logo

NEW TALENTS

Stories Group

MY SUPER BODYGUARD S03 Ep 05

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Episode 05 yarangiye Anna Bella avuye murugo nyuma yo kubona Mateo kurj Tv , Diogene we yari ahawe akaxi n unusaza tutari twamenya akariko. Mateo wacu we yari yacanganyikiwe arimo kwibaza uwariwe ariko ahuye n umusaza wavuze ko ashobora kumufasha kumenya uwariwe nk kuba yakoresha imbaraga ze . Ese niki cyakurikiye ?



Dutangiriye kuri Mateo, yakurikiye umusaza bajyana murugo iwe. Bari mukuhagera Mateo yafashwe n umushibuka uhita umukurura uramunaganika ! Umusaza ahita ahindukira ati “iyo urimo kugenda ugomba kumenya ko aho hantu urimo kugendera hafite umutekano. Inshingano zawe ntabwo zikwemerera kugenda utigengesereye” Umusaza akata umugozi Mateo arakoroka!!



Anna Bella we nyuma yo kubura Mateo yahise agaruka murugo aza kuruhukira mucyumba cye . Aryamye phone hirya kumeza yarahamagawe arangije arabyuka aza kuyifata , atari yayifata hari aho yakandagiye kalo irikoma bituma yikanga ! Sibwo yunamye akegura Kalo akabona musi ya kalo harimo flash akayifat. Arayitegereza cyane arinabwo yibuka amagambo Nadas yamubwiye ko hari flash yabuze . Yihuse ahita aza kwatsa computer ngo arebe ibiriho!!!



Tuze kuri Mateo n’umusaza , Mateo yarabajije ati “none se ndinde ?”

Umusaza aramusubiza ati “wowe ntabwo uri umuntu!” Mateo arikanga arangije ati “ntabwo ndi umuntu ? Ndinde ubwo ?”

Umusaza ati “wavutse uriumuntu nkabandi bose , ariko kubera ubugoryi bw’abantu bagukoreraho ubushakashatsi bagutera imiti , amaraso y’inyamanswa zitandukanye bikugira uwo uriwe uyu munsi. Kugira wisobanukirwe biragusaba kujya mucyumba gitekanye ugakora medittion ukibuka uwo uriwe”

Mateo ati “biraza gutuma nisobanukirwa ?”

Umusaza ati “cyane , ntabwo ari ibyoroshye ariko nubikorana umuhate  biraza kukworohera kandi byihute !”

Mateo ati “ndabikora !”

Umusaza arahaguruka ati “nkurikira!”



Tugaruke kuri Diogene mwijoro baryamye na Madam , we yahengereye madam we asinziriye ahita abyuka arambara arangije asohoka inyubako asanga imodoka hanze yari imutegereje ahita agenda ! Agiye he sasa asiga umugeni munzu ? Uko Diogene agiye ninako wamugabo ugendera mukagari kibicumba wahoze ari inshuti ya se wa Anna Bella nawe muri iryo joro hari umusore wamusanze aho yicaye  ati “ umukobwa twakekaga ko ariwe ntabwo ariwe kuko uriya ni umunyamahanga , amazina ye yitwa Chance yagiye muri ruriya rugo yahinduye amazina ariko ntago ariwe!”

Umusaza arikanga arangije ati “yaba    ari  maneko wa Michael ?”

Undi ati “ntamakuru ndabona ahagije ariko bishoboka ko atari uwe gusa nawe icyo ari cyose ararenze uko agaragara!”

Umusaza ati “shaka amakuru ahagije, nusanga ari maneko muhite mumwica atari yabona iriya flash agahisha ibimenyetso”

Umusore ati “sawa Boss!”



Tuze kuri Diogene , ntahandi yahise aza muri Disco imwe aho umuziki waryoshe abantu barimo kubyina sinakubwira. We nawe yaje kugakote ke keza afata intebe aricara barangije baza kumubaza icyo afata arangije asaba inzoga ikaze aba aranwa indi ayimenaho kubushake! Ntamwanya urashira yabonye umugabo winjiye ufite abarinzi arangije ahita ahagurukana rya cupa ry inzoga yari afite aza yigize uwasinze agonga wamukire abarinzi be batangira kumuhondagura ariko boss arababuza cyane ko babona ko ari umusinzi uraho ngaho !!

Diogene nyuma yo gukubitwa bihagije yahise asohoka ageze hanze afata Taxi arigendera agenda yihanaguraho amaraso anikanda aho bamuhondaguye !! Kumbe uwo yagonze indani muri disco yikubise hasi agarura ifuro abarinzi barikanga .Kumbe burya igihe Diogene yamugonga burya yamujombye agashinge karimo uburozi ntiyabimenya na burya niyo mission yari yahawe nawamusaza !!!



Ibyacu ntibitinda bwarakeye Anna Bella azindukira kwawamusaza urwanya Michael akaba ari nawe uyoboye LEOPARD ORGANISATION, mukigo ntabwo bamwangira ko yinjira cyane ko ubu basigaye bamuzi. Direct yahuye n umusaza maze aramubaza ati “hari icyo wabonye ?”

Anna ati “ntacyo ndabona ariko bidatinze ndakibona. Ariko se iyo drive iriho amakuru ahambaye kuburyo ndi guhirwa bigeze kuri uru rwego ?”

Umusaza ati “nkuko nabikubwiye mbere, so yemeye gupfa azira ibiri kuri iyo Drive ndetse n’abasore banjye bakomeje gupfa barimo kukurinda”

Anna Bella ati “bandinda ? Ko ntabo mbona se ?”

Umusaza ati “weho ntabwo wabimenya ariko burya no murugo uryamye baba bakurinze!”

Anna ati “ngewe ntabwo ndi Anna Bella nkuko mwabiketse ariko icyo mwari mushaka kuri Anna Wanyawe ndagifite !”

Umusaza ati “wabonye flash drive ?”

Anna ati “yego gusa ndayitanga kuri condition!”

Umusaza ati “urashaka iki ?”

Anna ati “ndashaka ko mukomeza kundindira umutekano ndetse abasore bawe bakazamperekeza kugera mugihugu cyanjye aho naje nturuka !”

Umusaza ati “ibyo urabihawe ukibisaba !”

Anna ahita akora mumufuka avanayo Flash ahereza umusaza ati “Deal !”

Umusaza azamura akaboko ngo ayifate ariko hahita humvikana isasu kuruhande bose barikanga , Umusaza ahindukiye ati “weho !”

Kumbe ni wamusore umusaza yizera umuhora iruhande wari urashe kuruhande arangije ati “Chance zana iyo flash cyangwa mbice mwembi !!”

Kumbe umusore ni umugambanyi nawe umusaza ntabyo yarazi !!!!



Tuve aho tubanze twiyizire kukirwa , General we buri kanya aba ari imberw yaya Screen areba uko Virus yiwe irimo kugenda ikwirakwira mumibiri y’abantu batandukanye kwisi akishima !! Wamukobwa umuhora iruhande yitwa TINA.

Tina yaturutse inyuma ati “Boss abasore bacu bamaze kumenya aho umukobwa wa Dr Alfred ari!”

General ahita ahindukira yihuse ati “bamenye neza ko ariwe ?” Tina ahita amuhereza phone ati “reba amafoto bamufotoye barayohereza !”

General arayitegereza abona koko niwe arangije ati “mutitaye kukintu icyaricyo cyose cyangea uwariww wese . Umukobwa ndamukeneye ari muzima kandi byihuse ! Ohereza abasore batojwe neza bambere bajye kumuzana byihuse!”

Tina ati “uko ubishaka boss !”......LOADING EPISODE 06



DORE SASA NGO CHANCE BARAMWOHEREREZA KANDI ABASORE BA GENERAL BOSE BAFITE IMBARAGA ZIDASANZWE , SINZI NIBA ARI BUBACIKE AKABIBASHA!!

UTAZACIKWA NA NEXT EPISODE , IYI NKURU NUBWO UBONA IRI GUTYA NTABWO IRATANGIRA KUKO IMBERE NGUHISHIYE BYINSHI UZABONA. BYEBYE NDABAKUNDA !!








Comments

Gisubizo Elie : Komeza igeze aho umwana aria nyina ntiyumve p
Gisubizo Elie : Komeza igeze aho umwana aria nyina ntiyumve p