasirikare ba Gisa  babyibazaho bibaza  impamvu Gisa atumye batamurasa akabacika akagenda.

Gisa arahindukira arabareba ati” Ndabizi murimo kwibaza impamvu muretse akagenda.  Arko niko meze njyewe  ntago njya nubikira umuntu.  Ndabizi tuzomgera duhure. Ahubwo mushakishe ahantu hose mu masoko yose azajya kugurishamo uriya mukufe muzawungarurire.

Abasirikare be baramureba.

Gisa ati” Dusubire I Bwami.

.

Gisa ajya ku ifarashi ye basubira  I Bwami.

.

Kurundi ruhande Bambi we aracyiruka cyane amasigamana azi ngo aracyakuriwe cyakora ageze ahantu kumusozi arahindukira areba inyuma abona nta muntu wamukurikiye mazi aricara abanza gutuzaareba umukuhe uhenze yibye.

Aribaza ati” Uriya muntu ninde  warufite umukuhe uhenze gutya? Uko biri kose ni umuntu  uva mu miryangi ikomeye cyane.

Disi ntanubwo azi ko uwo yibye ari igikomangoma.

.

Hashize akanya amze kuruhuka arahaguruka aragenda amanuka ikibaya cyose agaruka muri karitsiye y’iwabo aba ahuye na  Sola.

Sola aramufata ati” Bambi waburiye he ko utagarutse aho twaro twapanze guhurira?

Bambi ati”Umva byari byabaye hatari.

Sola ati” Utambwira ko byabaye ingaru.

Bambi araseka ati” Njyewe se mba nagiye kwanika amanyo.

.

Amwereka umukuhe yibye Sola arawureba arikanga!

Sola arawufata ati”Uyu mukufe ko ari uwa gaciro akomeye cyane wawibye nde?

Bambi ati” Ubwo se namenya ngo uwo nibye ninde? Gusa yari umuntu ukomeye cyane.

Sola ati” Uyu mukufe uzatuma baduhiga

Bambi ati” Reka ninde se uzatumenya?

Sola ati”  Umuntu wibye ava mu miryango ikomeye. Hari n’igihe ushobora gusanga ari umuntu w’I bwami.

Bambi ati”Umva dutahe ejo tuzaza kuwugurisha tuzakuramo amafaranga mensho tuzarya igihe kirekire.

.

Bagenda baseka

Sola ati”Mbega akazi dukora. Koko turi za mabeshu ntago twashaka abagabo ngo bizakunde.

.

Baratashye bageze mu rugo abi asanga Nyirakuru we yarambye cyane. ubwo aita ashyashyana afatanyije na Sola bashaka icyamufasha muri ako kanya. Agize agahenge asinziriye baza kwicara hanze

Sola ati”Kaka wawe ararwaye bikomeye.

Bambi  ati” Mfite  ubwoba  ko isaha ku isaha ashobora kunshika akigendera akansiga.

Sola ati” N’ubundi ntago muzahorana igihe cyose.

Bambi asan’ubabaye ati” Sola  kaka sinshaka ko apfa  niwe muryango mfite gusa.

.

Tuze I bwami, Gisa agarutse I  bwami. Macanda umugaragu we aza kumwakira.

Macanda ati” Gikomangomakazi wabaye iki ko umeze gutyo?

Gisa aramureba gusa arikomeza ajya imbere. Arimo agenda aba ahuye n’Umwamikazi Mama we.

Umwimikazi areba uko Gisa agarutse ameze arikanga amukorakoraho ati” Mwana wanjye niki  vyakubayeho?

Gisa ati”ntakibazo Mama.

Umwamikazi ati” ntakibazo kandi mbona hari ikibazo?

Gisa ati” Ni akabazo gato kabayeho.

Umwamikazi ati”Ni akahe

Gisa ati” Oya mama wikabya cyane. rega ntago ndi umwana ndi umugabo.

Umwamikazi ati” Ndabizi ko uri umugabo ariko  uri umuragwakamba w’ubu bwami. Rekambwire Muganga aze agufashe..

.

Umwamikazi agiye gukomeza agaruka inyuma areba Gisa ati” Umukufe naguhayeurihe ko utawambaye.

Gisa arisetsa ati”Nibagiwe ngenda ntawambaye.

Umwamikazi ati”Ntukongera gukora ikosa ryo  kutawambara uriya mukufe n’ingenzi kuri  wowe. ese warabyibagiwe?

Gisa ati” oya.

.

Umwamikazi arakomeza na Gisa arakomeza ajya mu cyumba cye. Macanda aramureba ati” Wa mugani urihe ko ntawo nigeze mbona hano?

Gisa ati” Bawunyibye.

Macanda arasama, Gisa ahita amufata kumunwa ati”ceceka. Mama ntago ugomba kubimenya. Umukufe nzongera nkubine ndabizi.

.

Kurundi ruhande aho I bwami mu rundi rugo rw’umutware  ukomeye harimo umukobwa urimo kwikoraho.  Yitwa Gaju. Arimo kwita kuruhu rwe cyane akoresheje umuti w’ibyatsi wabugenewe.

Aryamye mu muvure wuzuye amazi arimo ibyo  byatsi byitwa kapusurume. N’ibyatsi bituma uruhu ruba rwiza cyane rugatoha cyane.

Hashize umwanya haza undi mukobwa witwa Nengwa afite umwenda. Maze aju ava muri ayo mazi Nengwa amufubika uwi mwenda.

Nengwa aramureba ati” Ukomeje kugenda usa neza cyane. ntakabuza pe ejo ni wowe Igikomangoma kizahitamo.

Gaju aaramwenyura ati”Ndabizi ko mfite amahirwe ahagije imbere y’igikomangoma.

Nengwa ati’  Rwose urasa n’urumuri rw’izuba ryo mu museso.

Gaju araseka.

Nengwa ati”Ejo ni wongera  ukabikoresha noneh bizaba byuzuye neza.

.

Gaju aratekereza ati” Ejo izuba rizarenga namaze kuba amahitamo ya Gisa.

Negwa araseka ati’ Ni wowe uzaba Umwamikazi ukuriyeho w’Ikiguhugu.

Gaju aramureba araseka ati”Nzajya nambuka buri wese yubarara hasi.

Nengwa ati’Nawe urabikeneye cyane.

Gaju ati’Nkeneye kuzaba arinjye mugore wa mbere wubashywe muri  iki guhugu.

,

Igihe kirisunika.  Bambi na Sola bagiye kugurisha wa mukufe babaha amafaranga. Bamaze kubona amafaranga bajya guhaha ibyo bashaka byose.

.

Kurundi ruhande I bwami bakomeje  gutegura umuhango wo kuza kumurikirwamo abakobwa Igikmangoma Gisa kizahitamo  uzaba umugore wacyo. Ni umuhano ukunda kubaho. Abakobwa bose bariyandikisha  biyizeho ubwiza bakazajya I bwami noneho Umwami cyangwa igikomangoma runaka bagahitamo  umugore bashaka.

.

Uwo muhango rero ukomeje gutegutegurwa I bwami, abakobwa benshi cyane bariyandiishije.

.

Umwamikazi n’umuja we Ryera n’umurinzi we hari aho barimo kujya. Baje mu rugo kwa Gaju. Mama Gaju abaha ikaze.

Mama Gaju ati” NI icyabahiro Mwamikazi wanjye kukwakira hano.

Umwamikazi ati”  Ntakibazo.

Mama Gaju ati” Mwamikazi nizere ko umfitiye amakuru meza.

Umwamikazi ati’ ntakibazo nkuko twabisezeranye niko bizagenda. Umuhungu wanjye azahitamo umukobwa wawe.

.

Mama Gaju arishima cyane ati” Beya, Mwamikazi wihangane kuba nkwise Beya.

Umwamikazi ati”Ntakibazo kuri wowe.

Mama Gaju ati” Rwose reka nkushimire ukomeje guhesha ishema ubwiko bwawe.

.

Papa gaju  aba araje nawe. Ni umwe mu batware bakomeye baho I bwami. Aricara. Maze umuja waho abazanira inzoga baranywa.

Mama Gaju areba Papa Gaju ati”Umwamikazi yatuzaniye inkuru nziza.

Papa Gaju ahita yubarara imbere y’Umwamikazi aramushimira cyane ati” Urakoze guhesha agaciro umukobwa wanjye Mwamikaz wanjye.

Umwamikazi ati” Bizakomeze bibe ibanga rikomeye kuko bimenekanye  byaba ikibazo gikomeye. Ndetse yewe n’ejo kumuhitamo bizakorwa mu bwiru bukomeye.

.

Gaju aba aje nawe muri Salo aca nugufi imbere y’Umwamikazi aramushuza.

Mama Gaju ati” Urabona ko n’umukobwa wanjye amaze iminsi yikoraho ameze neza cyane.

.

Tuze mu rugo kwa Bambi Nyirakuru we akomeje kuremba cyane. byamucanze yabuze icyo yamukorera arimo kumureba akarira gusa.

Sola yaje yihuta cyane aza  avuga.

Sola ati” Bambi namenye umuti wavura  Kaka wawe.

Bambi ati” Ni uwuhe.

Sola ati” Ikibazo ni kimwe nuko uboneka I bwami gusa.

Bambi ati” Mana yanjye.

Sola ati” Ubwo byagusaba ko ujya I bwami. Kandi nubwo byakunda ko winjirayo sinzi uko wawubona.

Bambi acika intege ati”Uwo sinawubona. Urabizi ko bitoroshye kuba umuntu yakwinjira I bwami.

Sola ati” Ariko njye   turi indwanyi ahari hari icyo twagerageza ariko tukagerayo.

Bambi ati”Urabona  twakora iki?

Sola ati” Umva hari  uburyo bumwe numvise.

Bambi aamureba ati” Ubuhe?

Sola ati” Ejo I bwami hazabaho gutoranya umukobwa uzabana n’Igikomangoma.    None wowe wiyandikishije mu bakobwa bashaka guhatana?

Bambi araseka ati” Uku umeze uku koko!

Sola ati” Noonese wowe hari ubwo intego yawe ari uko watsinda? Nukugira ngo ubone uko wakwinjira I bwami. Kwiyandikisha byatubera inzira.

.

Bambi abiekerezah maze areba ukuntu nyirakuru we ameze aaba afashe icyemezo cyo kujya kwiyandikisha nawe kugira ngo bazabne uko bagera I Bwami.

.

Tugaruke I bwami gutegura uwo muhango birarimbanyije.

Umwamikazi yaje kuvugana n’Umuhungu we Gisa.

Umwamikazi atI’ Gisa  ndashaka ko ejo amahitamo yawe azaba Gaju.

Igikomangoma Gisa ati”  Kubera iki Mama

Umwamikazi ati” Kubera ko ariwe wazakubera Umwamikazi mwiza kuruta abandi bose.

Gisa ato” Ariko ibyo ntago ubizi Mama!

Umwamikazi ati” Wa mwana we nz ibintu hafi ya byose. Kubera ko nabomye byinshi kandi niga byinshi kuruta byose waba uzi wowe. ndagira ngo amaso yawe ejo azagwe kuri Gaju gusa.

Gisa ati” Ibyo ntago nabikora Mama. Nshobora kubona undi unyuze utariwe.

Umwamikazi aramureba ati” Gisa umvira inama yanjye niba ushaka kuzagira amaboko akomeye muri ubu bwami. Nuhitamo Gaju uzaba uhisemo neza cyane kandi bizatuma uba umenyembaraga kurushaho.  Ubwoko Gaju akomokamo bugize igice kinini cy’abaturage bose batuye iki gihugu. Wa mwana we rero agura amaso yawe urebe kure cyane. ejo ugomba kuzahitamo  Gaju nuko kandi bimeze.

Umwamikazi ahita ava aho aragenda.

.

Bidatinze sasa umunsi warageze. Abakobwa bose bayandikishije baza I Bwami. Biba ari ibirori bikomeye cyane.

Bambi na Sola nabo  barimo kuza I Bwami. Bageze kumarembo yinjira I Bwami abasirikare barabahagarika babaza aho barimo kujya. Berekana ko nabo biyandikishije. Abasirikare bareba uko bamezebarabaseka.

Abasirikare ati” Ubuse nkamwe mwariyandikshije koko ntimwataye igihe. Mwirebe uko mu meze ninde wabahitamo

Bambi ati” Ni dutsindwa turataha. Hari ikibazo mubifiteho?

.

Abasrikare barabareka barinjira barakomeza baza I bwami baza ahabereye umuhango bahageze nabo binjira mu bandi.

 Uwo mwanya Bambi  ahita ahuza amaso n’Igikomangoma Gisa, Bambi ahita yibuka ko ariwe aherutse kwiba mu ishyamba. 

.

Bambi yakanzemo ati” Uriya se niwe gikomangoma kandi?

.

Udacikwa na Episode ya 3

 

Comments