
Twaherutse Gisa na Bambi barimo kugerageza kumvikana ariko byagoranye
.
Inkuru ya Chris nandiIshimwe..
.
Gisa areba Bambi cyane maze araseka ati” Ariko ubundi kubera iki ndimo kumvikana n’igisambo Muko waranyibye nkenye ko ungarurira ibyanjye tukarangizanya neza.
Bambi aramureba ati”Niba ushaka gusubirana umukufe wawe uramfasha nanjye nkufasha niko bigomba kugenda. Wikwihinduka ngo ushak gukoresha imbaraga. Impamvu wampisemo nkuko wabivuze kwari ukugira ngo twumvikane neza mu mahoro kubera ko nagutsinze nkagutwara ibyawe wananiwe kurinda. Ikibazo sinjye wakwibye ikibazo ni wowe wananiwe kurinda ibyawe.
.
Gisa areba Bambi arumirwa ati”Wa gakobwa we uri intagondwa.
.
Gisa araseka yikoza hirya no hino agaruka imbere ye Bambi aramureba ati” Niki kigutera kwiymva gautyo wa mukobwa we?
Bambi ati” Gikomangoma uraguma ku ijambo ryawe twumvikane ntakindi.
Gisa arumirwa ati” Niki wowe urimo kunsaba?
Bambi ati”Nkeneye umuti wo kuvura mukecuru wanjye.
Gisa ati”Ibyo mbaye mbyanze?
Bambi ati”Nawe ntago wazigera ubona umukufe wawe kabone nubwo wanyica.
.
Bambi araseka aramureba cyane. Bambi we ahagaze hamwe ari serie cyane.
.
Uko barimo bagainira Umwamikaz ari mu nzira aza aho.aba arahageze asanga barahagararanye. Gisa areba Mama we, na Bambi arahindukira areba Umwamikazi bahuza amaso.
Gisa ati”Mama urakora ii nyirimo kuvugana n’Umugeni wanjye.
Umwamikazi ati” Nanjye hari ibyo nkeneye kubanza navugana nawe, mbaye ntakubangamiye wampa akanya nkabanza nkavugana nawe?
Gisa ati” Ntakibazo mama.
.
Gisa areba Macanda maze barasohoka bajya hanze basigana Bambi n’Umwamikazi.
Umwamikazi aramureba ati”Wabikoze cyangwa wageze hano wigira mu byawe
Bambi ati”Mwamikaz nabikubwiye kuva kare kose ntago nkeneye kubana n’Umuhngu wawe humura rwose.
Umwamikazi ati” None uracyakora iki hano kuki mwaviganye igihe kirekire?
Bambi ati” Hari ibyo twaritukiri kumvikana
Umwamikazi ati”Mwumvikana ibiki? Wowe niki wakumvikana n’Igikomangoma
Bambi ati”Kirahari.
Umwamikazi atangira kurakara ati” Wa mukobwa wawe sinzi intego yawe ariko ugomba kuva hano ukagenda kuko si wowe mugeni ukwiranye n’Igikomangoma.
.
Gisa aba agarutse mu nzu ahamagara Mama we.Umwamikazi aramureba
Gisa atera intambwe aza imbere ya mama we ati” Mama ibyo urimo kuvuga n’ibiki? Bambi niwe mahitamo yanjye uko byamera kose mwamwemera mutamwemera.
Umwamikazi ati”Uyu mukobwa we ubwe yavuze ko atabana nawe.
Gisa ati” Niba yanabivuze ariko byahindura amahitamo yanjye. Undi wese wumva nahitamo ntaho nzigera muhitamo.
Umwamikazi ati” Gisa funguka amaso.
Gisa ati” Ntago ndi impumyi n’ubundi.
Umwamikazi ati”Nonese kubera iki ushaka kugumana n;uyu mukobwa nawe ubwe yavuze ko adashaka kubana nawe.
Gisa arahindukira areba Bambi maze arongera agarura amas o ku mwamikaz ati” Ibyo ndabizi ko atabishaka ariko nyine niwe nahisemo. Ahubwo Mama niba wasoje kuvugana nawe duhe akanya dukomeze ibyacu.
Umwamikazi areba nabi Bambi arangije arasohoka aragenda.
.
Bambi areba Gisa ati” Umwamikazi ibyo avuga nibyo.
Gisa ati” Ndabizi ko ibyo avuga aribyo, koko ntago uri umukobwa ukwiranye n’Igikomangoma. Reka dusoze ibiri hagati yanjye nawe tuzarangizanye.
Gisa aricara ati” Ubu urabona ko amasaha yamaze gukura, umuti ushaka ndaza kuwuguha ejo tuzavana hano I bwami ujye kunyereka aho wagurishije umukufe wanjye turangizanye.
Bambi ati” Turumvikanye neza kandi urakoze cyane Gikomangoma.
Gisa ato” Bagiye kukwereka aho uza kuryama.
.
Tuze mu cyaro cya Taba mu rugo kwa Bambi. Sola yaje mu rugo kwa Bambi kureba umkecuru we uko ameze asanga ameze nabi cyane.
Sola aramureba Mukecuru agerageza kuvugana nawe nubwo akajwi ari nako.
Mukecuru ati” Bambi?
Sola ati” Ntago ari Bambi ni Sola.
Mukecuru ati” Bambi arihe
Sola ati” Ari I Bwami yagiye kugushakira umuti.
.
Tugaruke I bwami mu masaha y’ijoro. Mulisa yazanye Bambi mu cyumba agomba kuraramo aracyimwereka.
Mulisa ati” Aha niho ugomba kuba.
Bambi yicara kuburiri ati” Urakoze cyane.
Mulisa ati” Ibindi byose uracyenera biragusanga hano.
Bambi ati” Ntakibazo.
.
Tuze mu rukari I bwami. Umwamikazi arikumwe n’Umwami kumeza ariko yarakaye.
Umwami aramureba ati” Ese urakomeza kurakara kugeza ryari?
Umwamikazi ati” Sinzi uriya mwana icyo yabaye ahari baramuroze. Uriya mukobwa yavuze ko adashaka kubana nawe ariko Gisa yanze yakaniye ngo niwe mahitamo ye ntacyahinduka.
Umwami ati” Ahubwo njye ndumva ntunguwe Umukobwa ntago ashaka kubana n’Igikomangoma?
Umwamikazi ati” Yego.
Umwami ati”Ibyo byabaye he? Ninde mukobwa wahana kubana n’Igikomangoma?
.
Tuze mu rugo kwa Gaju muri ayo masaha arikmwe na Nengwa.
Nengwa ati” None Gaju gahunda yawe n’Iyihe
Gaju ayi” Umva napanze ko hari icyo ngomba gukora. Kariya gakobwa ntago kazambana unwamikazi ngo bivemo.
.
Gaju ahita asohoka ava I wabo mu rugo.
Nengwa aramukurikira amubaza ati” Nonese ugiye he?
Gaju ati”Ndaje.
.
Gaju aregenda, arimo agenda ahura na Mulisa afite ibiryo ajyaniye Bambi Gaju aramuhagarika.
Gaju ati”Mulli ibyo biryo ubijyaniye nde
Mulisa ati”mbijyaniye bambi.
Gaju ati”Reka mbikujyanireyo nkeneye kuvugana nawe.
Mulisa ati” Ntakibazo.
,
Mulisa arabimuhereza maze Gaju aba ariwe ubijyana. Ageze imbere ahantu abantu batamubona yikinga ahantu arangije ashyiramo uburozi nuko arakomeza.
.
Tugaruke ku Gikomangoma Gisa ntacyo kirimo kurya. Kirikumwe n’Umugaragu wacyo Macanda.
Gisa ati”Uriya mukobwa ntago asanzwe mu bakobwa bose nabonye.
Macanda ati” Kuki wemeye ko agusuzuura kuriya? Ubundi niki umuntu nkuriya yakumvikana N’Igikomangoma? Warigutanga itegeko rimwe.
Gisa ati” Oya. Umutima wuriya mukobwa wanyemeje. Ahari ntawundi mukobwa ufite umutima nkuwe.
.
Tugaruke kuri Gaju agejeje ibiryo mu cyumba Bambi arimo. Bambi abona azaniwe ibiryo na Gaju.
Gaju atangira kumusekera cyane ati” Bambi amakuru yawe.
Bambi ati” Ni meza.
Gaju ati” Ninjye ukuzaniye ibiryo kubera ko nashakaga kugushmira kuba wansinze kandi nkwifuriza kuzagira urugo rwiza.
Bambi aramureba ati”Kubera iki kunshimira byagushishkaza?
Gaju ati” Ni ibintu bisanzwe kuba washimira umuntu wagutsinze. Kuko aba yakoze cyane ibyo utakoze ndetse anafite ibyo wowe udafite. Ntamutima mubi rero uba ugomba kubamo igihe umuntu yagutsinze uba ugomba kubyakira. Kandi ndakwishimiye cyane.
.
Bambi ati”Urakoze.
Gaju ati” Icyo uzakenere cyose ukeneye ubufasha bwanjye uzambwire ndi hano kandi nzagufasha.
Bambo araseka ati”Urakoze cyane rwose.
.
Gaju arangije arasohoka aragenda ageze hanze arahagarara arahindukora areba inyuma maze araseka ati”Reka nkwikize wa karaya we.
,
Udacikwa na Episode ya 6
Comments