
Duheruka Julia abonye akana ashatse mama wako hafi
aho aramubura.. kurundi ruhande ariko umugabo we Donas yarakomeje gutwika we na
Yhuoma...
.
Created by Chris Nandi Ishimwe
.
Julia yateruye akana akishimiye cyane, yumva aguwe
neza mu mutima ariko nanone yumva bimuteye agahinda azenga amarira kumaso.
Abantu baramureba bamwe bibaza impamvu arimo kurira.
Umuseriveri imwe aramwegera kugira ngo
amufashe.
.
Umuseriveri ati" Mabuja hari ikibazo ?
Julia ati" oya ntakibazo genda ukomeze akazi
kawe.
Umuseriveri ati" nuko mbona wagira ngo hari
ikibazo mufite.
Julia ati" oya
ntakibazo kandi urakoze cyane.
.
Umuseriveri arigendera
Abandi batandukanye nabo bakajya bamubaza ikibazo
agize ariko akababwira ko ameze neza.
Akomeza kureba ako kana, uko arira akana kakareba
uko arimo kurira. Julia abona yabangamiye abantu maze arihanagura.
.
Gusa muri we yumvaga hazamutse akababaro gakomeye mu
gikomere cye cyo kuba inda 8 zose zaravuyemo mu myaka 15 yose amaze.
.
Akana akomeza kukareba akajya akabona nkaho kakabaye
ari akana ke. Cyakora hashize akanya agaruye akenge y'ibuka ko akana katari ake
maze arongera araranganya amaso ashakisha Mama wako abona ntawe abona. Abantu
bose baraho akabona ntamubyeyi ubarimo. Ubwo arahaguruka ava aho agenda
ashakisha aho yabona mama wa kana.
.
Ahandi Donas na Yhuoma basoje agaturu kagatatu.
Bariruhutsa. Nyuma y'akanya gato Donas areba kwisaha abona bibaye saa cyenda
abona no ku kazi bamuhamagaye cyane.
Yhuoma ati" ibaze ko wibagiwe akazi.
Donas ati" ariko nawe wakibagiwe.
Yhuoma ati" nyishinge njye se ko nikorera.
Donas ati" niba nawe ubu ntacyo ubazwa.
.
Yhuoma ava mu buriri. Donas aramurebaaa.
Donas ati" uraremetse rwose uteye ubusambo.
Yhuoma ati" ariko ubu ndabukumaze basi..
Donas ati" wapi
Yhuoma ati" twongere se urimo kwiyumva.
.
Donas ahita abyuka ati" have da ! Reka njye mu
Kazi dukomeje ubwo akazi naba nkasezeye burundu
.
Yhuoma ati" ese ubundi ntabwo wapanga kwikorera
ukava muri stress.
Donas ati" harya ubwo napanga kwikorera iki?
Yhuoma ati" ntabwo wakibura rwose.ariko
unabishaka waza ukanashora muri shop yanjye ikaba nini cyane.
Donas abitekerezaho.
Yhuoma ati" ubikunze birashoboka cyane rwose.
.
Twigarukire kuri Julia ageze hanze agishakisha mama w'akana yamubuze. Bimubera ihurizo yibaza aho akana kaje
gaturuka biramucanga. Amanuka hasi
ahaparitse imodoka araranganya amaso cyakora agiye kubona abona hari umugore
uje amusanga.
Umugore ati" umwana wanjye yageze mu biganza
byawe gute ?
Julia ati" ahubwo wowe yavuye mu biganza byawe
gute? Ese buriya waba uzi agaciro kumwana ufata gutya akagucika akagenda
utabizi.
Umugore ati" cyangwa ahubwo washatse kumutwara
Julia ati"
wishaka kwigira injiji iyo mbishaka mba ntamutwaye se! Ariko jya wita
kumwana wawe wowe wagize amahirwe yo kumugira.
.
Amuhereza umwana umugore aragenda. Julia asigara
areba mu biganza bye byari biteruye umwana.
Maze areba mu ijuru ati" urakoze mana.
.
Ubwo agaruka muri resto asoza Juice ye maze
arakomeza.
.
Kurundi ruhande ahantu hamwe harimo kubera shooting.
Jelemie hari film ayoboye ariko arakonje arimo kubikoraw nabi. Umwe mu
batekinisiye bakorana aramurebaaa.
Tresor ati" Jelemie wabaye iki noneho ko urimo
kuyobora nabi directing.
Jelemie ati" man ntaribi sorry mwihangane.
Tresor ati" oya ntabwo twakomeza gukora umeze
gutya ;
Jelemie ati" ntaribi mwana biragenda neza.
.
Tresor ati" nubu uracyibaza kumugore wawe ! Iyo
udashaka ko agenda warikureka ibi bintu ukajya gukora ibyo ashaka.
Jelemie ati" ariko ndahamya neza ko umugore
wanjye atansize kubera uyu mwuga wanjye.
Tresor ati" ubuse akazi ukora kaba impamvu yo
gutandukanya abantu ahubwo we yariyifitiye izindi gahunda.
.
.
Tuze aho ba Mandine bimukiye mandine ari muri
machinee arimo kureba movie. Abona mama we avuye mu cyumba yambaye neza cyane
birenzee.
Jeny aramureba ati" ariko mandi kubera iki
usigaye uhugiye mu mafirime cyane.
Mandine ati" mama uba ugira ngo nkore iki
kindi.
Jeny ati" uve unatembere.
Mandine ati" Mama sindamenyera kano gace
twimukiyemo so mba numva ntaho nshaka kujya.
Jeny ati" ok .
.
Mandine ati" ahubwo wowe ugiye he!
Jeny ati" hari abantu ngiye kureba.
Mamdine ati" sawa safe journey.
.
Jeny amuha bz maze aragenda. Aza kuri gorilla hotel
avugana na reception ababwira icyumba ajemo maze baramureka arakomeza.
.
Kurundi ruhande mu masaha y'ijoro mu mujyi Julia
arimo kugenda ariko ataha asubira mu rugo. Arimo agenda aba abonye Donas
hakurya arikumwe na Yhuoma hari shop bavuyemo bahita bajya mu modoka bagenda
abareba.
.
Baje mu rugo kwa Kabila nkuko kabila yari yarabiabye
Donas ko yazabasura. Bamwakira neza bavuga ko nishimiye kumwakira mu rugo rwabo
Donas ati" murakoze cyane.
.
Bategura ameza basangira iby'umugoroba baganira
baseka. Donas abona ni umuryango mwiza cyane
Kabila ati" Donas wabonye umuryango wanjye!
Donas ati" ni mwiza cyane birashimishije.
Kabila ati" cyane urabona ko twagutse tumeze
neza. Iyo uza kuba nawe ufite abana
warikuba umeze neza cyane kurushaho.
Donas ati" Sha bireke byaranze.
Kabila ati" ariko mba numva waganira n'umugore
wawe mukaba mwashaka akana hanze da!
Yhuoma areba Kabila araseka ati" ngaho urumva
ushaka kumushakira agapase se ??
Kabila ati" niyo namurangira namurangira wowe .
.
Baraseka.
.
Udacikwa na Episode 23
Comments