logo

NEW TALENTS

Stories Group

AMAHITAMO Y'UMWAMI GISA EPISODE 1

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Turi mu mwaka wa 700 ku ngoma y’Umwami Yuhi Mpazimaka.  Turi I bwami ni murukerera rwa kare.

Igikomangoma Gisa kirabyutse. Akibyuka Umugarugu we Macanda ahita aza mu byumba.

Macanda ahagarara kumuryango   ati”  Igitondo cyiza gikomangoma

Igikomangoma Gisa ati”    ikirere kiramutse ute?

Macanda ati” Ikirere kimeza neza Gikomangoma cyanjye.

Igikomangoma Gisa ati” nshaka kujya mu ishyamba guhiga

Macanda ati” Reka nkutegurire ifarashi n’abasirikare ujyana nabo.

Igikomangoma Gisa ati: Bikore vuba.

.

Macanda aragenda.

.

Kurundi ruhande  mu cyaro kimwe citwa  Taba muri ubwo bwami. Hari urugo rucirirtse cyane rubamo umukobwa witwa  Bambi abana nyirakuru we irwaye indwa ikomeye cyane ituma ahira aryamye.

Bambi afite inshuti ye yitwa  Sola bakunda kuba barikumwe igihe cyose.

Hashize umwanya muto Bambi nawe abyutse arimo kwambara , ariko akunda kwambara imyenda ijya kuba nk’iyabagabo, yarangiza agafuna igitambaro mu mutwe we.

.

Uko yambara Nyirakuru we arimo kumureba. Amaze kwambara Nyirakuru aramuvugishamu ijwi rito ritava mu kanwa keza.

Nyirakuru ati” Bambi kubera iki ukunda kwambara gutyo aho kwambara nk’abakobwa?

Bambi amuza iruhande ati” Ka njyewe ni gutya nkunda kwambara nibyo numva binyuze.

Nyirakuru ati” Kwambara nk’abagabo koko nibyo wumva bikunyuze Ubuse ni uzabona Umugabo nujya ukomeza kwitwara gutyo?

Bambi  araseka ati” Reka kuri njye umugabo ntacyo avuze. Ntanubwo njya mbitekereza.

Nyirakuru ati” Oya shenge umugabo n’ingombwa utazakora  ayo mahano.

.

Bakiganira uwo mwanya Sola   aba yinjiye mu nzu nawe yambaye ibijya gusa n’ibyo Bambi yambaye.

Nyirakuru arabibona ati” Sola nawe wambara kimwe na Bambi?

Sola  ati” Njye nawe ntaho twatandukanira.

.

.

Tugaruke I bwami. Igikomangoma Gisa kimaze kwambara nkigiye kujye mu ishyamba guhiga.   Guhiga n’ibintu Gisa akunda cyane.

Umugaragu we Macanda nawe  amze kumutegurira ifarashi n’abasirikare  baaomba kujyana nawe.

Macanda arimo aaruka mu cyuba cy’Igikomangoma ahura n’umuja w’umwimikazi witwa Ryera baravugana.

Ryera ati” Macanda  itabe umwami arimo kugushaka.

Macanda ati”Umwami arihe.

Ryera ati’ Ari mu ngoro.

.

Macanda akata inzira ajya ku ngoro y’Umwami arinjira asanga umwami  yicaranye n’umwamikazi we.

Macanda ati” Nyakubahwa Mwami wanjye nditabye.

Umwami yuhi Mpazimpaka ati” Nshaka kukubaza mugeze mutegura umuhango wo kuzahitamo umgugeni ushingiranwa n’Igikomangoma?

Macanda ato’ Tugeze kure Nyagasani.

Yuhi Mpazimpaka ati”  abakobwa bamaze kwiyandikisha muri uwo muhango ni bangahe?

Macanda ati”  bamze kuba 20 ariko turacyakira n’abandi.

Umwamikazi ati’Nizere ko ejo bizagenda neza.

Macanda ati” Mutwizere Mwamikazi wanjye.

Yuhi Mpazimpaka ati”Igendere.

.

Macanda agenda asubira inyuma adateye Umwami umugongo aragenda aza mu cyumba cy’Igikomangoma Gisa.

Gida aramureba ati” Wasoje gutegura neza?

Macanda ati”Yego.

Gisa ati” Reka njyende

.

Macanda ahita amushakira inkota ye n’umuheto arabimuhereza.

Gisa aramureba ati”None Umuhango wo kuzahitamo umugore tubana ugeze he muwutegura?

Macanda ati”Ninabyo mvuye kuvugana n’Umwami  tugeze kure kandi ejo bizagenda neza.

Gisa ahita ava mu nzu ye arasohoka aza hanze mu mbuga ngari cyane yaho aba abona Ifarishe ye nziza cyane iramutegereje n’abasirikare agiye kujyana nabo.

.

Tgaruke muri cya cyaro Taba mu rugo kwa Bambi.

Bambi arimo gufata inkota ye  arangije areba Sola ati” Twagiye?

Sola ati’ Tugende.

.

Bambi aza imbere  ya Kaka we aramureba ati’Ka ndagiye  ngiye mu kazi turaza gusubira.

Nyirakuru ati” Aruko harya ngo kora iki

Bambi araseka ato” Ka sinakubwiye ko njyewe  nshuruza.

Nyirakuru ati”  eeeeeee noneho genda.arikon uhinduke mwana wanjye utazahera  ku ishiga ntawiwacu wapfuye atyo utazazanira igisebo umuryango.

Bmabi ati” Ka ntakibazo   nabyo bizaba.

.

Bambi na Sola bava mu kazi kabo bafata inzira  baragenda.

Sola ati” Ubuse Kaka wawe aba  atekereza ko ufite gahunda yo kuzashaka umugabo?

Bamabi ati” We  niko atekereza.

.

Kurundi ruhande Igikomangoma Gisa n’abasirikare be yajyanye nabob amaze kugera mu ishyamba.

iGikomangoma Gisa ava ku ifarashi ye maze afata umuheto batanira kugenda mu ishyamba bahiga.

Gisa areba abasirikare be ati”Umva namwe muhige sinshaka ko munguma inyuma  nkaho mundinze

Umusirikare umwe ati” Nyakubahwa umutekano wawe n’ingenzi.

Gisa ati” mbahaye itegeko ryanjye.

.

Abasirikare  bareka kumugenda inyuma cyane nabo  ahubwo batangira  guhiga.  Ubwo batangira kugenda basa n’abatatana. Igikomangoma Gisa kiba kisanze kigeze ahantu hacyonyine n’ifarishi ye.

Hashize akanya  abona  urukwavu rw’ishyamba imbere ye mu ntera nto cyane arangije atamika umwambi ngo ayirase. Agiye kurekura umwambi ako kanya hari uwaje ahita amwambara amushikuza umukuhe mwiza cyane wazahabu yarayambaye ariruka cyane.

Gisa  aramubona  maze ahita yurira ifarashi ye amwirukaho. Icyo gisambo kimwibye kibonye ko agiye kukigeraho kirahagarara gitega ifarashi ye iragenda igwa hasi  Igikomangoma Gisa nacyo kigwa hakurya.

Gisa  arahaguruka arebana n’igisambo kipfutse mu maso.

Gisa ati’ Wa gisambo we ukoze amabara uwo umenyereye ntago umuzi.  Uransubize ibyanjye kuneza cyangwa nkurangize.

Igisambo kirahakana.

Gisa akurayo inkota Igisambonacyo gikurayo indi batangira kurwana barahangana cyane.  Gisa abona icyo gisambo kizi kurwana ariko kirimo kurwana isa nkaho kidashaka kumwica.

Gisa ati” Urinde wa gisambo  we.

.

Igisambo kiraceceka bakomeza kurwana.  Inkota ya Gisa ica mu gitambaro kipfutse mu maso maze kivaho isura iragaragara,  Gisa abona ni Umukobwa agwa mu kantu.

Gisa ati’ Kumbe uri igikobwa? Witwa cyande wa Gikobwa we

Umukobwa ati” Nitwa Bambi.

Gisa ati” None waba uzi uwo watatse?

Bambi araseka ati” Uwo waba ariwe wese ntacyo bindebaho.

Gisa ati’ Nsubiza umukufe wanjye nkureke ugende mu mahoro.

Bambi araseka ati” Nubwo uri umusore mwiza ibyo ntago byantera impuhwe kuburyo nagusubiza imari yanjye.

Gisa ati” Wamaze nokuwita imari yawe?

Bambi ati” Cyane ahubwo shyira inkota yawe hasi nigendere nawe ntagiciye umutwe.

Gisa araseka ati” Wowe wa gakobwa we urabona wansha umutwe.

.

Barongera bararwana, Gisa bamushyiramo umugeri abandagara hasi. Bambi amuza ahejurau amufatiraho inkota maze aramuseka.

Bambi ati”Nakakurangije  none ndabona ugifite amashereka mu maso subira iwanyu kwa nyoko ujye koga.

.

Ako kanya bambi abona hari abasirikare baje maze ahita yiruka  Gisa arahaguruka. Abasirikare be bagiye kurasa Bambi imyambi arababuza.

Gusa aguye mu kantu!

.

Udacikwa na Episode ya 2

📢 Kwamamaza

Ibihe...

Comments