logo

NEW TALENTS

Stories Group

MARIAGE EPISODE 28

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Twaherutse, donas aje mu rugo kwa Yhuoma atishimye.

.

.

Yhuoma aramurebaaaa abona rwose Donas ntabwo yishimye habe.  Yhuoma aramwegera aramufata amureba mu maso.

Yhouma ati" waretse gutuma niyumva nabi

Donas ati" am sorry.

Yhuoma ati" sorry gusa.

Donas ati" ikindi n'iki?

Yhuoma ati" sorry ihindura iki? Nkeneye ko ugarura mood ya donas wanjye apana utekereza Umugore we wahise.

.

Donas nawe amufaga utuganza maze ati" Yhuoma ntakibazo.

Yhuoma ati" kirahari.  Basi nkore iki?  Njye natekereje ko kuba yagiye akaduha akanya ari byiza uza kubyishimira.  Ese siyo mpamvu waje kundeba??

Donas ati" yego.  Wamugani ndimo gutekereza iki?

Yhuoma ati" ariko banza ukimukunda.

Donas araseka ati" inde ?

Yhuoma araseka ati" none gute akujyana kure.

.

Domas araseka.

Yhuoma ati" uraseka kandi mbona ibidasanzwe natekerezaga ko byashize.  Ubundi harabura iki ngo njye nawe tube hamwe burundu.

Donas ati" hari icyo ubona kibura se n'ubundi uramfite.

.

Yhuoma aramurebaaaa maze araseka maze acomeka akaboko mu ishati ya Donas ageza ikiganza mu gutuza cya Donas.

Aramukorakora amunyuzaho ikiganza cyeeee agenaa amanuka hasi hepfo agera kumukandara, Donas aramureba bahuza amaso Yhuoma aramumwenyururira.

Donas arifata ati" umva banza unzanire icyo kunywa.

Yhuoma ati" ntaribi.

.

Yhuoma ajya muri frigo Donas nawe ajya kwicara.

.

Kurundi ruhande Julia hari inzu yiyiziyemo, aho hantu hakunda kuza abantu bifitiye ibibazo bitandukanye kugira ngo bagerageza kumva bameze neza.  Barahura bakaganira bagakuramo ibyabafasha.

Julia yinjira aho hantu uko arimo ahagenda agenda muri we yibwira ati" ntanarimwe narinarigeze ntekereza ko nzaza ahantu nkaha none dore ndimo kwinjira mu miryango yaho.

Arakomeza aratambuka agera agera muri sale abandi barimo bose bamurebera rimwe maze aratambuka afata agatebe nawe aricara..

Abahe aho batangira kuganira, buri wese akajya aganiriza abandi inkuru y'ubuzima bweeee. Bavuga ibitandukanye.

Gusa benshi bisanga bahuje ibibazo byo gushaka.

.

Julia nawe atangira kubaganiriza ati" njye nkunda kwibaza n'iki cyiba urukundo rw'abakundanye iyo bashakanye bakajya mu rugo.  Bambikana impeta ubona bakunye bagashaka kubana ubona ko buri wese yizihiwe no kubana kwabo.  Bagera aho umukobwa yambara agatimba umusore nawe akambara bagakora mariage bishimye ndetse bafite amatsiko y'urugo baba bagiye gutangira bafatanye urunana.

Abandi bamuteze amatwi.

.

Julia arakomeza ati"  umwe aba abwira mugenzi we ko anezezwa no kuba barikumwe bafatanye urunana.   Ariko nyuma y'iminsi ayo magambo arashira.  Y'amazina meza bajyaga bitana nayo agashira. None ndibaza niyihe satani itera abantu bageze mu rugo.  Kuki ibintu bihinduka.  Njyewe maze kubona ko mariage itabaho Ari iguhuha.

Undi aramusubiza ati" Julia mariage ibaho.

Julia ati" ibaho gute ! Niba ibaho njye nawe twakabaye twicaye aha se cyangwa  twakabaye turi mu ngo zacu n'abagabo bacu.

Undi ati" ariko hari aho usanga ibaho.

Julia ati" Wenda reka mbyemere. Ariko izo maze kubona hafi ya zoze aba ari umuhango gusa.

Abandi baraseka ati" Sha n'umuhango uko ubivuga.  Ntakindi gisobanuro mariage ifite uretse umuhango ukorwa n'abagiye kubana ntakindi.

.

Bakomeza kuganiraaaa.

.

Tugaruke kwa Yhuoma barimo kunywa amayoga baseka.  Banasinze.

Yhuoma ati" chou njyewe noneho ndazihaze icyo nkeneye ubu n'ukuryama mu gituza cyawe.

Donas ati" bikore.

Yhouma ati" wapi hano se ! Tujye mu cyumba.

.

Barahaguruka barafatana bajya mu cyumba bahekanye.  Bagenda bavuga

Yhuoma ati" Cher ndagushimiye amafaranga nayabonye. Wakoze kuba wemeye gufatanya nanjye ugashora muri gallely yanjye. Igisigaye gusa nuko njye nawe tunahuza tukanibeda umwe. Tukagira abana.

.

Bagerau cyumba bagwa kuburiri icyarimwe bose bararebana.

Donas ati" ahubwo we iyo ngingo uvuze umwana. Njye nawe dukeneye akana.

.

Yhuoma ati" ndi hano nawe urahari.

Donas araseka maze ahita amujya hejuru barasomana.

.

Kurundi ruhande basoje kuganira, Julia afata urugendo agaruka iwe mu rugo ageze mu rugo abona ko Umugabo yahageze aza mu cyumba.

Julia ati" koko wahise ubikora wahise ujya kwirebera Yhouma.  Niko kuri .

.

Ajya mu buriri araryama.

.

Bwaracyeye. Donas akangutse abona bwakeye ari no mu gitanda wanyine.  Arabyuka area kudirisha abona izuba ryarashe.

Ako kanya phone ye irasona aza kuri tiriwari afata telephone ye abona ni Yhuoma umwadikiye ati" waramutse bea wihangane kuba nagusize mu buriri hari aakiriya bakomeye bari banshaka.

.

Donas nawe aramwandikira aramusubiza  ati" ntakibazo.

Akimara kumwoherereza sms ako kanya haba haje indi message abona ni ya Julia amwandikiye ati" nizere ko waryohewe wagize ibihe byiza.

.

Donas yumva sms imukozeho

Yhuoma nawe aba arongeyew amwoherereza indi massage amubwire ngo arebe mu kabati.  Donas ahita ajya kureba mu kabati kicyumba abonamo amaticket abiri y'indege ijya mu bufaransa.

Amaze kubona amatike ako kanya Yhuoma ahita amuhamagara kuri phone.

.

Yhuoma ati" cher wabonye namaze kugura ama ticket njye nawe dukeneye kujya paris tukagirana ibihe byiza tukarya isi.

Donas ati" oooh ok ntakibazo

Yhuoma ati" sawa ubwo ubikunze. Ejo tuzafatiraho.

Donas ati" ntakibazo.

.

Bidatinze Donas yaje mu rugo, Julia amuha ikaze bararebana cyane.

Julia ati" uraho.

Donas ati" yego.

Julia ati" ni karibu mu rugo rwawe.

Donas arinjira.

.

Julia arafunga amaze gufunga arahindukira aramureba. Donas nawe aramureba. Hashize akanya arakomeza ajya mu cyumba. Arambika agenda ye kuri tiriwari.

Hashize akanya julia aza mu cyumba abona agenda ya Donas abona hari agapapuro karimo kurenga.

Arabegera maze afata agenda abona ticket y'indege ziguye hasi arunama arazifata arazireba.

.

Donas aba avuye muri dushe abona Julia afite ama ticket.

Julia ati" nonese Donas no kunjyana mu bufaransa gusa wabinyimye! Nicyo kintu kindi cya mbere n'icyanyuma narinkusabye.

.

Bararebana.

.

Udacikwa na Episode 29

 

Comments