logo

NEW TALENTS

Stories Group

AMAHITAMO Y'UMWAMI GISA EPISODE 10

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Twaherutse Bambi asabye ko baba baretse kumanika Gaju.

.

Inkuru ya Chris nandi Ishimwe.

.

Amaze kuvuga atyo aza imbere ya bantu bose.  Baramureba buriwese ategereje kumva  impamvu avuze ngo  babe baretse kumanika Gaju.

Gis we yahise akata abanza  kujya kwambara neza nk’igikomangoma.  Umugaragu we Macanda arimo kumufasha.

Gisa ati” Byigeze bimenyekana ko se ko nagiye hanze ntari mu bwami?

Macanda ati” Oya ibanga nagerageje kurihisha  nta muntu numwe wigeze umenya ko utari mu bwami. Umwami n’Umwamikazi baragushakag nkavuga ko hari ibyo uhigiyemo.

Gisa aramureba ati” wakoze neza.

.

Gisa asoje kwambara  nawe aza mu rubanza afata ibyicaro bye   yicara . Umwami n’Umwamikazi baramureba.

Umwami areba  Bambi ati” Ngaho komeza sha.

Bambi ati” Mwami wanjye ntago ngiye kuvuguruza umwanzuro wawe ariko reka tubanze dutekereze kuri  iki mubaye mugishimye cyakorwa kandi nabwo mutagishima.

.

Mbere yuko akomeza arahindukira areba Gaju ati” Ubwo Gaju  agahabwa igihano cye amanikwe.

Umwami arabyumva ati”Ngaho kmza vuga icy gitekerezo cyawe.

.

Bambi ati”   Tugeze mu gihe cy’ubuhinzi kandi  igihugu gifite ubutaka bunni cyane  bunini cyane bwabyazwa umusaruro.  None kandi hari igihe kijya kiza cy’inzara   ibyo kurya bikabura. Nyamara mukuyeho igihano cyo kwica noneho  abakatiwe igihano cy’urupfu  nabandi bahawe ibihano bikomeye   bakajya  bahabwa imirimo nk’iyo ifitiye igihugu akamaro nko  kuba bajyanwa  guhinga ubwo butaka bwose  byazatuma umusaruro w’iyongera tugahunika ibyo kurya byinshi bihagije byazatabara igihugu muri cyagihe cy’inzara.

Abantu barabyumva.

Bambi areba Umwami ati” Nyagasani mwami wanjye icyo gitekerezo cyanjye muracyumva gute?

Umwami  yumva koko n’igitekerezo  cyiza kandi cyatanga umusaruro.

.

Gisa areba Bambi  bahuza amaso aramusekera   anamukomera n’amashyi.

Umwami  amaze kubitekerezaho ati” Igitekerezo Bambi atanze ni cyiza kandi koko cyagirira iguhugu akamaro njye nk’umwami nshiye iteka ndacyemeje. Guhera ubu  abahawe ibihano bikomeye bagiye kuzajya bajyanwa mu mirimo itandukanye yagirira iguhugu akamaro.

.

Abatware bamwe baba bateye hejuru ati” Nyagasani Mwami  icyo gitekerezo birakwiye ko kibanza gusesengurwa neza kubera ko hari abazajya bakora  bibi uko bishakiye kubera ko bumba ko ntabihano bikaze bazajya bahabwa. Ibyo bishobora kuzatuma abantu birara bakajya bakora ibyo bishakiye.

Bambi ati” Aho naho mpafite igitekerezo.

Umwami ati” Vuga.

Bambi ati” Ntag gereza zigiye kuvaho. Ariko uzajya ukora icyaha nkana  n’ibintu biba bigaragara azajya ahanwa bikomeye cyane  hakurikijwe amatego kuko n’ubundi ntago  agiye kuvaho.  Nanone kandi iyo mirimo bazajya bakora ifitiye iguhugu akamaro ntago ari imirimi bazajya bakora ngo bagororerwe kandi bazajya bayikora ubuzima bwabo bwose. None ninde wakwishimira guhora akora iyo mirimo ubutaruhuka kuzarinda apfuye kuburyo byatuma  habaho kwirara abantu bagakora ibyaha. Njyewe icyo mvuga hano nuko tudakwiye   gutakaza amaboko.

.

Umwami yumva ibyo avuga nibyo ati” Aravuga ukuri,

Bambi ati” Cyakora   habaho  ikintu  cyo kuzajya hatangwa imbabazi ku bantu bitwaye neza muri icyo gihano cy’imirimo.

Abantu bamwe barabyishimira cyane babikomera amashyi n’Umwami akoma amashyi ati”Bambi atanze igitekerezo cyiza cyane.   rero nkuko abivuze kandi tukaba dusanze ari byiza ku gihugu guhera uyu munsi niko bigiye kuzajya bigenda. Gaju uyu munsi ubaye uwamahirwe kuri we ubwo nawe ntakishwe.

Gaju ariruhutsa muri we. Maze abasirikare bajya kumumanura aho bari bamumanitse.  Urubanza ruba runarangiye gutyo.

.

Ababyeyi ba Gaju bajya gufata Gaju baramuhobera cyane bishimira ko atishwe.

Mama Gaju ati”Mwana wanjye imana zirabikoze.

Gaju ati”Ariko nubundi  ntago nishimiye igihano ngiye  guhabwa.

Karagwa ati’  nibyo byiza mwana wanjye aho kugira o wicwe.

.

Gaju areba aho Bambi ahagaze amureba nabi cyane, abasirikare baje kumujyana arabasaba ati” Ese mwamfasha nkabanza nkavugana na Bambi?

Abasirikare baramureka aza kuvugana na Bambi amuza imbere.

Gaju aramureba cyane ati” Bambi utibwira ko amagambo yose  uvuze akugira mwiza cyangwa umuhanga hano.

Bami araseka ati” iyaba amaso  yarebaga kure  ntago wakabaye wumviye uwo mwijima mubi uri mu mutima wawe.

.

Abasirikare   baramufata baramujyana.

Gisa aba aje aho Bambi ahagaze aza arimo kumukomera amashyi. Umwamikazi arimo kubireba ntibyamushimisha.

Bambi  ati”Amashyi ni ayiki?

Gisa ati” Rwose burikanya uba ufite ikintu cyo kunyemeza. Muri wowe banza harimo ibintu byinshi bidasanzwe.

Bambi ati” Ntabikaze. Twageze hano imeza akazi kanjye hanyuma unatwereka aho tuzajya tuba.

Gisa ati” Hari ababishinzwe  bagiye kuza kubafasha.

.

Ako kanya Ryera umuja w’Umwimakazi araza imbere yabo areba Bambi ati” Bambi Umwamikazi akeneye kuvugana nawe.

Gisa areb bambi ati” Jya kuvugana na Mama ariko ukomeze ube umunyabwenge.

.

Bambi ajyana n’Umuja w’Umwikazi bazana aho Umwamikazi ari.

Umwamikazi areba Bambi ati”  Ukeneye ko nkushimira se?

Bambi ati”Oya kubera iki nagusaba ko unshimira mwamikazi wanjye?

Umwamikazi ati”Wambwiye ko ntagahunda ufite yo kuba waba umugore w’Igikomangoma. None wagarutse gukora iki hano I bwami?

Bambi ati” Nagarutse nje mu kaz ntakindi.

Umwamikazi ati”  akazi wahawe nande?

Bambi ati”Igikomangoma.

.

Bakirimo kuvugana Ryera araza ati” Mwamikazi, Umwami arashaka kuvugana na Bambi.

Umwamikazi areba Bambi nabi ati” Bambi  ibitekerezo watanze birahagije. Sinshaka ko ukomeza kwiyereka umwami ko uri umunyabwenge.

Bambi ati” Ahubwo se mwebwe mubona ko ndi umunyabwenge ko ndi  akamara gatereye aho gusa.

Umwamikazi ati”  Niba ushaka ibihe byiza hagati yanjye nawe ube akamara imbere y’Umwami.

.

Bambi ava imbere y’Umwamikazi aragenda ajya guhura n’Umwami.

.

Gisa arimo kuvugana na Mulisa  na Karire.

Gisa ati’Bambi agiye kuba umuja wanjye hanyuma Sola azajya akorana  namwe.

Mulisa ati”Turabyumva Gikomangoma.

.

Umwamikazi aza agana aho bari abwira Gisa ko akeneye kuvugana nawe.

.

Gisa afata umwamikazi bajya kuvuganira mu nzu y’Igikomangoma.

Gisa ati” Ngaho mbwira.

Umwamikazi ati” Uriya mukobwa yagarutse hano gukora iki ko yavuze ko  adakeneye  kuba Umugore wawe.

Gisa ati” Mama nanjye wamugaruye  nshaka kumuha akazi.

Umwamikazi ati” Kubera iki

Gisa ati”Ariko mama najye mfite uburengenzira bw guha akazi uwo nshaka.

Umwamikazi ati” Niba ari akazi gusa aho ntakibazo. ariko witonde uriya mukobwa wagira ngo afite ikindi kint ashaka  tutazi.

Gisa ati’Mama uriya mukobwa wimugiraho ikibazo.

.

Bambi ageze imbere y’Umwami asanga aricaye kumeza hateguyeho ibyo kunywa bitandukanye. Umwami aramureba ati” Bambi ntakibazo komeza urisanga.

Umwami asukira Bambi  icyo kunywa aramuhereza, Bambi kubona Umwami amusukira icyo kunywa yumva abaye ukundi kintu.

Umwami ati”Icara  tuvugane.

Bambi aricara.

Comments