logo

NEW TALENTS

Stories Group

ISARO RYERA EP15

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
"Uwiteka ntazatuma utakaza ubumuntu, yiteguye gutanga ingabo nyinshi ku bwawe, wintangira umutima ngo urwanye mwuka wera, boshye satani. ikigamijwe ni ukukujyana mu ijuri, nubwo inzira igoye, uwakuremye araguhamagara ngo akujyane mu buryo butagoye. iyegurira Imana mu mutima wawe, ibindi byose bikwirukaho, Imana izabigukingira."
.
Duheruka Sniper tayari yamaze gushyira igipimo kuri Jeipher, gusa bari bikinze ku modoka. biraherera he?
.
Story by Navio kki dable le, mbahaye ikaze.
.
@visit_rwanda
Jeipher yahise ambwira Chris, ati:" gerageza urebe uburyo wakwinjira imodoka."
Chris we ati:" kubera iki hajemo sniper?"
Jeipher ati:" ibyo tubyihorere sibyo dukeneye aka kanya. uzi imodoka cyangwa ntayo uzi?"
Chris ati:" ndayizi."
Jeipher ati:" giye kurangaza mu dahusha hanyuma wowe injira imodoka turahurira  imbere ukase hariya."
Chris ntakindi yakoze, uretse kwikiriza ubundi tayari yinjira imodoka. Jeipher we yahise ahaguruka agenda yiruka, Sniper yimuka amukurikiye doreko bitakunda ko akurasa wiruka kandi ari mu rubavu rwawe, yahise yimuka agenda mu cyerekezo Jeipher ari kujyamo.
Chris nawe mu modoka yatunguwe no gusanga mo abakobwa babiri beza kandi bakiri bato, Umukobwa umwe ati:" wowe urinde?"
Chris yatunguwe nuko bavuga ikinyarwanda, ati:" muzi ikinyarwanda?"
Umukobwa ati:" yego."
Chris ati:" mwari muzi ko nge nyizi?"
Umukobwa ati:" umuntu wa dusize aha, yatubwiye ko, abaza kudufata baza kuba bakizi."
Chris avuga akata imodoka ati:" bakwita nde?"
Umukobwa ati:" njye nitwa Jacky."
Chris ati:" uwo muri kumwe yitwa Naome."
Jacky ati:" yego."
Chris ati:" mwazanwe nande kandi mwaje gukora iki?"
yabazaga kandi atwaye imodoka yihuta cyane, uko yagakomeje kujya muri cya cyerekezo Jeipher yaganye mo aramubura.
Jacky we ati:" twazanwe n'umuzungu atubwira ko agiye kudushakira akazi mu buhinde."
Chris ati:" mwavuye mu rwanda ku itike ye?"
Jacky ati:"oya, twabaga muri kenya."
Chris yakomeje guhiga aho Jeipher yaba arengeye arangije akanda isaha, asaba ubufasha."
Isaha iti:" tugufashe iki?"
Chris ati:" Jeipher ndamubuze kandi abakobwa ndabafite."
Isaha iti:" gerageza nawe urebe igikwiye igihe turi guhiga aho Jeipher arengeye ntiwongere kuduhamagara turakwihamagarira. ikindi kandi umenye ko police iri guhigisha iyo modoka."
bahise bamukupa, Chris sasa biramucanga, akiri aho yibaza icyo yakora, yabaye nkuhagaze. akiri aho Jeipher yahise aza yiruka, akingura imodoka ati:" kata vuba tujye kukibuga k'indege cya Benazir Bhutto. kandi wihute."
Chris yahise akata imodoka yihuse cyane aratangira."
.
.
Kurundi ruhande, mu Rwanda ho tayari habaye ku mugoroba bwenda kwira, Papa James yegereye aho Giana yicaye atera agatebe hafi aho batangira kuganira."
Papa James ati:" umeze ute Gia?"
Giana ati:" papa meze neza ntakibazo."
Papa James ati:" James arihe?"
Giana ati:" yavuye kwiga kare sinzi ahantu yahise ajya."
Papa James ati:" naho mama wawe?"
Giana ati:" ubanza ari mu gikoni."
Papa james yatuje mo, nyuma ati:" Gia, ni wowe we nyine uziko mfite umwana hanze, mama wawe nawe ntabyo azi., uretse wowe gusa nyine....,ariko natunguwe ejo, kumva James abivuga, yabikuye he?"
Giana ati:" rwose papa, umunsi ubimbwira, nagusezeranyije kubika ibinga, ntanumwe nabibwiye, uretse ko nange natunguwe kumva James azi Betty."
Papa James ati:" ntamakuru waba ufite kubijyanye naho yamumenyeye?"
Giana ati:" yarabwiye, ngo yamubonye aho yiga igihe dukina."
Papa James ati:" James yabivuga kuko agira umunwa kandi aramutse abibwiye nyoko byateza amakimbirane urabizi... rero wowe ndagusabye uzarinde ijambo ryawe, James we ndakoresha uburyo  mbimukuramo."
Giana yamaze umwanya atekereza, nyuma ati:" ariko papa, ni hahandi niyo wamubuza, mama ntazatinda kubimenya."
Papa James ati:" abimenya abibwiwe nande?"
Giana ati:" ubwo merukana na Betty, ubwe yabwiye ko nubwo dushaka ko ataza murugo, kandi tukamuha ibikwiye byose, we ntanyurwa bizarangira aje aha."
Papa James ati:" reka reka reka, ntabwo agomba kuza aha arabizi. icyo ashaka cyose ajye akubwira bundi uzi umbwire."
Giana ati:" papa, umpuha byinshi nawe ugakabya."
Papa James ati:" erega umenyeko wowe urerwa na nyoko kandi nkaba nkuri hafi."
Giana ati:" we se ntanyina agira? nge mbona ukwiye kutwitaho kimwe. kuko nawe afite mama we kandi afite amafaranga, naho twe mama yararushye ahora mu miruho waragiza ukatwitaho nabi."
Papa James ati:" itandukaniro riri hagati yawe nawe ni irihe? cyangwa wowe nkwitaho nabi gute iryo ko ari ijisho rireba mukundi?"
Giana ati:" bundi se papa Chris yagiye hanze abizi ko ufite umwana hanze?"
.
.
sasa uko abo baganira, James we ari kumwe na Diane mu iryo Joro mugashyamba bari kuganira.
Diane ati:" kandi ubwo wasanga byarakurakaje, kuba naravuze kuriya?"
James ati:" yego byabanje kundakaza, ariko nyine nabonye wari mo wiregura wirwanaho."
Diane ati:" Jack byose yarabizi ndetse unanyishyura nawe yari yabibonye."
James ati:" ibyo tubyihorere byararangiye. ahubwo se uyu munsi ntakuntu ugenza?"
yavugaga amukora kunda, doreko Diane yari yicaye hagati yamaguru ye, akomeza kugenda amukorakora. Diane we ati:" urampa amafaranga."
James ati:" ariko ibyawe ni amafaranga gusa?"
Diane ati:" uracyeka iki kibero cyasa gutya ntamavuta? niba koko unyeneye, nange ndagukenera. kandi unamenye ko ubushuti bwange nawe niho bushingiye. arabiziko ntagukunda rwose."
James ati:" sawa ntakibazo ndayaguha."
Diane ati:" banza umpereze."
.
.
Kurundi ruhande, ni Murugo iwabo wa Egide, ari kuganira na mama we agira gusa."
Mama Egide ati:" ejo bundi mwaratsinze?"
Egide ati:" yego tugiye kuzakakina umukino wo kwishyura."
Mama Egide ati:" buriya se muzatsinda?"
Egide ati:" njye erega uriya mukino nubwo arimwiza sinkwiyumvamo cyane. uba usanga reka reka umuntu yahagayitse, afite ubwoba uboshye igihita kimuzanira inyungu ako kanya."
Mama Egide:" sinumvase utwaye igikombe bamuha miliyoni eshanu?"
Egide ati:" aaha, wagizego ziroroshye? n'ahantu tukiri ntiwakirota. nawe se muri zone yacu dushigaje kukina inshuro eshanu, kandi nyuma yabwo tugize amahirwe tukarenga Zone twakina imikino ine, twayirega tukabona gukina Final."
Mama Egide ati:" muzongera gukina ryari?"
Egide ati:" mu cyumweru gitaha."
Mama Egide ati:" nyamara murakomeye n'uko mutigirira ikizere."
Egide ati:" ikizere kiba gihari kuko turahagarara tugakina."
Mama Egide ati:" Jack ko adaheruka kugusura se?"
Egide ati:" buriya hari ibyo ahugiyemo. Jack ni inshuti yange magara ntiyareka kutsura afite umwanya."
Mama Egide ati:" ntihakagire umuntu wizera ko ari inshuti yawe magara, koko araguhinduka. so sibyo yazize agambanirwa nabakoranaga?"
Egide ati:" ariko se bundi wa mugani mama, papa afungiye iki?"
Mama Egide ati:" yabeshyewe ko yishe umuntu, baramufunga da."
Egide ati:" bundi se afungiye he? ndashaka kuzajya kumusura."
.
.
Kurundi ruhande, Keza yicaye mu ntebe atangira kwibuka uko James kari yamubwiye ati:" kuryamana nawe byabaho yego, gusa mu buryo bwo kurwanaho. rwose nkubwize ukuri, ntabwo byaba byatewe n'urukundo."
Keza yarabyibutse atangira kurira ati:" mana koko wampaye urukundo rumvuna. ese kuba narakunze Egide ni ryo kosa mfite? cyangwa nawe kuriwe ntidukwiye gukundana, namusebya mbega nyine ntabwo ndi mwiza? James anyiyemereho koko nubundi ntamukunda? wenda iyo bivugwa na Egide, nibwo nari bubyemere. ariko James koko ntakunda? ejo nzambwira Egide ko ntazasubira imbere yiriya mbwa."
.
.
kurunde ruhande, uwo James yita imbwa we tayari na Diane barangije ibyabo, buri wese ari kwitunganya arinako kandi baganira.
James ati:" tuzogera ryari?"
Diane ati:" ntabwo bizongera."
James ati:" kubera iki?"
Diane ati:" naje aha nzi neza ko nje guhura nawe bwanyuma, Diane kuryamana nawe ntarukundo ndabihaze."
James ati:" amafaranga se nayo urayahaze?"
.
@play all the time.*
.
Kurundi ruhande sasa, Chris na Jeipher ndetse na Jacky na Naome, baje kukibuga kindege cya Benazir Bhutto, ngo bafate indege basubire mu buhinde. baparitse imodoka, batari basohoka, Isaha chris yambaye iti:" mu kate musubire inyuma. ntabwo mwategera aho, kuko aho inzego z'umutekano ni nyinshi, ahubwo musubire inyuma, murafata Private Jett kukibuga cya Islambad international airport. kandi nabwo murajyayo aruko tubabwiye murebe ahandi muba muri gusa muve muri uwo mugi police zitabafata."
Chris ati:" ariko bundi baradufatira iki turi mucyaha?"
Jeipher yahise akanda isaha vuba arakupa ati:" witongana nabo, dukore ibikwiye, ndabizi baradusubiza mu buhinde."
Chris ati:" kuki baduhaye mission nkiyi baziko igoranye?"
Jeipher ariruhutsa ati:" this's your first day in job,( uyu ni umunsi wa mbere wawe mu kazi) ntuzi mission ikurikira uko imeze, tuza rero ntuzi izikomeye aho ziba."
Chris ati:" njye ariko sindamenya neza ahantu ITC ihuriye ni..."
atari yarangiza Jeipher ati:" mbabarira utuze, basi dukore ibyo batubwiye."
bakomeje guterana amagambo, Jacky na Naome bumva, hashize kanya, Jacky ati:" nyamara mwarangaye, kandi mbona Police iza idusanga."
Bose babaye nkabakangutse, kureba imbere tayari police zaje, inyuma naho n'uko kumpande naho ni uko."
Jeipher ati:" atsa imodoka cyangwa wigireyo nyitware."
Chris ati:" ariko urashaka kwiyahura, uraca he se?"
Jeipher yahise amurenga yatsa imodoka arangije ati:" aha turi, ni pakistan, uzi ahariho?"
Chris ati:" nihe?"
Jeipher ati:" twara imodoka niba udashaka gupfa?"......................
..............
.................................
....Loading episode...16
.
turi Pakistan, ese iyo police barayicika? bundi se kuki babakurikiranye?
ntuzacikwe amatsiko araje ashire.
.
|:::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::|

Comments