logo

NEW TALENTS

Stories Group

ISARO RYERA EP12

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
"Dore isi yose izagupfukamira, izaguhimbaza, gusa data natwe uturinde akanga gaheruka."
.
Duheruka Chris mu icuraburindi mu cyumba cyakinguwe nabagombaga kuba bari kumwe nawe. ese ni ubuhoro?
.
Chris yakangutse yibona ahantu kwa muganga, ubanza ahari, yari yahwereye. bidatinze, yaregutse kureba kuruhande abura umuntu, kureba kukuboko abona hariko igipfuko, kureba neza abona ari muri seromo. ntibyatinze yayicomokoyeho, kureba kuruhande abona igikapu cye, ndetse na telephone ye kuruhande, kweguka ngo yegere telephone biranga yumva ntazi uko ameze mu mugongo, akira aho, Vicky, arinjira nuburakari bwinshi ati:" kuki ndaha?"
Vicky ati:" ihangane utuze urabimenya. hagati aho, isubizemo seromo amaraso yawe ataza kuba make ugasanga urapfuye."
Chris atunguwe ati:" bundi se nabaye iki?"
Vicky ati:" gerageza wibuke."
Chris yatangiye gukurura intekerezo, bidatinze atangira kwibuka."
yatangiye kwibuka igihe Vicky na Rebeth bakinguraga umuryango, Vicky ati:" injira hariya Chris, kandi akazi keza."
yakomeje kwibuka uburyo yinjiye mu icyo cyumba, yibuka nukuntu amatara yavuyeho urugi rumaze kwikinga, yibuka neza, ikintu kimeze nkurushinge, rumujomba mu mugongo, agerageje kwibuka ibindi araheba."
yihuse ati:" n'iki cya njombye mu mugongo?"
Vicky ati:" byiza cyane kuba wibutse. kubera icyo cyakujombye nyine, niyo mpamvu uri aha?"
Chris ati:" n'iki cyanjombye nyine ko numva ndi no kubabara mu mugongo?"
.
.
kurundi ruhande, Jack nubundi yakoze kuri Betty, uwo mwanya Betty arahindukira ati:" rero njye na Giana turavukana."
Jack ati:" umh, gute se ubwo? mu nda imwe nawe neza?"
Betty ati:" oya, ariko banza utsezeranye ko utazabivuga."
Jack ati:" humpura singira amagambo nkababandi. mbwira ntakibazo."
Betty ati:" ni uko gusa nakwemereye ko tuganira naho bundi sinari bwemera kubikubwira."
Jack ati:" humpura mu bantu, bambere barinda ijambo ryabo ndi mo."
Betty ati:" tuvukana kuri data, gusa njye mfite undi mama, ntabwo mvukana na Giana kuri mama umwe, duhuje data gusa."
Jack ati:" nonese ko Giana asa na mama we, mwe mwaje gusa gute?"
Betty ati:" ibyo ntiwabimbaza pe."
Jack ati:" murasa cyane hafi neza, kuburyo umuntu atabatandukanya."
Betty ati:" cyane turasa. ubwose ko n'ijoro tuganira  wabwiye ko wifuza kuganira na Giana, ubwo ikiganiro wari wateguye  uganira na Giana njye turakiganira?"
Jack ati:" kuko nziko kugiti cye atabyemera ngo tuganire reka nganire nawe, ntakibazo."
bakomeje kuganira uwo mwanya Egide abagwa ho aza nibikabyo byinshi ati:" eeh! Gia, ko wangana ra?"
.
.
kurundi ruhande, Chris yakomeje kuganira na Vicky, gusa ariko akomeza kumuhisha impamvu yatewe igishinge mu mugongo, anamuhisha uwakimuteye.
ahubwo Vicky yifatira impapuro z'ikinyamakuru, atuje ati:" company dukorera, iri kurutonde, rw'amacompany ahatanira igihembo cyambere gikomeye aha mu buhinde, kubijyanye n'itumanaho."
Chris ati:" ariko bundi wa mugani, akazi nzajya nkora ni bwoko ki?"
Vicky ati:" uzajya ugahabwa n'ibinyamakuru."
Chris ati:" ibinyamakuru? nonese ngiye kujya byandika?"
Vicky ati:" hoya, ahubwo uzajya ubisoma hanyuma ubone icyo ukora."
Chris biramucanga ati:" ubwo se gute?"
Vicky ati:" nkuko aha mbikubwiye, nkubwiye ko company yacu iri muzihatanira igihembo."
Chris ati:" ubwose ibyo byatanga akazi gute?"
Vicky ati:" iyi si mission yawe, iyi irareba igitsina gore, ariko ubwo uzasanga bikureba uzumvamo akazi."
Chris nabwo byarushijeho kumucanga, atuje ati:" ariko wowe na Lebeth mwembi mufite ikibazo ki? ngo mission ireba abakobwa? iyo mission ni bwoko ki?"
Vicky ati:" ihangane tuba turi kukunnyuzura. hagati aho ube wihanganye, ntiwogere kunyeganyega, ndaje ngiye hanze gato."
Vicky yahise asohoka, undi yihutira gutora telephone, mu mutima ati:" reka mpamagare Lina mumbwire ibyambaye ho." yafashe telephone arayatsa akiyatsa yatse yibagirwa ibyo yarangiye gukora. aratekereza, wapi arabyibagirwa ahubwo muri we yumva ko akwiye kuzimya telephone bundi akaryama. agerageza kwibuka,wapa. yishima mu mutwe areba hirya areba hino, kureba inyuma ye, ahari ikirahure abonamo umukobwa wambaye imyenda yimbere gusa, kongera guhindukira aramubura, yongeye arebye mu kirahure abona ari kuza amusatira, ahindukiye nanone aramubura. yongeye arebye mukirahure abona neza ari kuza amusatira yenda kumukoraho noneho yakuyemo imyenda yose, ntakindi yakoze uretse gufunga amaso."
.
@visit_rwanda
.
kurundi ruhande, Lina we yakiriye undi mukobwa, baricara, batangira kuganira."
Lina ati:" amakuru se Coldi?"
Coldine ati:" ntayandi uretse ubuzima bwa delhi, buhenze cyane. wowe se?"
Lina ati:" ndeka sha, ubu mfite ikibazo, nkuko nabikubwiye, cherie wange yashyize agera mu buhinde."
Coldine ati:" have se. utabwira ko birangiye aje gukorera ITC?"
Lina ati:" mperuka ambwira ngo ari mu ndege, ubu byanga byakunda, ari mu ITC."
Coldine ati:" ko ubuzima bwe buri mukaga?"
Lina ati:" urabizi sinamubwira ukuri, kuko kwanandukanya nawe, cyangwa ugasanga, birangiye atangaje ko nyiriho ugasanga ubuzima bwange busubiye mukaga."
Coldine ati:" ndeka sha, ejo bundi neza njye byari birangiye."
Lina ati:" byagenze gute se?"
Coldine ati:" naparitse imodoka, igihe nyitekereza gusohoka mbona Akanji lebeth ahagaze aho hafi, nahise natsa imodoka ndagenda."
Lina ati:" sha yari guhita akubona bikagenda nabi."
Coldine ati:" igo sha, bari kunyica ariko!"
Lina ati:" uriya mukobwa yanze ko ducikana, ngo nubundi ni ipfumbyi ngo ntaho yava ntanaho yajya."
Coldine ati:" njye nababajwe na phiona ndetse na Jeipher. abakobwa beza cyane kandi bitondaga twanze kubwira."
Lina ati:" winyibutse Jeipher, nukuntu yaturirimbiraga buri kanya."
Coldine ati:" afite ijwi shahu! ahubwo se we bundi iwabo hari he?"
Lina ati:" ntaho yigeze ambwira, iteka yaterwaga agahinda nuko yahavuye. iyo namuhatirizaga ngo ahambwire, yahitaga ambwira ITC nyine."
Coldine ati:" Jeipher yagiraga ubuntu."
.
.
kurundi ruhande, ni murugo, iwabo wa Chris, Giana na James bari kuganira.
James ati:" sha twabemeje cyakoza."
Giana ati:" tuzabireba ubwo muzaba mwabaye keeper."
James ati:" umuntu uzi kubaza urumva yayoberwa gusubiza?"
Giana ati:" mwagize Imana kubwo amahirwe mu rarokoka, bundi nitwari twatsinze?"
James ati:" mwe niyo twaba dusinziriye."
Giana ati:" bundi wowe ntutana no kwiyemera."
James ati: ahubwo we, hari ikintu nabonye kikanungura."
Giana ati:" ikise?"
James ati:" nabonye umukobwa musa wiga kuri College menya uramuzi?"
Papa James warugeze mu muryango, yarabyumvise ahita ahagarara abumva yitonze."
Giana nawe wikanze, ati:" wamweretswe nande?"
James ati:" nabonye yinjira, gusa yari kumwe na Jack. yinjira nagize ngo ni wowe wahinduye imyenda."
Giana ati:" ko ntawe nabonye se?"
James ati:" ntawe wabonye? nukuntu ari wowe yafanaga cyane, yanyuzagamo akitegereza papa aho yariyicaye, kandi wabonaga ko yishimye. sha rwose nkurikije ukuntu musa, byanga bikunda dufitanye isano."
Giana yarikanze, ndetse na Papa we nawe arikanga."
.
@visit_rwanda
.
sasa kurundi ruhande, Chris yakomeje gufunga amaso cyane, yongeye kuyafungura, ayafungura afite ubwoba, gacye gacye birangira arebye. uko yagafunguye amaso, yatunguwe no kwibona ahandi hantu hatandukanye naho yarari.........................
...............
.................................
....Loading episode...13
.
aha ho nihe noneho yibonye?
ese bundi kuberiki biri kumugendekere gutya? byagenze gute? aho yibonye harakorerwa iki? James yaba yamenyeko Betty ari mushiki we? ntuzacikwe.
.
|::::::::::::::::-navio-nv-::::::::::::::::|

Comments