logo

NEW TALENTS

Stories Group

AMAHITAMO Y'UMWAMI GISA EPISODE 6

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Twaherutse Gaju aroze ibiryo  bya Bambi.

.

Inkuru ya Chris nandi Ishimwe.

.

Bwaracyeye. Muri icyo  gitondo Gaju na Nangwa bari hanze kumbuga y’iwabo arimo kumva akzuba ko muri uwo museso barimo kuganira bishimye cyane.  Gaju Afite ibyishimo bidasanzwe kumutima we kubera ko  azi neza ko  yaraye yivunnye  umwanzi we.

Gaju ati” Mugihe gito cyane kigiye kuza amaso y’Igikomangoma araza kuba arinjye gusa.

Nangwa ati” Cyakora uzi kurwinaho.

Gaju araseka ati” Narinabikubwiye ntago agakobwa nkariye narikwemera ko kantwara icyubahiro cyanjye.

Nangwa aramureba ati” Ariko ndumva waba uretse gushayaya.

Gaju araseka ati” Kubera iki nareka gushayaya?

Nangwa ati” Bambi abaye atapfuye?

Gaju araseka ati” Niyo yaba ari ikigirwamanakazi ntago yakira uburozi namuhaye guhumbya biratinda ugerereje n’igihe uburozi bwagombaga kumwica. Yewe nzi neza ko yapfuye wese hamwe n’umuzimu we warimbutse burundu ntacyo waza  kumbaza.

.

Baraseka.

.

Kurundi ruhanse Igikomangoma Gisa arimo kwambara ariko imyenda iciriritse ituma yiyoberanye kuburyo abantu batapfa kumumenya ko ari igikomangoma. Umugaragu we Macanda araho arimo kumureba.

Macanda ati”Ibyo n’ingombwa ko ubikora? Watumye abasirikare bawe akaba aribo bazajyana nawe

Gisa ati” Ngomba kujya kuwizanira.

.

Amaze kuyambara iyo myenda arongera ayikuramo

Gisa ati”Mukanya tugiye kugenda niyo ndibwambare.

.

Arongera afata imyenda y’ubukomangoma arayambara arangije areba Macanda ati”Tujye kureba bambi uko yaramutse.

.

Bava aho bagenda bagana aho bambi yaraye.  Bagiye kuhagera baboba Bambi asohotse mu nzu yambaye  ya myenda ye yinjiranye I bwami y’ubucocero yakuyemo ya kanzu nziza bari bamuhaye.

Macanda aratangara ati” Kandi se ko yakuyemo ya kanzu.

Gisa ati” Mureke.

Babona kandi afite inkota ebyeri avuye mu nzu yarakaye cyane aza abasatira aho bageze, abageze  imbere abatambukaho atabavugishije bagwa mu kantu.  Gisa arahindukira aramureba maze aramuhamagara Bambi arahagarara arahindukira arabareba.

Gisa ati” Bambi waba uzi ikosa ukoze? Ni gute  waca ku gikomangoma cyawe utavuze ngo  ucyereke icyubahiro

Bambi  agaruka inyuma gato areba Gisa mu maso ati”  Iryo zina ry’ubukomangoma ufite niryo rikugira uwagaciro cyangwa wowe  ubwawe ni wowe wakagize agaciro kuriruta?

Gisa biramucanga ati” Ubwo se ushaka kuvuga iki?

Bambi ati” Niba utabyumvise birakureba njye nikomereje inzira yanjye.

.

Bambi arikomereza, Macanda abona ni agasuzuguro Bambi agize ku Gikomangoma maze  arongera aramuhamagara ati” Bambi!

Bami arahagarara areba Macanda ati” waba uzi ko icyaha ukoze gishobora kugucisha umutwe

Bambi ati” Niba mvuze nabi njye nditeguye bawuce.

Gisa arumirwa.

Macanda ati’ Reka nze nkwereke.

Macanda agiye  guhamagara abarinzi b’igikomangoma Gisa aramubuza ati” Oya bareke wibikora.

Macanda ati” Kubera iki?

Gisa araseka ati” Kubera ko uriya mukobwa ataye amatsiko.

Gisa areba Bambi agenda arongera avuga yamuruye cyane ati” Bambi none  ugiye he?

Bambi ati” Hari ikibaz ngiye gukemura mbere yuko njye nawe natwe  tujya kurangiza ibyacu

.

Gisa na Macanda baramukurikira bagize amatsiko yo kureba icyo  kibazo agiye gukemura. Banbi yaje mu rugo kwa Gaju ageze mu mbuga yaho abona Gaju na Nengwa bicaye hanze.

Nabo bamukubise bagwa mu kantu Gaju yumva umutima  habuze gato ngo umusosokemo. Bambi arabarebaaaa arangije ahita anagira inkota Gaju.

.

Ubwi Gisa na Macanda bamaze kuhagera ako kanya hahita haza n’abandi banti benshi barushungera.

Bambi ati” Gaju washatse kunyica  ariko  wbaye ikigwari cyo gushaka kunyubikira. Ndaje ngo tubikore neza unyice mu buryo bwiza utanyubikiriye niba ari n;ikibazo dufitanye kirangire ariko njye sinkunda akamenyero

Gisa na Macanda barumirwa baribaza bati Gaju yashatse kwica Bambi gute?

.

Uwo mwanya Umucamanza waho I Bwami aba arahageze yitwa Kalego abona ikibazi kigiye kuba arangije ahita abafata abajyana mu rukiko rw’I Bwami ngo abe ariho bakemurirwa ikibaz cyabo.

Barabazanye.  Iyo ari urubanza rw’abaturage ruba hagati ku karubanda abantu bose bareba.

Umwami n’Umwimikazi nabo baraza, ababyeyi ba Gaju nabo   barahari.

.

Umucamanza Kalego ati” Bambi afitanye ikibazo na Gaju nsanze baribagiye kugikemura mu buryo  bwabo biba ngombwa ko mbazana hano. None rero batugaragarize ikibazo  bafitanye.

Gaju  afata  ijambo ati” Ni joro Gaju yashatse kunyica ariko anyubikiriye. Mu byukuri njye sinzi ikibazo naba mfitanye nawe ariko buriya arakizi.  Njyewe  icyo nanze nuko yashatse kunyica mu bugwari bwe niba ashaka kunyica nafate inkota ye duhangane anyice mu buryo bwiza.

Gaju yikangamo.

Gisa akomeje gutangazwa n’Umutima wa Bambi

Umucamanza ati”Oya mwirwana . Gaju koko washatse kwica Bambi nkuko abivuga?

Gaju ato” Arabeshya. Naba nashatse kumwica kuber iki?

.

Bambi ati” Gaju ni joro siwowe wanzaniye ibyo kurya?

Gaju agiye kubihakana Mulisa ahita ahaguruka ati” Gaju ko utabyemera kandi twauye mbijyanye ukansaba ko mbiguha akaba ari wowe ubijyana. Wambwiye ko washakaga kujya kumushimira.

Gaju bamushinjije aba arabyemeye.

.

Bambi ati” Ngaho ni bajye kuzana ibyo biryo.

Bajya kubizana Bambi  arabifata areba Gaju ati” Gaju iryaho.

.

Abantu bose bareba,Gaju agira ubwoba yanga kuryaho.

Kalego ati” Gaju iryaho.

Gaju arahaka sinshka kurya.

Bambi ati” Iryaho nushaka ibyo utamiye uze kubicira.

Gaju ati” Gute ariko urimo kumpatira kurya ? Kurya no kutarya si uburenganzira bwanjye

Bambi ati” Ni uburenganzira bwawe  ariko hari impamvu wanze. Reka bazane imbwa hano mbereke njyewe ukuri kwibyo mvuga.

.

Imbwa baba barayizanye bayiha ibyo biryo maze akiryaho ako kanya ihita ibunaga irapfa. Abantu bargwa mu kantu barujujura abantu barasakuza.

Gisa, Umwami n’Umwamikazi nabo barumirwa.

.

Bambi ati”None  hari icyo mutabonye?

Bambi areba Gaju ati” Gaju watekereje ko ndi ikimara cyarigupfa kwakira ishimwe waruje kunshimira maze nkarya ibiryo warunzaniye. Oyaaaaa. Ikibazo ni kime abantu bava mu miryango ikomeye mugira. Mwumva ko twe tugomoka ahantu haciritse cyane no mu miryango iciriritse tuba turi ibigoryi ariko burya nimwe muba mufite ubgoryi mutekereza mutyo.

.

Umwami    kumva amarozi mu bwami bwe biramubabaza cyane.

Kalego ati” Gaju  icyaha kiramuhama none dukore iki?

Aju ahita ajya hasi  arapfukama arimo kurira cyane.

Umwami arahaguruka ati” Mwese murabizi neza ko  naciye amarozi mu bwami bwanjye buri wese arabizi neza ko ibyo byabaye ikizira. Uwo bigaragayeho igihano cye kiba urupfu. Gaju  kuva icyaha kimuhamye agomba gupfa.

Gaju arataka  cyane ati” Nyagasai mwami muce inkoni izamba mu  mbabarire ntago nshaka gupfa.

Bambi aramureba uko atakamba. Umucamanza ahita abwira abasirikare  gufata Gaju. Ako kanya abasirikare bahita baza baramufata. Gaju akomeza gutakamba  cyane asaba umwami imbabazi.

.

Bambi areba Umwami ati” Nyagasani Mwami wanjye ese birakwiye ko hari icyo nasaba?

Umwami ati” Ushaka gusaba iki?

Bambi ati” Ndasaba ko Gaju yahabwa  imbabazi  kugira ngo abashe kwiga neza isomo ry’ibyo yakoze.

Umwami ati”Ibyo ntago bishobika igihan ni urupfu agomba kwicwa.

Bambi ati” Nyagasani ntuwumve ko ndimo gusaba nabi cyangwa ndimo gutegeka ariko kwica umuntu Igihugu kiba gitakaje amboko.  Imbaraga z’igihugu ni amaboko y’abantu bagituye. Gaju niyicwa ikosa yakoze rirahita ryibagirana. Ariko abaye akomeje kubaho yazabera isomo abandi

Umwami arabyumva abitekerezahooooo  maze areba Bambi ati”Ubusabe bwawe ndaza kubitekerezaho  ariko  amahirwe menshi ahari nuko agomba kwicwa.

Bambi aca bugufi ashimira Imana ati”Murakoze Mwami wajye imana zibane namwe mu mahitamo muza gukora y’icyamubaho.

.

Urubanza rurangiye bidatinze Bambi na Gisa bagiye gufata urugendo bave  I bwami bagende. Gisa yazaniye Bambi umuti yariyamusabye arawumuhereza.

Bambi arawufata ati”Urakoze cyane. tugende nawe njye kukwereka aho natanze umukufe turangizanye burundu.

.

Burira ifarashi bafata urugendo   bava I bwami baragenda.

.

Udacikwa na Epsiode ya 7

Comments