logo

NEW TALENTS

Stories Group

AMAHITAMO Y'UMWAMI GISA EPISODE 9

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Twaherutse Bambi na Gisa batangiye  guhangana n’abagabo birwanaho.

.

Inkuru ya Chris Nandi Ishimwe.

.

Bambi na Gisa bahuje imbaraga. Abagabo  babagose barimo kubabwira ko baza kubica bose.

Bambi areba Gisa ati’ Umva wowe rwanira kumgongo wajye nidutandukane.

Gisa ati’ Ndakumva cyane.

.

Abagabo barataka, Bambi na Gisa nabo barimo kubasha kumva inkota. Gisa aba akoze ryo kuva ku mugongo wa Bambi gwa kuruhande.

Abagabo baraseka bati” Ubwo mutandukanye aho ni  byiza cyane.

.

Abagabo barabigabanya sasa. Abagabo bamwe biharira bamboo abandi biharira Gisa. Bambi ahangana n’abagabo be aba yabaze  uwa mbere amushyira hasi.

Abagabo barumirwa bati” Uyu ni umukobwa cyangwa ni umugabo mu bandi.

.

Babiri basigaye kuri we barongera barataka, umugabo umwe aba amubaze gato ku kaboko. Bambi arabibina ko nawe batangiye kumushyiramo.

.

Gisa nawe ahanganye n’abagabo be babiri gusa barimo kumuganza bamushyira hasi ariko yirwanaho arongera  arahaguruka.

.

Bambi aracyumvana inkota n’abagabo.

Abagabo  bati ati”Wa gikobwa we wigiye he ko utari mubi? Gusa uyu munsi uraba iherezo ryawe.

Abagabo bakavua ariko ntavuga. Barataka nawe arataka aba ateye umwe jido hwa hasi agaramye Bambi arasimbuka azamuka haejuru maze amumanuriramo inkota mu gatuza arakahuranya. Uwo nawe aba avuyemo hasigaye umwe kuruhande rwe.

.

Gisa we abagabo bamumereye nabi arimo gukubitwa. Baba bamubaze  ku kaboko  arataka ajya hasi Bambi aba yabibonye. Ikigabo kimwe kigiye kumunuiriramo inkota ngo kimurangize Bambi aba yabibony akora mu mufuka vuba akuramo utwuma dutyaye maze atera kamwe kumujugujugu karagenda  gaca  mu ijosi ry’umugabo warugiye kurangiza Gisa karamurangiza umugabo aba agiye hasi uwo arapfa.

Gisa arebana   na bambi umutabaye maze arongera arahaguruka ahangana n’abandi bagabo babiri basigaye kuruhande rwe nawe.Bambi nawe akomeza guhangana numwe asigaranye kuko abandi babiri yabashize hasi.

Bararwana koko biratinda Bambi  aba yamubaze neza aca bugufi maze anyuza inkota mu maguru ye amukata mu mafi umugabo agwa hasi apfukamye maze Bambi aba yasimbutse rimwe amujya inyuma amufata igihanga aba yamukase umutwe uratemba ugwa hakurya mu byatsi.  Abagabo barwanaga na Gisa bikanzemo babonye umutwe wamugenzi wabo ubaciyeho utemba.

Gisa nawe yrikanze abonye uburyo Bambi arwanamo.

.

Bamabi ahita aza gufatanya na Gisa sasa bigabanya abo bagabo bandi basigaye. Abagabo bikanzemo maze barwana biruka bakuramo akabo karenge.

Gisa a Bambi baba birwanyeho gutyo barakira.

Gisa yarumiwe areba Bambi amukomera amashyi menshi cyane.

Bambi ati” Ibyo n’ibyiki?

Gisa ayi”Ndagushimiye kubera ko wakijije ubuzima bwanjye. Kandi ufite impano nziza mugukoresha inkota.

Bambi  ati”Urakoze.

.

Bambi ajya gufata umukufe wa Gisa aho wagiye hasi maze arawumuhereza  ati”akira ibyawe. Ngaho uzagire urugendo  rwiza. Ndizera ko turangizanyoje neza.

.

Bambi atera intambwe arigendera. Ariko ataregera kure Gisa aramuhamagara ati”Bambi nonese ugiye he?

Bambi ati”Ngiye iwacu muri Taba.

Gisa ati” Nonese wibagiwe ko ari wowe nahisemo?

Bambi araseka ati” Amahitamo yawe ntacyo ambwiye.  Niba waranabyibagiwe ntago naje I bwami nkeneye umugabo.

.

Gisa araseka ati” Nonese uzabaho nta mugabo?

Bambi ati”N’ubundi ariko nabayeho ntamugabo.

.

Gisa aramureba ati” None ko Mukecuru wawe yapfuye usubiye muri Taba guorayo iki? Ese igihe cyose ugiye kuzakomeza kubaho wiba ibyabandi? Ariko tuvuganye nshobora kugiraicyo nagufasha.

Bambi  ati” Ntago nkeneye ubufasha bwawe.

.

Gisa akurura ifarashi ye aramwegera  ati”Ntago ari ukugufasha ngo ngire ibyo nguha by’ubuntu. Ahubwo naguha akazi I bwami ukaza nawe ukaira icyo ukora ukabaho ukava mu bujura ugatuza.

Bambi abitekerezaho ati” I bwami wampa akazi kameze gute?

Gisa ati”Waba umuja wanjye.

Bambi  araseka ati”  Uri ikimara ntago igikomangoma cyanwa umwami agira bagira abaja  bagira abagaragu.

Gisa ati” kuri njye ibyo ntacyo bivuze.

Bambi aramurebaaaa ati” Koko!

Gisa ati” Wowe byemere.

Bambi ati”Ntago nasiga inshuti yanjye.

Gisa ati” Nawe muzane    nawe azahabwa akandi kazi.

Bambi abitekerezahoooo  ageze aho arabyemera.

.

Ntibyatinze bagiye kureba Sola bamubwira ko bagiye kujya I bwami akaba ariho baba bakajya bakorayo.

Sola yarabyemeye, ubwo aritegura maze bafata urugendo bagenda bagana I bwami.

.

Tuze I bwami mu ruo kwa  GAJU ababyeyi ba Gaju baracyarimo kwibaza icyo bagomba gukora kugira ngo umwana wabo aticwa.

Mama gaju ati” Ntako nagize   ejo ningenzi Umwamikaz ariko ntacyo byatanze. Nawe ushaka wajya imbere y’Umwami ukamwikubita imbere.

Papa gaju ati” Nibyo ahubwo reka njyeyo aka kanya.

.

Tuze mu rukari Umwami yuhi arikumwe n’Umwimikazi barkumeza. Barya baganira.

Umwami ati”Harya wambwiye ngo Bambi  yavuze ko adashaka kuba umugore w’Igikomangoma?

Umwamikazi ati”Yego.

Umwami ati” ariko biratangaje kubona umukobwa wanga amahirwe akomeye nkayo.

Umwamikazi ati”yavuze umwanya wo kuba yaba umugore w’igikomangoma  ari munini  cyane kuri we udakwiranye nawe. None njye nabonaga uwaba Umugore w’Igikomangoma ari Gaju none urashaka kumwica.

Umwami ati”ntakubuza namaze gufata icyemezo ngomba gutanga isomo ejo azicwa.

Umwamikazi ati”Koko wabitekerejeho neza yane bihagije.

Umwami ati” Nabitekerejeho bihagaije. Ndamutse ntabikoze abantu batangira kubona ko ndi Umwami udashoboye ndetse ujenjetse cyane.

.

Ako kanya bumva hari ukomanga. Umuja Ryera ajya hanze kureba uwo ariwe asanga ni Umutware Karagwa Papa wa Gaju.

Ryera ati”Karagwa urihangana umwami n’umwamikaz ntago wababona barimo kurya.

Karagwa ati”Ariko navugana nabo gato.

Ryera ati”Ihangane.

Karagwa ubwo arakata asubira iyo avuye.

.

Tuze kuri  ba bambi bari mu nzira bagenda.

Gisa areba bambi ati”Kubera iki wafashe icyemezo cyo kutazashaka umugabo?

Bambi ati” kubera ko nashakaga  kubaho njyengwa n’amategeko.

Gisa ati” Gute?

Bambi ati” Usanga abagabo babara agaciro kabo  muguha abagore  babo amategeko gusa.  Iyo si njye sinayibamo habe na gato.

Gisa araseka ati”Ubwo rero uri  umugore ushaka kurenga ku ihame ry’umuco.

Bambi araseka ati”harya  umuco w’ikandamiza ni muco nyabaki

Gisa ati” Ni irihe kandimiza uvuga

Bambi ati” Ikandamizwa rya kumva ko umugabo ari hejuru y’umugore. Maze umugabo akabaho igihe cyose cye ari uguha amugore amategeko. Ibyo kuri njye ntago bishoboka.

Gisa aramurebaaaaa.

.

Bambi na Sola  bakomeza imbere.

Gisa ati’ Sha nayobewe uwo uriwe ariko bituma utera amatasiko cyane.

.

Baragiye weee ijoro riragwa  bakambika aho  bageze iryo joro.  Gisa  imbeho itangira kumubita cyane. ni umwana w’umwami ubuzima bw’inganjyi ntabwo azi ntabwo yigeze.

Bambi arabibona ko agiye gupfa maze ashakisha uko acana umuriro imbere ye Gisa arota.

.

Tuze I bwami mur ayo masaha y’ijoro. mu rugo kwa Bambi hateraniye abagabo benshi barimo kuvugana n’ababyeyi ba Gaju.

Karagwa ati” Ngiye kubaha akazi ko gucikisha umwana wanjye. Ejo azamanikwa ariko ntago nshaka ko biba.

Abagabo bati” Turabikora.

Karagwa ati” ngaho ni mugende mugire akazi keza.

.

Tugaruke kuri ba Bambi amasaha y’ijoro armo kwisunika. Sola we yahise yiryamira. Na Gisa yafashwe n’ibototse maze aryama kubibero bya Bambi. Bambi aramureka arasinzira  aba ariwe usigara abacungiye umutekano.

.

I bwami abari bagiye gucikisha Gaju bose muri iryo joro bishwe n’Ingabo z’I bwami. Gaju amaherezo ejo aramanikwa.

.

Bwaracyeye

Gisa akangutse abona yaraye aryamye kubibero bya Bambi agwa mu kantu.

Gisa ati” Nuku nakurayeho ijoro ryose?

Bambi ati” Yego. Ariko ntakibazo.

Gisa ati” Kubera iki utambwiye.

Bambi ati” Ubu buzima ntago  warubumenyereye nabonye wasinziriye nanga kukwangiza.

Gisa ati” Gushimira nicyo kintu cya mbere cyingora ariko wakoze cyane.

.

Ubwo bakomeza urugendo.

.

Nyuma y’amasaha umunani   bagenda bageze I bwami bagiye kwinjira abarinzi barabafata. Gisa ahita yiyerekana ko ariwe abarinzi barakangarana bajya hasi bavuga batari bamumenye.ndetse ko baribazi ko ari I bwami.

.

Ubwo binjiye I bwami bagerayo basanga Gaju yazawe imbere hagat muri rubanda bagiye kumumanika.

Umwami ari imbere arimo kuvuga ijambo ryanyuma ati” Igihano  n’urupfu kumuntu wese ukoresha amarozi. Gaju agiye kongera abe urugero kubandi bantu bose banatekerezaga no kuba babigerageza.

.

Bambi  ahita avuga cyane yamuruye cyane ati”Mube muretse  Nyagasani Mwami.

Umwami ni abantu bose baramureba.Bambi aza imbere.

Comments