logo

NEW TALENTS

Stories Group

MY SUPER BODYGUARD S03 Ep 09

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Episode 08 yarangiye Mateo arimo kubaza umusaza uwo ariwe , General kukirwa we hari Project X yari yishimikishirije ko ariyo izamubashiriza SR na EM watabaye Chance umukobwa wa Dr Alfred. Diogene we hari amaraso yari amutarukiye nyuma yo kumvikana bari kumeza bafungura. Ese ni iki cyari kibaye ? Twikomereze …



Dutangiriye kuri Diogene, kumbe isasu ryarashwe ryahitanye Loveness mumutwe neza Diogene areba!! Acyumiwe andi masasu menshi yagiyeho biba ngombwa ko yihisha agafata pisto nawe yitegura guhangana. Amasasu yavuze ari menshi cyane nyuma aza gukata abarasa baza kumuryango barakingura binjira bafite imbunda, bageze muri Sallon bahasanze umurambo wa Loveness babura uwa Diogene bahita bamenya ko atari yapfa bagabana ibyumba bamushakisha !! Umwe yinjiye mucyumba ahita ahubirana n’isasu ryakaguru arafukama bahita bamwongera iryumutwe aba aragiye maze Diogene wari ufite pisto ahita ayibika afata imbunda nini uwo yari afite. Yavuye mucyumba ahita yinjira mukindi cyumba cyitegeye icyo yiciyemo uwo , undi nyuma yo kumva isasu yaje kureba ikibaye asanga ni mugenzi we upfuye , kujya guhindukira nawe yahuye niryagatuza arwa aho . Hirya haturukayo undi Aba abonye Diogene , akirasa Diogene aba yamubonye ahita asimbira mucyumba anyura mwidirisha aca kugikuta yinjira mukindi cyumba kindi arangije azenguka amuturuka inyuma nawe aramurasa!!



Kuri Chance na EM , 

Chance ati “none se weho usanzwe unzi ?”

Em ati “gufasha ntabwo bisaba ko uwo ufasha uba umuzi cyangwa hari ikintu umushakaho”

Chance ati “nge ndabizi ko abantu bose bagufasha bafite icyo bagushakaho. Cyangwa nawe urashaka disc ?”

Em amenyuramo ati “disc nyikoreshe iki ?”

Chance ati “nako nari nibeshye, niba uzi papa byanze bikunze nturi uwo mwiki gihugu ahubwo uri uwo mugihugu nkomokamo”

Em araseka ati “urakeka ukiri mugihugu wahungiyemo ? Ubu tuvugana uri mugihugu iwanyu”

Chance arikanga !!!



Tuve aho tugaruke mumugi , turi kubona Mateo yagarutse mumugi asanga huzuyemo akavuyo kadasanzwe kabaturage bari kwiyamiriza President. Arimo agenda akomeje kwibuka amagambo yanyuma wamusaza yamubwiye aho yagira ati “ushoje meditation ukibuka byinshi , nicyo gihe ngo ushake umukobwa numubona nibwo uzaba wuzuye. Utishiramo ko utamuzi kuko ugomba kumubona vuba cyane kuko isi iragutegereje !!”

Akirimo kwibuk ayo magambo hari uwamuturutse inyuma aramuhobera , Mateo guhindukira asanga ni Christine , Umukobwa mumarira menshi ati “bwanyuma urangarukiye! Kuva wagenda naringuhangayikiye . Ese kuki wansize genyine ?”

Umusore ntiyasubiza ahubwo abanza kwibaza mumutima ati “ese uyu yaba ariwe ?”

Christina aramukoma ati “bite ko utari kuvuga mukundwa ? Ese umeze neza ?”

Mateo ati “yego meze neza ! Niki cyabaye ko abaturage bigaragambya?”

Christina ati “wahora niki , wamaneko watuzamo (Anna Bella) niwe watangije ibi byose”

Mateo ati “Anna Bella ? Byagenze bite ?”

Christina arakaramo arangije ati “kuki iteka iyo umvise kariya gakobwa ushituka ?kaguhaye iki ubundi ?”

Mateo ati “umva Christina , reka ibyishyari umbwire ibiri kujya mbere!!”



Tugaruke kuri Clara (mwibuke uyu ari mwitsinda rimwe ryahoze ari Lucky 5 united mbere yuko haza Mateo na Christina igahinduka Lucky 7 united) ari murugo yarakomangiwe ajya gukingura ,agikingura hahise hinjira Diogene wakomeretse cyane arikanga, Diogene mugihunga ati “kinga nakurikiwe!”

Clara ati “none se ni iki cyabaye ?”

Diogene ahumeka insigane ati “banza ukinge urangije unyiteho ibindi ndaza kubikubwira nyuma”

Clara amufata akaboko amwinjiza m7cyumba arangije aragaruka ahanagra amaraso yagiye akorokera munzu ,asohoka hanze naho ahanagura amaraso neza kuburyo atawakeka ko yahinjiye arangije asubiramo kumwitaho. Diogene yari yarashwe murutugu ndetse yavuye n’amaraso menshi kuko yahise anahwera Clara asigara arimo kurwa n uko yamukuramo isasu .



Kuri Mateo na Christina bagihagaze mumugi , Christina yavuze buri kimwe cyose ukuntu Anna Bella ariwe wagiye kuri Tv agasohora amavideo y’ibanga agaragaza ibikorwa bibi bya President ndetse na bamwe mubategetsi bakomeye mugihugu. Atanarangirije aho yatanze na Diogene none ubu bavugana ko umugore wa Diogene yishwe ndetse nawe arimo guhirwa. Mateo yarumiwe gusa arangije ati “ntabwo nakemera ko Anna bella ari umugambanyi ,yewe ntanubwo afite uwo mutima baramubeshyera !”

Christuna ati “kuki iteka uba uri kuruhande rwe ? Dukwiye gucika tukagenda natwe atari yadutanga”

Mateo ati “ngomba kubonana nawe kwanza !”

Inyuma yabo hari undi wavuze ati “ndakeka wakumvira umukobwa !”

Barahindukira , kumbe ni Afande Kim nawe akaboko kariho pansement bivuze ngo babasore ba General bari bamukomye bihagije !



Tuze kukirwa , General arimo kugira kuri telephone agira ati “nyakubahwa ndagusezeranya ko vuba cyane ndaza kuba narangije umushinga”

Uri kuri phone ati “ndambiwe guhora utsindwa kwawe , nguhaye amasaha 72 ube wasoje Project X ndetse wanahagaritse ariya matungo yawe yavuye muri control”

General ati “sawa nyakubahwa!”

Phonebivaho arangije ahindukirira wamukobwa umuhora hafi ariwe Tina ati “bwira abasore bongere imbaraga iminsi ibiri babe basoje Project X”

Tina ati “sawa nyakubahwa”

Uko agiye kubwira abasore turabona mukindi gihugu kibanyi wamugabo ukuriye Leopard Organisation(Michael) arikumwe na Mr Nadas ,

Nadas ati “kuki utanyishe kandi kuva na kera warahoze ubishaka ?”

Michael ati “hari amakosa menshi dukora tuzi ngo turimo gukora neza . Nakoreshejwe kenshi na Gouvernement nica abantu ntazi ko ahubwo ndi kwica inzirakarengane ndengera abagizi banabi. Uyu musi ndi hano kugusaba imbabazi nanakoresha umwuka wanjye wanyuma ndinda umugabo nkawe !”

Nadas ati “Urashaka kuvuga iki?”

Michael ati “abanyohereje ngo nze kukwica barabizi neza ko ntari bubikore rero bohereje abasirikare bagumba kukwica nanjye bakanyica. Kubera iyo mpamvu weho ntugomba gupfa kabone nubwo ngewe napfa !”

Akivuga atyo hanze amasasu yatangiye kuvuga hagati y’abasore ba Michael nabasirikare ba Leta ! 

Michael yahindukiriye kagasore kigeze kwiba Flash kayibye Nadas arangije arakabwira ati “jyana Mr Nadas” Gahita gasunika Michael nawe avanayo Pisto yerekera kumuryango aharimo kuvugira amasasu !!!..........LOADING EPISODE 10



Ese bizaherera he ?











Comments

Gisubizo Elie : Komez