logo

NEW TALENTS

Stories Group

AMAHITAMO Y'UMWAMI GISA EPISODE 11

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
Twaherutse Bambi yicaye kumeza amwe n’Umwami Yuhi Mpazimpaka..
.
Inkuru ya Chris nandi Ishimwe.
.
Bambi ari kumeza amwe n’Umwami  arabona ari ibintu bidasanzwe kandi koko niko bimeze.
Umwami aramureba ati” Bambi,  urabangamiwe
Bambi ati”  Gusangira n’Umwami ntago ari ikintu gisanzwe.
Umwami araseka ati” Byakire  kandi utuze. Ahubwo inywa.
Bambi nawe arasoma.
.
Tuze kurundi  ruhande aho Mulisa na Karire baba bakorera imirimo yabo barimo kwibaza ku bintu  Igikomangoma  kimaze kubabwira barimo kubyibazaho.
Karire ati” Igikomangoma cyabaye iki  kuburyo kigiye gujkora amakosa nkariya ibintu bitigeze bibaho habe na gato
Mulisa ati” Biriya se  byo kuba agiye kugira Bambi Umuja?  Njyewe  ndumva ntacyo bitwaye kubera ko  iguhe cyose ntago gahomba kubaho ibintu bimwe. 
Karire aramureba ati” Ariko  urabyumva cyangwa urimo gupfa kuvuga?
Mulisa ati” Kuri njye ntaribi pe!
.
Tugaruke ku mwami na Bambi baracyarimo gusangira gusa nta jambo narimwe baravugana. Bambi ategerezanyije amatsiko menshi yo kumva icyo Umwami yammuhamagaye ashaka kumubwira.
Umwami ati” Bambi ko wifitemo agaciro gakomeye muri wowe kubera iki ugapfobya ashaka kugashira hasi?
Bambi ati” Gute?
Umwami ati” Numvise ko wavuze ko udakeneye kubana n’Igikomangoma kubera iki?
Bambi ati” Niyo mahitamo yanjye.
Umwamiati” Nshaka kumva neza impamvi yaba ariyo mahitamo yawe?
Bambi ati” Njyewe ntago  nigeze numva nkunze kuba nazabaho munsi y’ubutware bw’amategko y’Umugabo.
Umwami ati” Bvuze ngo wowe umuco ntago wumva icyaricyo.
Bambi ati”  oya  sikibazo cyo kuba ntumva umuco. ahubwo njyewe nahisemo kwishyira kwizana kubuzima bwanjye.
Umwami aramwumva.
Bakomeza kunywa.
.
Ako kanya Umwamikazi aba aje kumeza nawe asanga Bambi arimo gusangira n’umwami ibintu atishimiye habe na gato.gusa aratuza  aricara nawe asuka inozga aranywa.
Umwami ati” Bambi ntago ngiye kwivanga mu mahitamo yawe ariko uzabitekerezeho neza.
Bambi ati”Ntacyo kubitekerezaho gihari. Njye na n’Igikomangoma twarabivuganye byararangiye.
Umwamikazi ati” Nibyo rata.  Wabashije kubona  neza ko atari urwego rugwikiriye.
Umwami areba Umwamikazi  ukuntu! Umwamikazi abona ko uko Umwamo amurebye  atari byiza
Umwamikaz ati” Ariko hani mvuze ukuri.
.
Umwami areba Bambi ati” None Bambi niba utarashakaga kuba watoranywa kubera iki wiyandikishije mu bakobwa baje guhatana.
Bambi ati” Mukcuru wanjye yararwaye bikomeye kandi umuti wagombaga kumukiza  nahandi naribuwukure uretse hano I bwami. Niyandikishije mu bakowa baje guhatana kubera ko nashakaga uburyo bw’inzira.
Umwami arabyumva ati” Nibyo?
Bambi ati” Yego. Kandi munambabarire kuko aho nakoze icyaha.
Umwami ati” Umuti se  warawubonye?
Bambi ati”Yego.
Umwami ati” None kuki wagarutse  rero.
Bambi ati” Mukecuru wanjye yarapfuye. Byabaye ngombwa ko ngaruka hano gushaka akazi. Ariko naje Igikomangoma cyamaze kunyemerera  ko nzabona akazi njye n’inshuti yanjye.
.
Umwami arabyumva.
.
Tuze kurundi ruhande  mu rugo kwa Gaju. Karagwa Papa wa Gaju na Mama Gaju barimo kuganira.
Mama Gaju ati” Uriya mwana ntago azasohora kiriya gihano cyo kwirirwa ahinga.
Karagwa ati”  ariko byabaye  byiza aho kugira ngo yicwe. Wenda najya hariya dushobora kuzategura ubundi buryo twamufasha.
Mama Gaju ati”  Umva turebe  icyo twaora ariko atagiye ahantu nkahariya.
Musaza wa  Gaju yitwa Dumba aba arinjiye aje yarakaye cyane yitotomba avuga ko ibibaz byose Gaju arimo byatewe na Bambi agomba kumwihoreraho.
Mama Gaju arabymva maze aramureba ati” Umva Dumba ukwiye kwitonda kuri uriya Mukobwa.
Dumba ati” Niwe ariko wangije ubuzima bw’Umwana wacu.
Mama Gaju ati” Ariko mwibuke yagerageje kumuvuganira.
Dumba aseka ababaye ati” yamuvuganiye gute ko biriya byari ukugira ngo yigaragaze imbere y’Umwami. Kariya gakobwa kaje hano I bwami bafite gahunda ndende cyane.
Karagwa ati” Ibyo ndabyumva kimwe nawe.
Mama Gaku arabaereba ati’Njyewe ndabona dukwiye guhanga amaso ukuntu twakiza Gaju Bambi tukaba tumuretse.
.
Tugaruke mu ngoro y’Umwami baracyavugana na Bambi.
Umwami arahagaruka ati”Bambi  nabonye ufite impano hari inshimgano zikomeye numva naguha kandi wamfasha.
Umwamikazi yikangamo agwa mu kantu areba Umwami ati”  Mwami ntagoumukobwa nkuyu wamuha inshingano.
Umwami ati”Umva uyu mukobwa afite impano akwiye guhabwa inshingano. 
Bambi areba Umwami arongera areb Umwamikazi Abona arimo kumureba nabi cyane maze arasekaareba Umwami ati” Nyagasani Mwami nta nshingano mwampa kandi ntakomoka mu miryango y’I bwami cyangwa mu batware.
Umwami ati” Njye ngiye kuziguha nk’Umwami. Nyeneye ko waba umujyana wanjye.
Umwamikazi arumirwa ahitaahaguruka ati”Mwami wasaze cyangwa wasinze.
.
Umwamikazi   ahita areba Bambi ati” Bambi va hano genda.
Umwami ati” Oya ajya he ndacyavugana nawe.
Bambi arahaguruka abonye bitangiye kuba ikibazo. Umwami aramureba ati” Bambi wigenda tekereza ku kintu nkusabye.
Umwamikazi areba Bambi igitsure.
Bambi areba Umwami ati” Nyagasani mwami wanjye urakoze cyan arko izo nshingano ziranduta. Wihangane  ntago mbyemeye ahubwo ndagiye.
Umwami aramureba ati” Ntago ari wowe urimi guhakana. Wowe ufate umwanya wawe neza utekereze uzampa igisbuzo mu minsi itatu.
.
Bambi asohoka mu ngoro y’Umwami  nawe yumiwe cyane iby Umwami amusabye biramurenze cyane.
.
Yavuye  aho ku ngiro y’Umwami aza agana mu gice Igikomangoma kibamo ageze kumarembo asanganirwa nacyo.
Gisa aramureba ati” Niki umwami akubwiye ko uje mbina wahindutse cyane.
Bambi ati” Mbwira akazi kanjye unambwire akazi mwahaye inshuti yanjye.
Gisa ati” Aka kanya inshuti yawe yo yatangiye akazi. Wowe nakubwiye ko uzaba umuja wanjye.
Bambi ati” hanyuma aho kuba.
Gisa ati’ Naho bamaze kuhabategurira.nakujyanayo ukajya kureba.
Bambi ati” Tugende.
.
Gisa ramujyana asangayo Sola, Sola ahita amuhobera yishimye cyane.
Sola ati” Hano hantu nahakunze cyane ubuzima bwacu bugiye guhinduka.
Bambi nawe arahareba.
Gisa aramureba.
Bambi amaze kuhareba areba Gisa ati” Gikomangoma noneho wakwigendera.
.
Gisa   aramureba ati”Nkeneye ko aka kanya uhita utangiira akazi kawe. 
Bambi aramureba ati” Ukeneye iki   aka kanya gikomangoma we!
Gisa ati”Imbuto.
Bambi ati” Ndaje mukanya nzizanye.
Gisa ati”Mukanya barabazanira imyambaro muzajya mwabara.
.
Gisa ava aho araenda.
Akimara kuva aho Bambi na Sola bararebana maze barongera barahoberana
Sola ati”Hehe no kongera kwiba ubuzima bwzcu bugiye kuzabarizwa aha iteka.
Bambi ati” Sola uzitonde kandi wirinde. Ahantu hagaragara neza   cyane haba hari n’ibyago byinshi cyane.
.
Uwo mwanya bakivugana, Umwamikazi  aba  arinjiye 
,
Udackwa na Episode ya 12

Comments