logo

NEW TALENTS

Stories Group

MARIAGE EPISODE 26

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Twaherutse, Julia abaza Donas agaciro ke azaba asigaranye igihe azaba abyaranye na Yhuoma.

.


.

Mu rugo kwa Julia mu masaha y'igitondo, Donas yicaye muri salamanger arimo kunywa icyayi. Julia aje afite igisorori kirimo agatago atereka kumeza areba Donas.

Julia ati" nunywe icyayi gusa honey.

.

Asubirayo ajya kuzana amasahani arayategura. Donas arimo kunywa icyayi areba muri telephone.

Julia aramureba cyane ati" ibihe biha ibindi bigahinduka koko!

Donas ava muri phone aramureba ati" kubera iki ayo magambo ?

Julia aricara afata isahani ararura. Donas ategereza ko amusubiza abona Julia aryumyeho araceceka.

Donas arongera aramubaza ati" kubera iki uvuze kuriya?

Julia ati" ntacyo cher ninjye ubyibwiye gusa. 

Donas ati" ndakubaza kubera iki??

.

Julia ati" mbere ntabwo twabaga turi kumeza ngo njye muri telephone. Wabaga ari umwanya wacu wo gusangira duhuje cyane.

Donas aramureba.

Julia araseka ati" honey komeza pe wicika apetit nivugiraga.

Donas ati" ariko uba ushaka iki?

Julia ati" nukuri honey ntabwo nkomeje.

Donas aramureba afata itasi akomeza kunywa..

Julia aramureba ati" Ese Yhuoma umufata nk'umuntu uzakubyarira gusa cyangwa agenda aba undi muntu.

Donas amureba nabi ati" ese kubera iki usigaye warigize inshyanutsi mukubaza ibibazo byinshi.

Julia arababara ati" ese byari ngombwa ko uvuga nabi ukabigeza kuri urwo rwego koko. Nshyanutse he mu byo mbajije.

Donas ati" Yhuoma agomba kumpa ibyo wowe utigeze ubasha kumpa.

Julia ati" rwose narabyemeye. Ariko impamvu narimbajije nuko nsingaye mbona yaratwaye byose

Donas ati" ariko nigeze nkubangamira?  Nigeze nkutwara nabi ? Narakuretse ukomeza kuba umugore mu rugo rwawe.  Ibindi uba ubaza cyane n'ibiki?

Julia aramurebaaa hashira akanya ati" Donas ndagukunda cyane.  Niyo mpamvu mba nibaza byinshi cyangwa ukabona nitaye kuri buri kimwe cyose ukora.

.

Donas ahita ahaguruka.

Julia ati" honey please utambwira ko ntumye ubura apetit.

Donas ati" ngiye mu kazi..

.

Tuze kurundi ruhande aho Jelemie arimo gukorera shooting ya film ye.  Bari mu karuhuko yicaye muri chambre ye.

Uwo mwanya umwe mu bakobwa akinisha yitwa Aisha arakomanga. Jelemie arahagaruka arafungura abona ni Aisha.

Aisha ati" Director hey.

Jelemie ati" bite umeze Ute.

Aisha ati" ntabwo nemerewe kwinjira se ?

.

Jelemie aramureka arinjira.

Aisha aramureba ati" director muri iyi minsi ufite ikihe kibazo ko usigaye wigunze.

Jelemie araseka ati" no mba ntuje ntekereza kuri script.

Aisha avuga amwegera ati" nonese bivuze ko mbere utatekerezaga kuri script?

Jelemie ati" nayitekerezagaho.

Aisha aramufata ati" none ! Kuki ubu uko wayitekerezagaho mbere ugakomeza kuba umeze neza ubu byahindutse.

Jelemie ati" umva biterwa.

.

Aisha araseka avuga amukoraho ati" biterwa niki?

Jelemie ati" script ziba zitandukanye.

.

Kwa Mandine aho basigaye baba. Mandine akaranze inyama. Mama we Jeny arimo kumukatira iburungo baganiramo.

Mandine ati" mama njye ndahamya ko Trevo mwari musanzwe muziranye.

Jeny ati" of course twarituziranye pe! Ariko muzi atarakira.

Mandine ati" none uti mwiyumvemo.

Jeny ati" yego kubera ko uriya mugabo uzatubera umumaro  ukomeye. 

Mandine aramureba ati" niki kiri hagati yanyu mama!

Jeny araseka ati" ntakidasanzwe usibye kuba ari inshuti yanjye.

.

Mandine ati" ok. Ejo rero navuganya na Papa arambwira ngo nkusuhuze.

Jeny amera nkugiye kuruka akibyumva ati" uriya mureke buriya aba ashaka kukwigiraho mwiza.  Yariyabuze za Malaya ze se ?

Mandine ati" ariko Mama uretse kuba ibyo tubikeka gusa ubundi wigeze ufata Papa aguca inyuma?

Jeny ati" njye ndabizi. Ntakintu kindi cyaba cyaratumaga y'ibanda kuri kariya kazi.

.

Tugaruke kuri Jelemie aracyarikumwe na Aisha.

Aisha ati" nonese director ariya magambo agenda avugwa twaba turyamana abantu babidushinja urabivugaho  iki?

Jelemie ati" just ni amagambo gusa.

Aisha ati" uba wumva se ntacyo bigutwaye ?

Jelemie ati" amagambo se yagutwara iki?

.

Aisha ati" umva njyewe birambangamira cyane. Hari icyo mpita ntekereza.

Jelemie ati" utekereza iki?

Aisha aramufata cyane avuga yisetsa ati" ndibaza aho kugira ngo umuntu bamushinje ibinyoma kuki batamushinja ukuri yabikoze.  Kandi nawe nta mugore ufite yaragiye. Agenda agushinja ko uryamana n'abakobwa. Urabyumva ute?

.

Jelemie aramureba, maze Aisha aba atangiye kumusatira cyane agiye kumusoma habura gato, Jelemie aramwiyaka

Aisha ati" umva witinya nkoresha twishime.

Jelemie ati" wihangane sinshobora.

.

Ku kazi kuri gallely ya Yhuoma arikumwee na Donas barimo kuyitemberana baganira bafatanye

Yhuoma ati" chou hano rwose wamenamo amafaranga tukahagura hakaba ikintu kigari cyane.

Donas ati" ese iyo ubaze ubona hajyamo andi mafaranga angana iki?

Yhuoma ati" ashoboka yose.

Donas ati" vuga ashoboka nawe.

Yhuoma ati" nka million 40.

Donas araseka ati" ni menshi pe!

Thoum ati" wowe washyiramo ayo ushaka pe! Uretse ko utayabuze.  Kandi wahita uhindura akazi ukaba uwikorera tukajya  twiberamo hano njye nawe.

.

Babazanira icyo kunywa baza muri office baricara.

Donas ati" ndareba ko nabamo umushoramari !

Yhuoma ati" wawoooo

.

Igihe kiricuma.

Ubukwe bwa Dalena na Derike amaherezo buragera bugiye kuba. Aho bubera hameze neza hateguwe bihagije

Urujya n' uruza rw'abantu barimo kuza.

.

Mubatashye ubukwe harimo na Julia. Ageze aho bubera. Hari aba security bashizeho bashinzwe umutekano waho.

Julia ahageze aba security baramukumira Julia biramucanga.

Julia ati" ko munangira bite byanyu.

.

Bamubwira ko babaye amabwiriza ko we atagomba kuhabarzwa aho.

Julia arabyumva. Agiye gukata ngo yitahire abona Donas na Yhuoma barikumwe bazanye mu modoka nk'umugore n'umugabo.

arabaraba arumirwa !

.

Udacikwa na Episode 27

Comments