
Twasize Gisa atwaye bambi amuziritse kugira ngo atongera kumucika.
.
Inkuru ya Chris Nandi Ishimwe.
.
Gisa yicaye ku ifarashi, Bambi arahambiriye arimo kugenda inyuma ye akururwa n’ifarashi.
Gisa ati” Kubera iki wantorotse ukanshika?
Bambi ati” Ubuzima bwa mukecuru wanjye bwarihejuru y’umukufe wawe.
Gisa ati”Ariko n’ubundi ntiwamutabaye
Bambi ati” Ibyo wibinyibutsa singombwa.
Gisa ati” Gusa hagati aho wihangane.
Bambi ati” Urakoze niba bikuvuye kumutima.
.
Tuze I bwami, Mama Gaju yaje kureba umwamikazi barimo kuvugana.
Mama Gaju ati” Mwamikazi ndakwinginze mfasha gaju ntiyicwe.
Umwamikazi ati” Yakoze amakosa akomeye. Gusa ndimo kugerageza ariko biragoye cyane.
Mama Gaju ati” Basi nkore iki?
Umwamikazi ati” Ntakindi wakora , gusa hari amahirwe amwe ahari gusa. Umwami niyemera buriya busabe yari yasabwe na Bambi.
Mama Gaju ati” Ariko ayomahirwe ntago yizewe.
Umwamikazi ati”Niyo nza kongera kuvuganaho nawe.
.
Tugaruke kuri Bambi na Gisa baracyari mu nzira bagenda.
Bambi ati” Ese ko uri Ikomangoma ukaba ari n’umukire kubera iki umukufe umwe ugiye gutuma wishyira mu byago?
Gisa ati” Uriya mukufe n’agaciro gakomeye kumuryango. Uriya mukufe umaze imyaka irenga 300 ari igisobanuro cy’Umuryango. Niyo mpamvu nkukeneye cyane.
Bambi ati” Ubwo ni za nkuru zanyu zo kwizerera mu bintu biraho gusa.
Gisa ati” Uriya mukufe n’impano igisukuru cyanjye cyahawe n’imana Zandere.
Bambi araseka ati” Ibyo nibyo navugaga.
Gisa ati” Ntago wemera imana
Bambi ati” Njyewe?
Gisa ati”Harundi mbaza se
Bambi ati”Ntago mbizi niba nzizera cyangwa ntazizera.
Gisa aramuseka ati” Uragowe cyane niba ushidikanya kumana kandi arizo zigena byose.
Bambi ati” Njye ntago aruko mbyizera.
.
Gisa ahagarika ifarashi.
Bambi aramureba ati” Kubera iki uhagaze.
Gisa amanuka ku ifarashi aza imbere ya Bambi amureba cyane mu maso ati” Uhora untungura cyane. ubundi urinde uteye ute?
Bambi ati” Kunsobanukirwa kwawe singombwa.
.
Gisa ahita aca umugozi yariyamuziritse,Bambi araseka ati” Uranyizeye se noneho?
Gisa ati” Ntago nkwizeye ariko ubu ndabizi ko utakongera guhemuka ngo wiruke.
Bambi araseka ati”Niko ubitekereza se
Gisa ati” Ngaho uze kongera kubigerageza.
.
Barakomeza.
.
Bidatinze bageze mu gace Bambi yagurishijemo umukife we. Bageze ahantu Bambi arahagarara. Gisa arebye imbere abona abagabo barimo gukina urusimbi.
Gisa ati” ni bariya se?
Bambi ati”Yego. Ariko nkuko nabikubwiye ntago ari abagabo bakunda kumvikana. Ubwo njye nawe turarangizanyije ndigendeye.
Gisa aramufata ati” Ntago wava hano ngo ugende ntarabna ibyanjye.
Bambi ati”Njye nahakweretse ntakindi umbaza.
.
Bambi aramwishikuza. Arigendera. Ako kanya abo bagabo baba babonye Gisa barahaguruka baraza baramuzenguruka.
Baramubaza bati ati” Urinde urakora iki hano?
Gisa ati” Ndi umukriya.
Abagabo bati” Ushaka kugura imari imeze gute?
Gisa ati”Nkeneye imari imwe muzihenze.
.
Tuze I bwami umwamikazi ari imbere y’Umwami barimo kuvugana.
Umwami ati” Ubundi kubera iki ushishikajwe nuko uriya mukobwa ababarirwa?
Umwamikazi ati”Uramutse utamwishe byakurinda amakimbirane ushobora kugirana n’abatware ugasanga barakurwanyije
Umwami ati”Ndi umwami kandi ntago ntinya abatware. Nta mutware ugomba kujya yitwaza imbaraga afite ngo akore ibyo yashakiye.
Umwamikazi ati” Ariko biraza guteza umwuka mubi. Ikindi uriya mukobwa ushaka kwica niwe uzaba umugore w’Igikomangoma.
Umwami ati” Azaba umugore we gute kandi Igikomangoma cyaramaze guhitamo?
Umwamikazi ati”Bambi yavuze ko adakeneye kubana n’Igikomangoma
Umwami agwa mu kantu ati”Kubera iki kandi yaraje mubatoranywa?
Umwamikazi ati”Nanjye sindamenya icyamugenzaga. Ariko tuvugana yambwiye ko adakeneye kubana nawe. Ndetse na Gisa ubwe arabizi .
Umwami ati” Ibyo ntago aribyo byatuma ndeka ubuzima bwe. Amaherezo agomba guhabwa igihano cye.
Umwamikazi ati”Naho ikifuzo Bambi yagusabye?
Umwami abitekerezaho.
.
Tugaruke kuri Gisa abagabo bamushyize imari zihenze zose imbere maze abonamo wa mukufe we arawufata ati” Uyu niwe nshaka.
Abagabo bamubwira igiciro cyawo.
Gisa ati” Uyu mukufe ni uwanjye ndabasubiza amafaranga mwarimwarawuguze.
Abaabo baramuseka maze bakurayo inkota zabo bati” Ubwo waje kudukinisha reka tuguhe urupfu rwawe.
Gisa ati” Mube muretse ariko twumvikane.
Abagabo bati” Ntacyo tugifite kumvikana nawe kuva wamaze kubizanamo imikono.
.
Bambi uko yakagiye yageze imbere bimwanga mu nda yumva muri we ntago yatakwiye gutererana Gisa maze arakata agaruka inyuma asanga Gisa bamuzenguruytse bamushyizemo hagati.
Bambi aza mu bagabo maze ababwirako uwo mukufe yabazaniye ariwe yariyawibye bikunze bawumusubiza akabasubiza amafaranga bamuhaye.
Abagabo barabyanga.
Gisa abonye bikomeye ati” Reka mbahe amafaranga yose mushaka.
Umugabo uyoboye abo bandi araseka ati” Ahaaaa byiza cyane nubundi tugiye kubica tubake ayo mafaranga mufite kandi n’umukufe tuwugumane.
.
Bambi na Gisa sasa babona bibaye danger.
Bambi ati” Gisa ubu tugiye kwirwanaho cyangwa se dupfire hano birangire.
.
Abagabo baba batangiyeho,Bambi na Gisa nabo birwanaho.
.
Udacikwa na Episode ya 9
Comments