
Dusize Jelemie asabye Julia ko mbere yuko akomeza
babanza kuvugana.
.
Created by Chris Nandi ishimwe
.
Julia aramwumva arahagarara, Jelemie atera intambwe
aramwegera.
Julia ati" Nagushimiye wakoze kindi ushaka
kuvugana nanjye!
.
Abandi Donas na Yhuoma bo bamaze kwinjira muri
airport bagiye aho bategerereza. Urabona ko bari mubihe byiza.
Uwo mwanya mama Donas aba aramuhamagaye arimwitaba.
Donase ati" karame mama.
Mama ati" bite byawe ko udaheruka kuvugana na
Mama wawe.
Donas ati" mama reba narinakwandikiye.
Mama ati" ubwo kunyandikira gusa ukumva
birahagije mbega umwana
Donas ati" Mama sorry.
Mama atu" urihe.
Donas ati" ndi kuri airport mama!
Mama ati" wagiye kuhakora iki ugiye he?
Donas arebana na Yhuoma ati" ngiye Paris
ndikumwe na Yhuoma.
Mama arishima ati" wawooo nzumva muvanyeyo
inkuru nziza.
Donas ati" yego Mama urabyumva.
Mama ati" none hanyuma Julia.
.
Donas ati" Julia ari mu rugo.
Mama ati" umuntu nkuriya umusize mu bintu
byawe.
Donas ati" ntakibazo Mama.
Mama atu" ikibazo kirimo kuko ntabwo wamenya
n'iki arimo gupanga mu mutima we.
Donas ati" wapi ndamuzi mama ntacyo yaba apanga
yaba apanga iki!
Mama ati" ariko wa mwana we waba uzi icyo
abagore aricyo. Abagore urabitiranya.
Noneho umugore nkuriya ucecetse aba aceekanye kabutindi utazi.
.
Donas arebana na Yhuoma
Yhouma ati" mama wawe aravuga ukuri. Ubundi Julia asigaye hariya gute !
Donas ati" umva Julia natakibi yakora. Hariya
niho hari ubuzima bwe.
Yhuoma araseka
Mama ati" reka kuba umuswa.
Donas ati" nonese nkore iki ko ntamwirukana.
Yhuoma ati" ariko mbwira uracyamukunda?
Donas ati" mukundamo ibiki ?
Yhuoma ati" jya uba umugabo uhamye neza ikiri
muri wowe.
Donas ati" ya niko bimeze.
Yhuoma ati" nuko rero. Kandi nkeneye paris tuza kugira ibihe byiza.
Mama ati" Donas ntakibazo ngaho mugende uriya mugore
wawe nzaba ndi maso ndeba ibyo arimo.
.
Donas ati" urakoze Mama.
.
Jelemie na Julia barimo kuvugana.
Jelemie ati"sinzi ikibazo ufite. Ariko nanjye
ndabifite.
Julia ati" ndabizi ko buri wese agira ibibazo
bye musore.
Jelemie ati" ariko hari ikintu kimwe nzi.
Gutsinda ibibazo tuba dufite n'ukurenga imitekerereze yabyo. Nawe ndatekereza
ubikoze gutya byagufasha.
Julia ati" urakoze ku inama umpaye.
Jelemie ati" hanyuma ntabwo nkubaza byinshi
reka ndase ku ntego.
.
Julia ati" mbwira vuba ndashaka kuva aha.
Jelemie ati" amazina yanjye nitwa Jelemie.
.
Julia ati" nanjye nitwa Julia.
Jelemie ati" nkora ibijyanye na Cinema. Kandi nyikubona nakunze physical appearance
yawe. Ese ntabwo wakina film.
Julia ati" wapi.
Jelemie ati" kubera iki!
Julia ati" ntabwo Ari ibyanjye siyo si yanjye.
Jelemie ati" ahari wabigerageza kuko ushobora
gusanga aribyo byawe ahubwo.
Julia araseka.
Jelemie ati" ahaaa ntureba ko usetse byibura ni
byiza jya ukomeza useke. Kandi muri
Cinema abantu banakira ibikomere .
Julia ati" mbese muri film ni kwa muganga.
.
Jelemie araseka ati" yego da urahakirira
ukomoka. Utabazwe.
Julia araseka ati" yewe uratebya..
Jelemie ati" nyamara njyewe ndimo kukubonamo
ikintu ushaka wagerageza. Nubwo
utabikunda ariko basi ukabikora ugerageza.
.
Julia ati" Sha wapi.
Jelemie ati" please nyamara wihakana vuba
byihuse gutya.
Julia ati" umva ubu biragoye.
Jelemie ati" ok sawa noneho wakwigendera.
.
Julia aramusezera.
Jelemie akomeza kumureba.
Jelemie ati" Julia, nyamara ushaka waza
ukanereba uko tubikora gusa..
Julia ati" ntakibazo uzambwire igihe mwakoze
ntaribi.
Jelemie ati" nubu waza. Tugiye gukorera Paris. Hari ama scenes tugiye gufatira Paris
.
Julia abyumva Paris ahita ahagarara arahindukira
areba Jelemie.
.
Kurundi ruhande Donas na Yhuoma bategereje kujya mu
ndege.
Yhuoma ati" umva chou n'ubundi ko wamaze kuba
umufatanyabikorwa waretse tugashora andi mafaranga afatika muri gallery ikaba
iya mbere mu karere.
Donas ati" urashaka dushoremo andi
Yhuoma ati" yego. Nka million 100.
Donas ati" ariko ayo mafaranga ntabwo yaboneka.
Yhuoma ati" gute ataboneka.
Donas ati" ntayo mfite.
Yhuoma ati" twayafata no muri bank ariko
tugakora ikintu kigari gufatika cyane.
Donas abitekerezaho.
.
Donas arahaguruka.
Yhuoma ati" ko uhagurutse ugiye he!.
Donas ati" reka nshake Ako tuba turya.
.
Yhuoma ati" sawa.
.
Julia agaruka imbere ya Jelemie
Jelemie ati" urabyemeye.
Julia ati" mugiye gukorera hanze Paris
Jelemie ati" yego.
Julia ati" none byashoboka ko tujyana gute.
Jelemie ati" wowe niba ubyemeye biroroshye
cyane.
Julia ati" Sawa.
.
Jelemie ati" sure nshake uko twajyana.
.
Uko bavugana, Donas nawe arimo kuza asa n'ugana
mugace barimo aba arababonye arikanga yibaza icyo Julia akora aho.
Ubwo aza abasanga abagerahi ahita abaza Julia icyo
akora aho.
Jelemie ati" wowe se urahakors iki!
Donas ati" umva we si wowe mvugana nawe
ndavugana n'umugore wanjye.
Julia ati" Donas wimbangamira. Njye se ntago
ngomba kugira kuba ndi.
Donas ati" wakabye uri mu rugo. Hano kuri
airport urahakora iki?
.
Julia ati" wanjyanye n'umugore wawe nigeze
mbabangamira.
Donas ati" none nawe wahise uza hano kureba
abagabo bawe. Kumbe Sha.
Julia ati" wagiye ucunga amagambo uvuga. Uyu yitwa Jelemie naje hano nje kuvugana nawe
ni director wa ma film
.
Donas aramureba .
Jelemie ati" ntacyo nshakak kumugore wawe nubwo
wamutesheje agaciro.
Donas areba Julia ati" none urashaka kujya mu
ma film
Julia ati" ese wandetse ugakomeza urugendo
rwawe nkutwaye iki!
Donas ati" sinkushaka hano subira mu rugo.
Julia ati" Oyaaa suko bigenda please nyubaha
winsuzugura gutya .
.
Jelemie afata Donas ati" umva reka umugore wawe
ni umuntu mukuri si umwana urera.
Donas ati" umva wa mugabo we wikwivanga muri
ibi.
Jelemie ati" ariko wibangamira umuntu
ntawe. Yavuze ko atakubangamiye we. Kandi uyu si umwana ubwiriza aho agomba kuba
ari naho atagomba kuba ari.
Donas arabareba.
Donas areba Julia nabi ati" umva reka nkureke
ariko ukoze ikosa rigiye kuzakugaruka.
Donas ahita akomeza.
.
Bidatinze Donas na Yhuoma baje mu ndege. Baza gufata umwanya mwiza mu ndege. Aho
baribagiye kwicara babona hafashwe baza ahandi.
Baje ahandi tayali Donas abona Julia nawe ari mu
ndege agwa mu kantu. Bararebana cyane
Donas ati" uri hano gute.
Julia ati" ngiye Paris.
Donas agwa mu kantu!
..
Next episode 31
Comments