Tukwifurije Noheri nziza n' umwaka mushya muhire wa 2026. Uzatunge kandi uhirwe.

Dukurikirane kuri WhatsApp Channel

Ujye ubona inkuru nshya, amakuru, inama, n'ubumenyi kugihe buri munsi.

Dukurikirane
MY SUPER BODYGUARD S03E07

MY SUPER BODYGUARD S03E07

Loading verse...

Episode 06 yarangiye Chance agiye kuvuga ukuri kwahishwe kubategetsi ibyatumye Papa wa Anna Bella ( niryo zina ry uwo yiyitiriye) apfa . Gusa aho yaragiye kubishirira hanze hari hatatswe amasasu atangiye kuvuga kandi bari bahawe itegeko ryo kurimbura buri kimwe ! …. Twikomereze



Dutangiriye muntambara , amasasu yabaye ubuhuha hagati y’abasore ba Nadas (wamusaza ugendera mukagari) n’abasore ba Michael bahawe itegeko ryo kurimbura buri kimwe ! Ikigo cyose baragiye bagihundura icyamaraso , abasore ba Nadas bose barishwe habe n’uwo kubara inkuru gusa Anna Bella na Nadas  ndetse n’abandi basore bake bari ahandi bivuze ngo bateye ikigo ariko bo ntibari bahari ndetse n’ico kiganiro cyakomeje kunyuraho amavideo bayashira hanze ibyo bagiraga ibanga bijya hanze !!

Bose barishimye gusa bakiri aho hari abandi bahageze , nabo ntabandi ni abasore ba General kuva kukirwa !! Abasore ba Nadas bashaka kubahagarika ariko babahuha nkivumbi Nadas yisanga asigaye wenyine mukagare na Anna Bella bonyine !

Nadas azamura pisto ngo arase atari yakurura imbarutso abagabo bamuramukubita arwa kuruhande (abagabo ntibasanzwe !) Barangije bafata Chance bamusohora inyubako  agenda ashaka kubikura ariko ntabyo yari kubasha kuko abagabo bararenze ! Bageze hanze hari uwavuze ati “murekure umukobwa cyangwa mbarase !”



Twigarukire kuri Mateo, we aracyari kwibuka. Noneho we yongeye kwibona wamusi Dr Alfred yiyahurira muri Laboratoire . Burya hari amagambo yamubwiye agira ati “ musore dore nguhaye imbaraga zihambaye kuruta izindi ngwanyi zose . Ntabwo mbashije kuzikorera activation ariko uzabikora ni umukobwa wanjye naguhaye amafoto ye muri data nakoreye upload mubwonko bwawe . Igitumye nkora ibi byose ni ukugira uzarinde umukobwa wanjye ndetse unahagarike General ushaka kurimbura isi. Ngiye gukanda button maze iri butume iyo sanduka urimo ikuvana hano aho uzisanga kubutaka maze ushake umukobwa wanjye azakore Activation yizo data maze ubundi ukore akazi kawe. Uzambwirire umukobwa wanjye ko mukunda !” Nibwo Dr Yakanze button isanduka ijyana Mateo ariko yagonze kwibuye igiye gushika kumwaro yisanga muri y’amazi hamwe wamusaza yamutoraguye !! Ako kanya yahise yikangura umusaza waraho hafi ati “wabibonye ?”




Kurundi ruhande kumbe uwavuze ngo bareke Anna Bella ni Afande Kim wacu wahoraga agenda kuri Anna Bella amuneka ! Abagabo barahindukiye baramureba maze uko bareba ninako General aba ari kubibona kurukuta rwe yubereye kukirwa . Amaso y’abasore yakoze scan maze data ze zihita ziza biboneka ko ari umupolisi wo mugihugu cyabo arangije atanga itegeko ati uwo mumwihorere zana umukobwa !!! Abasore bahita bahindukira barikomereza ! Kim arabarasa ariko bo habe no guhindukira Kim arikanga !! Sibwo aje yiruka umwe muribo agahindukira akazamura akboko Kim yisanga mukirere arimo kumuniga atanamwegereye . Baramunize umwuka ugiye gushira amujugunya kugikuta abasore burira imodoka barikomereza !!




Twiyizire kuri Mateo n’umusaza . Umusaza ati “ndakeka wasobanukiwe neza uwo uriwe”

Mateo ati “ibintu mbonye ni byinshi gusa uwo nabonye ntabwo ari ngewe ni undi muntu”

Umusaza amenyuramo arangije ati “ntabwo ari undi muntu ni weho ubwabwe!”

Mateo ati “ninjye watewe iriya miti yose ?”

Umusaza ati “yego!”

Mateo ati “none se niba barambinduye kubera iki ndimo gucanganyikirwa , mala numve amajwi yabantu bari kuvugira kumafone, mala mbone data ndetse mbashe no gusiba ibiri kuri internet nkoresheje ubwonko bwanjye ?”

Umusaza ati “ubu tuvugana ufite imbaraga nke cyane akaba ariyo mpamvu biri kugucanga. Shaka uwo mukobwa wabonye agukorere Activation kuko igihe kiri kudushirana General agiye kurimbura isi yose!”

Mateo ati “uwo mukobwa ndamukura he ko mubyo nibutse ntasura ye nibutse! Bishoboka ko intekerezo nabonye ari izundi muntu ahubwo ari ibyo banshizemo !!”

Umusaza ati “ongera ukore meditation hari ibyo utarabona !”



Kubatwaye Chance bo bamusinzirije , mumodoka bagenda hari uwo babonye uhagaze mumuhanda ! Ntayundi ni wamugabo twabonye afata Passport ndetse ninawe watabaye Dickson ! Abagabo baparitse imodoka ariko na data zigera kuri screen kwa General ! General akimubona ati “nawe urizanye  , mugonge umujinga musige mumurangije ntaze yongere kunyitambika muri plan zanjye !!”

Sibwo bakije imodoka bakaza kumugonga ! Haaa ntawahagara kuruhande ngo yitambike imodoka atiyizeye ! Imodoka yaraje imugezeho ahita asimbuka inyura munsi maze akiri mukirere ahita yihindukiza yohereza inyenyeri ifumura ipine ryinyuma riraturika imodoka yicra intembe nawe arwa hasi ahagaze ! Utugabo dusokoka mumodoka tuvanayo na Chance . Akagabo kamwe kavayo kwataka batangira guhangana gusa uyu arakarenze kuko yagakubise umugiri karwa kuri yamodoka isubira inyuma ! Kakandi gakobita umuntu katamukozeho kazamura akaboko ngo kamuzamure ariko biranga ,ahubwo we yihuse ahita avayo n’inkota ye avuga akase kakaboko arangije afata umukobwa arangije arasa umugozi kuri Etage uramuzamura ! Utugabo tundi twagiye kweguka yatwaye Chance kare .General kukirwa umujinya waramwishe atangira kumenagura ibintu !!!



Kuva Video Chance na Nadas bazishira hanze mugihugu haragiye habyuka umuriro abatware bakoze amabi batangira kwihisha , abaturage batangira imyigaragambyo bashaka ko president ubwe yegura kubwibyaha yakoze ! President aha itegeko General w’ingabo ati “abo bose bigaragambya mubice”

General arasubiza ati “none ko abaturage bigaragambya ari igihugu cyose turabica bose !”

Undi kuruhande ati “nyakubahwa icyo kwica abigaragambya ntabwo cyaba ari igitekerezo cyiza ahubwo njye ndabona waba wihishe tukaba dushaka uko twakemura ikibazo tugasukura izina ryawe , tukanafata abo bateje akavuyo igihugu cyose !”

General ati “yego icyo nicyo gitekerezo kizima !”

Prisident abitekerezaho!!



Tuze mundege zimwe za Private  , wamusore turamubona yiyicariye arimo kwinwera agacupa kuruhande haryamye Chance utari yakanguka. Ari gutekereza mumutwe ati “bwanyuma nkubona warikumwe n’uyu mukobwa uri kumurinda. Kuva mufite mubiganza byanjye nawe uraza kuza ubundi wishure ibyo wakoze !” …… LOADING EPISODE 08



ARAVUGA NDE SASA ?







Comments

Login to comment.

Komeza

By: Gisubizo Elie
0Not allowed

Dukurikirane kuri WhatsApp Channel

Ujye ubona inkuru nshya, amakuru, inama, n'ubumenyi kugihe buri munsi.

Dukurikirane