
Twaherutse Donas yagiye mu rugo kwa Kabila bakorana
gusangira n'umuryango wabo. Ubwo barimo
basangira, Kabila yaramaze kubwira Donas ko agiye kumuha pass n'ubundi yamuha
pass ya mushiki we.
.
Created by Chris Nandi Ishimwe.
.
Donas na Yhuoma bahise barebana, Yhuoma akubita
igitwenge araseka cyane. Donas nawe ahita yibuka ibyo biriwemo nuko bamaranye
igihe babanye.
Madamu kabila areba Kabila ati" sha uratebya
pe! Wowe urashaka gufata umugabo w' abandi ukamushingira mushiki wawe
Kabila ati" wenda ntabwo nkomeje ariko
birashoboka.
Donas na Yhuoma bakarebana.
Madamu kabila arabareba ati" ese mwe ibyo avuze
murabivugaho iki? Donas ubu wasiga Julia ugafata Yhuoma?.
.
Yhuoma areba Donas ategereza kumva icyo agiye
gusubiza.
Donas ati" Umugore wanjye ntacyo atwaye nubwo
hari ibitrakunda. Ariko Yhuoma nawe ni mwiza cyane.
Madamu kabila ati" nawe aho uradacanze ubwo
unsubije ngwiki ?
Donas araseka ati" nyine kureka umugore
twasezeranye biragoye ariko na Yhuoma uraha sinzi ko ari uwabasha kumurenza
amaso.
Kabila araseka ati" ambaaa !
Madamu kabila araseka ati" sha abagabo we !
Muri bamwe muhoshi...
.
Kabila ati" rega Donas akeneye akana kandi
Yhuoma yamuha akana keza.
Yhuoma ati" ese bite byawe wowe ko numva ushaka
kunshingira.
Kabila ati" aha sisi nivugiraga da ! Wowe
urumva bishoboka nyine.
Yhuoma areba Donas ati" Donas afite umugore we
akunda.
.
Kumbe Julia bavuga ko akunda arimo kugenda mu
muhanda yataye umutwe akimara kubona Donas agendana na Yhuoma.
Byaramurenze maze aho gukomeza ataha ajya mu rugo
akatira muri Bar iri hafi aho. Agiye kwinjiramo Suzana yaramubonye yigendera
aza yihuta cyane amwegera ari nako amuhamagara. Julia arebye umuhamagara abona
ni suzana arahagarara. Suzana amugeraho. Aramuhobera.
Suzana ati" Julia bite byawe sha iminsi
myinshi.
Julia ati" ndaho. Wowe umeze ute ?
Suzana ati" ndaho meze neza. Nonese bite ko
wabuze burundu!
Julia ati" oya da !
Suzana ati" yewe yewe nonese abana bameze gute
?
Julia ati" abahe bana ?
.
Suzana agwa mu kantu araseka ati" ngo abahe
bana?
Julia ati" yego.
Suzana ati" abana bawe.
Julia ati" wapi ntabana.
Suzana ati" ngwiki ? Juli ntabwo urabyara ?
Julia ati" yego.
Suzana ati" egoko ndumiwe pe! Kubera iki habaye
ikihe kibazo.
Julia ati" ntibyakunze.
Suzana ati" ntibyakunze se gute.
Julia ati" sha ni long story tubireke...
.
Suzana ati" njyewe ndumva unteye ubwoba
bindenze.
Julia ati" mu nda 8 zose ntanimwe yabashije
kuvuka.
.
Suzana ati" byaterwagag niki.
Julia aramurebaaaa.
Suzana ati" yewe wivuga nakumvise. Niyo mpamvu disi umeze gutya mbona
utanezerewe.
Julia ati" oya ikibazo mfite gikomeye suko
ntabashije kubyara.
Suzana ati" none n'ikige umugabo wawe
mwaratandukanye se ?
Julia ati" oya.
Suzana ati" none n'ikihe.
.
Julia ati" mariage .
Suzana ati" ngwiki! Gute mariage se ariyo
kibazo cyawe.?
.
Tugaruke kwa Kabila baracyasangira.
Madamu kabila ati" ariko Donas ndifuza
kuzaganira n'umugore wawe. Ahubwo ubundi ntimwakabaye mwazanye ra !
Donas ati" umugabo wawe yatumiye njye.
Madamu kabila ati" Cher kuki utatumiye bose.
Kabila araseka ati". Ubwo urumva ntarabatumiye
bose? Ahubwo kuko donas yaje winyine.
Njye nzi yuko iyo ubwiye umugabo uba ubwiye umuryango we burya.
Donas ati"
yewe ibyo ntakibazo. Cyane ko n'ubundi ntabwo byarigukunda ko abasha
kuboneka
.
Madamu kabila ati" nzamusura twiganirire.
Yhuoma ati" ariko banza umugore we
agushishikaje cyane.
Madamu kabila ati" yego pe! None umugabo wanjye
nuwe ni inshuti natwe ubwacu dukwiye kuba tuziranye rwose.
.
Julia amaze kuvugana na Suzana yinjiye mu kabari
abona harimo abantu benshi cyane, areba ahantu hatari abantu benshi, maze aba
ariho ajya kwicara baza kumwakirs avuga beer ashaka barayimuzanira atangira
kunywa.
.
Araranganya amaso mu bantu bose baraho n'ingeri
zitandukanye. Abona hari abarimo kujya
bakuramo impeta bakazihisha mase bakabyinana nabo barikumwe. Tayali abona ko
abantu Ari benshi cyane bashobora kuba batishimiye ingo zabo. Agenda abona ko
ari ikibazo gikomeye kirenze cyane
.
Kurundi ruhande.
Kabila na Donas nyuma yuko basoje kurya baje kwicara
muri saro buri WESE n'akarahuri baba bayavuga.
Donas ati" byibura wowe ufite umuryango mwiza
wuzuye.
Kabila araseka.
.
Yhuoma na madamu kabila nabo bahise bajya mu byabo
.
Dalena na bagenzi be bakomeje kumufasha gutegura
mariage ye. Barimo kumufasha guhitamo ibikenewe byose azakenera haba mu bukwe
cyangwa mu rugo rwe.
Keilla ati" ariko Julia yanabaye mubi. Ubundi mbere ko yikoragaho byibura ukabona ko
asa neza yageze mu rugo rwa Musaza wawe aba iki ?
Dalena ati" umva uriya mu mureke byaramucanze..
.
Kurundi ruhande muri hotel.
Mwibuke twaherutse Jeny hari umugabo aje guhura
nawe. None dore barikumwe mu buriri
bambaye ubusa
Trevo ati". Jeny nkushimiye amahitamo meza
wagize. Kandi Nahoraga nkubwira ko uriya
mugabo yarikuzakubera inyatsi. Ukanga kumva.
Jeny ati" nakabaye narakumvise mbere hose ariko
byararangiye
Trevo ati" byibura ubu wabashije noneho gukora
amahitamo neza.
Jeny araseka ati" cyane.
Trevo ati" uwanjye rero ugiye kuzaba
umwamikazi.
.
Saa sita z:ijoro, Donas ageze mu rugo. Julia aramufungurira. Gusa yasinzemo gake. Bararebana baza kwicara.
Donss aramureba ati" usigaye unywa inzoga se ?
Julia ati". Oya ariko wihangane byabaye ngombwa
ndanywa.
Donas ati" kweri!
Julia ati" ariko wica iteka ntagihambaye.
Ahubwo wowe nawe mwabashije kwishima ?
Donas ati" njyewe nande ?
Julia ati" wowe na Yhuoma .
Donas ati" sinzi ibyo uvuga.
.
Julia ati" ese niba umukunda buriya hari
impamvu yo guhakana ko n'ubundi ntacyo nahindura.. gusa icyo umuntu yakwibaza.
Nawe yaba agukunda ??
.
Udacikwa na Episode 24
Comments