logo

NEW TALENTS

Stories Group

MY SUPER BODYGUARD S03 Ep 01

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Season 02  yarangiye hari umupolisi w umugambanyi utanze amakuru y ahahishwe amabanga ya Anna Bella gusa ntabwo ari ayo igihugu cyari cyiteze. Dickson nawe hari ikindi yari abyuye nyuma yo kwatakwa bikomeye n abicanyi tutari twamenya abaribo. Turakomeje ….



Dutangiriye Season yacu mubukwe bwa Diogene n umukunzi we bwari bwahise bwihuta , abashitsi benshi barahabaye utibagiwe team ihagije bakorana mukwiba twaheruka bemerera kwinjira Mateo na Christina (Mumwibuke niwe mugore we yasigiwe na sebukwe). Urubanza koko rwitabiriwe cyane ko nibyo gufata bihari kandi bihagije. Gusa mubashitsi baje turabona na Afande Kim yahaje mugakote keza yabukereye. Hirya Anna Bella yaramubonye ahita anyura mubantu yihisha aza ahari Mateo ati “ngwino nkubwire!”

Mateo atangaye cyane ati “Ubaye iki Anna ?” Anna ntakuvuga byinshi ahubwo ahita amukurura amuvana mubandi amujyana kuruhande ,gusa hirya Christina arababona !!!



Tuze mukigo cya Mr Dickson , Yakoranije abasore be abereka ya ntwari yamutabaye abategeka kumwubaha aho bazamubona hose . Nabo nkababwiwe na Boss ntakindi bakoze usibye gushima bakanuma icubahiro kuko yatabaye boss wabo aho bo bananiwe. Ya ntwari yahise ibura Dickson asigara amenyuyemo ati “General nicyo gihe cyawe!”

Kumbe uko ibyo bibaye ninako turi kubona kuri cyakigo Anna bella yahishemo byabintu byase cyatatswe nabitwaje ibirwanisho binjira barasa abakozi n abakiriya atampuhwe. Umwe mubarinzi yafashe phone ahamagara Polisi ariko igitangaje ntabwo phone yigeze ifatwa ahubwo abateye bishe abantu bose barangije bafungura ford zose ntanumwe utabaye !!! Ibintu bigoye kumva no gutahura mugihugu gifite umutekano uhagije kandi n amahoro akirimo utavuga ngo kiri muntambara  byibuze polisi irahuze !!!



Nkugarure kuri Mateo aho azanwe na Anna Bella , muri Panic ikomeye ati “Umva Mateo , ngomba kuva hano kuko hari umwanzi wanjye ukomeye urimo hano kandi ahari nge ntamahoro mfite”

Mateo asekamo ati “Ariko urasetsa ! Turi mubukwe , none uwo mwanzi yava he ? Ikindi nubwo yaza ntawagukoraho mpari kuko namucamo uducece akiyoberwa”

Akivuga atyo  Mateo Christina yamukweze ugutwi ati “niko sha uhengera nsamaye gato ugahita ujyana n abandi bagore kweli ?”

Mateo mugutaka ati “mbabarira mugore mwiza ,erega nkunda kuvugavuga nibyo binshanga ubundi kandi sha bimwe mba mbesha ntanubwo mba mbibashije!!”

Bakiri muribyo hari uwakomye amashyi kuruhande ati “kweli abakiri bato mugira imikino kabisa!” Ntayundi yari afande Kim. Bose barikanze bahindukira kumureba byumwihariko Anna Bella we yabuze aho yaburira gusa ,maze Christina arekura Mateo baramusuhuza cyane ko anakuze kubaruta !! 

Anna Bella ati “Christina nawe Mateo , uyu ni Afande Kim asanzwe ari umupolisi . Namwe Kim uyu ni Mateo na Christina ni inshuti zanjye kandi bo ni Couple niyo mpamvu usanze bari mumikino y urukundo rwabo”

Kim ati “ ooh , ntakiba gisanzwe erega natwe tukiri bato twakunda gukina”

Akirimo avuga phone ye yarahamagawe arayifata , yumvirije amagambo make gusa ahita akupa ati “mumbabarire akazi kacu ntabwo katwemerera kuryoherwa igihe kinini hari akabazo ngiye gukemura” Ahita agenda asiga abana aho ….



Twigarukire kukirwa, General arimo kwitegereza ifoto yafashwe na Camera zo kumyenda ya  babicanyi bajya kwataka Mr Dickson bikarangira bose bishwe na Dickson agasigara ari muzima. Ntayundi ni umwe watabara. Yarayitegereje cyane arangije ahita atangira kwibuka. Hari kera akiri umwana se aza kumuhuza n’abana areze mukigo cyimfubyi . Hari abana benshi pe ndetse Dickson ,SR,n abandi bana bari bafashwe neza . Umwana mugutembezwa nibwo yabaza se ati “Papa ko urera abana benshi ubwo bazakwitura iki ?”

Se aramusubiza ati “mwana wanjye amafaranga ndi gutanga kuri aba bana mbarera si ayo navukanye ariko kandi bo ubwabo nibo bayakorera”

Umwana n’amatsiko menshi nibwo yabajije se ati “Papa urashaka gusobanura iki ?”

Papa aramusubiza ati “nukura uzabimenya!” Nibwo umwana yaje gukura aza kuvumbura ko se burya yabarera bakamufata nkuwagaciro , bakajya bakora buri kimwe ashaka yewe no kwica bakabikora gusa rimwe aza kigambanirwa numwe muribo bituma yicwa . We nibwo yibutse amagambo yase noneho babana bakuze atangira kubatera imiti noneho azajye abakontorera kumashini kuburyo ntawava muri control kuko bazaba bari nkamamashini !! Ariko se byagenze bite ngo Uwo abe ari kubiri nawe ? Tuzabimenya imbere…



Kumbe uko Afande Kim yakagiye Mateo yabajije Anna Bella ati “kuva ryari umujura n’umuporisi baba inshuti ?”

Anna Bella ati “uriya twahuriye murugo hari ibyo arimo kumbaza kumatohoza ye ntakindi duhuriyeho!”

Christina ati “cyangwa sha wowe uri maneko uturimo tuTabizi ?”

Anna Bella ati “hoya rwose ntabirenze ibyo mbabwiye”

Christina ati “Umva chr arabesha , niba adakorana nawe kuki ahise amusanga hano hantu hihishe ? Si signe bahanye kugira bahure mwibanga none kubwamahirwe mabi bakaba bahise bahadusanga!”

Anna Bella ati “ hoya ntabwo aribyo namba!”

Christina ati “niba ataribyo , kuki ahise agenda ntakintu akubwiye ?”

Mateo abona Christina arimo kubishiramo no gupfuha ahita ajya hagati yabo ati “mutuze mwese!”

Kumbe uko basigaye baharira niko Kim mumodoka yarimo areba amafoto yabafashwe nagakamera yari yambaye kwikote rye igihe ahura nabo”

Amaze kuyitegereza ati “byanze bikunze muri aba uwo nshaka arimo, ngomba gukomeza kukugendera hafi mpaka menye inshuti zawe zose byanze bikunze azaba arimo kuko si umuntu uba kure yawe !”



Tuze kuri Mr Michael hari abasore be yamanitse kubiti baboshe , imbere yabo hari abafite imbunda biteguye kubarasa !!

Michael ati “burigihe unaniwe mission ugomba gupfa kuko ntakintu uba umaze!”

Umwe mubamanitswe ati “boss ariko twebwe twakoze byose kandi ford zose twazigezeho ariko niyitwa iye yari igaragara, rero mission yacu ntiyabaye fail ahubwo abatanze amakuru batanze atariyo. Reba neza muri twe harimo umugambanyi!!”....... LOADING EPISODE 03








Comments