
Episode 02 yarangiye Mateo wacu acanganyikiwe nyuma yo kunwa agasinda ndetse mugukoresha imbaraga akaba yari atumye imeri itwaye ingenzi itwarwa abantu bakahapfira. Anna Bella we Mr Nadas yari agiye kumubwira byinshi. Ese niki cyakurikiye ? Dukomeze …
Dutangiriye kuri Nadas yibwira Anna Bella ati “njye na so twahoze turi inshuti zakadasohoka. Twari abasirikare dufite unit yacu turi 12 . Twe twatumwaga ahantu kuri mission zibanga gusa nko kwica ibyihebe. Rimwe nge ndi mubiruhuko so yagiye kuri mission yo kwica icyihebe mpuzamahanga cyitwaga Alli , mission kwari ukucica gusa so amaze kucica hari flash disk yabonye cyari gifite…” Akomeza kumwiganira ariko tweho reka tubirebe uko byagenze..
Se wa Anna Bella umusi yica icihebe yacyiciye muri hotel aho cyari gicumbitse. Yaje nkumuserveri wa hotel ageze kumuryango baramuhagarika ariko yerekana byangombwa baramureka aratambuka . Agezemo ntagutinza ahita arasa icyihebe isasu rimwe ryo mugahanga icyihebe maze abakobwa barikumwe na Boss barasakuza bituma abarinzi babiri yari asize kumuryango binjira nawe yihuse arabarasa. Akazi agasoje yakinguye idirisha ngo asimbuke kuri etage ubona ko yari yaje yiteguye neza ahita abona Flash yavuye mumufuka wishati icyihebe kirwa , arayifata ahita asimbuka kuri etage.
Tuve kuri papa Anna Bella tuze kuri Mateo, Sasa turamubona mumazi kunkengera z ikiyaga yahwereye. Niba yahwereye ari munyanja amazi akaba ariyo amuzana ntawamenya. Hari abamubonye bahita bahamagara ambulance imujyana kwamuganga. Gusa munzira barimo kugenda Mateo we mubwonko ari kwibona bakiri abana barerwa mukigo aho bahagaze kumurongo . Ubahagaze imbere ni umutoza wabo ,umugabo yaranutse kuko ntaseka ndetse n’abana ubwabo ntibaseka !! Umugabo ati “mugomba kugira umutima ukomeye , umutima utagira sentiment, ntampuhwe, ntarukundo ahubwo iteka ni ukwuzuza inshingano zanyu kandi nkuko mwahawe amabwiriza!” Abana bose icyarimwe barasubiza ati “cyane rwose !” Umugabo ahamagara umwana umwe ati “X20 vayo hano!”
Umwana avayo maze umugabo amuhereza imbunda ati “shiramo isasu !” Umwana arishiramo atanuguseka !! Umugabo akoma amashyi maze abagabo babiri bahita bazana umwana w’umukobwa wambaye uniform kimwe nizo bambaye maze umugabo ati “Uyu ni umugambanyi , yakoze ikosa ryo kugerageza gucika kandi mwese muzi igihano cye !”
Akivuga atyo umwe mubana basigaye batonze kumurongo ashaka kuza imbere ariko arebana na wamukobwa maze umukobwa azunguza umutwe amuhakanira ngo ataza bagapfa bose !
Tuze gato kuri Christina ,Turamubona iwe polisi yamaze kuhagera . Bamufutse Bandage kumutwe ndetse nakaboko kamwe bakabohanye nigikanu. Kim yari yahageze(mwibuke ari kubagenda hafi) maze nkumupolisi aza kubaza Christina ati “ese waba wibuka icyaguteye ?”
Christina abanza kwibuka ko ntacyamuteye ahubwo ari Mateo wamumijuye kubera imbaraga ,arangije ati “sha naba nkubeshe kabisa. Nyine ninjiye mucyumba mpita numva ikintu kintumuye gusa ntacyo nabonye”
Kim ati “hmmmn , none se hano ubana nande ?”
Mumutima atangira kwibaza ati “sha Nimubwira ko Mateo tubana hano arahava amuvumbura kandi we ntashaka kwigaragaza . Uyu mupolisi nawe ntawakizera ko yabika ibanga”
Agitekereza Kim amukoraho ati “umeze neza !”
Undi arashituka ati “wapi umutwe uri kundya cyane!”
Tugaruke kunkuru Anna Bella ari kubwirwa , Papa we avuye kuri mission yagarutse munkambi. Agezemo yatanze report yakazi ariko ntiyavuga ko hari flash yatoye. Mwibanga rikomeye yarebye ibyari kuri flash arikanga !! Mukwikanga yahise asohoka inkambi atavuze ahita aza mumugi. Akihagera feri yayifatiye murugo iwe madam ati “chr bite ko uje utateguje ?”
Papa ati “madam ntamwanya dufite , tuve hano ntamutekano hafite”
Madam ati “chr ..” atari yakomeza isasu ry umutwe bararimurashe yikubita hasi !!! Papa atari yitekerezaho amasasu menshi yarashwe kunyubako yabo . Papa atangira kwirwano gusa abari bamuteye ni benshi ! Abonye bitari bworohe kubacika Yarashe yinjira mucyumba aho umwana aryamye arangije aterura uruhinja nigitanda cyarwo afukura hasi akuramo amakaro abiri , kumbe hasi hariyo Basement arangije uruhinja arutera urushinge rwo kurusinziriza rutaxa gukanguka vuba . Afata ya flash ayishira impande yarwo arangije azamuka hejuru gukomeza guhangana. Gusa kuvana nuko ari benshi byarangiye nawe bamutobaguye arwa aho impande y umugore we !!!
Anna Bella uko abwirwa inkuru ninako amarira yari yamaze kuza ati “mbega ukuntu bibabaje !”
MR Didas arakomeza ati “yari inkuru mbi cane kuringe kuburyo nkibyumva gusa umubiri wose wamvuyeho mpita nirukayo. Nabonye umurambo w inshuti yanjye n’umugore we gusa uwo umwana ntawo nabonye ,nimugoroba bwaho niho natekereza ndangije nibuka ko rimwe yigeze kumbwira ko agira basement munzu ye. Nagarutse mwijoro ndayihigisha kugeza ubwo nkugezeho na Flash. Munzira ndimo kugutwara naragonzwe imodoka yicura intembe aribwo naburaga amaguru yanjye nawe turatandukana mbura na Flash. Byatwaye igihe kugira nongere kuba muzima nicare kuri aka kagari. Nobwo naje kuvumbura nyuma ko so mbere y uko apfa yari yanyoherereje mail ivuga ko yavumbuye amabanga yamwicisha, menya ko nubwo flash yabuze hari copy ibitse ahantu kandi amerekezo yayo akaba yanditse kumugongo wawe !! “
Haaa reka sasa bamurebe mumugongo bayabure (mwibuke uyu siwe uyu ni Chance ) !!!
Tuze kuri ambulance itwaye Mateo, akomeje kwibuka mubwonko bwe , wamwana washizwe imbere ntakindi yakoze ntanugutekereza yazamuye imbunda avuga arashe mugenzi we muruhanga !! Wamwana wundi yariwe n’Umujinya afunga ibifunsi gusa aratuza aguma ahagaze kumurongo !!
Mateo nyuma yaho yashitukiye hejuru ,mugihe bariko bamushitura umutima batunguwe no kweguka!! Yitegereje abari aho bose arangije ashaka guhaguruka ariko amaguru aranga !! Yabaye paralize 🙄 abaganga bacyikanze ,ambulance barimo yahise igongwa icura intembe !!!!! ….. LOADING EPISODE 04
BIRAGENDA BITE KANDI ?
Comments