logo

NEW TALENTS

Stories Group

MY SUPER BODYGUARD S03 Ep 04

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Episode 03 yarangiye Chance amaze kubwirwa amateka y uwo yatoye izina rye , Imodoka yo yari itwaye Mateo kwamuganga yari igonzwe . Ese niki cyakurikiye ? Twikomereze…


Dutangiriye kumuhanda aho yamodoka yagongewe , Abaganga bamwe bapfuye abandi bakomeretse bikabije ariko Mateo ntawe turi kuhabona . Ese yagiye he ? . Hagataho turabona Diogene na Cheri we Honey moon barayirembeje nyuma yo gukora ubukwe !!! Bicaye ahantu batuje Diogene ati “Chr ntabwo wakumva ukuntu nishimye , sinarinzi ko rimwe ababyeyi bazanyemera bakakumpa kumugaragaro abantu bose babona”

Loveness ati “Wimvugira ibintu Chr , ahubwo ugize icyo unyibutsa . Wabigenjeje ute ngo bahite bakwemera byihuse gutya ?”

Diogene ati “weeeee ! Urashaka umenye technique uhave wisubiraho usubire iwanyu ?”

Loveness ati  hoya ntabwo nasubirayo kulo ndagukunda kandi narangije no kukwemera imbere y’Imana n’abantu . Rero ntampamvu yo kumpisha”

Diogene ati “humura Chr ntaburyo bubi nakoresheje , nashatse amafaranga nkuko babishakaga ndayabona nabo baranyemera”

Loveness ati “chr nihe wahise ukura amahera yose mukanya gato ? Kubera ko n’ubukwe bwacu bwari buhenze ?”

Atari yavuga phone ihita ihamagarwa aritaba arangije ati “Sorry Kukazi barampamagaye ngo hari akantu kihuta nsimbe gato”

Loveness ati “chr akazi kandi ! Ntabwo baguhaye conje y ubukwe se ?”

Diogene ati “Conge barayimpaye ariko hari akantu kihuta bashaka kandi ntimpaka jewe mpagere . Kandi humura sintinda”



Tuze hejuru ya Etage ndende iri mumugi , turabona Mateo ariho Aryamye ameze neza ntanahamwe yakomeretse gusa mubwonko bwe arimo gutekereza ati “Ese ubundi ndinde ?...kuki nari muri ambulance hari habaye iki ?” Agerageza gukoresha ubwonko bwe ngo yibuke ariko wapi kugeza n’ubwo amaraso avuye mumazuru !

ESE YACITSE IMPANUKA ATE ? Cyagihe babagonga we yasimbutsemo imodoka ikiri mukirere (mwibuke abangutse kurusha isasu) ahita acaho kuburyo ntamaso y’abantu yari kumubona !! Niko guhita azamuka hejuru ya Etage ndende mumugi akaryamayo . Uko ibyo byose biba niko Virus ikomeje kugenda ikwirakwira mubihugu bitandukanye kubera banduzanya batabizi . Ese General afite uyuhe mugambi byukuri ?



Tuze kuri Anna Bella (gusa uyu ntabwo ari Ariwe wanyawe) nyuma yo kubwirwa byinshi na mr Nadas baramuretse ava mukigo cyabo arataha. Yageze murugo ashikira mucyumba cye ariko ari gutekereza byinshi anibaza byinshi atari kubonera ibisubizo cyane ko we ibyo guhindurirwa amazina ntabyo azi atari yanamenya amakuru  ahagije kuri se. Kumbe uko we ari gutekereza ibyo ninako kurundi ruhande  Diogene turi kumubonana nundi musaza w imvi. 

Umusaza ati “musore amafaranga ntabwo abonwa kubusa. Naguhaye amafaranga yanjye nawe ugomba gukora icyo nshaka”

Diogene ati “yego ndabyumva nyakubahwa ariko namwe mukwiye kumpa byibuze n’icyumweru kimwe nkaba kumwe na madam”

Umusaza ati “twe mukazi nta emotion ibamo narimwe, ejo ni akazi . Kusanya Equipe yawe ejo ni akazi. Wagenda noneho”

ESE NI AKAHE KAZI SASA ?



Tuze kuri Mateo wacu aho ari kuri etage aho kugerageza kwiyibuka byananze . Sasa ubwonko bwe bwaragiye bukora detect ya buri kintu cyose gikorana na internet , buri abandikirana msg , abahamagarana , byose byivanze mumutwe we arushaho gucanganyikirwa kugeza ubwo ahagurutse agatangira gutaka  ariko azenguka hejuru ya etage !! Sangahe atari yahanuka kuri etage ? Haaa !!. Umusore uko yagahanutse yaragiye aho kugera hasi ngo apfe ahagararira nko kuri metero 2 uva hasi niho yagarukiye ntiyagera hasi !! Sangapi abantu batari bafata amafoto bibaza kumuntu ukoroka kuri etage ntagere hasi !!



Anna Bella ari murugo hari video yabonye iri gutrendinga kuri internet nawe arayifungura. Arebye neza abona uwo muntu nubwo isura ye itagaragra ariko imyenda ni iya Mateo aakikanga !! Ati “Mateo ahanutse kuri etage ?”

Ahita afata phone aramuhamgara ariko phone ntiyacamo ahitamo guhita asohoka yihuse yurira imodoka aragenda !! Uko agiye ninako Mateo nawe yari akanzwe n ibimubayeho ahita yongera ariruka ava mubantu yibona nkaho we atari umuntu nkabandi !!!



Sasa nkuzane kuyundi mugabo tutari twamenya uwariwe uryamye , akomeza kwigaragura bigaragara ko arimo kurota . Sasa reka twinjire munzozi arimo kurota. Turabona ari kwibona muri babana bimwe neza Mateo yibukaga , wamwana wari wacaguwe ngo arase umwe w umukobwa yazamuye imbarutso avuga ararasbe agakobwa muruhanga  umukobwa ahita acaho !! Kumbe uwarashe ni undi mwana naho Wamwana wundi washatse kuvuga akabuzwa nuwo barashe niwe wuyu mugabo uri kurota. Ako kanya yashitukiye hejuru arimo ahezagirika !! Kubera inzozi mbi yahise anabyuka aza kukabati ke ,aragasunika gato arangije ahita yinjira mumuryango wari inyuma yako . Kugeramo turabona kumpome huzuye intwaro zigiye zitandukanye harimo imbunda zitandukanye , ibyuma bito na binini, inyenyeri zityaye ,... mbese no kuruhande turabona hari imyenda neza isa n iyo wamugabo watabaye Dickson yari yambaye bivuze ngo uyu mugabo niwe watabaye Dickson nawe yahoze kukirwa niyo mpamvu afite imbaraga zidasanzwe !!! Uyu nawe arashaka iki sasa ? Tuzabimenya imbere .



Mateo nyuma yo kwiruka cyane , yavuye mumugi aza mukizu kicyubakwa arangije aricara arigunga !! Yireba kumaboko ,yireba kumaguru arangije aribaza ati “who am I ?”

Kuruhande hari undi wasubije ati “ you are a designed Super hero , your Mission is to protect the survivor of the world”

Yegura amaso ati “who are you?”

Undi ati “I am no body. But I can help you to be what you designed to be By teaching you how to use your power”......LOADING EPISODE 05


UYU NINDE SASA ???











Comments

Gisubizo Elie : Komeza igeze aho iryoshye