
Twaherutse, Donas agwa mu kantu ubwo yabonega Julia
nawe ari mu ndege agiye France Paris..
donas aramureba cyane, Yhuoma nawe yumiwe ntabwo
abyumva. Julia nawe arabareba cyane.
Julia ati" mwabuze aho mwicara?
Donas ati" ugeze hano gute? Ugiye he?
Julia araseka ati" ariko iyi ndege ni
iyabagenzi. Nanjye mfite urugendo ngiyemo.
Yhuoma ati" mbega umugore.
Julia ati" Yhuoma please wimenyera. Fata
umugabo wawe mujye aho mugiye.
Donas aramufata, Julia aramwiyaka.
.
Donas ati" utaye urugo rwanjye ugiye he ?
Julia ati" nakubwiye ko ngiye Paris hari
ikibazo ko najyanye nawe. Imana ifite uko igenza abantu bayo
Donas ati" utaye urugo rwanjye.
.
Julia akora mu isakame maze akuramo urufunguzo
ararumuhereza.
Julia ati" hari
ikibazo kandi reka nigendere mu mahoro.
Donas aramurebaaaa.
.
Agiye kongera kumufata Julia aramwiyampa.
.
Donas ati" ni gute ?
Julia ahita areba abashinzwe umutekano mu ndege
arabahamagara. Baraza.
Julia ati" mwabwira aba bantu bakampa amahoro.
Abashinzwe umutekano basaba Donas kujya kwicara mu
mwanya we agatanga amahoro. Donas na Yhuoma bajya kwicara aho bauomba kwicara.
Gusa Donas ntabwo abyumva
Yhuoma ati" wabibonye! Uria mugore wawe kuva
mbere hose ntabwo yariyoroshye. Afite ibyo yabagamo utazi
.
Indege irahaguruka, Jelemie aba araje aricara hafi
ya Yhuoma bararebana. Donas
arabareba. Biramubabaza
.
twe twigumire hano mu Rwanda. Mama Donas aje gusura
umukobwa we Dalena amwakira neza.
Mama ati" Umugabo wawe arihe !
Dalena ati" amaze iminsi afite akazi.
Mama ati" buriya se yarakwiye gukora cyane muri
iki gihe.
Dalena ati" akunda akazi.
Mama araseka ati" nishimira ko wagize urushamo
rwiza mwana wanjye.
Dalena ati" cyane Mama!.
.
Tuze kuri hotel imwe iri ku kibuye karongi. Niho
Derike ari araryamye. Nyuma y'alanya
arabyuka maze afata telephone agira abantu ahamagara. Avugisha abantu benshi batandukanye. Nyuma
ahamagara uwitwa Rozana.
Derike ati" Rozana bite byawe buriya wagiye
unabaha umuntu.
Rozana ati" umva aihangane pe nawe kandi wakoze
amakosa yo kuza utambwiye usanga mfite izindi gahunda .
Derike ati" ese uziko ibi ushobora kubyicuza.
Rozana ati" icyo nanga nicyo kuba ujya untega
iminsi.
Derike ati" none utaboneka se cyangwa
nigendere.
.
Tugaruke mu rugo kwa Dalena.
Mama ati" bizakomeze kuba byiza mwana wanjye.
Dalena ati" Mama urabona urugo rwanjye rwuzuye
umugisha.
Mama ati" bizaguhire umugabo wawe azabe udasanzwe.
Dalena ati" cyane.
.
Abandi bari mu ndege. Jelemie na Julia barimo
kugenda baganira. Donas abahanze amaso.
Yhouma aramufata.
Yhuoma ati" ese Cher bite wowe ko warangariye
bariya. Niki ushaka.
Donas aramureba ati" ntakibazo.
.
Twigarukire Karongi Derike ari hasi muri resto ya
hotel arimo gufata akantu. Muri ayo
masaha y'umugoroba Rozana yaraje, araza barahoberana cyane maze aricara nawe
baramwakira avuga icyo ashaka.
.
Amasaha akuze baje mu cyumba cya hotel.
Rozana ati" Sha ufite amafaranga koko. Reba ahantuuba waje kuryama.
Derike aramufata ati". Byibura se ubiha agaciro
ko kuba mba nabikoze.
Rozana aramureba.
Derike ati" vuga ijambo.
Rozana nawe aramufata ati" naje. Ariko
urambona.
Derike ahita amufata amabuno.
.
Rozana asa n'umwiyatse gato.
Derike ati" dore kandi usubiye kikwikomeza.
Rozana ati" rega byose nagiye nkora ntibyatunye
udahitamo kwibanira na Dalena.
Darike araseka ati" uriya se mureke.
Rozana uti" Mureke Kandi ari umugore wawe.
Derike ati" none aka kanya ndikumwe nande.
Ninde tugirana ibihe byiza bihagije.
Rozana aramureba ati" ariko uba ushaka kugira
ubwenge bwinshi.
.
Bahita basomana.
Derike ati" jya ureka kuvuga byinshi ariko
Kandi ntawe nzi umfite nkuko umfite.
.
Kurundi ruhande delana nawe arimo guhamagara phone
y'umugab we.
.
Abandi tayali bageze Paris. Neza neza. Julia inzozi ze zibaye impamo.
Areba hirya no hino. Donas na Yhuoma
baratambuka. Donas agera kuri Julia..
Donas ati" ubuse nkawe uramenya ujya he kweri.
Julia ati" ese noneho urampangayikiye! Ese ko
mbona n'ubundi utanyuzwe n'ubwo muri kumwe.
Donas ati" uriya mugabo wizeye urakwemeza.
Julia ati" umva Donas senga urwo uriho , kuko
hari igihe ari wowe ushobora kwemezwa.
.
Jelemie n'abagenzi be baza aho Julia ahagaze ako
kanya haba haje imodoka ibatwara bajyamo baragenda. Donas areba
.
Donas na Yhuoma nabo baza kuri hotel babukinze.
.
Jelemie na
Julia barimo kugenda baganira.
Jelemie ati" ese uriya harya n'umugabo wawe.
Julia ati" yego.
Jelemie ati" uriya se barikumwe ninde ?
Julia ati" ni Umukunzi we!
Jelemie araseka ati" ndasetse umbabarire ariko
akabi gasekwa nka keza.
Julia ati" nibwo buzima.
Jelemie ati" ihangane nanjye mfite inkuru
nkiyo. Nanjye umugore yahisemo kunsiga.
Julia ati" Jusus kubera iki yabikoze.
Jelemie ati" ntabwo yigeze yakira akazi nkora.
Ariko sinumva ko karicyo kibazo.
Julia ati" nyagasani ntabwo byoroshye. Ariko kuki ingo zibiha. Njye cyera natekerezaga ko Mariage ari aricyo
kintu kizima kiba mubuzima bwa muntu.
Ariko maze kubona ko Mariage ariyo stress irenze umuntu ashobora kuba
agira mubuzima bwe.
Jelemie ati" umva nashakanye n'umugore wanjye
nibwira ko tuzagirana ibihe byiza. Ariko
bisa nkaho ibyiza bya Mariage bitabaho. Uretse gusa abantu kuba babyakira
bakabana n'ibikomere byayo.
.
Bageze aho bagiye gucumbika.
.
Bidatinze umunsi ukurijiyeho hatangiye gufatwa
amashusho ya film bari baje gukora.
Julia nawe arahoarimo kureba uko bigenda
Jelemie aramwegera ati" ese Julia wakwihangana
nkaguha aka role gato ukagerageza. Mbasi bikore gusa wishimisha.
Julia abitekerezaho
maze aremera maze ajya kwambara uko bashaka ko yambara aza imbere ya
Camera bamuha script atangira gukora.
.
Udacikwa na Episode 32
Comments