logo

NEW TALENTS

Stories Group

MY SUPER BODYGUARD S03 Ep 08

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Episode 07 yarangiye Chance atabawe na wamugabo twamaze kumenya ko nawe yarikumwe na SR babahindura nyuma bakaza kubahindura leta igiye kubivumbura ariko nawe arokoka muburyo tutari twamenye. Mateo wacu we yari akomeje kumedita ngo arebe ko yabasha gukontorora imbaraga ze no kwimenya neza uwo ari we. Umusaza Nadas we yari amaze kugera kucyo mushuti we (papa Anna Bella ) yashakaga kuko president ubwe yari yahunze . Ese niki cyakurikiye ? Twikomere….



Dutangiriye kuri Chance , nyuma y’umwanya munini asinziriye yaje kwikangura asanga yambitswe indi myenda ndetse anaryamye muburiri atazi , arwmbuje amaso abona n’icyumba arimo ntabwo akizi . Yabyutse yihuse ahita asohoka hanze . Ageze hanze yisanze ari mu meri nini cyane nayo iri hagati munyanja , ntabwo wabasha kubona i musozi . Mumutima ati “karabaye aha nihe banzanye?”

Inyuma ye hari uwavuze ati “ntiwibaze ngo ni habi bakuzanye kuko niho honyine ufitiye umutekano ahandi hose waba wapfa binatunguranye”

Chance guhindukira yakubitanye amaso na wamusore wamutabara tutari twanamenya izina rye arikanga ! Arangije ati “weho urinde ? Na kuki wanzanye hano?”

Umusore arasubiza ati “ndi ikiremwa cya papa wawe!”

Chance yikangamo arangije ati “ikiremwa cya papa ? Ko ndeba uri umuntu se ?”

Umusore ati “abantu basanzwe ntabyo babona ariko abantu badasanzwe babibona. So niwe Wangize uwo ndiwe . Rero kuba nagutabaye ukaba uri hano ni nkaho ariwe wagutabaye nubwo atakiri mubazima”

Chance n’amatsiko menshi ati “uzi papa ?”



Nkuzane kuruhande rwa General, umujinya ni wose nyuma yo kubona abasore be bakubitwa bakamburwa umwana wa Dr Alfred (Chance) kandi yari amukeneyeho amakuru y’ukuntu Doctor yabashije gukora ,cyangwa guhindura SR twatangiranye. Abana se yasize akoze bakomeje kumwitambika munzira. Wamukobwa umuhora hafi witwa Tina yaravuze ati “Boss ndabona ntampamvu yo kuba wahangayikishwa nabo kuko PROJECT X vuba igiye kuzura kuko niyo izaba igisubizo cya byose”

General ati “yego niyo izabahashya, SR ntazi aho waburiye nawe EC (Emotion Controler)  vuba ndababonera umuti ubundi isi yose inyubamire kuburyo amareta,ndetse n’abaturage babo bose bazanyubamira bakibagirwa n’Imana yabaremye !”

ESE UYU MUGABO ARASHAKA IKI ?



Tuze kuri President wo mugihugu Chance yari arimo yiyita Anna Bella (umukobwa wawamusirikare wapfuye witwaga Lobert akaba inshuti magara na Dr Nadas washize ukiri hanze). Nyuma yo gushaka kwica abaturage ariko bakamuhanura ko atabikora kuko yiyamirizwa na bose kandi atakwica igihugu cyose yaje mubwihisho bwe . General w’ingabo yarinjiye ati “nyakubahwa ibintu bikomeje kuba bibi cyane. Kuvana nuko hari akavuyo mugihugu ibisambo bikomeje kwiyongera mugusahura, abaturage binzira karengane bakomeje kubipfiramo. Please emera ufatwe uhanwe amahoro agaruke mugihugu!”

President ubwoba burazamuka, umuvugizi we ati “gute watinyuka kubwira President ngo yitange ?”

General w’ingabo ati “nibwo buryo bwonyine bwo kuba twakemura ikibazo,President agomba kwitanga natwe ingabo tugashiramo imbaraga mukurwanya ayo mabi yose tukagaragaza ko twe turi ingabo z’igihugu, ibyo twakoze byose twahabwaga amabwirizwa . Ariko kuva twavumbura amakosa ya President turi kurujande rw’abaturage kandi turimo no kurufasha. Nyumatuzahiga uko dutabara president ariko hari amahoro mugihugu”

Umuvugizi ati “ibaze General nkawe amagambo ari kuvuga imbere ya President we yarahiriye kuzarinda yewe no kumupfira akaba yamupfira !”

General ahindukirira president  ati “nyakubahwa  ibaze nidukomeza kurebera abaturage barimo bapfa, abana ,inzirakarengane ni nyishi . Ese bizarangira utwara bande nibaba bose barapfuye ?”

Umuvugizi ati “basirikare !”

General ahita amuvugiramo ati “ucunge imipaka yawe, nijye uyobora ingabo ninanjye uziha amategeko ,nurengera utaza kunshinja ibiri bukubeho”

President wabumvirije kuva kare ahita yinjirira ati “General uri mukuri, nicyo gihe ngo dukoreshe ubwenge atari imbaraga, umupangu wawe uraza gukora ariko ni inyuma yaho Back up yanjye inaniwe !!”

ESE NI IYIHE BACK UP PRESIDENT ARI KUVUGA ?



Reka tuze kuri Nadas, nyuma yo gukubitwa n’abasore ba General wo kukirwa yaje kwitabwaho cyane ko animugariye amaguru kuva yagongwa mumodoka avuye gutabara umwana wa mushuti bahoranye mugisirikare cy’ibanga. Ari kwamuganga Michael yaramusuye (mwibuke uyu niwe wamurwanyaga ayoboye Tiger organisations ndetse twigenze no kumva ko ari abavandimwe ).

Nadas amubonye ati “muvandimwe bwanyuma ungezeho, nahoze ngushira hasi kandi nkuri hejuru nka mukuru wawe ariko uyu musi ntabwo ndi buguhagarike . Icyo nari ntegereje kwari ukuzashira ukuri hanze kwabo dukorera, tukemera gupfa tuzi ngo dupfira igihugu ariko ataribyo ahubwo turi kuzuza ibyo bashaka kugiti cyabo. Sinabashije kukugarura mumurongo muzima nka mukuru wawe ariko byibuze ibyo nkoze bikubere isomo uve munzira warimo ugaruke munzira nzima, inzira yo gukora utikorera ahubwo ukorera igihugu cyawe n’abaturage bacyo utitaye kurimo kuguha amategeko”

Nadas arangije arahumiriza yitegura ko umuvandimwe Michael amurangiza !!



Nkuzane kuri Mateo, nyuma yo kuva muri meditation room yaje noneho kwitoza  gukoresha imbaraga ze ,yaraje imbere y’igiti arabanza aracyitegereza arangije mumutima arivugisha ati “ibi ndaza kubishobora !”

Yafunguye amaso ahita akubita ingumi kugiti , hhh dore ngo arababara agatangira gutaka cyane ! Umusaza

 kuruhande ati “utari wabona uwo ushinjwe kurinda , imbaraga zawe ntabwo ziri bukore”

Mateo arahindukira ati “none se ndamumenya nte ko ntanari kubona isura ye mubyo ndimo kwibuka ?Basi niba umuzi mpa amerekezo ye”

Umusaza ati “igeno riba ari igeno , ntawarihindura keretse ubwaryo ryihinduye!”

Mateo ati “ aaah ndabona bitazanyorohera ,byaruta nkisubira mumugi nkajya kwibanira n’inshuti zanjye”

Umusaza ati “kuguma hano no kuba wagenda byose ni amahitamo yawe ninabyo bizagena Igeno ryarwe!”

Mateo mumatsiko ati “ariko muze ,uri ikiremwa ki ?”



Tuze kuri Diogene na Madam we Loveness baherutse gushinga urugo rwabo. Madam amaze gutanganya ameza yahaye karibu umugabo we batangira gufungura !

Diogene ati “Chr uyu musi wakoresheje irihe banga muguteka ?”

Loveness ati “ibanga?ushatse gusobanura iki ?”

Diogene ati “wahora uteka ariko uburyohe ntabwo bwajyaga bugera hano, ese wanyibira ibanga Chr!”

Akuvuga atyo isasu ryaravuze , Diogene amaraso ahita amutarukira kumaso !!! …….. LOADING EPISODE 09



Heeeee!!!














Comments

Gisubizo Elie : Komeza tukuri inyuma