logo

NEW TALENTS

Stories Group

AMAHITAMO Y'UMWAMI GISA EPISODE 4

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Dusize bambi ariwe ubaye amahitamo y’Igikomangoma Gisa mu uryo nawe atigeze atekereza.

.

Inkuru ya Chris Nandi Ishimwe.

.

Abagore babiri,  Karire  na Mulisa bazanye Bambi aho batunganyiriza ugiye kuba umugeni I bwami.

Bambi areba icyumba kidasanzwe bamuzanyemo. Aracyitegereza cyane. Mulisa na Karire nabo baramureba bakajya baryamunira inzara bagaseka.

Bambi arahindukira arabareba nabo baramureba.

Mulisa ati” Bambi  niki mu byukuri  cyatumye Igikomangoma ari wowe gihitamo mu bakobwa bose bari bahari?

Bambi ati” Nanjye ntago mbizi. Kandi sinanabishakaga.

Baraseka

Karire ati” Niba utarabishkaga ni gute wiyandikishije mubahatana?

Bambi araceceka kuko  ntiyababwira ko yabikoze ashaka kwinjira I bwami aje gushaka umuti wakiza Nyirakuru we.

.

Mulisa ati” Ngo ntiwabishakaga! Ahubwo iwanyu bakoze uwihe mutongero wayobeje ubwonko nw’Igikomangoma agahitamo wowe.

Karire ati”Ni wowe mukobwa wa nyuma y’abandi bose bari bari  hariya. Ariko dore ni wowe iikomangoma cyahisemo. Sha mama wawe ashobora kuba ari umurozi ukomeye.

Bambi ati”Mama wanjye yarapfuye.

Baramuseka.

Mulise ati” Niba yaranapfye twe ntago bitureba. Ahubwo ninde murozi  w’und wagufashije.

Bambi arabareba ati”Mugende mubwire igikomangoma ko cyibeshye kuko njye n’ubundo sinaba umugore we sinanabishaka.

Mulisa ati” Ceceka wvuga ubusa. Ubwo rero urashaka gutera impuhwe wigira mwiza.

.

Karire aramureba ati” Reka tugutunganye kuramo imyenda yawe.

Bambi ati” Nambere ubusa se?

Mulisa  aramureba ati” Ese muko urmo kwgira ibiki? Kuramo imyenda yawe  tugutanganye  tugukureho umwanda wose  ujye guhura n’Igikomangoma wera ahantu hose.

.

Bambi ati” Rega njye ntanubwo mbishaka nabibibwiye nkuko mubivuga Igikomangoma cyarebye nabi guhitamo nabi.

Mulisa ati”Kuramo imyenda.

.

Bambi abonye badshaka kumwumva ayikuramo yose yambara ubusa imbere yabo.

.

Kurundi ruhande Gaju ari mu cyumba cye arimo kurira amaria ni yose. Ababyeyi nabo batashye babaye cyane barimo kwitonganya bageze mu nzu bumva amarira ni yosekuri Gaju bahita bajya kumureba mu cyumba cye basanga apfukamye imbere y’uburir  ybitse umutwe ku gitanda arimo kurira baramufata.

Gaju ati”Mundekure. Kuki mwambeshye?

Mama we ati”Gaju ntao aritwetwakubeshye

Gaju avugana amarira ati” Mama wowe ubwawe ni wowe wanyibwiriyeko  imana zampisemo arinjye uzaba umugore w’Igikomangoma.

Mama ati”Yego niko imana zari zaramwbiye. Ariko Igikomangoma cyakoze ibihabanye n’ubushake bw’imana zacu.

.

Gaju akomza kurira cyane.

Papa Gaju ati”Umwamikaz yaratubeshye yatungambiniye we n’umuhungu we ariko ndagusezeranya ko ibi bazabyishyura.

.

Tuze mu rukari I bwami.

Umwamikazi nawe yarakaye cyane ntago armo kumva neza amahitamo Umuhungu we yakoze yamutengushye.

Arimo kwitotomba  cyane ati” Uriya mwana n’Ikigoryi. Ni gute yadusebeje ahitamp agakobwa nkakariya katanazwi kagahigi gusa.

Umwami arimo kmureba gusa yicecekeye we ntacy o armo kuvuga.

Umwamikazi aramureba ati” Bite wowe ko ntacyo uvuga.

Umwami Yuhi ati”Njyewe uriya muhango ndawubaha kandi nubaha amahitamo yse akozwe. Umuhungu wanjye azi imppamvu yahisemo  kuriya. Kandi kuba yahisemo kuriya ntago bimuhindura ikigoryi nkuko urimo kubivuga.

.

Umwamikazi ati” Bivuze ko wowe ushigikiye ariya mahitamo y’uubuswa yakoze? Ubuse kuba yahisemo  kuriya bizamuha izihe mbaraga?

Umwami ati”   dukwiye kwakira  amahitamo ye ndetse nuriya mukobwa yahisemo tukamwakira. Umuhango  niko umeze wemera amahitamo yose  yakozwe kandi ukubaha buri wese watoranyijwe.

Umwamikazi we ntago abyumva neza cyane ko Gisa yamutengushye  yakozeibyo batasezeranye.

.

Tugaruke kuri Bambi barimo kumwoza ahantu hose n’amazi agasanzwe yaho I bwami.

Mulisa ati”Hena.

Bambi ati”Mpene?

Karire ati” Wakoze ibyo bakubwiye?

Bambi ati”Mpene kubera iki?

Mulisa ati”Hena se wibaza ubusa.

.

Bambi arahena bamwoza neza no mu kibuno. Bamaze kuhamwoza baramuhindukiza.

Mulisa ati” Sutama.

Bambi arasutama  maze bamwoza neza no mugitsina ariko Mulisa akoramo nabi aramubabaza Bambo arataka.

Karire ati” Funga umunwa.

Bambi ati” Arambabaje.’

Mulisa ati”Igangane.

.

Tugaruke mu rugo kwa Gaju agahinda karacyari kose kuri Gaju.

Gajua areba ababyei be ati” Mama kariya gakobwa  ntago nshobora kwemera ko kazambana umwamikazi ndi hano.

Papa ati” Ntago bishoboka turaza kureba icyo twakora.

Mama Gaju we asa n’ugizemo ubwoba ati”  Gaju ukwiye kwitonda utazishyira mu byago.

Gaju ati”  Ntago ntinya ibyago byose nanjyamo. Ariko kariya gakobwa kambaye umwamikazo naba  ndi ikigoryi.

.

Tuze mu cyumba cya Gisa   yicaye hamwe arimo kwinywera. Umugaragu we Macanda ahagaze aho.

Gisa  aramureba ati” Ni ayahe magambo akomeje kuvugwa hanze?

Macanda ati” Abantu barimo kuvuga ko ushobora kuba warozwe

Gisa ati” Ngo narozwe?

Macanda ati” Yego.

Igikomangoma Gisa araseka ati” ntago narozwe  ibyo nakoze ndabizi.

Macanda ati” Ese koko urahamya ko ariya mahitamo ariyo wagomabaga gukora?

Gisa abitelerezaho.

.

Tugaruke ahari gutunganyirizwa Bambi basoje kumwoza barimo kumusiga. Karire azana ikanzu nziza bagiye kumwambika.

Mulisa asoza kumusiga amavuta  barangije  baramwambika.

.

Bakimara kumwambika  Umwamikazi aba arinjiye. Bambi atinya guhuza amaso nawe  areba hasi. Umwamikazi  aramwitegereza  cyane.

Umwamiazi ati” Wa gakobwa we iwanyu nihe?

Bambi ati”Iwacu ni mu giturag cya Taba.

Umwamikazi ati”   hari icyo nshaka ko ukora.

Bambi ati”Mwamikaz icyo unsaba cyose ndagikora.

Umwamikazi ati” Genda uhakanire  igikomangoma umubwire ko utari kurwego rw kuba wabana nawe.

Bambi ati” Ndabikora.

Umwamikazi ati” ni wibeshya ugakina nanjye uzahura n’ingorane zikomeye.

Bambi ati”Ni guye natinyuka gukinisha umwamikazi wanjye. Kandi rega nunubwo nshakakubana nawe kuko njye ntago nkeneye umugabo. Niyo namukenera ntago ndi umukobwa wabana n’igikomangoma.

Umwamikazi ako kajambo aragakunda cyane araseka ati”Ahaaa ako kantu ni byiza kuba nawe wiyizi. Genda ubikore.

.

Ryera umuja w’Umwamikaz aramufata aramujyana. Umwamikazinawe ava aho aragenda. Mulisa na Karire basigara aho.

Mulisa ati”Cyakora uriya mwana nuko akomoka mu cyaro mu muryago  uciriritse ndetse akaba ameze nka kajiji ariko ateye neza.  Pe ateye neza cyane afite umubiri wubatse neza.  Amabere ye arashinze ameze nk’imitemeri, afite mu nda harambuye. Inyuma mu gikari  afite  amabuno ameze neza cyane.

Karire ati” Ahaaa ndumva nawe watwawe nawe.

Mulsa ati” Nukuri pe ikibazo afite nikimwe naho ubundi tugiye mu bwiza ikindi akaba yava mu muryango mwiza  yaba ariwe mugeni ukwiriye igikomangoma.

Karire ati” Nonese  yatera neza kuburyo yaruta Gaju.

.

Bambi bagejeje mu cyumba cy’igikomangoma. Gisa amuza imbere aramureba cyane. Bambi umutima urimo gutera cyane.

Gisa aramuzenguruka amureba ahantu hose arangije agaruka imbere mu maso  aramiureba. Bambi areba hasi.

Gisa amufata umutwe arawuzamura ati”Ndeba mu maso.

Bambi aramureba, Gisa aramuseka.

Gisa ati” Turongeye turahuye. Njye narinzi ko umunsi umwe nzongera nkakubona ariko wowe mdahamya neza ko waguye mu kantu, ndetse ubwoba bwakwishe habuze gat ngo byose ubyirangirizeho.

.

Bambi ati” Mbabarira  uriya munsi ntao namenye ko  uri igikomangoma.

Gisa ati” Ibyo se bivuze iki?

Bambi ati” ndabizi ko wampisemo ugamije kwihorera.

Gisa ati” Ahubwo wowe ni gute watinyutse kuza mu bakobwa bari baje guhatana hano I bwami?

Bambi ati” Niyo nzira gusa narimfte yatuma ngera hano I bwami.

.

Gisa araseka ati” Ubwo naho waruje kureba uko wahajujubya wiba.  Ariko wa mukobwa we banza ntabwoba ugira utinyuka cyane.

Bambi aramureba gusa.

Gisa aricara Bambo aramureba ati” Wampisemo ugamije kwihorera bikore vuba birangire. Ariko umfashe mbanze ngabare ubuzima bwa Kaka.

Gisa aramuseka ati” Uwo mukecuru wawe njye ntacyo andebaho. Ahubwo nkeneye  umukufe wanjye. Nagihisemo kugira ngo njye nawe tubone uko tujya mu mushikirano njye nawe twumvikane neza mu mahoro. Nkeneye umukufe wanjye hanyuma nkakureka  mu mahoro.

Bambi ati” Narawugurishije.

Gisa arongera arahaguruka ati” Warawugurishije? None wawugurishije he?

Bambi ati” Mbere yuko mpavuganawe hari icyo ugomba  kubanza wampa ninacyo  cyanzanye hano udatekereza ko naje nifuza kubana nawe.

Gisa araseka ati”Ngo ntago wabana nanjye?

Bambi ati”Yego. Ndetse ntanumugao wariwe wese nshobora kubana nawe.

Gisa araseka cyane ati”Wa mukobwa we uratangaje!

Bambi aramureba ati” Niba ushaka ko nkubwira aho nagirushije umukufe wawe nawe mfasha mbone umuti wavura Kaka wanjye.

.

Gosa aramurebaaaaa!

.

Udacikwa na Episode ya 5

Comments