logo

NEW TALENTS

Stories Group

MY SUPER BODYGUARD S03 Ep 06

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Episode 05 yarangiye General ategetse ko Chance agomba kuzanwa aru muzima kukiguze cyose byasaba , migihe Chance we bari bamutunze imbunda muri Leopard organisation. Ese niki cyakurikiye ? Twakomeje …



Dutangiriye muri Leopard organisation, Umusaza ati “musore ntuzi ibyo urimo gukora  . Manura imbunda yawe ndaza kwirengagiza amakosa yawe !”

Umusore ati “ziba ! Chance jugunya iyo flash hano ntari nakurasa !”

Chance ati “ntundase dore ngiyi !”

Arayimujuginyira maze umusore arayifata arangije ati “nkunze ko utagoranye !”

Afata flash ahita asohoka yiruka ! Umusaza umujinya waramuriye ahita afata micro ngo amenyeshe ikigo cyose bamufate gusa Anna Bella (nimvuga Chance na Anna Bella wumve ko ari bamwe) aramufata ati “mwihorere ayijyane!”

Umusaza ati “Anna uzi amabanga ajyanye ariko ! Twayahize igihe kinini , hagenderamo ubuzima bwa benshi none abirware bitya ?”

Chance ati “ maze kubona ibyari kuri flash drive namenye uburemere bwayo kubwibyo nabiketse ko hashobora kubamo ubugambanyi ndangije nzana fake , iyo ajyanye ni fake orginal ni iyi . Ikindi nubwo niyi bayijyana mfite copy nyinshi”

Umusaza arayifata arangije ati “You are so smart as your father !!”



Nkuzane kwa Mateo, yicaye atuje arimo kugerageza kumedita arunako ashaka kwibuka ariko buri uko agerageje ntabwo birimo gukunda ! Umusaza yarinjiye abona ukuntu umusore arimo guhangayika arangije afata icumu riraho hafi aramutera icumu riraza gusa ritari ryamugeraho ararifata ! Arangije ati “ niyo mpamvu byanze ko wibuka. Uri gufata amajwi yo hanze ukayemerera ko agusanga muntekerezo urimo gukora. Ibagirwa buri kimwe wabonye cyangwa kiri kuvuga hano maze woroshye ubwonko uraza kuvumbura uwo uriwe”

Mateo ati “kumbe , reka mbigerageze!”

Umusaza ati “wibigerageza ahubwo bikore!”

Uko Mateo arimo kugerageza kwibuka uwo ariwe kuruhande mukindi gihugu turabona Dickson (mwibuke uyu arwanya General ndetse nawe yatewe imiti) arikunwe nawamugabo udasanzwe wigera kumutabara umwe uhora urota haraswa umwana w umukobwa bakiri batozwa !!

Dickson ati “umukobwa Wa dr Alfred yamaze kumenyekana ahantu ari kandi General aramuka amubonye mbere yacu araza gukora ibidasanzwe kandi ntanuzaba akimuhagarika! Ndagirango ujye kumurinda ingabo za General”

Umusore we ahora yambaye imyenda y’akazi , ati “akazi kose gasaba ko nahagarika General ndagakora ! Mpa amakuru yuzuye !”

Dickson ati “amakuru yose yamaze gushirwa muri System y’ubwonko bwawe uraza kuyasoma urimo kwerekerayo”



Tugaruke kuri madam Diogene ariwe Loveness , nkumugore murugo arimo gufura imyenda. Sasa yageze kuri yamyenda Diogene yagiye yambaye ubwo yicaga umuntu abona ziriho amaraso. Niko guhita yibuka rya joro, burya igihe Yabyukaga akagenda umugore ntabwo yari asinziriye ahubwo nawe yahise abyuka anabona imodoka yagiye imutwaye . Yibajije byinshi iryo joro ariko ntiyabitindaho gusa kubera kubona amaraso yagize ubwoba akeka ko umugabo we yaba atari umuntu mwiza na ni kweli  kuko ni umwicanyi !! Umugore yarabyirengagije akomeza gufura imyenda .



Tugaruke kuri Mateo muri meditation, nyuma yo gukurikiza inama z’umusaza yatangiye kwibuka yibona akiri umwana , uko bagiye batozwa , imiti bagiye baterwa. Yibuka ategekwa wa mwana w umukobwa wavugwa ko yashatse gucika…arakomeza anibuka umusi we n’abandi bana babarasa amaasasu bakabarimbura (mwibuke ni uko polisi yari yamaze kumenya ko hari abantu bahindurwa maze uwari se wa General agahitamo kubarimbura ngo asibanganye ibimenyetso). Imibiri yabo iragenda irajugunywa aribwo we abasirikare bagiye kujugunya imibiri yabo bavumbuye ko akiri muzima bahitamo kumuhisha baramusinziriza kugeza ubwo General amubonye agashaka Dr Alfred (se wa Chance ) bamukoreraho ubushakashatsi ! Nibwo rimwe yaje kwikangura aracika agendera mubwato bwari buvuye kukirwa yisanga mumugi aribwo twatangiye iyi story muri episode yambere atabara Chance atanamuzi . Gusa ndagirango usobanukirwe hano hantu ! Uko yibuka ibyo byose yanyuzemo ari kwibona mwisura y’Umwe twatangirana inkuru bamwita SR !!!! Bivuze ngo uyu Mateo niwe SR . Ese byagenze bite ngo isura ihinduke ?



Tuze kuri wamugabo watabaye Mr Dickson, mwibuke twamenye ko nawe yari muri babana barakoreweho ubushakashatsi bakaza kurimburwa nubwo we tutari twamenya uko yarokotse. We murugo iwe afite icyumba akoreramo iperereza yiga neza kukirwa bahinduriwemo ahari ubanza ashaka kuzajya kuharimbura !! Akiri aho phone ye yakiriye message ivuga iti “Twamaze kumenya aho umukobwa aherereye” Arangije arasubiza ati “nyoherereza location!” Ahita atangira gupakira  yamyenda ye y’akazi muri bag arangije afata passport asohoka iwe aragenda . Agiye he sasa ?



Tuze kuri wa Musore wibye ya flash drive , direct yayizaniye Michael , Gusa Flash drive yariho password kuburyo bazanye umuhanga ubafasha kuyikuramo. Bidatinze umusore ati “Boss password ivuyeho!” Michael yihutira kureba ibiriho gusa igitangaje basanze Flash yibereyeho film gusa ntakintu cyakamaro ! Michael yarababaye n ‘umujinya ati “yagukinye!”

Phone ya Michael ihita ihamagarwa aritaba maze arangije ati “atsa Tv” 

Tv iratswa maze hahita hagaragara Chance uri kuri Live !! Michael yagize ubwoba ati “fata abasore muhite mutera ikigo cyuriya musaza cyose mukirimbure ndetse niriya ndaya muyihitane!”Umusore ahita asohoka akusanya abasore n’intwaro berekera kurangiza umusaza ndetse na Chance !!



Ahari Chance imbere ya Camera arimo agaragara live kuri Tv zose z’igihugu. Yaratangiye ati “ nitwa Anna Bella , ndi umukobwa wa Lt James wapfuye yishwe urupfu rwagashinyaguro ,agateshwa agaciro kubwo kumenya ukuri kuri bamwe mundongozi zacu. Baraza bakatwereka amasura meza mukutwereka ko bakorera twe abaturage ariko nyamara aba ari ukuturyarya nibo baca inyuma bakatwica, Bakatwiba, mbese badukorera ibibi byose bishoboka. Uyu musi ngiye gushira hanze amabanga mutari muzi…” Atari yakomeza amasasu hanze yatanguye guseka ……LOADING EPISODE 07



Haaaa! Hagiye gushya!!!!✴️✴️✴️





Comments

Gisubizo Elie : Komez