logo

NEW TALENTS

Stories Group

MARIAGE EPISODE 24

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Duheruka Julia abaza Donas niba yizera ko Yhuoma nawe yaba amukunda.

.

Created by Chris Nandi Ishimwe

.

Donas aramureba ati"  Ese wafushye ? Cyangwa wabagiwe ibyo twavuganye ?

Julia ati" ndabyibuka rwose.  Kuva naraniniwe kuba umugore waguha ibyiza n'ubyishimo washakaga, wagombaga rwose kujya kubishaka ahandi biboneka.

Donas ati" none urabazi iki?

Julia ati" Donas winyumva nabi rwose. 

Donas ati" ibyo twabireka tukaryama.

Julia ati" yego turyame.

.

Donas ahita amanuka mu mashuka. Julia nawe amanuka mu mashuka ariko akomeza kuvuga.

Julia ati" wihangane si amagambo menshi. Ariko nk'ukumugabo wanjye twabanye sinakwifuriza ko hari ikibi cyakubaho. Kuburyo nk'ubu wahura n'agakobwa kagamije kugutuburira gusa.

Donas aramwumva gusa maze arihundukiza amutera umugongo.

.

Tuze kwa Kabila, Madamu  kabila arimo kwita kubana arimo kubaryamisha. Kabila na mushiki we Yhuoma baracyicaye muri saro barimo kuvugana.

Kabila ati" nonese ubu bimeze gute ?

Yhuoma ati" umva bimeze neza.

Kabila araseka ati" banza amaze kujya muruhande rwawe da!

Yhuoma araseka ati"  ibyacu bigeze kure sha !

Kabila ati" gute se?

Yhuoma ati" ese wowe watuje ko uzabibona.

Kabila ati" ariko jya umpa amakuru nexa ndi Musaza wawe.

Yhuoma ati" ikibazo cyawe nuko uba ubaza buri kamwe kose.

Kabila ati" nonese sibyo nk'umuntu uba witaye kuri mushiki we.

Yhuoma ati" bagire ngo nuko uba unyitayeho.

Kabila araseka ati" ariko se ko utanyurwa niki mba ntakoze koko!

.

Kurundi ruhande aho Mandine na Mama we basigaye baba muri ayo masaha y'ijoro . Mandine ari mu rugo wenyine.

Yicara muri Saro hashize akanya yumva akumbuye kuba yavugisha Papa we. Ubwoareba telephone ye maze aramuhamagara

Jelemie nawe aricaye muri studio arimo kweditinga footage baba bafashe. Muri uwo mwanya abona Mandine aramuhamagaye arishima aramwitaba.

Jelemie ati" mukobwa wanjye wibutse Papa wawe!

Mandine ati" Papa nubwo twatandukanye uracyari Papa wanjye. Sinakwibagirwa rero.

Jelemie ati" uranejeje mwana wanjye.  Bimeze gute aho se?

Mandine ati"  hano se ?

.

Jelemie ati" bite ko numva uvugana ikibazo ?

Mandine ati" nyine sindamenyera.

Jelemie ati" ariko ubonye bitavamo ushaka uzagaruke mwana wanjye.

.

Jeny na trevo nabo bari mu modoka, Trevo acyuye Jenye.

Trevo ati" ariko ubundi ntitwarikurarana.

Jeny ati" yego byaribyo ariko se umwana yarikuararae wenyine ahantu atamenyereye. Gusa urabizi ko ubu mpari bihagije. Igihe cyose uzajya ukenera kumbona uzajya umbona. Dore naje hafi yawe bihagije.

.

Trevo araseka ati" urakoze cyane. Ndagukunda cyane.  Nuko na mbere hose utanyumvaga ariko ni wowe muntu nakunzs cyane birenze Kandi nawe ibyo urabizi.

Jeny ati" ndabizi pe. Nuko usanga habayeho kutamenya ugsanga umuntu yishutse akora amahitamo mabi.

Trevo ati" ntawe ntiwabibonye nkubu wahitamo kubana na Jelemie wabonaga kweri azaba uwuhe mugabo. Uretse kukubaza gusa.

Jeny ati"  Sha nyine amaso aba atabona ariko narize.  Burikimwe cyose kubaho kugira ngo umuntu yige..

.

Tugaruke kwa Mandine aracyavugana na Jelemie kuri phone

Jelemie ati" ko numva uri wenyine se Mama wawe arihe ?

Mandine ati" sinzi iyo yagiye.

Jelemie ati"  ubuse yatinyutse agusiga wenyine ahantu utaramenyera neza.

Mandine ati" ntakibazo Papa ahari ndagenda menyera gake gake.

Jelemie ati" ese ubundi wazagaruka mwana wanjye ukibanira na Papa wawe.

..

Ako kanya Jeny ahita yinjirana na Trevo, Mandine arabareba.

Jeny ati " Mandi urimo kuvugana nande ?

Mandine ati" Na Papa.

Jeny ati" arimo kukubaza iki?

Mandine arahaguruka arabegera asuhuza Trevo abona no gusuhuza Mama we.

Jeny ati" uyu ni Trevo ni Boss wanjye mushya .

Mandine aramureba cyane.

Jeny areba Trevo ati" Trevo uyu niwe Mandine.

Trevo ati" narimuzi kumafoto gusa ufite umukobwa mwiza pe waribyaye cyane

 

Jeny ati" sure se urabona dusa.

Trevo ati" fotokopi rwose.  Mandi urimwiza sha.

Mandine ati" urakoze.

Jeny ati" Trevo karibu rero aha niho ncumbitse.

Trevo ati" nibyo ariko muzahava vuba.

Jeny araseka ati" yego kubera Imana.

..

Mandine arabareba ahita asa nubahaye akanya arigendera.

Trevo ati" uti ndi boss wawe.

Jeny araseka ati" urumva ntakundi navuga umwana ntabwo yahita abyumva.

Trevo ati" ariko se ubundi uzabyumva.

Jeny ati" cyane pe namara kukumenyera.

.

Kurundi ruhande Jelemie aratuje cyane. Gusa arumva ashimishijwe muri we nuko. Avuganye n'umwana we

Tresor araza aramureba ati" Jelemie urabona utamaze guhungabana.  Ahari ibi warikubivamo aho kureka umuryango wawe.

Jelemie ati" nibyo ndabakumbura pe ariko nanone uyu niwo mwuga wanjye.

.

Kwa Julia mugitondo.

Julia arimo gutera ipasi ishati Donas agiye kwambara.  Donas aje muri Saro yambaye isengeri gusa azaw aho Julia arimo gutereta ipasi

Julia ati" chou nizere ko utihuta cyane.

Donas ati" oya ndagiye nshaka gukora amasaha make nkaza kubona uko ngaruka kare.

Julia ati" ugaruka kare gute gari ind gahunda ufite se ?

.

Donas ati"  yego mfitanye gahunda na ba Mama

Julia ati" mufitanye iyihe gahunda.

Donas ati" ni mariage ya Dalena dushaka kuvuganaho.

Julia ati" ok.

.

Donas afata ishati arambara ajya mu kazi

.

Kwa Jeny ku manwa  arikumwe na Mandine  we mu gikoni barimo guteka bavugana.

Jeny ati" ejo wabonye Boss wanjye gute?

Mandine ati"  ubuse navuga ko namubonye gute?

Jeny ati" nyine wabonye atari umwana mwiza.

Mandine ati" ubuse nabibwitwa niki?

Jeny ati" nyine hari uko uhita ubona umuntu. Urabona yanze ko nutahana ni joro aramperekeza.

Mandine araseka ati" ahubwo se Mama ko mwumvamo ikindi kintu

Jeny araseka ati" ikihe se ubwo.

.

Kwa Julia mu masaha y'ikigoroba haje abantu benshi barikumwe na mushiki wa Dalena.  Hashize akandi kanya na Mama Donas nawe aba arahageze.

Dalena areba Julia ati" umva Julia gira icyo utegura turaza gukenera kurya

Julia ati" Dalena ihangane simeze neza pe. Ndumva wajya mu gikoni ugashaka icyo ubategurira.

Dalena ati" njyewe njye mu gikoni uri hano.

Julia ati" nkubwiye ko ntameze neza umutwe umereye nabi.

Dalena ati"  umutwe se wakubuza gukora iki? Ariko  ubundi uba wigira ibiki?

.

Julia ati" Dalena nyubaha. Hano ntabwo ndi umugore wawe.

Dalena ati" none umaze iki hano ?

Donas aba araje yumva bashwana aza kureba ikibaye.

Donas ati" nikihe kibazo

Dalena ati" uyu mugore wawe uba wuzuye ubugugu ntabwo washaka kwakira abantu.

Julia ati" wibeshya unsabye kujya mu gikoni nkubwira ko ntameze neza.

Donas aramureba ati" nonese ntabwo umeze neza cyane kuburyo utagira icyo utegurira abantu??.

.

Julia ati" Cher nukuri pe umutwe umereye nabi cyane

Donas ati" oya reba ibyo utegura byororeshye. Ntacyo uba. ubwo se wowe urimo kuvuga gutyo ntasoni.

.

Donas ahita agenda, Dalena arebana na Julia.

Dalena ati" rega ntakindi uri cyo hano.

Julia ati" Dale wowe basi uzahirwe Mariage yawe izabe iyagaciro.

.

Next episode 25

 

Comments