Tukwifurije Noheri nziza n' umwaka mushya muhire wa 2026. Uzatunge kandi uhirwe.

Dukurikirane kuri WhatsApp Channel

Ujye ubona inkuru nshya, amakuru, inama, n'ubumenyi kugihe buri munsi.

Dukurikirane
ISARO RYERA EP14

ISARO RYERA EP14

Loading verse...

.
" Ihangane, iherezo ryibibazo urimo, riri imbere gato. ihangane utere indi ntamwe gusa usenge cyane kuko ibikugose nibyinshi. komera kandi wicika intege."
.
Duheruka Jeipher na Chris bahawe iminota 30 ngo indege ibajyana Pakistan iboneke. kandi twasize Keza ari kubaza James niba yemeye ko bakundana. ese koko Keza akunda James? cyangwa ni bimwe bapanze na Egide? ba Chris bo Pakistan barakorayo iki? inkuru ntiraganya gutangira, wowe ntucikwe.
.
Story by Navio kki dable le, mbahaye ikaze.
.
Dutangiriye hagati mu murwa mukuru w'igihugu cya Pakistan, Islambad. Ni mu birometero bike utorotse kukibuga k'indege ISB ( islambad intanational airport), aho Jeipher na Chris bari kumwe mu modoka, iparitse yitegeye ISLAMBAD SELENA HOTEL. ntibari kugenda, barahagaze rwose bisa nkaho hari ikindi bategereje. bakomeje gutegereza, ntanumwe uvugisha undi, bose amaso bayahanze imbere. ako kanya mu isaha ya Chris, humvikanye mo ijwi, rigira riti:" mugende muparike iyo modoka muri parikingi ya hotel, hanyuma mutegereze umwanya muto."
ntibyatinze Jeipher yahise atangira imodoka, aragenda neza ayiparika yo, ubundi bategereza umwanya muto."
ako kanya hari umusore ukiri muto, watangiye gusa nkubegera, Jeipher atangira kugira ubwoba, niko kubwira Chris ati:" kanda iyo saha, ku ibuto y'ibumoso."
Chris yahise ayikanda, mu isaha humvikanamo uvuga ati:" ikibazo mufite n'ikihe?"
Jeipher ati:" hari umusore uri kuza adusanga kandi ntabwo tuzi ibye."
Isaha iti:" mwigira ikibazo uwo niwe mugomba guhura."
Jeipher ati:" avuga uruhe rurimi?"
Isaha iti:" akoresha icyogereza, igihinde, ndetse n'igifaransa."
Jeipher ati:" okey sawa murakoze."
Isaha iti:" ni mugira ikindi kibazo mutubwire."
yahise yikupa Chris ati:" aba bari kutubwira barihe?"
Jeipher ati:" mbumva gutyo nange sinzi iyo baherereye."
Chris ati:" uriya musore turaganira iki?"
Jeipher ati:" ni amakuru agiye kuduha ntakindi."
Chris ati:" kaza acyenguza hirya no hino afite ubwoba bwiki?"
Jeipher ati:" gukenguza ni ukugira ute?"
Chris ati:" ni nkokureba."
Jeipher ati:" impamvu uvuga uko, nturamenya ibyo dukora."
Chris ati:" bundise ITC ikora iki?"
Jeipher ati:" ni kigo gishinzwe itumanaho mu buhinde( india telecommunication)."
Chris ati:" ibyo twajimo, bihuriye he nitumanaho?"
Jeipher ati:" twaje kureba abakobwa babiri bazadufasha kwamamaza. mbega bagiye guhabwa akazi."
bakomeje kuganira uwo mwanya, wa musore ahita ahagera akingura umuryango w'imodoka arinjira aricara arafunga ahita azamura ikirahure, ati:" hello?"
Chris na Jeipher barikiriza, Jeipher yihuse ati:" give us detail.( duhe amakuru)"
Umusore yahise yitegereza Chris utarumwitayeho, nyuma ati:" their names are Jacky and Naomi. they were seen at Benazir Bhutto airport in chaklola area of Rawalpin city, in a red car nearby.( amazina yabo ni Jacky na Naome, murabasanga ku kibuga k'indege cya Benatir Bhutto, mu gace kitwa Chaklola mu mugi wa Rawalpid, mu modoka itukura, hafi aho.)"
Jeipher ati:" very nice.( byiza cyane)."
arakomeza ati:" thanks, we'll be back next time.( urakoze, tuzasubire ibutaha.)
Umusore yahise ahaguruka asohoka mu modoka ubundi atangira kugenda yiruka. Jeipher nawe ahita yatsa imodoka arakata ubundi afata umuhanda, agenda yihuta cyane."
.
.
Sasa kurundi ruhande, Egide yari kumwe na Grace baganira.
Egide ati:" umaze igihe waranteye irungu."
Grace ati:" nawe urambabaza, cyane iyo nkubonanye nabandi."
Egide ati:" nubizi se ko ari wowe nkunda, ntibikagutere ikibazo rwose."
Grace ati:" ese koko urankunda Egi?"
Egide ati:" kuburyo utabisobanura. ntamagambo nabona, ahari yabasha kukumvisha urwo nkukunda. ariko byo I love you."
Grace ati:" nange ndagukunda pe. ndetse niyo mpamvu nima abo bashaka kudutanya amatwi, kuko nkwizera cyane."
Egide ati:" iyo turi kumwe nkuku tuganira, mbanumva ariryo Juru rito wantujemo."
Grace ati:" dutinze kurangiza secondery bundi ngo nibere uwawe."
Egide ati:" humpura iminsi isigaye irabarirwa ku noki."
Grace ati:" urihariye Egide, sinzi uko ubigenza, ukamfatira umutima bugwate."
Egide ati:" ninako nawe ntazi uko ubigenza ngo uzamure ibyishimo muri nge."
Grace ati:" nkunda cyane iyo turikumwe mu itsinda rimwe muri RQA, ijwi ryawe yo ryumvise ribaza cyangwa risubiza, mbanumva ari byiza pe."
yavugaga amureba mu maso, doreko bari begeranye cyane, Egide nawe avuga amureba ati:" ntakizantandukanya nawe ma sherie. nzakora ibishoboka byose, ngo urukundo nkukunda rudasinyuka. nzarurinda uko nshoboye, gusa ariko na none mbisengera."
Grace yahise amureba cyane, Egide nawe aramureba, arangije agenda amwegera birangira basomanye, buhoro buhoro umwanya urashira, Egide ati:" tujye kwiga."
.
@visit_rwanda
.
Kurundi ruhande, Keza nawe  yarategereje kumva igisubizo.
James yamaze umwanya atekereza nyuma ati:" ntibishoboka."
Keza yikanze ati:" kubera iki se bitakunda? cyangwa ufite undi mukunzi?"
James ati:" aho kugira ngo nkubeshya, ntakubwiza ukuri. ntarukundo rwawe nyeneye keza, kuko umutima wange ntiwakwishimira."
Keza yararakaye cyane, ahita asohoka ati:" narimbizi."
James ati:" sinakinisha umutima wawe nkubeshya, nukuri muri njye sinkwiyumva mo."
Keza yahise yibuka amagambo Egide yamubwiye ati:" genda uzakore ibishoboka byose wigukane umutima wa James, uzambabarire niyo waba umubeshya, ariko ndakwiginze uzamwibe umutima."
amaze kwibuka yariruhukije arangije aragaruka ati:" niba koko udakwiye urukundo rwange, ubwo nge wanyenera? mbega ubwo wakwemera ko turyamana?"
.
Kurundi ruhande, Jeipher na Chris, bageze kuri  Benazir bhutto airport bihuse cyane babanza guhigisha ya modoka itukura, kubwo amahirwe barayibona. baparika iyabo bagenda bihuta bayegera, uko bagiye bayegera, Chris yitegereje mu gatuza ka Jeipher, abonaho urumuri rutukura rwizunguza, nyuma ati:" ako nagaki kakuri mu gatuza?"
Jeipher kureba avuga yikinga kumodoka vuvuba ati:" sniper.......
...............
.................................
....Loading episode...15
.
ehe, bijemo kandi sniper, ibi bintu ni ibiki? baraciko uwo sniper? kubera iki babijemo? turi pakistan ntucikwe.
.
|:::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::|.
.

Comments

Login to comment.

No comments yet.

0Not allowed

Dukurikirane kuri WhatsApp Channel

Ujye ubona inkuru nshya, amakuru, inama, n'ubumenyi kugihe buri munsi.

Dukurikirane