
.
Duheruka Bambi na Gisa bavuye I Bwami bagiye.
.
Inkuru ya Chris Nandi Ishimwe.
.
Gisa na Bambi mu nzira bagenda. Barimo kugenda baganira.
Gisa ati” Gaju yashatse kukwica ariko wowe wakijije ubuzima bwe. Kubera iki wabikoze?
Bambi ati” Kubera ko njye nariwe.
Gisa ati” Ibyo se bisobanuye iki
Bambi ati” niba utumva igisobanuro cyabyo ikibazo ntago arinjye.
Gisa araseka ati”Cyakora natangaye cyane. ntago narinzi ko igisambo gishobora kugira umutima w’impuhwe.
Bambi ati” Ntago ndi igisambo.
Gisa ati” Uricyo kuko utunzwe no kwiba nanjye ubwanjye waranyibye.
Bambi aramureba gusa bakomeza kugenda.
.
Tugaruke I bwami Gaju bamuzanye muri gereza bamujugunyamo. Aracyataka atabaza asaba umwami ko yamubabarira.
.
Tuze mu cyaro cya Taba Sola arimo kwita kuri mukecuru wa Bambi gusa ameze nabi asa nkaho ari mu mwuka we wanyuma.
Mukecuru arabaza mu jwi ritava mu kanwa ati” Ese Bambi arihe yagiye he?
Sola ati” Ka nakubwiye ko yagiye I bwami gushaka umuti wawe vuba ashobora kuza cyangwa nubu akaba ari mu nzira agaruka.
.
Tugaruke kuri Bambi na Gisa baracyegenda.
Bambi ati” Mbere yuko nkujyana ahantu nagurishije umukfe wawe ndabanza nshyire mukeceru wanjye umuti.
Gisa ati” Barakubeshya. Urabanza ujye kumpa ibyanjye.
Bambi ati”Mukecuru wanjye akeneye umuti byihutirwa cyane.
Gisa ati”Nanjye nkeneye umukufe wanjye byihutirwa cyane.
Bambi aramureba bakomeza urugendo.bageze imbere Bambi ati”Nkeneye kunyara.
Gisa ati” Nyaraho.
Bambi ati” Ushaka ko nyara ku farashi yawe se?
Gisa abitekerezaho ati” Manuka ujye kunyara.
.
Bambi ku ifarashi ajya hurya gato mu bihuru ajya kunyara.
.
Tugaruke I bwami muri gereza Gaju yicaye hasi arimo kurira cyane uwo mwanya mama we aba aje kumusura.
Abarinzi bamera ko bahura bakavugana.
Gaju akibona mama we atamutakira cyane ati” Mama ntago nshaka gupfa.
Mama we nawe ararira ati” Mwana wanjye turacyagerageza ariko biragoye cyane.
Gaju ati” Mama mushake icyo mukora.
Mama ati: Turimo kugerageza ariko izi n’ingaruka zo kuba waranze kunyumva.
Gaju ati” Mama ayo magambo ntago akenewe muri aka kanya kuko ntacyo yamarira.
Mama we aramureba
Gaju ati” Vugana na Papa mujye kureba umwami ntago nkeneye gupfa.
.
Mama we aramureba agira agahinda gakomeye kumwana we maze ava aho argenda.
.
Twigarukire kuri Bambi na Gisa.
Gisa ategereje ko Bambi asoza kunyara bagakomeza urugendo. Gusa arabona Bambi yatinze kugaruka iyo yagiye kunyara.
Gisa amanauka hepfo mu gihuru ajya kumureba ari nako amuhamagara ageze mu gihuru abura bambi yamucitse kare.
Gisa arababara cyane areba hirya areba hino maze aravuga ati” Bambi ntago ucitse nzakubona.
.
Twigarukire I bwami Mulisa na Karire barimo gutegura ibitambaro bitandukanye byaho I bwami. Uko bakora ninako baganira,
Mulisa ati” Bambi yanyemeje uriya mukobwa ntago asanzwe. Mbere numvaga ntamwumva neza ariko ubu ndumva ntamukunze.
Karire araseka ati” Ubwo se watwawe niki kuri we.
Mukisa ati” Tujye twemera nubwo wenda ava ahantu haciriritse ariko uriya mwana ni mwiza kandi afite ubwenge.
Karire ati” Umva ntakidasanzwe kuri we inkomoko ye isobanura uwo ariwe.
Mulisa ati”Nanga ko utemera.
Karire ati” Ahubwo wowe wemezwa n’ubusa.
.
Tuze muri Taba.
Bambi ageze I wabo mu rugo abanza kuhareba maze ariruhutsa arangije yinjira mu nzu . akigera mu nzu abona Sola yicaye hasi arimo kurira.
Bambi biramcanga ati” Sola wabaye iki?
Sola ati’ ce ntavuga.
.
Bambi yegera imbere aramureba cyane arongera aramubaza Sola ntiyavuga. Bambi areba umukecuru we abona ntago anyeganyega amukozeho abona yapfuye. Bambi araturika ararira cyane arasakuza bikomeye.
.
Bidatinze ntakindi cyabayeho bagiye kumushyingura urugendo rw’ubuzima bwa mukecuru birangirira aho.
.
Umunsi waricumye uratambuka haza undi munsi.
Bambi ahagaze hanze muri icyo gitondo arimo gutekereza kubuzima bwe bwahazaza agiye kubaho wenyine ntamuryano numwe afite.
Sola aza kumureba ahagarara iruhande rwe.
Bambi ati” Ubu nsigaye kwisi ndinyakamwe.
Sola ati” Ariko basi ubuzima kuri wowe burakomeje. Reka dushimire imana zose ko zitemeye ko umuryango wawe wose uzima burundu.
Bambi aramureba.
Sola ati” Bambi njye ndahari nzakomeza nkubera umuvandimwe n’inshuti nziza icyarimwe.
Bambi aramushimira ati”Urakoze.
Sola ati” Niba wumva ubuzima bugomba gukomeza reka tujye mu gasoko.
.
Bagiye kugenda ako kanya Gisa aba abaguyeho mu rugo.
Bambi arikanga.
Gisa ati”Bambi waruziko wanshitse birangiye. Ariko ntago nasubiye I bwami nakomeje kuguhiga ahantu hose.
Bambi abura icyo avuga.
.
Gisa ati”Mukecuru wawe yarakize.
Sola ati”Yarapfuye.
Gisa areba bambi ati” Tugenge ujye kumpesha ibyanjye wa gisambo we.
.
Bambi amuza imbere aramureba.
Gisa nawe aramureba ati” Wintera impuhwe nkeneye umukufe wanjye.
Bambi ati” Tugende, arko ahantu tugiye kujya usenge imana kuko dushobora kutazagaruka.
Gisa ati”Wintera ubwoba ntago ndwaye umutima. Tugende.
Bambi ajya imbere.
.
Gisa aramureba ati” Buretse gato.
Gisa amuza imbere afata amaboko ye aramuzirika ati” ntago nakongera kukwizera niyo mpamvu nkuziritse.
Amaze kumuzirika ahambira umugozi ku ifarashi kugera ingo igende imukurura.
.
.
Udacikwa na Episode ya 8
Comments