
Twaherutse Julia ateshwa agaciro.
.
Created by Chris Nandi Ishimwe
.
Julia yaje mu gikoni yegamira kurugi rw'igikoni
afite akababaro, yibuka amagambo mukanya Dalena amubwiye ko ntakindi aricyo
hano. Amaze kwibuka ayo magambo
yihanagura mu maso maze yegera akabati babikamo ibintu afatamo imboga atangira
kuzitunganya.
.
Kurundi ruhande Dalena arimo kuvugana na Musaza we
Donas baseka.
Dalena ati" bro uzi ikintu nkushimira nuko
utigeze narimwe udusuzuguza umugore wawe.
Donas ati" igihe cyose umuryango uba ugomba
kuza imbere. Yego ni umugore wanjye ariko si amaraso yanjye.
.
Donas ubwo yavugaga iryo jambo Julia yanyuze hirya
gato yaho bari yumva iryo jambo Donas avuze biramubabaza arahagarara arabareba
cyane. Gusa bo ntibamubona.
Dalena araseka ati" yego rata wowe ntabwo
wabaye umugabo w'ikimara.
.
Julia amaze kumva iryo jambo arakomeza ajya aho
yaragiye mu yindi stock bafite.
.
Dalena na Donas aho bahagaze mama wabo aba
arahabasanze asanga barimp baseka arabareba.
Mama Donas ati " nonese yemwe ba ko mwibereye
hano museka mukaba mwasize abashitsi.
Dalena ati" umuryango imbere mama nibabe
bihanganye.
Mama Donas ati" murimo guseka ibiki?
Dalena ati" nashimaga Donas ko ntagihe nakimwe
yigeze atuma dusuzugurwa n'umugore we.
Mama araseka ati" urumva se ibyo yarikubikora.!
Muze rero dusange abandi dukora icyaduhuje.
Donas ati" ariko Dale uriya mugabo ari serie
cyane
Dalena ati" ubwo igihe gishize kweri wakabaye
umbaza icyo kibazo koko!
Mama ati" umva muze muve muri ibyo.
.
Julia ari muri stock arimo gufata umuceri. Yibuka
ijambo yumvise mukanya Donas avuga ko ari umugore we ariko atari amaraso ye.
Ahita yibuka kera bajya kubana, ubwo barimp
basezerana Donas yamubwiraga ko ari igice cy'ubuzima bwe. Julia nawe akamubwira
ko kuba ahuye nawe kugeza bagiye kubana yamubereye igice gishya cy'ubuzima.
Donas yamubwiraga ko kubana kwabo bizaba
iby'umugisha iteka mubuzima bwabo.
.
Julia agaseka ati" ntakiza kibaho nka mariage
yo kubana n'umuntu mubuzima ukunda.
Umuntu wakwemera gutanga ubuzima bwawe kubwe.
Donas ati" uravuga ukuri. Kugira ngo wowe ubeho
natanga n'ubugingo bwanjye.
Julia agaseka.
.
Amaze kwibuka ayo magamboooo ati" burya byose
ntakibaho aba ari amagambo gusa azashirana n'igihe.
.
Afata umuceri ava muri stock agenda asubira mu
gikoni. Kurundi ruhande abandi bari mu biganiro byabo muri saro, Donas abona
Yhuoma aramuhamagaye maze arahaguruka ava mu bandi ajya kuruhande ajya
kumwitaba.
Donas ati" karame chou
Yhuoma ati" wowe umeze ute urimo kubasha kubaho
?
Donas ati" kubera iki umbajije gutyo !
Yhuoma ati" njyewe ntabwo ndimo kubasha
guhumeka ntaravugana nawe. Wamaze
kunjyana wese
Donas araseka ati" oooh ndakumva cyane, kandi
nanjye nuko. Gusa urabizi hari akanama ndimo mu rugo.
Yhuoma ati" basi nirangira uraza kundeba ku
Kazi
Donas ati" ntakibazo..
.
Julia amutambukaho avugana na Yhuoma, Donas amubonye
asa n'uretse kuvuga gato.
Julia aramureba ati" wakomeje ukavuga ko
ntakibazo.
Yhuoma yumva ijwi rya Julia. Julia amaze kurenga
bakomeza kuvugana
.
Yhuoma ati" uwo ni Julia na jealous ye !
Donas ati" yagiye
Yhuoma ati" akwiye kwakira impinduka ariko
.
Donas araseka
Yhuoma ati" kunseka se bivuze ko nihuse
cyane? Nako buriya ndihuse cyane da !
Donas ati" oyaaa ntakibazo. Ahubwo reka nsoze
tuze kuvugana neza.
Yhuoma ati" ntakibazo kandi ndagukunda cyane
njyewe.
Donas ati" nanjye
.
Julia aho ari mu gikoni. Aratetse ariko murp we
afite uburibwe. Muri we arimo gusenga Imana mu mutima ayibwira ati" mana
impa gukomera mu mutima wanjye.
.
Asoza gutegura ibyo ategura ajya kubakira. Dalena ajya hanze muri toilet yo hanze
avuyeyo ahurira na Julia mu muryango bararebana.
Dalena ati" ko undeba gutyo se urashaka
gushimirwa ?
Julia ati"
ibyo ni wowe ibivuze.
Dalena araseka
Julia aramureba nawe maze aritambukira amutambukaho
arikomereza ajya hanze. Dalena arahindukira aramureba.
Julia nawe ahindukiye abona Dalena yamukurikijee
amaso.
Julia ati" Dalena, wowe MARIAGE yawe izabe nziza, Kandi n'ibyiza
ubaye uyisobanukiwe.
.
Dalena aramureba gusa
Julia ati" ntibazabe gusa kwishimira gusa ko
ugiye kubana n'umugabo ukunda.
Dalena aramuseka ati" urakoze kubwo inama
utanze ariko utasabwe. Muri make nkushimiye kwitumburutswa.
Julia ati" sorry !
.
Dalena aragenda.
.
Bidatinze inama yabo irarangira. Donas ahita afatiraho ajya kwirebera Yhouma
we ku kazi.
.
Kurundi ruhande, kwa Mandine arimo gupanga imyenda
neza yafuzwe. Mama we aba amusanze mu cyumba.
Mandine aramureba, Jeny yicara kugitanda.
Jeny ati" ese nubu ntabwo uramenyera.
Mandine ati" mama bizafata igihe
Jeny ati" ukwiye gufata icyo gihe.
Mandine ati" ya. Hari umwanya twamenyanye,
azajya amfasha kugenda menyera.
Jeny ati" ese urabyumva ute tugiye kuba kwa
Boss??
Mandine aramureba cyaneeee!
Jeny ati" ikise ?
Mandine ati" ariko Mama mbwiza ukuri.
.
Tuze mu rugo kwa Julia mu masaha y'ijoro.
Donas avuye kureba Yhuoma aza mu cyumba, akuramo
imyenda. Julia aba araje amusanga mi cyumba.
Donas ahindukiye aramureba.
Julia ati" Yhuoma namara kuguha umwana
ushaka kuri njye bizagenda bite ?
Donas ati" kuri wowe urashaka kuvuga iki?
Julia ati" icyo mvuga uzaba ufitanye umwana na
Yhuoma. Njye nzaba nsobanuye iki muri icyo gihe???????
.
Next episode 26
Comments