logo

NEW TALENTS

Stories Group

ISARO RYERA EP13

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
" nusambana n'umukunzi wawe ngo mukunde murambane, bizagutera kwicuza. ariko nubyanga bigatuma  mutandukana, bizagutera kwishima ndetse bitume w'ubahwa."
.
Duheruka Chris yibonye ahandi hantu. n'iki kijya mbere mu buhinde?"
.
Story by Navio kki dable le, mbahaye ikaze.
.
Mugutangira, dutangiriye n'ubundi aho twasoreje, Chris yibonye ahantu mu gisale, abarimo bakoraga amatelephone. yahise abatambukamo agenda umwe kuwundi amuvugisha gusa yenda abarangiza ntanumwe umuvugishe. yakomeje kugenda uko yagakomeje kugenda, yongeye kubona Vicky imbereye, agenda amwegera, undi nawe agenda amuhunga. akomeza kugenda amwegera undi aramuhunga, Chris arasakuza cyane, kumbe yashidukiye muri Blacksite hotel, ntumbaze ngo yahageze ate. byasaga nkaho ibyari kumubaho yabirotaga. yahise abyuka, areba kukuboko hamwe bari bamuteye selomo, arahabura. kubyuka asanga igikapu cye kiracyafunze. ndetse ntawagifunguye. yahise arebera mu idirishya, kureba hanze abona ni mu masaha yamugitondo. yahise agaruka yicara kuburiri, arebye neza imbere ye abona intebe iriho ikinyamakuru, hejuru yacyo hariho isaha nziza koko! yahise ahaguruka afata isaha ndetse n'ikinyamakuru, gusoma umutwe w'amagambo ari kuri icyo kinyamakuru, asanga baramusaba kwambara isaha kukuboko kwiburyo. yahise ayambara, akomeza gusoma. amagambo rwose yari yanditse mu kinyarwanda ati:" haguruka winjire douche, woge hanyuma wambare imyenda iri kuburiri bwawe hepfo..."
yahise areba mu mirambuzo, akihareba atungurwa no gusanga hari ikote n'ipanaro ndetse na agapira bisa aratungurwa ariko akomeza gusoma. ati:" hanyuma usohoke iyo hotel winjire imodoka ya V8 iparitse iburyo bwumuryango usohoka, kandi ntihagire telephone ujyana, urakoresha iyo saha. umuntu muhurira mu iyo modoka, murajyana Pakistan. ntugire ikosa ukora, urasohoka aruko iyo saha isonnye. tangira rero."
byaramucanze gusa ariko arahaguruka yinjira douche atangira kwitegura.
.
.
kurundi ruhande, ni mu Rwanda i Kigali, naho bwakeye neza cyane. ni kuri College ikirezi, tayari batangiye kwiga, ni mu ishuri rya Egide na Keza ndetse na Jack na Chantal dore ko bigana imbere yabo hari umumama w'umwalimu uri kubigisha. umwalimu  ati:" naje gusanga urubyiruko rwiyi minsi, rutazatera imbere. ati kubera iki? ni uko batizigama, kandi babona aho isi igana."
Jack ati:" twakwizigama ayo dukuye he kandi turi abanyeshuri?"
Mwalimu ati:" hari icyumweru cyashira utaguze amayinite?"
Jack ati:" ntabwo cyashira yego, ariko se,"
Mwalimu ati:" ntabwo ariyo gusa ugura, kuko ugura ibyo kwinezeza, buri mu macatine, urambara kandi ukambara ibihenze, ngo ayo kwizigama wayakura he?"
Jack ati:" erega ibyo ntibyabura."
Mwalimu ati:" kubera iki wumva ko bitabura? hari umukozi wa leta wabonye uhora mwayo ma catine nkuko muhora yo? mubarusha kwambara kandi bo bahebwa mwe mutinjiza."
Egide ati:" ubwo twakwizigama gute?"
Mwalimu ati:" gabanya ibyo wasohoraga mu cyumweru byibura buri cyumweru ujye wizigama 700. ngaho nkubira 100 iminsi 30 ihwanye n'ukwezi. si 3000. ngaho yakube 12 ahwanye n'amezi. si  36000. ayo mafaranga ntakintu yakumarira? ku munsi wizigama ijana gusa."
bose baratangaye kandi nanone barumirwa, mwalimu ati:" murabura iminsi 250 ngo murangize amashuri y'isumbuye. uhereye ubu wizigama ijana wazajya kurangiza ufite ibihumbi 25000. ayo ni igishoro gikomeye cyane kubantu bakiri bato nkamwe. ntakwiteganyiriza ntabuzima bwiza ntimukagore Imana."
bose bahise baseka, Mwalimu afata ibitabo bye arisohokera."
.
.
kurundi ruhande, Chris yarangije kwitegura, arebye mu kabati asangamo ibyo kurya, ararya, ariborosa, hanyuma isaha irasona ahita ahaguruka aragenda  ntakindi atwaye, kugera hanze asanga koko ya modoka irahari, ntagutinda ahita ayegera akingura umuryango asangamo umukobwa mwiza koko! mwiza ariko ubyumve, ntiyamuvugisha, umukobwa atangira imodoka. barenze gato hotel, umukobwa atangira kumuganiriza.
atuje ati:" I'm Jeipher, and you?"( nitwa Jeipher, wowe?"
Chris ati:" chris."
Jeipher ati:" why are you cool?( ko utuje?)"
Chris ati:" do you know kinyarwanda?"( uz'ikinyarwanda?)"
Jeipher ati:" no.(oya)"
Chris ati:" what's your motherland?(wavukiye he?)"
Jeipher ati:" here.(aha)"
Chris ati:" you're indian?( uri umuhinde?)"
Jeipher ati:" yeah i'm. ( yego ndiwe)"
Jeipher yahise akomeza ati:" have you love me? ( wankunze?)"
Chris ati:" why?" (kubera iki?)
Jeipher ati:" you look at me like,,,"( urandeba nka...)"
Chris ahita atanguranwa ati:" no."
Bakomeje kugenda, tayari baza kukibuga ki ndege, ako kanya mu isaha ya Chris humvikana mo ijwi ry'umukobwa riti:" tangira mube inshuti kuko muragenda muri couple. mwikundisheho rero."
Chris byaramutunguye ati:" let's ...."
atari yarangiza, Jeipher ahita amureba, bitunguranye avuga ikinyarwanda ati:" nabyiyumviye."
Chris ati:" ariko se mwembi muba muzi ikinyarwanda?"
Jeipher ahita amwegera aramusoma bitunguranye, ati:" reka dukore ibyo badusabye."
Chris yongeye kujya kuvuga barongera baramusoma, Jeipher ati:" tugende."
nubwo yavugaga ikinyarwanda, byaramugoraga cyane, kuko wabonaga ko akishaka mo.
ntibyatinze basohotse imodoka, bajya aho batangira Visa, Jeipher arabengera atangira kuvuga igihinde."
.
.
kurundi ruhande, Lina na nubu ntatuje, icyo akora cyose aratekereza ibya Chris, umutwe ukamurya. yatangiye kwibuka kera akorera ITC ubwo yari kumwe na Vicky, hari abagabo babazungu babegereye batangira kubakorakora kumabere arinaka baba reba cyane mu maso, Yibuka uburyo umuzungu yahise amusoma kungufu, anibuka uburyo yakangukaga agasanga yambaye ubusa kandi yaryamye yambaye imyenda, anibuka ubwo hari umunsi umwe Vicky amubwira ati:" wowe fata ibyo binini inywe."
We akamusubiza ati:" nonese ni ibyiki?"
Vicky ati:" binywe kugirango ugire amahoro kuko ntabwo utuje ndabibona."
yakomeje kugenda yibuka, yibuka nanone yinjira ahantu handitse IGS, gusa ariko abashinzwe umutekana bakamusohora  atararenga umuryango. yakomeje kwibuka byinshi atangira no kurira , mu mutima ati:"Chris wishoye mu mpanga utazi. uzicuza ntibizatinda."
.
.
Sasa kurundi ruhande, Keza yegereye James
batangira kuganira.
James ati:" umeze ute se Keza?"
Keza yabanje gukebuka inyuma ngo arebe niba ntawe umureba arangije ahita yegera James cyane amuhagarara imbere, ahita amuhobera, ndetse atangira kumusoma, James nawe atangira kumukorakora hashize akanya, Keza ati:" ngwino nkwereke aho tujya."
James yahise afatiraho, baragenda binjira mu gishuri kidakoreshwa, Keza yihuse cyane ahita yegekaho araza yicara kugitebe cyari aho gusa cyarapfuye, James nawe arengera agiye kumusoma, Keza ati:" buretse."
James ati:" kubera iki se kandi?"
Keza atangira kurira ati:" Jame, ndagukunda."
James ati:" urankunda? nonese nibyo bitumye urira?"
Keza ati:" nyemerera basi twikundanire."
James ati:" naho se urwo wakundaga Egide?"
Keza ati:" ahe, narebye neza tsaga naribeshye. Egide ntakwiye urukundo rwange ari hasi cyane."
James ati:" naho se njye ndarukwiye?"
Keza ati:" wowe ndakwikundira, cyane kandi."
James ati:" eeh, ntakibazo ni byiza."
keza ati:" uremeye ko twikundanira?"
.
.
Jeipher we nyuma yo kuganira igihinde n'umukozi wakoraga ho, barasetse barongera baraseka, Chris ageraho agirango niwe bari guseka, kuko ntiyumvaga ibyo bavuga, Jeipher yageze ho ati: we wants a flight to pakistan in two minutes.( turashaka indege ijya pakistan mu minota ibiri.)
Umukozi ati:" it would be faster and available in 30 minutes.( aho byaba byihuse, gusa iraboneka mu minota 30)"
Jeipher ati:" okey, am waiting.( ndategereje ntakibazo.)
Umukozi ati" thank you for waiting. ( urakoze gutegereza.)
Chris utwo yaratwumvishe, gusa ariko ibyambere ntiyabyumvise kuko baganiraga mu gihinde. Jeipher yahise amwegera, ati:" mu maze kugambanira ahari ariko?"
Jeipher ati:" wapi, ahubwo twari turi gutegura ibyo urugendo."
Chris ati:" sawa turagenda rwari?"
Jeipher ati:" mu minota 3o..................
...............
.................................
....Loading episode...14
.
Pakistan barakorayo iki?
Keza murukundo na James, aa,bizacamo ra?
ntuzacikwe.
.
|::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::|

Comments