
Twaherutse Julia abuzwa kwinjira mu bukwe, agiye
gutaha abona Umugabo we Donas azanye na Yhuoma mu modoka baje mu bukwe bameze
neza cyane..
.
.
Julia arababona baza, ndetse ahubwo baparika imodoka
imbere hafi yaho ahagaze gato. Gusa
ntabwo barabona ko ahari. Julia nawe ahita ava aho ahagaze agenda ahishe isura adashaka ko bamubona
aranyomboka ajya ahantu kuruhande rwiza abona ko yizeye ko muri bo ntawamubona.
Ageze aho ahantu arahindukira arabareba neza noneho
areba uko bameranye bahuje urugwiro. Uko abareba akibuka cyera uko yabaga
ameranye na Donas ibinti nabo bitarahinduka bikaba ibindi..
Biramubabaza cyane yumva ikiniga kumaso azenga
amarira kumaso.
.
Donas na Yhuoma barimo kurebana akana ko mujisho
baseka. Hagati yabo bahuje urugwiro.
Yhuoma ati" mbere Yuko twinjiira mu bukwe
wakwemera naguhobera.
Donas araseka ati" singombwa ko ubinsaba ni
hame rwose Kandi nanjye ndabishaka.
.
Bararebana maze Yhuoma aramuhobera barahoberana,
Donas amusoma kwijosi Yhuoma nawe amusoma kwitama. Maze hashize akanya
bararebana mu maso bahita bahana aka bizoux kumunwa.
Donas ati" thank you.
Yhuoma ati" nawe wakoze guhitamo njye. Ibintu birimo biragana aheza uko mbibona
Donas ati" ahubwo byamaze kugera heza.
Yhuoma ati" sure ubwo ari wowe ubivuze bihawe
umugisha.
.
Donas areba ahagiye kubera ubukwe maze areba Yhuoma.
Donas ati" ubu noneho twajya mu bandi
Yhuoma ati" gusa tugume kuruhande rumwe ntuze
kujya Kur yanjye.
Donas ati" uruma najya he.
.
Bava mu modoka baragenda binjira muri sale. Julia
nawe ava aho yabareberaga afata urugendo aragenda.
Ageze mu rugo abanza kwicaraho gatao aratuza
maze hashize akanya yumva hari ahantu
ashatse kujya kure cyane. Ahita abipanga
afatiraho aragenda.
.
Ubukwe buraba imihango yose ishoboka iraba kugeza
buhumuje. Derike na Dalena baba Umugabo n'umugore byemewe n'amategeko.
.
Ubukwe burangiye bataha mu ruuo rwabo. Baza mu cyumba cyabo cyateguwe neza bihagije.
Gishashe neza bibereye amaso akireba. Gitatse imitako y'uburanga butangaje pe!
Buri rukuta rwose buri ngini yose iratatse binogegeye ijisho. Bagiye imibavu
ihambaye ihumura neza bitangaje.
Dalena na Derike maze bararebana barafatana.
Derike ati" buriya se hari igishya ra !
N'ubundi twari twarasongongeye.
Dalena ati" ariko bitari uku. Hari icyahindutse. By'umwihariko icyumba uburyo wagiteguye
biranyemeje cyane Kandi binyuze umutima wanjye.
Ntakubeshye binyeretse agaciro kanjye karenze. Ndabona byabaye bishya cyane mu maso hanjye.
Derike ati" Wawooo ubwo ibyo nakoze bigize igisobanuro
kigari imbere yawe
.
Bakomeza kurebana
Dalena ati" turakomeza turebane gusa se ?
Derike ati" ese ko numva ushaka kwihuta bimeze
bite ?
Dalena ati" wowe noneho ntacyo wumva
Derike araseka.
.
Kurundi ruhande Donas nyuma yo kubanza guherekeza
Yhuoma aratashye ageze mu rugo arwisangamo wenyine. Yibaza aho Julia yagiye afata telephone
aramuhamagara iba compose. Telephone
arambika kuruhande ajya muri frigo afata icyo kunywa araza aricara. Arasoma nyuma y'akanya abona kugikuta ahantu
Julia yamanitse agapanaro aragenda aragafata aragasoma asanga Julia
yamwandikiye ati" Donas nabonye umunezero wawe Kandi n'ibyiza kuba
urikumwe n'abaguha ibihe byiza. N'utaha ntunshake nabaye mfashe akangendo Kandi
wiyiteho Mugabo mwiza. Gusa hari ikintu kimwe nshaka kugusaba. Kandi nkwibutsa
nk'isezerano wari warampaye. Mu byo
wakora byose uzibuke unjyane Paris nkuko wari warabinsezeranyije. N'ubikora
uzana unejeje umutima wanjye. Kandi nizeye ko uzarinda isezerano ryawe.
.
Donas amaze gusoma afata ikirahuri aranywa. Afata telephone ahita ahamagara Yhuoma. Nawe
ntiyatinda guhita amufata.
Donas ati" Uzi ko ndi mu rugo njyenyine?
Yhuoma ati" gute kubera iki?
Donas ati" sinzi iyo Julia yahise ajya.
.
Yhuoma ati" ubwo ntiwumva icyo wagahise ukora
se uracyakora iki aho
.
Donas abyumva vuba ahita ahaguruka abanza kujya mu
cyumba ariko ngo ahindure imyenda.
Agezeyo abona kuri tiriwari y'igitanda hari amafoto atandukanye ye na
Julia y'ubuzima bwabo butandukanye bw'urukundo.
Yicara kugitanda arayafata arayareba. Nawe aba atangiye
kugenda amwibutsa ibyo bihe uko byari bimeze. Abona byose banyuranyemo. Uko abireba nawe bimujyana kure.
.
Yhuoma arongera arahamagara, Donas aramufata.
Yhuoma ati" ko mpagaze hanze nk'utegereje ugeze
he !
Donas ati" ntabwo narinaza ndaje mukanya.
Yhuoma ati" urimo gutinda mu biki se !
.
Hakuno Derike na Dalena bari mu joro ryabo barimo kuribyaza umusaruro haso hejuru
byacitse.
.
Ntibyatinze Donas yahise aza kureba Yhuoma ariko
amugeraho asa n'uwabaye ukundi kunti.
Yhuoma aramureba agwa mu kantu..
Yhuoma ati" kandi se aka kanya ubaye iki ko uje
wakonje ! Julia yagiye aduhaye akanya
keza none aho kwishima ndabona uje wakonje! Wabaue iki?
Donas ati" wapi ntabirenze.
Yhouma ati" wimbeshya ntabirenze gute!.
Donas aramurebaaaa.
Yhuoma aramufata ati" Donas mbwira ukuri..
.
Udacikwa na Episode 28
Comments