
Twaherutse Donas na Yhuoma birangiye bagiye mu
cyumba barisobanura.
.
Created by Chris Nandi Ishimwe
.
N'ubushyushyu bwinshi, ubushake bwinshi n'irari
ryose Donas yariyagiriye Yhuoma ubwo yaryamanaga n'umugore we bikanga
yabimariye kuri Yhuoma. Yhuoma nawe abona rwose Donas yafatiyeho arimo
aracuranwa.
.
Yhuoma abonye Donas yakamejeje acuranwa aramufata
abanza kumwiyakaho gato. Donas agira ngo baramukatiye baramwangiye.
Donas ati" hari ikibazo se ?
Yhuoma yumiwe ati" kirahari gikomeye.
Donas ati" rwose ndumva nkushake pe !
Yhuoma ati" nukubera ko unshaka cyangwa
wancegeye gusa.
Donas ati" wivuga amagambo
Yhuoma ati" oya buretse reka dukore ibintu
bisobanutse.
.
Donas ati" ariko n'ubundi ntakidasobanutse.
Yhuoma ati" oya.
Donas yumva baramubihirije. Yhuoma arabivanze.
.
Yhuoma aramwegera ati" ni joro iwawe ntabwo byagenze neza sibyo?
Donas ati" kubera ko ari wowe wari mu ntekerezo
zanjye.
Yhuoma ati" sure
Donas ati" am sure niyo mpamvu ubona nzanye uyu
muriro wose.
Yhuoma aramureba cyaneeee
Donas ati" believe me umaze igihe wibera mu
ntekerezo zanjye
Yhuoma araseka ati" niba nibeshye ngiye
kubikunda.
Donas ati" ahubwo uracyetekereza ibiki.
.
Donas ahita amufata amusubiza kuburiri.
.
Mu rugo Julia arimo kugendagenda aho mu nzu gake
areba. Ari nako yibuka uburyo ni joro byaraye
bigenze nabi.
Agera kumafoto y'ubukwe bwabo aro aho muri Saro
arayarebaaaa. Ayibazaho byinshi cyane. Yibaza byinshi bitandukanye muri mariage
yabo. Uko yatekrezaga ibintu atarashaka siko yabisanze. Igisobanuro cya Mariage
yarafite muri we agenda abona gihabanye nibyo abona.
.
Ava mu nzu aza hanze ahagarara mu kabaraza..
.
Hakuno kwa Yhuoma, we na Donas bikomeje kuba ibicika
mu gitanda. Ni hasi hejuru ibintu
byabaye ubuki bageze mu bicu.
.
Nyuma y'umwanya buri wese agera kumunezero we
wanyuma maze baba bacumbikiya aho.
Donas ati" Asante.
Yhuoma ati" thanks nawe unkoreye umunsi.
Donas ati". Yhuoma burya ntabwo usanzwe hose.
Yhuoma araseka ati" Kandi se ko utangiye kuvuga byinshi habaye iki?
Donas ati" ibyo mpawe rwose ni agatangaza.
Yhuoma aramwenyura ati" sinzi niba ndakwizera
ayo magambo. Abagabo Niko mu mera upfa
kuba usohoye.
Donas araseka ati" oya si amagambo.
Yhuoma ati" Sha abagabo mwese mufte icyo
muhuriyeho
Donas ati" no ntabwo Ari ukuri rwose nuko
mudushyira mu gaseke kamwe
.
Yhuoma araseka maze barongera barasomana.
Yhuoma ati" icyo mvuga umugore wawe we
wamubwiye ko adasanzwe inshuro zihangahe?
Donas ati" urabivanze Kandi. Julia ate
hano. Icyo nakubwira ko nuko ubu yabaye
amateka. Ntabwo bikwiye rero ko wajya wifata ukigereranya nawe.
Yhuoma aramureba.
..
Kurundi ruhande , Julia arabona ubuzima bukomeje
kugenda burura. Muri we ntabyishimo habe namba akibona.
Aza mu cyumba afata agapanaro arambara maze ava mu
rugo agenda n'amaguru kuko yumva aribyo ashaka yitemberera agira ngo
yiyibaze byinshi
.
Donas na Yhuoma bo bibereye mu munyenga nyuma yo
gukora sex baje mu gikoni barimo gufatanya gukora ka rekiperasiyo.
Yhuoma areba Donas ati" sha cyakora urabasha
pe!
Donas araseka ati" njyewe baranzi.
Yhuoma ati" cyangwa nuko Sha waje ufite akariro
nkakariya.
Donas ati" oye sibyo. Upfa kuba wamaze gufata
amarangamutima yanjye.
Yhuoma ati" ndakureba mukanya.
Donas ati" ese urumva ubishaka nanone.
Yhuoma ati" wowe se ntabyo ushaka.
.
Julia arimo kwigendera mu muhanda gake gake. Hirya imbere ye mu cyerekezo arimo kujyamo,
harimo guturukayo imodoka ya Dalene arikumwe na bahoze ari inshuti za Julia
bavuye guhahah bimwe mu bikoresho by'ubukwe bwa Dalene.
Bageze imbere Keilla niwe abonye Julia bwa mbere arimo agenda kumuhanda maze ahita
abwira abandi nabo baramubona.
Gentile ati" noneho ataye umutwe agana he !
Dalena ati"
icyaha yakoze kimaze kumusaza. Ariko ibyo yaroze Musaza wanjye ntaba
ashaka kukurekura.
Keilla ati" igihe kizagera amureke ibirozi
bibaho igihe cyose.
.
Basubiza imodoka inyuma hafi kumugonga. Arabareba
bava mu modoka abareba baraza bahagarara imbere ye ..
Dalena ati" nizere ko uhaye Musaza wanjye
amahoro birangiye ugiye.
Julia ati" dalena wakomeza inzira yawe
ukandeka.
Keilla ati" ese ko byagucanze wabaye umugore
w'ikirumbo wahaye undi mwana amahoro ukamubisa.
Julia ati" ndibaza abantu bafite ubwenge ubu
muhagaritse imodoka hejuru yo kugira ngo muvuge amagambo gusa.
.
Gentile ati" Juli, ihangane ushikame pe wemere
ingaruka z'ibyo wakoze ntabwo byari kuguhira rwose.
Julia arabareba gusa azunguza umutwe maze atera
intambwe arikomereza.
.
Nabo bagaruka mu modoka bakomeza urugendo.
Dalena ati" namwe Sha muri abana babi. Ko mwari
muzi Julia ko yarangiye kuki mwatumye Musaza wanjye ajya kugwa mu mwobo
.
Keilla ati" umva wituranganya natwe
yariyaratwishemo.
.
Donas na Yhuoma bagarutse mu cyumba. Uyu munsi rwose bamaze kuwuharira gusa
kwisobanura hagati yabo bikoza hasi hejuru. Nubu dore barimo gusomana
barasubiriye kandi
.
Julia nawe yinjiye mu ka resto karie ahantu
kumuhanda aricara araruhuka atumaho aka juice barakamuzanira, ashyira kumunwa
yoroshya umuhogo.
.
Hashize akanyaaa abona hari akana gato kagahinja
kaje gakambakamba kamuzaho gafata ku maguru ye maze kamuhagurukiraho aragafata
nawe akishimiye cyane. Areba hirya no hino ashakisha Mama wako aramubura.
.
Next episode 22
Comments