
Twaherutse Julia abwira Donas ko kumujyana hanze I
Paris aricyo kintu cyonyinye cyamnere nanyuma amusabye.
.
.
Mu rugo kwa Julia mu
masah ya mugitondo, Donas arimo
kwitegura we na Yhuoma bagiye kujya hanze mu bufaransa. Julia araho arimo kumureba uko yitegura.
Ninako kandi no kurundi ruhande Yhuoma nae arimo
kwitegura. Nawe arimo kwikoraho.
.
Donas areba Julia uburyo yicaye gusa amureba. Julia afite agahinda. Uwo mwanya Celia aba aramuhamagaye kuri phone
Julia aritaba. Donas aramureba.
Julia ati " karame Celia.
Celia ati" Ese bite wanze akazi burundu ?
Julia ati" oya ntabwo nakanze ariko nanone kuza
gukora numva natmeze neza sinzi ko nakora akazi ka bandi neza.
Celia ati" nonese ko utavuze ngo baso usabe
ikiruhuko.
Julia arebana na Donas
Donas ati" ubundi ubura iki ngo ujye mu kazi.
Celia ati" Julia bite ko utavuga. Boss ahora ambaza ibyawe nzahora mubwira ko
urwaye se!
Julia ati" ejo nzaza mukazi mvugane nawe.
Celia ati" ahaaa. Ariko. Nyine ndanakumva da !
Ese uwo mugabo wawe.
Julia yumvishe Celia atangiye kuvuga kumugabo we
ahita akupa phone.
.
Donase aramureba ati" bite ko uhise ukupa phone
iyo nshuti yawe yaragiye kumvugaho ibiki !
Julia ati" oya ntacyo twari dusoje kuvugana.
Donas ati" usigaye umvuga amagambo.
Julia ati" ariko narengana. Kuki naba nkuvuga amagambo mugabo
wanjye. Ni wowe muntu wa mbere muri iyi
si y'abazima nubaha.
Donas aramurebaaa.
.
Kurundi ruhande Yhuoma nawe arimo gupakira buri
kamwe kose. Musaza we kabila aba
arauhamagaye kuri phone..
Yhuoma ati" ese bit byawe.
Kabila ati" ese ntasoni nuko uvugisha musaza
waw.
Yhuoma ati" nawe buri kanya uba umpamagaraaaa.
Kabila ati" mbwira bimeze gute!
Yhuoma ati" ndimo kwitegura mukanya tugiye
gufata indege.
Kabila ati" ok
Yhuoma ati" tuzavugana mvuyeyo.
.
Donas areba Julia ati" nonese urendeba gusa,
reba utwenda twibanze wampakikingira najyana.
.
Julia arahaguruka atangira kubikora. Donas
aramureba.
Donas ati" ese bite ko mbona ujunjamye. Ibyo nkusabye gukora birakubangamiye.
Julia ati" ibyo ariko ntabyo mvuze.
Donas amuza iruhande amufataho ati" ndimo
kukureba.
Julia ati" hanyuma ukabona iki?
Donas ati" ariko ushobora kuba uri inkunguzi.
Julia ati"
ndagusabye nyubaha witangira kumbwira amagambo nkayo.
Donas aramureba gusa.
Julia ati" ndimo gukora ibyo unsaye
gukora. Ndimo kugufasha ngo witegure
ujyane n"Umugore wasimbuye uho wahoze ukunda.
Donas ati" ariko ntabwo unyurwa.
Julia ati" ndanyuzwe. Hari ikirenze nigeze nkusaba.
Donas ati" nonese amahanya ufite na iyiki ??
N'iki wabuze hano. Buri kimwe cyose
ushaka urakibona
Julia yumva arababaye cyane nanone maze aramureba
ati" Donas njye nawe twahujwe n''ubutunzi se?? Ntabwo kubana kwacu
byarigisobanuro cy'ibyo utunze.
Dons aramwumva.
Julia ati" rero wowe jya ukora ibyo ushaka
ariko ntukarwnzeho no kunkomeretsa uvuga amagambi ameze gutyo.
Donas ati" ayahe magambo. Wowe ubwawe Reba
agaciro wampaye ni akahe. Ibaze umugabo
uba aho gusa utagira umuryango kandi ngo narashatse nanjye nshaka kugira
abankomokaho.
Julia ati" njye se narabyanze.
Donas ati" none harya ubwo uwo muryango warawumpaye.
Julia ati" ese reka twibaze iyo uza kuba Ari
wowe ufite ikibazo ukaba utabyara.
Donas aramuseka ati" ariko njye ndabyara.
Ikibazo cyabaye icyawe ntazo ngo wakoze amabi ameze gute atuma inda zose
zivamo.
Julia ati" nyine iyo uza kuba utabyara byarikugenda
gute?.
Donas ati" urabaza ubusa.
Julia ati" umbabarire kubaza ubusa .
Donas ati" kors ibyo ukora vuba.
.
Yhuoma aba arahamagaye Donas aritaba baravugana.
Yhuoma ati" mutima ugeze he ?
Donas ati" mukanya ndaba nshoje.
Yhuoma ati" sawa ndagutegereje. Cya kigore se cyagarutse aho.
Julia abyumva yumva amagambo mabi Yhuoma amuvugaho.
Donas arahindukira areba Julia mbere yo gusubiza.
Yhuoma ati" nahise nsubiza ubwo urimo kurebana
nawe niyo mpamvu utinze gusubiza.
Julia arabumva.
Donas ati" yego arahari.
Yhuoma ati" banguka.
Donas ati" ndaje.
.
Julia asoje kumupakingira imyenda yose yashakaga
kujyana.
Yhuoma areba Donas ati" ndibaza uwo muntu
utubaha abandi wowe azakubaha..
Donas ati" ibyo bireke.
Julia ati" Ese Donas agaciro ka Mariage ni
akahe. ? Kubyara gusa no kuba umwe avuga ko afite umugabo yashatse, undi nawe
akavuga ko afite umugore yashatse?
Ndibaza kuki twabanye.
Donas araseka ati" uri ikimara pe! Utangiye
kwicuza kuba warabanye najye.
Julia ati" oya ntabwo nicuza. Nibaza gusa
agaciro ko kubana kwacu.
Donas ati" Julia wakabaye unanshima. Nubwo ntacyo wamariye ariko nubashye
isezerano njye nawe twasinye ukambera Umugore.
Julia ati" ndi umugore w'amategeko.
Donas ati" uri umugore twasinye kubana.
Julia ati" numvishe.
Donas ati" ngaho nabwo ndagukunda naho ubundi
tuba twaratandukanye.
Julia ati" ariko m'ubundi Niko bimeze
ntagisigaye.
Donas ati" eeeeh nuko uvuze.
Julia ati" burya Niko bimera ingo nyinshi
zubakiye kumategeko gusa. Ngo barahiye mu mirenge.
.
Donas afata igikapu cye areba Julia ati" uzacunge ibyanjye neza. Nihagire nakimwe cyangirika nagaciro gake
warusigaranye uzakabura. Nanze
kukwangaza kandi urimfubyi ntahandi ufite wajya.
.
Donas ava mu nzu ajya mu modoka, Julia asohoka hanze
areba Donas.
Julia ati" esezerano wari warampaye urihaye
undi muntu.
.
Donas ajya mu modoka ava mu rugo aragenda. Hashize
akanya Julia nawe aba avuye mu rugo.
.
Kurundi ruhande, Dalena yasuwe na bagenzi be bake
kumusura mu rugo rwe barimo kuganira.
Gentile ati" yewe Sha umeze neza.
Dalena raseka ati" Sha hano turahiriwe njye
n'umugabo wanjye.
Gentile ati" wowe Sha banza umugabo wawe ari
imfura.
Dalena araseka ati" imfura gusa se !
.
Gentile ati " ubu aba yagiye mu kazi se !
Dalena ati" yego.
.
Kurundi ruhande Donas na Yhuoma bageze kuri airport,
barimo kwinjiramo bafatanye akaiko.
Julia nawe yahaje arimo kureba umo bagiye bafatanye Sha! Agahinda karamwica azenga amarira. Kuva cyera kuzajya Paris byari inzozi ze.
.
Kurundi ruhande Jelemie nawe ari hafi aho. Hari
abantu arikumwe nabo. Bafite
n'ibikoresho byinshi bisa nkaho bagiye muri shooting hanze. Mwibuke Jelemie
akora ama film.
Jelemie aba avuye aho abandi agiye kujya kugura
akantu hanze.
Julia nawe arimo gukata agiye guubira mu rugo.
Ahindukiye aba aguye hasi. Mukugwa hasi , Jelemie ahise amugeraho maze
aramufata aramuhagurutsa. Bararebana.
Julia ati" urakoze kumfasha.
Jelemie ati" nonese urarwaye.
Julia ati" oyaaa ndi muzima.
Jelemie ati" none ko ugwa ?
Julia ati" bibaho ko wagwa.
Jelemie ati" wihangane. Ndabona ariko usa
n'ufite ikibazo gikomeye.
Julia ati" musore urakoze kumfasha ikomereze
akazi kawe.
.
Julia aratmbuka.
Jelemie akomeza kumureba maze aba aramuhamagaye ati" buretse gato
tuvugane.
Julia aba arahagaze.
.
Comments