Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
Humpura, wowe urushye, uremerewe, birarangiye,...Izere ibikugose ntibikigoranye.. iyakuremye izabisoza.
.
Duheruka Jeipher asaba Chris gutwara imodoka mugihe bari bagoswe na police ya pakistan. ese barayirokoka?"
.
Story by Navio kki dable le, mbahaye ikaze.
.
@play all the time.*
.
Mugutangira, dutangiranye Lina uri kumwe na Coldine bari kuganira.
Lina ati:" ngiye kujya mu Rwanda."
Coldine ati:" kumarayo iki se kandi?"
Lina ati:" akazi karananiye pe, sinkubeshye."
Coldine ati:" ntagihe gishize ugatangiye, none kubera iki urambiwe?"
Lina ati:" ndajya gukora, natekereza ko Chris ari muri ITC, umutwe ukarya, nkabura amahoro."
Coldine ati:" ariko ntibikwiye kukuvuna, waramubujije, aranga. ubwose wagirango ukore iki?"
Lina ati:" ndajya kuri ambasade y'urwanda nange amakuru."
Coldine ati:" wasaze, cyangwa. ntasoni? urakeka ITC ubwayo umenyeko ukiriho, niyaguhiga? uwo Chris uvuga koko ari igitsina gabo, tayari we ubu batangiye kumutoza, kandi urabizi neza ko birangira bamutoje kwica. mission icyenda gusa, araba ahindutse abaye uwo utazi kandi mu kwezi kumwe."
Lina atangira kuvuga arira ati:" Chris ndamukunda Coldi, kandi ndamutse mu bwiye ukuri ko iriya company icuruza abana babakobwa, ndetse nkamubwira uburyo twahohotewe dusambanwa n'abagabo barenze batatu ku munsi, urukundo rwange nawe rwahita rusenyuka. kandi ndamutse muhishuriye ukuri ko nakuyemo inda zirenze 50, yakumva ko ntakiri umukobwa kandi niko bimeze. icyambere cyo we bamaze kumuteramo microchip ubu aho ajya nuwo bari kumwe baramubona, sinshaka guhura nawe ngo hato batamenya ko nyiriho bakandaha ivu."
Coldine ati:" rero njye ndumva igishoboka arikimwe."
Lina ati:" ikihe?"
Coldine ati:" mureke we kugiti cye azivumburire ukuri."
Lina ati:" ashobora gushora abandi bakobwa muri iriya company, kandi kubivumbura byamutwara igihe kirekire."
Coldine ati:" mwihorere wana, wowe nagusaba ngo muhure, amayeri yo guhisha iraya microchip urayazi niyo uzajya ukoresha kandi mu bwitonzi."
Lina yariruhukije ati:" urakoze kugira inama. wa mugani ni uko giye kujya mbikora."
Coldine ati:" nibyo da, kandi ni nabyiza."
.
.
Kurundi ruhande, Chris na Jeipher bacitse abashinzwe umutikano ntagutinda bageza ahantu hafi yagashyamba imodoka ibazimiraho, ntagutinda barahagarara.
Jeipher areba inyuma ati:" tumaze kugenda urugendo runini, ahari ubanza batadukurikiye."
Chris ati:" hanyuma dukoze iki?"
Jeipher avuga amureba mu maso ati:" tugiye kuba turi mu iri shyamba, kugeza ubwo baza kuduha indi modoka itugeza Islambad."
Chris yahise ahindukira areba ba naome, arangije ati:" ko muri kumwitegereza cyane?"
Noame ati:" natunguwe n'uburyo mbona ari umuzungu, ariko nkaba numva avuga ikinyarwanda neza."
Jeipher ati:" wowe ntarundi rurimi uzi se?"
Naome ati:" icyogereza n'igiswahili turabizi."
Jeipher ati:" kuba ndikuvuga ikinyarwanda, niko nawe umuzungu yaza yakumva uvuga icyogereza agatangara."
Jacky ati:" gusa ndumva mfite amatsiko yokumenya mu buhinde."
Jeipher ati:" ushobora kuba wumva ushaka kureba mu buhinde, nyamara utazahamara igihe. mureke tuve muri iyi modoka, hanyuma kandi ntihagire ikintu musigamo mubona twakwifashisha."
ntibyatinze bakuyemo ibishoboka, kureba muri butu babonamo ibyo kurya barabifata barangije binjira ishyamba."
.
@ibyejo_tv follow as
.
kurundi ruhande, Coldine na Lina bakomeje kuganira arinako kandi basangira utwo kurya tworoheje.
Coldine ati:" ariko se bimwe wabwiraga byo kumurika phone shya ya NOB 66F bigeze he?"
Lina ati:" biraba vuba, ahubwo se sha wagizengo byo ntibinteza ikibazo?"
Coldine ati:" ikihe se kandi?"
Lina ati:" boss, yampamagaye ambwira ko aringe bazafotora amafota bagashyira kumihanda ngo nkunde namamaze, "
Coldine ati:" nonese ikibazo kirihe?"
Lina ati:" umva ye, nonese urumva nazaba nimenyekanishije paka bigeze kuri ITC? bazahita bamenyako ndiho usange bibaye ikibazo."
Coldine ati:" ariko hari igitekerezo."
Lina ati:" ikihe?"
Coldine ati:" hanze yigihugu, hanyuma kandi uri mu bantu benshi kandi wahishe isura."
Lina ati:" ahubwo we nugutse igitekerezo."
Coldine ati:" kihe?"
Lina ati:" uwashaka umusitari tugasomana hanyuma gusa hakagaragara isuraye iyanjye wapi, ako kantu siko?"
.
@play all the time.*
.
kurundi ruhande, Vicky na Akanji, hari ahantu binjiye mugisale kirimo abakobwa benshi binjira ahandi basangamo umukobwa umwe, Vicky aramwegera ati:" amakuru phio?"
Phionah ati:" ntakibazo meze neza."
Vicky ati:" biragenda se?"
Phionah ati:" mwaneye irungu kuko mwatwaye jeipher."
Vicky ati:" sorry. hanyuma dushakire abakobwa batatu baba hinde, bagomba kujya nigeria."
Phionah ati:" gusambanwa se?"
Vicky ati:" urabizi neza ni ibintu bibiri tudakwiye kumenya twe. akazi bagiye gukora, cyangwa impamvu iyariyo yose itumye babatwaka. bundi se ko ubizi wowe bagenda ari ikihe kindi kibajyanye? natwe twarasambanyijwe, ndetse bikabije nubwo nyine Imana yadutabaye bakatuzamura mu ntera, tukanahebwa neza tukava mubasambanwa, naho bundi twari dupfuye."
Phionah ati:" akanji, ko mbona utameze neza?"
Akanji ati:" njewe ntakibazo mfise."
Vicky ati:" rata arakubeshya. yahawe mission muri tanzania gushakayo abakobwa icumi."
Phion ati:" naba nawe agiye hafi yiwabo."
Akanji ati:" njewe tsubira i Burundi? akazi kararyohanye, nari gusubirayo igihe wenda birirwaga bampohotera. uriko ubu ndiriwa mu butembere akazi kararyoshye. indege ndurira nkajya aho nshaka, iryo nziza ndarya, ndambara kandi neza, hotel nziza, jyayo, ngo tsubire i burundi? kugirayo gute mwa?"
Phionah ati:" nge aka kaze nkora ntabwo nkishimiye, gutoza abana baba kobwa uko baryamana nabagabo, bamara kugira ubushake bikaragira bikinishije, byaragiza nyuma babijyamo bikaba bera bibi, kabisa ndabirambiwe."
Akanji ati:" nyene nabo bumve ga mwa uko vyifashe, nje narongorwaga n'abagabo cumi na.. ku munsi ariko ari vyiza vyishimiye?" nabo bumve sha."
Phionah ati:" noneho urajya tanzania ukomeje?"
Akanji ati:" none ndakina."
.
.
Sasa kurundi ruhande, Chris na Jeipher, baje kuruhande kuganira, arinako kandi Jacky na Naome nabo baganira kuruhande.
Jeipher waryamye kurutugu rwa Chris, ati:" gusa musore, nabonye witonda da."
Chris ati:" kubera?"
Jeipher ati:" ntakubeshye nagukunze. yego nubwo ugira ibibazo byinshi muri wowe, ariko uranezeza pe. nakwikundiye."
Chris ati:" ntube ukomeje."
Jeipher ati:" umva ra, kubera iki se?"
Chris ati:" kubera ko, mbiziko utantora, abahinde ngo ntimukunda abirabura."
Jeipher yahise ahaguruka apfukama imbere ye hagati yamaguru, amufata inyuma y'umutwe ati:" abirabura muritonda. muri nabana beza. mugira umutima mwiza, ufasha."
Chris yaramwitegereje, areba uburyo iminwa yigira, aragenda aratwarwa biragira nawe apfukamye baregerana cyane, umubiri kuwundi, bundi batangira gusomana."
.
@play all the time."
.
kurundi ruhande, murugo iwabo wa James, tayari bo bamaze kuryama ndetse ni mu masaha y'ijoro. James yarabyutse aza hanze, kugera hanze atangira kumva se avugira kuri telephone ati:" nyumva neza mukama, Betty ntagomba kuza murugo yitwaje ngo ndi se, uranyumva neza. sinshaka ko azaneza ibibazo , icyo azajya akenera nzajya muzanira."
James yarumiwe mu mutima ati:" Ese burya Betty ni mushiki wange? nangatangaye impamvu asa na Giana. aha, nzabaza mama numve ko abizi ho."
.
@play all the time.*
.
kurundi ruhande, Chris na Jeipher bakomeje gusobana, babikora bongera barekera, Jeipher ati:" nagukunze."
Chris ati:" nange nagukunze."
Jeipher arongera aramusoma ati:" reka twibere inshuti, sibyo?"
Chris ati:" ntakibazo."
ako kanya Isaha ya Chris yarasonye kureba mo, abona ni SMS atangira, kuyisoma."
Jeipher ati:" n'iki batubwiye?"
Chris ati:" tugende ibirometero bibiri n'amaguru, ngo imbere gato yaho niho tubona imodoka itugesa kuri Islambad international air port. bahise bahaguruka bihuse bafata ibyo bari bashyiza aho, Jeipher ati:" Jeipher ati:" umva jacky, muze tugende."
bahise urugendo rw'amaguru,
.
@play all the time."
.
bidatinze koko bagera ahaparitse iyo modoka uko bakomeje kuyegera...................
..............
................................
....Loading episode...17
.
Hanyuma bigenda gute?
ubwo ni wasanga Police yabakurikiranye?
icyo ITC ikora kiramenyekanye, gucuruza abakobwa. kandi nanone James amaze kumenya neza ko Betty ari mushiki we, kandi agiye kubibwira nyine, biraherera he? ibyo se atashakaga? ntuzacikwe."
.
|:::::::::::::::::-navio-nv-::::::::::::::::::|
Comments