
Episode 01 yarangiye Ba Mateo bari mubukwe bwa Diogene na Lovenes gusa ntabwo bari bazi ko afande kim yari atwaye amasura yabo . Michael we yari agiye kwica abasore be nyuma yo kunanirwa kuri mission. Ese niki cyakurikiye ? Twikomereze ….
Dutangiriye kuri ya Posta hamwe Anna Bella yari yarabitse byabintu byase. Niho Afande Kim nawe yaje atungurwa n’ukuntu atamwanya ushize ariwe uvuze ko Anna Bella abika hano none bagahita baharasa bene aka kageni. Nibwo yatangiye kwibaza byinshi yibaza uko amakuru yaba yagiye hanze byihuse bitya !!!
Twigarukire kuri General , nawe mission ye yari yanze ko yivugana Umwanzi we Dickson. Arimo kwitotomba ati “sha sinabyizera kabisa . Nawe aracyari muzima koko ndetse ntanubwo ari muri control ?”
Umusore we ati “ ariko boss , uriya muntu ninde ko aha nta records ze dufite ? Kandi uko bigaragara imbaraga afite yazikuye hano”
General atangira kumwiganira uwatabaye Dickson uwariwe, Burya Dickson yahoze ari inshuti ya Papa wa General ,bari inshuti pe zihebuje kuburyo ntawahemukira undi. Umugambi wo gufata abana bakiri bato bakabatoza cyane kuva bakiri abana kugeza bakuze aho babohereza ahantu henshi hatandukanye kwisi muri service zitandukanye aho hagize uwo bakenera kwica byaba biboroheye kubigeraho. Abo bana babatoza kwubaha basebuja kuburyo batashobora kwanga no kubapfira. Rimwe nibwo papa General yafashe abana 20 mwibanga Dickson atabizi arangije abatera imiti , noneho Dickson aza kubivumbura agerageza kumubuza ariko undi aranga . Nibwo Dickson yahisemo kugambana abibwira polisi nayo irangije iza gutera Papa General aho yarimo gukora ubushakashatsi bwe . Nawe ntakindi yakoze babana 20 yatanze itegeko ko bicwa bose . Rero ndi gutungurwa no kubona umwe muribo akiriho !!
Umusore ati “none se boss , ko nkurikije amshusho asa nurenze abasore bose bo kukirwa , ni gute tuzabasha kurwanya Dickson kandi ariwe umurinze ?”
General ati “uko umuntu yaba akomeye kose ,iteka yama afite ikimuca intege kereka utarakimenya. Rero Dickson aranshitse kuri iyi nshuro ariko no hanyuma azabigerageze ndebe ko abibasha”
Twigarukire bukeye bwaho , mubiro kwa President hari uwo bakingurira , ntayundi ni wamusaza ujya uha akazi Leopard ngo ashakishe Anna Bella atange amabanga se yasize cyangwa se yicwe atari yabishira hanze. Agezemo president yamuhaye ikaze arangije aramubaza ati “ ko ntagisubizo kizima ndi kubona ?”
Umusaza ati “ Leopard akomeje gutinza akazi cyane! Ndabona wareka kagakorwa naba Agent ba Leta”
President ati “hoya ntabwo aba Agent ba Leta babikora kuko biramutse bimenyekanye abaturage bazakeka ibindi ugasanga natwe bidushize hasi. Niba Gang ya Leopard yananiwe washaka indi Gang ariko nta mu Agent numwe nshaka ko yinjira muri ibi. Uranyumva ?”
Umusaza ati “sawa nyakubahwa!”
Tuvuye aho turabona Anna Bella aryamye iwabo , arimo kugenda atekereza kuri byinshi mubiri kumubaho. Agatangirrira kubyase akagaruka kuba Yitwa Anna Bella ariko hose ntagisubizo kizima arimo kubona . Akiri muri ibyo musi y’urugi hari agatsinga kavuyeyo karekura umwotsi atakabonye atangira gusinzira !!! Bidatinze yarasinziriye harangije hinjira abagabo babiri bafutse amasura bahita baza bakingura idirisha ryo kucumba aryamyemo barangije bamunaga hanze . Kumbe hanze hari bane bari biteguye bateze n’ibintu ari burweho ntababare. Bakimara kumurekura nabo bahita basimbuka bavuga bamusize mumodoka yabo baramutwara !! Nibande bamutwaye sasa ??
Twiyizire kuri Mateo nawe yaraye asinze aryamye acuramye ,Sasa mubwonko bwe kubera gusinda byaragiye bicanganya ubwonko bwe cyane we ko bukora nka mudasobwa bitangira kumucanga , yibona ari ahantu muri Labo hari ibishinge bari kumutera, akibona bamwugaranira ahantu harimo imbwa zinkazi zimukanuriye zishaka kumurya, abona ibintu byinshi bimubabaza yanyuzemo …koko inzozi ziragenda zimubana mbi kabisa. Christina nawe utazi nakimwe yaraje aza kumubyutsa . Akimukoraho Gusa Mateo yashitukiye hejuru n urusaku rufite imbaraga kuburyo rwateruye Christina rukamukubita kugikuta agahita anahwera !! Mateo wabaye nkumusazi ntiyitaye kubyo akoze ahubwo yasohotse yiruka yiha umuhanda atiyibuka no kwiyibuka !!
Twigarukire kuri Anna Bella , Nyuma yo gushimutwa turamubona ari mucyumba kimeze neza mbese aryamye neza ntanakimwe bamugize. Nyuma y umwanya wamuti yahumeka waje kumushiramo arazazanzamuka yisanga mucyumba atazi ubwoba buramufata !! Areba irya nino aracanganyikirwa . Arebye n imyenda yari yambaye asanga bamuhinduriye . Yiruka kumuryango gusa akinguye asanga harafunze. Areba hiya kwidirisha abona ni ibiyo gusa ahita afata intebe akubitaho ngo arebe ko cyameneka akahanyura acika ariko ikiyo habe no kwiyasa imigaga 🙄 Ako kanya inzu ihita itangira gusohora amajwi iti “ Miss Anna Bella ntampamvu yo kwitwara nabi kuko aho uri mukibanza wakagombye kuba warabayemo mbere hose. Rero ndagusaba gutuza ugatangira kwimenyereza gutura murugo hashasha !!”
Anna Bella bikomeza kumucanga arangije arasemerera ati “ ibyo sinshaka kubyumva , nge ndashaka kwitahira murugo ntakindi”
Akivuga atyo umuryango wahise wikingura havayo wamusaza ugendera kukagare kabagenda ubumuga bwo kugenda Anna Bella arikanga !!
Kuri Mateo , yavuye murugo yiruka yiha inyanja yiruka , gusa kubera umuvuduko urenze arimo kugiraho agendera hejuru y amazi ntiyibire. Sasa kubera guta umutwe yanyuze kumeri itwaye abagenzi umuyaga bituma imeri irohama abantu benshi bahaburira ubuzima nawe ntiyabimenya ngo byibuze anatabare !!
Uko ibyo biba ninako wamusaza yavugishaga Anna Bella ati “ Tuza mukobwa muto , aha uri niho hatekanye kurusha ahandi hose waba uri”
Anna Bella ati “urinde ?uvuga nkivyo nkande ?”
Umusaza ati “aaah koko sinakwibwiye . Nitwa Dr NADAS inshuti yaso ukubyara nkanaba So w’ibatisimu”
Anna Bella ati “ ngo uri iki ?”
Nadas ati “nibyo ntiwamenya ariko ngewe ndakuzi ndetse n umusi uvuka narimpari”
Anna Bella ati “abantu bose bari gushaka kunyica. Gute weho nakwizera ?”
Dr Nadas ati “tega amatwi nkubwire ibyo utari uzi kugira wimenye”
Anna Bella ati “ese mbyumvirize cyangwa ? Ariko se ko nge ntari Anna Bella wanyawe biraza kumfasha iki ? Ariko kandi ndimo guhirwa bukware ntazi icyo nzira byiza nabyumva ubundi nkamenya uko nitwara !”........LOADING EPISODE 03
Comments